{"id":4506,"date":"2013-12-13T21:15:37","date_gmt":"2013-12-13T19:15:37","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4506"},"modified":"2013-12-13T21:15:37","modified_gmt":"2013-12-13T19:15:37","slug":"inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/","title":{"rendered":"INZIRA ENYE Z\u2019IRANGIRA RY\u2019INGOMA Y\u2019IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR."},"content":{"rendered":"<p><strong>Banyarwanda bavandimwe tuganira, igihe kirageze ko buli munyarwanda aho ali hose yumva kandi atinyuka kugaragaza ko ingoma y\u2019iterabwoba itsikamiye abanyarwanda igomba gusenyuka byanze bikunze kandi vuba kuko bitagishobokeye abanyarwanda baba abahutu, abatutsi, abatwa n\u2019abandi, kuyihanganira birenze ibi.<\/strong><!--more--><\/p>\n<p><span style=\"font-size: 13px;line-height: 19px\">Gahunda z\u2019amayeri no kurindagiza abanyagihugu no gusesagura umutungo wa rubanda nta burenganzira bwatanzwe n\u2019abaturage (Ndi Umunyarwanda, Ikigega Agaciro-Fund, Gusaba Imbabazi, Ngwino urebe, Rwanda day, \u2026) nazo abaturage twazihaze kandi turasaba abaziduturaho kurekera aho kudufata nk\u2019udukinisho kuko ejo bazabibazwa.<\/span><\/p>\n<p>Kubera iyo mpamvu, nifuje ko muli uyu mwanya twaganira twitonze ku nzira enye z\u2019irangira ry\u2019ingoma y\u2019igitugu ya Kagame na FPR, hato tutazatungurwa igasenyuka nta ngamba twafashe z\u2019uko twabyitwaramo maze ugasanga abanyarwanda duhindutse nk\u2019abashinzwe kuzimya umuriro wamaze kwaka.\u00a0Ubundi gutungurwa ni ikintu kibi cyane, bikarushaho kubabaza iyo byashobokaga kumenya uko bizagenda no kubyitegura kare aliko ntibikorwe.<\/p>\n<p>Kuba ali inzira enye zigaragazwa muli iki kiganiro si ukuvuga ko hatari ubundi buryo iyi ngoma y\u2019igitugu cya gisilikali (military authoritarian regime) iganje mu Rwanda uyu munsi yavaho, ahubwo ni ukugira ngo habeho gutekereza kare uko \u00a0twe abanyarwanda tuwabyitwaramo iramutse isenyutse mu gihe tutatekerezaga, bityo tukaba twirinze no kuzatungurwa ngo tubure uko twifata kandi Imana yaraduhaye ubwenge bwo kubitekerezaho kare.<\/p>\n<p>Ni ukugira kandi ngo abanyarwanda bibwiraga ko iyi ngoma ali agahora gahanze bumve neza ko bibeshya kuko n\u2019izikomeye cyane kuyirusha ku isi zagize iherezo mu gisa n\u2019ubufindo. Mu gutanga urugero rw\u2019ingoma z\u2019igitugu gikabije nk\u2019ikili mu Rwanda kandi zari zinakomeye mu buryo bwo kwirinda aliko zikanga zigahirima mu gisa n\u2019ubufindo, \u00a0twavuga nk\u2019ingoma y\u2019abasovieti yamaze imyaka myinshi ikagira abaperezida benshi kuva kuli L\u00e9nine kuza ikagera kuli Michael Gorbatchev ali nawe yarangiriyeho muli 1989;<\/p>\n<p>Ingoma ya Jean Bedel Bokassa wari warigize umwami w\u2019abami muli Repubulika ya Centre Afurika, Ingoma ya Mar\u00e9chal El Haj Idi Amin Dada wo mu Buganda, Ingoma y\u2019ivangura ryiswe aprtheid yo muli Afurika y\u2019epfo yahitanye abirabura n\u2019abandi banyagihugu benshi aliko ikanga intege zo kwica zikazayishirana igacishwa bugufi ikavaho, Ingoma ya Mengistu Haile Mariam wa Ethiopia yari iteye ubwoba n\u2019igisirikali giteye ubwoba n\u2019ibitwaro bikaze cyane aliko bikanga bikayirangirana, Ingoma y\u2019uwitwa Videla wo muli Argentine wabiciye bigacika aliko ay\u2019ubusa amaherezo kakamubaho akisanga mu maboko y\u2019abagabo;<\/p>\n<p>Ingoma ya Ceoceskou wo muli Rumaniya wayoboye mu gitugu n\u2019ikinamico bikabije muli byose aliko abaturage bakaza kuzazahzwa no kurindagizwa no kwicwa nabi bakamuzamukana kugeza ake gashobotse, Ingoma ya Mobutu S\u00e9ss\u00e9 Seko K. K. Ng. Wa Zabanga wo muli Zayire, Ingoma ya Ahmed S\u00e9kou Tour\u00e9 wo muli Gineya Konakry wari waramariye ku icumu umuntu wese wagaragazaga ko ashobora kugira ubushobozi bwo kugiora icyo ayobora kabone n\u2019iyo kaba akana ka primaire kabonekaho ubwenge n\u2019ubushobozi aliko amaherezo urw\u2019ikirago rukamuvana ku izima, n\u2019izindi nyinshi cyane zabayeho.<\/p>\n<p>Ibi rero biratugaragariza ko n\u2019uwavuga ko n\u2019iyi ngoma y\u2019igitugu gikabije ili mu Rwanda akayo kashobotse cyangwa karaye kari bushoboke ataba yibeshye. Impamvu mvuze ko akayo kakaraye kali bushoboke ni uko izo ngoma zose zijya kurangira habanzaga kubaho ukuva mu bitotsi kwa rubanda no kwijujuta bikaze n\u2019iyo byaba mu matamatama cyangwa mu byumba byihishe, hakabaho n\u2019agasuzuguro gakabije k\u2019umunyagitugu ku benegihugu no kubafata nk\u2019ibintu (choses\/objets\/objects) bitagira ubwenge bitazi no kwibariza impamvu yo kugirirwa nabi.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ibi hakurikiragaho inkubiri yo kuvuga utavugwaga no gutangira kuvugira ahabona ubugome, ubusambo n\u2019uburiganya bye, hakaba ubwo bitangirira mu batuye hanze y\u2019igihugu aliko ubwo kakaba kabaye, abanyamahanga b\u2019inshuti bamuhishiraga bagatangira kwemera ko koko ali umunyamafuti aliko ntibagire icyo bamukoraho, kugeza ubwo hose inkuru iba kimomo ko iterabwoba n\u2019ubugizi bwa nabi alibyo biyoboye rubanda muli icyo gihugu, ubwo erega uburiganya no guhemuka k\u2019umunyagitugu bikaba bitagishoboye kumurengera! Ngibi ibihe rero ingoma y\u2019igitugu cya gisilikare iyobowe na Kagame n\u2019ishyaka rye mu Rwanda iriho yinjiramo kandi yihuta cyane kuko ili ahamanuka \/ ku mtelemuko cyangwa se aharindimuka.<\/p>\n<p>Iyo bigeze aha, umunyagitugu aba asigaranye umuryango umwe wonyine wo gusohokeramo aliwo wo kwigaya akareka iterabwoba, ubwiyemezi n\u2019ukwishaririza imbere y\u2019abo ali kumwe nabo bose, akaba yakwegera abamubwira bakajya inama hanyuma kandi bakagira icyo bemeranya no ku kibazo cy\u2019ibyaha biba byaragiye bikorerwa abanyagihugu, nta guca iruhande cyangwa gushaka gupfukirana no guhishira ibyabaye.<\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko mvuga inzira enye zanyuramo irangira ry\u2019Ingoma y\u2019igitugu n\u2019iterabwoba ili mu Rwanda, ni byiza kubanza kubagaragariza ko uko byagenda kose iyi ngoma ishobora kurangira umutegetsi mukuru:\u00a0<strong>(1) akiliho akili no ku butegetsi we n\u2019ishyaka rye; (2) akiliho aliko avuye ku butegetsi ishyaka rye rikiburiho cyangwa se ribuvuyeho aliko rikiriho; (3) apfuye ishyaka rye rikiri ku butegetsi; apfuye n\u2019ishyaka rye rivuye ku butegetsi cyangwa se rinasenyutse; (4) atakaje ubutegetsi akaba umuturage usanzwe; (5) atakaje ubutegetsi akaganishwa mu nzu y\u2019imbohe; (6) afashwe n\u2019abaturage bakamwihanira uko babyumva batamugejeje imbere y\u2019inkiko.<\/strong><\/p>\n<p>Ibi tuvuze ni ibishoboka kandi abanyarwanda bose bagombye gutangira kubitekerezaho no gufata ingamba z\u2019uko babyitwaramo bigenze uku cyangwa se kuriya.<\/p>\n<p>Dore rero inzira enye z\u2019isenyuka ry\u2019Ingoma y\u2019igitugu itsikamiye abanyarwanda muli iki gihe:<\/p>\n<p><strong>Inzira ya mbere:<\/strong>\u00a0Abategetsi b\u2019u Rwanda bacishije make bakumva amajwi abahamagarira kurekura no kwegerana n\u2019abandi banyarwanda mu kugena imiyoborere y\u2019igihugu cyabo. Bakemera kubahiriza uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu no gufungura imfungwa za politiki zose. Bakemera ko habaho ubwisanzure ku ijambo n\u2019itangazamakuru ryigenga, kandi bakemera ko impunzi zose zitaha.<\/p>\n<p>Bagakunda bakaganira n\u2019abaharanira impinduka ku kibazo cy\u2019abanyarwanda bakora umwuga wa gisilikali aho baba bawukorera hose n\u2019uburyo bahurizwa hamwe mu kubaka ingabo z\u2019u Rwanda zatuma umunyarwanda uwo aliwe wese yumva atazishisha. Abategetsi b\u2019u Rwanda kandi ubwo baba bemeye gutangira kuvugana ikinyabupfura no kudakoresha ibitutsi mu mvugo ku birebana n\u2019abanyarwanda bafite aho badatekereza kimwe nabo cyangwa se babahunze, baba bemeye gutangira kubaha abo banyarwanda bose nk\u2019abenegihugu kandi baba bemeye gutangira kubagaragariza umutima ubashaka nk\u2019abavandimwe. Muli iyi nzira ingoma y\u2019igitugu n\u2019iterabwoba iliho yahita irangira kandi nta byangiritse mu gihugu.<\/p>\n<p><strong>Inzira ya kabili<\/strong>: Abategetsi b\u2019u Rwanda bakomeje kunangira umutima nka Farawo no gukangisha ingufu za gisilikali nk\u2019aho alibo bavukanye amaboko bonyine, noneho amashyaka amwe cyangwa se abanyarwanda bamwe bakegura imyambi n\u2019amacumu rukambikana. Ili rasana ryarangira ingoma y\u2019igitugu ili ku butegetsi ihirimye burundu kandi nta gisibya, aliko byaba hangiritse byinshi bikomeye kandi hapfuye abantu benshi cyane.<\/p>\n<p>Iyi nzira nayo yahita irangiza ingoma y\u2019igitugu cya gisilikali ili ku butegetsi mu Rwanda kuli uyu munsi. Gusa byaba ngombwa kwitonda kuko abategetsi b\u2019igihhugu bashobora kubona basumbirijwe noneho bagashora abantu mu bwicanyi bushingiye ku moko n\u2019uturere, bityo umubare w\u2019abapfa n\u2019ibyangirika noneho ukiyongera birenze;<\/p>\n<p><strong>Inzira ya gatatu:<\/strong>\u00a0Abategetsi b\u2019u Rwanda bakomeje kunangira umutima nka Farawo, noneho abaturage agahinda n\u2019akaga bikarushaho kubazonga. Bamaze kugezwa ahabi cyane ntibaba bagishoboye kwihanganira iryo shavu ryo kubuzwa amajya n\u2019amaza, ryo kubuzwa epfo na ruguru. Iyi nzira ifite udushami tubiri tuyishamikiyeho.<\/p>\n<p><strong>Agashami (a):<\/strong>\u00a0Iryo shavu ryahita ribashyigura rero bakazamuka nk\u2019abariwe n\u2019inzuki nta n\u2019intwaro bafite ubundi umujyi n\u2019igihugu bakabyigabiza, bakisukira ingabo n\u2019abarinda abakuru mu gihugu induru zikavuga, amahanga agasakuza, indege n\u2019ibitwaro by\u2019umunyagitugu bikabamishaho ama-bombe n\u2019urusasu aliko bikanga bikaba iby\u2019ubusa ntibashire, bagasizora bagahatana bivuye inyuma ndetse bagashirwa basatiriye intare y\u2019ishyamba iyo mu biti aho yicaye yigunze itegereje kumenyeshwa uko byifashe.<\/p>\n<p>Burya intare ishaje irigunga kuko iba itakibasha no guhiga, mbese nk\u2019intare imaze imyaka hagati ya makumyabili na makumyabili n\u2019itanu iba igeze habi iyo hagize igikoma biba biyicikanye. Abize ubuzima bw\u2019inyamaswa badufasha kubyumva neza ahangaha.<\/p>\n<p><strong>Agashami (b):<\/strong>\u00a0Iryo shavu ryahita rihagurutsa umuntu umwe ku giti cye akiyemeza kwitangira abanyarwanda akahuranya Intare nkuru akayirangiza amagambo agashira ivuga ahari urugwiro rw\u2019abasangirangendo hagakwira imbeho no gusakabaka. Uyu mutabazi ashobora kuhagwa nawe nk\u2019uko byagendekeraga abatabazi mu mateka, kandi ashobora no kurokoka n\u2019igikorwa yiyemeje yakirangije.<\/p>\n<p>Uyu muntu yaba al inde yaba ali muntu ki? yaba ali umusilikali, umupolisi, umuturage w\u2019igitsina gore cyangwa se gabo waba agera aho Intare umwami w\u2019ishyamba atetse ijabiro, ashobora no kuba umunyamahanga wababajwe cyane n\u2019agahinda abanyarwanda bapfiriyemo, ndetse yaba n\u2019umwe mu bagize umutwe urinda abakuru mu gihugu cyangwa se umwe mu bagize inzego z\u2019ubutasi ubasha kugera aho Nyirabayazana yicaye, kandi yaba n\u2019umwe mu nkoramutima ze basangira cyangwa se umwe mu bo mu muryango we wa hafi cyangwa se wa kure.<\/p>\n<p>Ashobora kuba n\u2019undi muntu utunguranye nk\u2019umwe mu bapfumu b\u2019intare, abajyanama be cyangwa se abaganga be, abamucurangira mu bitaramo bidasanzwe iwe cyangwa se abamudodera n\u2019abamupima imyambaro, abamwogosha n\u2019abamutumikira, abatunganya n\u2019abakanishi ba Mudasobwa ye cyangwa se abamwongorera amagambo yuzuye urwango n\u2019ubugambanyi mu matwi bishakira indonke. Iki gikorwa kirangiye abaturage bashobora guhita batangira guhutazwa no kwicwa noneho bakisuka bakisukira ababahutaza rukambikana imihanda ikuzura induru amarira n\u2019amaraso.<\/p>\n<p>Muli iyi nzira ya gatatu ishammikiyeho utuyira tubili, abaturage bamaze guhaguruka ibintu byacitse niho n\u2019abitwaje intwaro bari hanze y\u2019igihugu bashobora kwinjira mu kajagari bakabatera ingabo mu bitugu, yewe na bamwe mu ngabo z\u2019igihugu n\u2019abashinzwe umutekano halimo n\u2019abo mu mutwe ulinda abakuru cyangwa se indi mitwe ikora imirimo yihariye, bakaba bavamo abatihanganira iyicwa-rubozo n\u2019ihotorwa-ku bwinshi rya rubanda, maze bakeguka ku wo barwaniraga cyangwa se ku ishyaka rye n\u2019agatsiko ke mu gihe we ubwe yaba atagihumeka umwuka w\u2019abazima, maze bakisunga intambwe y\u2019abababaye dore ko abo bose baba ali n\u2019imiryango yabo bakomokamo, bikaba byumvikana ko ababo batakomeza kwicwa nk\u2019inshishi barebera ngo aha bararengera umunyagitugu. Iyi nzira nayo yahita irangiza ingoma y\u2019igitugu cya gisilikali ili mu Rwanda.<\/p>\n<p><strong>Inzira ya kane:<\/strong>\u00a0\u00a0Bamwe mu bagize ubutegetsi bw\u2019igihugu balimo n\u2019intwaramuheto cyangwa se abasilikali bafatanyije na bamwe mu bali mu ishyaka riri ku butegetsi, babonye kuyobora nabi no guhinduka ruvumwa bikabije ali nako kuvunira ibiti mu matwi bikomeje kwizihira abamiragura igihugu n\u2019imitsi y\u2019abacyo basya umuturage nk\u2019abasya ibigori, icyo gihe bashobora kuvamo abiyemeza gufata icyemezo cya kigabo.<\/p>\n<p>Ubwo bahita bitoramo abakora igikorwa cyo gukuraho ku ngufu (coup d\u2019Eta\/putsch) no gushyira akadomo ku iterabwoba n\u2019ingoma y\u2019igitugu. Aha nituvuga ishyaka riri ku butegetsi ntitukibagirwe ko hari abaririmo ali amaburakindi babohewemo nk\u2019imfungwa nta n\u2019ijambo bagira, hakaba n\u2019abagize agatsiko k\u2019indobanure kayoboranye n\u2019Umwami w\u2019Ishyamba.<\/p>\n<p>Si byiza gukomatanya ngo ababarizwa muli iryo shyaka bose bafatwe nk\u2019abagizi ba nabi ! Abafashe icyemezo bamaze gukuraho ku ngufu umunyagitugu n\u2019igitugu cye, bahita bafungura imfungwa za politiki zose, bagahamagarira bose kuza kwicarana no kujya inama kandi badaheje n\u2019abitwaje intwaro cyangwa se indorerezi zabyifuje mu buryo bukwiye, bakirinda gusa gushaka gusimbura uwo bahiritse ahubwo bakareka abanyarwanda bose uko bicaye mu mashyaka menshi yabo alimo n\u2019ayakoreraga hanze y\u2019igihugu bagacocera hamwe ibibazo ibibazo bireba igihugu n\u2019imiyoborere yacyo.<\/p>\n<p>Iyo nama ishobora kurangira abafashe icyemezo cyo gushyira akadomo ku iterabwoba n\u2019igitugu bagenewe n\u2019agashimwe ku bw\u2019igikorwa gikomeye baba bakoreye abanyagihugu b\u2019amoko yose. Iyi nzira nayo yahita irangiza bidasubirwaho Ingoma y\u2019igitugu ili mu Rwanda.<\/p>\n<p><strong>Mu kwanzura iyi nyandiko ndagira nti :<\/strong><\/p>\n<p>Banyarwanda nshuti kandi bavandimwe, namwe mwese tuli kumwe muli iki kiganiro, byanshimisha dutangiye gutekereza kuli izi nzira zose, hanyuma tukibaza icyakurikiraho binyuze muli iyi cyangwa se muli iliya. Abibwira ngo ibyo kuvaho kw\u2019iyi ngoma ni cyera cyane bo rwose bitonde kuko irangira ry\u2019ingoma z\u2019igitugu gikabije iteka riza nk\u2019umujura wa mugani wa Yezu w\u2019i Nazareti, akenshi ntiriteguza rikaba ryakwitura nk\u2019imvura igwa itakubye cyangwa se ryaza buhoro buhoro bose barireba;<\/p>\n<p>uretse ko iyi mvura igiye kugwa y\u2019isenyuka ry\u2019igitugu n\u2019iterabwoba mu Rwanda yo yanakubye hashize iminsi, yewe n\u2019ibicu byayo bikaba byuzuye ikirere cy\u2019iwacu n\u2019icy\u2019ahandi. Abafite amaso nibayakanurishe barebe barabibona, abafite amatwi nibayabange cyane bayatege barayumva ihinda, abafite umutima nibibaze bisubize maze bitegure kuzagenda batadandabirana mu nzira iyo aliyo yose mu zo twagaragaje.<\/p>\n<p>Sinifuza ko hazabaho kujagarara no gutungurwa kandi dushobora kwitegura isenyuka ry\u2019ingoma y\u2019igitugu muli buli yose muli izi nzira. Ku ya mbere ho ni ukwitegura kubana neza n\u2019abandi banyarwanda cyane cyane kwihanganira no kurengera inyungu z\u2019abo tudahuje ubwoko. Mbese tuvuge tuti niba Kagame na FPR boroshye bakemera kubaha abanyarwanda bose no kurwanya inzangano hagati y\u2019amoko hutu\/tutsi, bakemera gushyikirana no kurekura ngo bafatanye n\u2019abatumva byose kimwe nabo mu kuyobora igihugu basangiye, icyo gihe tuzaborohera natwe abatemera imiyoborere iliho muli iki gihe mu Rwanda, maze tuzishimire kugira icyo duhurizaho twese tubyumvikanyeho.<\/p>\n<p>Izindi nzira eshatu zisigaye, (2), (3) na (4) zo ni indyankurye, zikaba zidusaba kwitegura cyane mu mitima mu buryo bwo kwirinda ukwihorera uko aliko kose, kwirinda ukwica amategeko uko aliko kose no kwirinda kugoreka amateka. Hakabaho rero no gufata ingamba nzima twazanyuzamo ibintu. Ningombwa kandi kwibuka ko nyuma y\u2019iyi ngoma abanyarwanda tuzaba dufite n\u2019umugogoro w\u2019ibibazo bituruka ku mibanire mibi n\u2019ibihugu by\u2019abaturanyi \u00a0yewe n\u2019urwango hagati y\u2019u Rwanda n\u2019ibihugu bya kure tuzaba dusigiwe n\u2019iyi ngoma isa n\u2019iyiyemeje kubana nabi na bose mu gihe cyose cy\u2019imibereho yayo.<\/p>\n<p>Twese dukomeze kandi kwifuza ko iliya nzira ya mbere yaziganza ikaba ariyo inyurwamo n\u2019ugusenyuka kw\u2019imiyoborere y\u2019igitugu cya gisilikali iliho ubu. Ibi ndetse binajyanye no gusabira abayoboye u Rwanda muli iki gihe ngo borohe mu mutima kandi bumve amajwi atakamba banabone ibiganza bibatungira agatoki aho umuryango (Porte\/portail\/gate) wo gusohokeramo mu mahoro uherereye.<\/p>\n<p>Aliko kandi ntihabeho kwipfumbata ngo niba amarenga amaze amanonko ntacyo ubwirwa yibwiye tube twananirwa no kunyerera mu nzira zitari iyi kandi twihagazeho cyangwa se duhagaze bwuma. NI byiza kwibuka ko icyo Imana n\u2019abakurambere badushakaho ali ukubana neza hagati yacu no hagati yacu n\u2019abandi, no kuba intwari tukitangira kurengera inyungu z\u2019abacu bose n\u2019iz\u2019isi yose binyuze mu guharanira ko habaho imiyoborere myiza mu gihugu cyacu.<\/p>\n<p>Sinasoza rero ntababwiye ko burya uwitoje kugenda akabyitoza gihanga, inzira yisanzemo yose yaba mbi yaba nziza, yaba yuzuyemo icyondo cyangwa yumutse neza, abasha kwirwanaho akamenya uko ayigendamo. Nimucyo rero natwe abanyarwanda twitegure kugenda mu mayira yose kugira ngo iyo tuzerekezwamo yose ntizadutonde kandi n\u2019imiterere yayo ntizatudindize mu rugendo nk\u2019aho tutabitekerejeho kare. Cyane cyane dutegurire imitima yacu kwakira undi no kumva ibitatworoheye kwemera ko aliko byagenze koko cyangwa se ko aliko bili koko.<\/p>\n<p>Basomyi b\u2019iyi nkuru, nimunyemerere mpinire aha, mbizeza ko tukili kumwe mu biganiro byubaka.<\/p>\n<p><strong>Prosper Bamara<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda bavandimwe tuganira, igihe kirageze ko buli munyarwanda aho ali hose yumva kandi atinyuka kugaragaza ko ingoma y\u2019iterabwoba itsikamiye abanyarwanda igomba gusenyuka byanze bikunze kandi vuba kuko bitagishobokeye abanyarwanda baba abahutu, abatutsi, abatwa n\u2019abandi, kuyihanganira birenze ibi.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":3299,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4506","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>INZIRA ENYE Z\u2019IRANGIRA RY\u2019INGOMA Y\u2019IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"INZIRA ENYE Z\u2019IRANGIRA RY\u2019INGOMA Y\u2019IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda bavandimwe tuganira, igihe kirageze ko buli munyarwanda aho ali hose yumva kandi atinyuka kugaragaza ko ingoma y\u2019iterabwoba itsikamiye abanyarwanda igomba gusenyuka byanze bikunze kandi vuba kuko bitagishobokeye abanyarwanda baba abahutu, abatutsi, abatwa n\u2019abandi, kuyihanganira birenze ibi.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-12-13T19:15:37+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/\",\"name\":\"INZIRA ENYE Z\u2019IRANGIRA RY\u2019INGOMA Y\u2019IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-12-13T19:15:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":232,\"height\":292},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"INZIRA ENYE Z\u2019IRANGIRA RY\u2019INGOMA Y\u2019IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"INZIRA ENYE Z\u2019IRANGIRA RY\u2019INGOMA Y\u2019IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"INZIRA ENYE Z\u2019IRANGIRA RY\u2019INGOMA Y\u2019IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR. - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda bavandimwe tuganira, igihe kirageze ko buli munyarwanda aho ali hose yumva kandi atinyuka kugaragaza ko ingoma y\u2019iterabwoba itsikamiye abanyarwanda igomba gusenyuka byanze bikunze kandi vuba kuko bitagishobokeye abanyarwanda baba abahutu, abatutsi, abatwa n\u2019abandi, kuyihanganira birenze ibi.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-12-13T19:15:37+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/","name":"INZIRA ENYE Z\u2019IRANGIRA RY\u2019INGOMA Y\u2019IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-12-13T19:15:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":232,"height":292},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inzira-enye-zirangira-ryingoma-yigitugu-ya-paul-kagame-na-fpr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"INZIRA ENYE Z\u2019IRANGIRA RY\u2019INGOMA Y\u2019IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4506","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4506"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4506\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4506"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4506"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4506"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}