{"id":45138,"date":"2022-02-28T15:17:17","date_gmt":"2022-02-28T13:17:17","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=45138"},"modified":"2022-02-28T15:17:17","modified_gmt":"2022-02-28T13:17:17","slug":"uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/","title":{"rendered":"Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu [\u2026]nkareba ibyo nkora-Kagame"},"content":{"rendered":"<p style=\"font-weight: 400;\">Yanditswe na <strong>Nkurunziza Gad<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><em>Perezida Paul Kagame yabaye nk\u2019ugaragaza ko ari ku gitutu cy\u2019abanyabubasha runaka kugeza ubwo yavuze ati \u201cUwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu\u201danagaragaza ko arambiwe agasuzuguro, ariko ngo hari ibyo yirinda kuvuga yeruye kubera impamvu za politike.<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Ijambo Kagame yavuze kuri iki cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka \u2018National Prayer Breakfast\u2019 ryumvikanagamo amaganya menshi cyangwa se kurambirwa kubera igitutu cy\u2019abanyabubasha runaka.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yavuze ko hari ubwo ajya yibaza impamvu abanyafurika bahora ari urugero rubi urugero rw\u2019ibitagenda.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yavuze ati <em>\u201cNatwe tugomba kwigirira ikizere muri twe. Niki tudafite nk\u2019abanyarwanda, cyangwa abanyafurika, rimwe narimwe nibaza, abanyafrika nigute dushobora guhora turi urugero rubi, urugero rw\u2019ibibi, cyangwa rw\u2019ibitagenda. Kuki ibintu byananiranye?\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yakomereje ku mvugo yumvikanamo amaganya ati <em>\u201cUwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu nkaruhuka nkajya iruhande nkareba ibyo nkora, intambara umuntu yirirwamo n\u2019abantu b\u2019ahandi[\u2026]umuntu ava ikantarange akaza kumbwira ngo wowe wowe[\u2026]n\u2019umwana w\u2019uruhinja kubera aho aturuka akaza agutunga urutoki akubwira ibyo ugomba gukora \u00a0uko ashaka, uko atekerereza[&#8230;] Ugomba kubyanga, ukamubwira agaceceka.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><em>\u201cHari abo nshaka kubwira ngo \u2018shut up\u2019 bigarukira ku munwa kubera ko muri politike[\u2026]ntabwo numva umuntu nkanjye ukuntu ampagarara hejuru. Rero niba n\u2019abanyafurika bandi babyumva nkanjye simbizi.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><strong>\u201cNta mijugujugu tutaraterwa \u201d<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwanyuze mu bibabo bikomeye ariko rukabitambukamo. Asaba abanyarwanda kujya bakura amasomo mu bikomeye banyuzemo.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Ati <em>\u201cNta mijugujugu tutaraterwa ndetse rimwe na rimwe n\u2019Isi yose imwe ikadufata indi tukayizibukira. Iyo imaze guhita ntabwo dukwiye kuba tubyibagirwa ahubwo dukwiye kuba tubivanamo imbaraga ndetse n\u2019isomo byatuma dutera imbere ndetse tukanihuta kurushaho tugana aho dushaka kujya, ayo ni amahirwe tudakwiye gutakaza.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">\u00a0\u201c<em>Icyo mbivugira rero ni uko u Rwanda icyo rutanyuzemo, rutabonye ni iki? Ibyo rero nk\u2019uko babivuga mu rurimi rw\u2019amahanga ntitugomba gutakaza amahirwe yo kuba twarabaye muri ibyo bihe ahubwo tugomba kuba twarize amasomo azahoraho. Nta mijugujugu tutaraterwa ndetse rimwe na rimwe n\u2019Isi yose imwe ikadufata indi tukayizibukira. Iyo imaze guhita ntabwo dukwiye kuba tubyibagirwa ahubwo dukwiye kuba tubivanamo imbaraga ndetse n\u2019isomo byatuma dutera imbere ndetse tukanihuta kurushaho tugana aho dushaka kujya, ayo ni amahirwe tudakwiye gutakaza.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><em>Byinshi tunyuzemo twatakaje abantu batagira umubare, nta na rimwe tuba dukwiye kwihanganira icyatumye tubatakaza kugira ngo bitazasubira. Ubuyobozi rero ni aho bucurirwa. Bucurirwa mu bikomeye, mu bibazo bigomba gukemurwa.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yavuze ko iyo umuntu asubije amaso inyuma akareba ibyo igihugu cyanyuzemo, hari n\u2019igihe yibaza uko cyabishoboye.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><em>\u00a0\u201cU Rwanda tunyuze mu bintu byinshi ndetse bikagaruka ku kuvuga ngo ariko kuki twabinyuzemo twabishoboye gute? Ni ukubera kanaka, ni ukubera kanaka wundi? Nibyo abantu babigiramo uruhare ariko wakongera ugatekereza ukavuga ngo uwo kanaka we yabishoboye ate? Aho abandi ngira ngo batashoboye kugira amahirwe yo kubinyuramo ukaza gusanga wenda si wa kanaka gusa afitemo uruhare nka 50%, ugashaka ahandi ya 50% yavuye.&#8221;<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><strong>Hari igihe umuntu ajya ku rugamba akarokoka, ukabona uburyo yarokotse abandi bapfuye bifitwemo uruhare n\u2019Imana<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yakomeje avuga ko \u201c<em>Ujya ku rugamba ukarwana intambara benshi b\u2019intwari nkawe cyangwa banakurusha ubutwari ntibatahuke bagasigara ku rugamba, hari ubwo wibaza uti Kuki njye nashoboye gutahuka nkava ku rugamba ngataha ndi muzima. Ntabwo ubona igisubizo kuko ubuzima bwo si wowe ubwiha, nta nubwo wowe ubwawe wavuga ngo ndajya ku rugamba ndagaruka ariko abandi ntibazagaruka. Igituma ujya ku rugamba ukaguruka wenda abandi ntibagaruke, ni ayo mayobera atamenyekana ku buryo bwuzuye abantu bita Imana. Baravuga ngo yagize amahirwe, ariko ni Imana wagize.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yakomeje avuga ko kuva ku rugamba ugataha amahoro, ndetse nibyo u Rwanda rwanyuzemo byose bigirwamo uruhare n\u2019abantu ariko wanashishoza ugasanga harimo n\u2019uruhare rw\u2019Imana.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Nkurunziza Gad Perezida Paul Kagame yabaye nk\u2019ugaragaza ko ari ku gitutu cy\u2019abanyabubasha runaka kugeza ubwo yavuze ati \u201cUwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu\u201danagaragaza ko arambiwe agasuzuguro, ariko ngo hari ibyo yirinda kuvuga yeruye kubera impamvu za politike. Ijambo Kagame yavuze kuri iki cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka \u2018National [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":45130,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[71],"tags":[],"class_list":["post-45138","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-udushya"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu [\u2026]nkareba ibyo nkora-Kagame - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu [\u2026]nkareba ibyo nkora-Kagame - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Nkurunziza Gad Perezida Paul Kagame yabaye nk\u2019ugaragaza ko ari ku gitutu cy\u2019abanyabubasha runaka kugeza ubwo yavuze ati \u201cUwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu\u201danagaragaza ko arambiwe agasuzuguro, ariko ngo hari ibyo yirinda kuvuga yeruye kubera impamvu za politike. Ijambo Kagame yavuze kuri iki cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka \u2018National [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-02-28T13:17:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/02\/Skjermbilde-2022-02-27-kl.-12.09.36.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"753\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"725\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/\",\"name\":\"Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu [\u2026]nkareba ibyo nkora-Kagame - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/02\/Skjermbilde-2022-02-27-kl.-12.09.36.png\",\"datePublished\":\"2022-02-28T13:17:17+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/02\/Skjermbilde-2022-02-27-kl.-12.09.36.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/02\/Skjermbilde-2022-02-27-kl.-12.09.36.png\",\"width\":753,\"height\":725},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu [\u2026]nkareba ibyo nkora-Kagame\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu [\u2026]nkareba ibyo nkora-Kagame - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu [\u2026]nkareba ibyo nkora-Kagame - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Nkurunziza Gad Perezida Paul Kagame yabaye nk\u2019ugaragaza ko ari ku gitutu cy\u2019abanyabubasha runaka kugeza ubwo yavuze ati \u201cUwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu\u201danagaragaza ko arambiwe agasuzuguro, ariko ngo hari ibyo yirinda kuvuga yeruye kubera impamvu za politike. Ijambo Kagame yavuze kuri iki cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka \u2018National [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-02-28T13:17:17+00:00","og_image":[{"width":753,"height":725,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/02\/Skjermbilde-2022-02-27-kl.-12.09.36.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/","name":"Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu [\u2026]nkareba ibyo nkora-Kagame - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/02\/Skjermbilde-2022-02-27-kl.-12.09.36.png","datePublished":"2022-02-28T13:17:17+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/02\/Skjermbilde-2022-02-27-kl.-12.09.36.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/02\/Skjermbilde-2022-02-27-kl.-12.09.36.png","width":753,"height":725},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwampa-amahirwe-nkaruhuka-nkava-muri-ibi-bintu-nkareba-ibyo-nkora-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu [\u2026]nkareba ibyo nkora-Kagame"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45138","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=45138"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45138\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":45139,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45138\/revisions\/45139"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/45130"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=45138"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=45138"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=45138"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}