{"id":45149,"date":"2022-03-02T10:46:25","date_gmt":"2022-03-02T08:46:25","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=45149"},"modified":"2022-03-02T10:46:25","modified_gmt":"2022-03-02T08:46:25","slug":"iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/","title":{"rendered":"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira"},"content":{"rendered":"<p>Intambara zo muri Ukraine zafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo umuntu ajya kwandika atizeye ko hari ababona umwanya wo gusoma. Urareba hakurya ukabona u Burusiya wareba hakuno ukabona Ukraine wareba imbere yawe ukabona OTAN\u2026Ariko reka twigarukire mu cyaro bombe niziza zizadusanga aho turi ! Yezu ntiyabwiye intumwa ze ngo zizategerereze Roho Mutagatifu i Yeruzalemu kandi na we ari ho bamwiciye ndetse n\u2019abamwishe bagihari ! Reka twivugire iby\u2019iwacu mu cyaro twiyibutse ibyaduhuzaga bombes za Poutine niziza ntizizaturobanura mu bandi.<\/p>\n<p>Nuko rero ubushize twavugaga ibyo kuranga no kurambagiza. Ubu na bwo turarebera hamwe ibyo kurambagiza ariko ntitugaruka ku gusaba no gukwa kuko hari izindi nzira umuntu yashoboraga gucamo adasabye adakoye akabona umugeni ibyo bindi bikazaba nyuma. Abo ni abo bavugaga ko bishyingiye. Mu bice bimwe by\u2019i Cyangugu nka za Nyamirundi (Bunyangurube, Buhokoro, Mukoma, Nyabitekeri na Bunyenga, Ruhamagariro na Rugarama aho hose hakuno yo ku Idjwi) babyitaga kwirendeza. Bikavugwa ku mukobwa ngo yarirendeje byo kuvuga ko yijyanye. Ugasanga ariko na byo ari ukurenganya umukobwa kuko n\u2019ubwo ari we wavaga iwabo n\u2019uwo yasangaga akamwakira babaga bahuriye muri icyo gikorwa.<\/p>\n<p><strong>Kwishyingira rero bikaba iki ?<\/strong><\/p>\n<p>Kwishyingira rero, ari byo bamwe bita guterura, ni igihe umukobwa yashyiraga utwenda twe mu nkangara, agashaka mugenzi we umuherekeza ku mugoroba, cyangwa se umubyeyi w\u2019ijigija, akamujyana akamucyura ku musore akarara abaye umugore we, bugacya asukura imbuga y\u2019iwe n\u2019iyo kwa sebukwe, bikaba uko. Kwishyingira rero byashoboraga guterwa n\u2019impamvu nyinshi. Iya mbere yari imenyerewe ni ubushobozi buke bw\u2019umusore bwo kubona inkwano no gukora ubukwe bushamaje. Icyakora uretse inkwano, ubukwe bwo bwabaga ari ubw\u2019umusozi wose ntibwakabaye ikibazo. Gusa umusore ushyingirwa mu kiliziya hari ibyo yagombaga kwishakaho, nko kuba yaradodesheje imyambaro, akagura inkweto( ibirato), akagura n\u2019ibikoresho byo mu nzu ashyingirirwamo . Iyo yabaga akomoka mu muryango utifashije yabaga yaranashatse inka yo gukwa mu bushobozi bwe. Uwishyingira rero we ntiyigoraga, yabaga afite inzu acyuramo umugeni, afite ibikoresho by\u2019ibanze byo mu rugo, amasuka abiri yo guhinga n\u2019ibikoresho byihutirwa, ibisigaye akazabishakana n\u2019umusanze.<\/p>\n<p>Kwishyingira byashoboraga no guterwa n\u2019ikibazo cy\u2019amadini. Iyi Kiliziya gatolika tuvuga ngo yoroshya ibintu hari ubwo yimaga umuntu amasakaramentu akigira gukomezwa bamusibizaaaa, akabivamo. Uwo muntu udakomeje ntiyashoboraga gushyingirwa gikristu, nuko akazishyingira. Hari n\u2019abana babatizwaga bakiri bato ntibahabwe amasakaramentu akurikiyeho. Kwiga ngo uyabone iyo byakugoraga wahitagamo kuzishyingira.<\/p>\n<p>Kwishyingira na none byashoboraga guterwa n\u2019uko umwe mu bageni yigeze ashyingirwa akaba agifite isezerano ryanditse. Nta yindi nzira yabagaho yo kongera kubona urushako uretse kwishyingira dore ko gatanya yavugwaga ariko ntigeze numva umuntu bahaye Gatanya iwacu kugeza ngize imyaka 25. Nigeze numva umuntu ngo wakoraga mu rukiko wa za Nyamasheke waje gusaba umugeni muri segiteri twari duturanye, bamuryanira inzara ngo yatanye n\u2019undi mugore wa mbere bamaze kuburana mu nkiko. Wasangaga rwose uwo mukobwa umusanze abantu bamuseka we n\u2019umuryango we ngo ntibakabikoze.<\/p>\n<p>Impamvu zagaragaye nyuma ya 1994 zo kwishyingirana n\u2019umuntu kubera ko imiryango yanze ko mushyingiranwa kubera inzangano z\u2019amoko ntayo nigeze mbona iwacu. Abantu barasabaga bagashyingiranwa batabyitayeho, yewe n\u2019abantu badahuje amoko barishyingiraga. Ibi by\u2019amoko ntabwo byabaga mu bifata umwanya uwo ari wo wose mu buzima bw\u2019abaturage b\u2019iwacu muri rusange.<\/p>\n<p>Umusore bazaniye umugeni rero na we yabaga yiriwe mu rugo, yashatse umuntu umutunganyiriza iwe akanateka ari byo. Umugeni waje yishyingiye ntiyarikwaga, yahitaga yinjira iwe ubuzima bugatangira. Ariko iwabo w\u2019umusore babaga babizi, biriwe bashyashyana bategereje umugeni. Habaga na none hari abantu bake batumiwe, umusore yashatse urwagwa, bakamutaramira bakanywa, bagataha badatinze bagasigira abageni urugo rwabo. Ingaruka zo kwishyingira zikaba mbi aho mwa bantu mwe. Umuntu wese wavumbye kuri izo nzoga abakuru b\u2019inama ba santarali gatolika bamufungishirizaga amasakaramentu. Iwabo w\u2019umusore bikaba uko, ku buryo hari ubwo wasangaga umusozi wose utemerewe guhazwa no guhabwa penetensiya kubera umwana wo ku ivuko aho washyingiwe ibyo bitaga gipagani. Nyuma y\u2019igihe umuntu yishyingiye, yagombaga kujya kwirega iwabo w\u2019umukobwa. Bikaba mu by\u2019ukuri ari nko gusaba. Ibyo na byo abakuru b\u2019inama bakabicunga, iwabo w\u2019umukobwa bakwakira inzoga z\u2019aho umukobwa yajyiye amasakaramentu bakayafunga, abazinyoyeho bikaba uko. Mbese bose bakizwaga n\u2019uko abishyingiye bajyiye kwiga mu bagarukiramana, bagakora ubukwe bwa Komini (ubu ni umurenge kera babyitaga kujya mu rukiko), bagashyingirwa mu kiliziya baba bafite n\u2019abana bakabatizwa. Ubwo amasaka agakira umuyaga abafungiwe amasakaramentu bakayasubirana. Iyo wabonaga utihanganiye kubura amasakaramentu n\u2019abageni badashaka gushyingirwa vuba, bagucaga iminsi yo kwiga mu bagarukiramana nawe ukazababarirwa.<\/p>\n<p>Kiliziya gatolika kera ntiyakinaga rwose. Nyamara ariko abo bakuru b\u2019inama baregana habaga ubwo na bo bavumbyeho abandi batashye. Cyangwa wabaha icupa ntibagutange ukaguma ukiherwa amasakaramentu ! Uko byamera kose umukuru w\u2019inama watangaga abantu gutyo wasangaga yanzwe na bose, yaza kuvumba bakamuha ku nzoga bamuryanira inzara na we akayinywana ikimwaro.<\/p>\n<p>Kimwe n\u2019abashyingirwaga gikristu tuzagarukaho ubutaha ariko, uwishyingira yabanzaga kumenyana n\u2019uwo bazarushingana, bashoboraga guhurira mu misa nk\u2019abandi bose, cyangwa akarangirwa n\u2019umuntu, dore ko bamwe mu bishyingiraga babaga ari n\u2019abantu bavuye mu zindi ngo bakaza gusumbakazwa.<\/p>\n<p>Uko byamera kose, kuba warishyingiye cyangwa warashyingiwe mu butegetsi no mu idini si byo byakomezaga urugo, rwakomezwaga n\u2019ubwumvikane bw\u2019abashakanye, rugakomezwa n\u2019ubwumvikane bwo ku musozi muriho aho buri wese yabaga ari rutangira ku wundi, aho ibibazo babisangiraga, kandi n\u2019imiryango y\u2019abashakanye ikababa hafi.<\/p>\n<p>Reka ahari iby\u2019abishyingiye tubicumbikire aha padiri mukuru atagira ngo ndabyamamaje bakamfungira amasakaramentu. Ahubwo rero ubutaha tuzaganire ku bashakanaga banyuze mu nzira z\u2019imiryango, amategeko n\u2019idini, turebere hamwe n\u2019uko ubukwe bwategurwaga n\u2019uruhare rwa buri wese.<\/p>\n<p><strong>Jean Claude NKUBITO<\/strong><br \/>\n28 Gashyantare 2022<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Intambara zo muri Ukraine zafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo umuntu ajya kwandika atizeye ko hari ababona umwanya wo gusoma. Urareba hakurya ukabona u Burusiya wareba hakuno ukabona Ukraine wareba imbere yawe ukabona OTAN\u2026Ariko reka twigarukire mu cyaro bombe niziza zizadusanga aho turi ! Yezu ntiyabwiye intumwa ze ngo zizategerereze Roho Mutagatifu i Yeruzalemu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":45150,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-45149","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Intambara zo muri Ukraine zafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo umuntu ajya kwandika atizeye ko hari ababona umwanya wo gusoma. Urareba hakurya ukabona u Burusiya wareba hakuno ukabona Ukraine wareba imbere yawe ukabona OTAN\u2026Ariko reka twigarukire mu cyaro bombe niziza zizadusanga aho turi ! Yezu ntiyabwiye intumwa ze ngo zizategerereze Roho Mutagatifu i Yeruzalemu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-03-02T08:46:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"514\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"446\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira\",\"datePublished\":\"2022-03-02T08:46:25+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/\"},\"wordCount\":892,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/03\\\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/\",\"name\":\"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/03\\\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png\",\"datePublished\":\"2022-03-02T08:46:25+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/03\\\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/03\\\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png\",\"width\":514,\"height\":446},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira - Umunyarwanda","og_description":"Intambara zo muri Ukraine zafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo umuntu ajya kwandika atizeye ko hari ababona umwanya wo gusoma. Urareba hakurya ukabona u Burusiya wareba hakuno ukabona Ukraine wareba imbere yawe ukabona OTAN\u2026Ariko reka twigarukire mu cyaro bombe niziza zizadusanga aho turi ! Yezu ntiyabwiye intumwa ze ngo zizategerereze Roho Mutagatifu i Yeruzalemu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-03-02T08:46:25+00:00","og_image":[{"width":514,"height":446,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira","datePublished":"2022-03-02T08:46:25+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/"},"wordCount":892,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/","name":"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png","datePublished":"2022-03-02T08:46:25+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-02-kl.-09.07.50.png","width":514,"height":446},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-bamwe-bahitagamo-kwishyingira\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Iwacu mu cyaro: Bamwe bahitagamo kwishyingira"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45149","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=45149"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45149\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":45151,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45149\/revisions\/45151"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/45150"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=45149"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=45149"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=45149"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}