{"id":4516,"date":"2013-12-14T10:26:54","date_gmt":"2013-12-14T08:26:54","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4516"},"modified":"2013-12-14T10:26:54","modified_gmt":"2013-12-14T08:26:54","slug":"rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/","title":{"rendered":"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko"},"content":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2013 mu rugereko rw\u2019urukiko rukuru rwa Rusizi ruri i Karongi habereye urubanza rwa SIBOMANA Sylvain, Umunyamabanga Mukuru w\u2019agateganyo wa FDU-Inkingi, ari kumwe na mugenzi we bareganwa witwa MUTUYIMANA Anselme. Abaregwa bahageze batinze kubera ko gereza ya Muhanga, aho babarizwa kugeza ubu, batinze kubazana. Bahageze mu masaha ya saa yine (10h00) z\u2019amanywa.<!--more--><\/p>\n<p>Bakihagera bahise binjira batangira iburanisha. Bwana SIBOMANA Sylvain yatangiye abwira umucamanza uburyo urubanza rwari rwaraburanywe ko ahubwo abaregwa bari bategereje gusomerwa nyuma bakumva ngo urubanza ruzakomeza humvwa abatangabuhamya batanzwe n\u2019ubushinjacyaha kandi na mbere hose abo batangabuhamya bari bahari. Yabajije kandi umucamanza impungenge afite z\u2019uko umucamanza waruburanishije mbere atariwe uri kurusubukura. Ati hashobora kuba hari amagambo yavuzwe yaba yaracitse umwanditsi w\u2019urukiko ntayandike bityo umucamanza urufite ubu akaba atayamenya ngo abe yatanga ubutabera agendeye kubyavuzwe byose. Umucamanza mushya yamubwiye ko azakurikiza ibiri mu nyandiko y\u2019urubanza kandi ko Bwan Sibomana aramutse afite impungenge yamubwira ibyo abona byaba bitaranditswe cyangwa se akazakora incamake yanditse y\u2019ibyo yavuze mu rubanza aburana. Uyu mucamanza mushya yavuze ko umucamanza wa mbere yimuriwe ahandi muri Kigali ariko yirinda kuhavuga mu izina.<\/p>\n<p>Abatangabuhamya batanzwe n\u2019ubushinjacyaha ni uwitwa Christophe n\u2019umukobwa we Gloriose bo mu murenge wa Kivumu muri Rutsiro. Abo bombi bavuze ko babonye abantu baza babasaba ahantu hiherereye ho gutegurira inama y\u2019ubukwe maze babaha salle itari rusange. Bavuze kandi ko batari bazi abo bantu abo aribo, ndetse ko n\u2019ibyo bavugiye aho batazi ibyo aribyo. Bati uwo twari tuzi ni umukobwa bari kumwe witwa Gasengayire Leonille.<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwo ibimenyetso butanga ni uko ngo bakoreye inama mu ruhame isebya leta kandi ko nyuma y\u2019inama ngo byateje imvururu. Nyamara abatangabuhamya bo bivugiye ko nyuma y\u2019aho nta mvururu zahabaye.<\/p>\n<p>Abunganizi b\u2019abaregwa bo berekanye ko bagendeye ku mategeko, byitwa inama iyo yatumijwe, igatanga umurongo w\u2019ibyigwa, nyuma igakorerwa inyandiko (PV). Bati ibyo byose ntabyabaye. Bati kandi n\u2019ubwo bahuye bo bagiye ahiherereye baganira ibyabo nk\u2019abarwanashyaka ba FDU-Inkingi. Ntawundi muntun\u2019umwe wabumvishe kuberako bari biherereye kandi amategeko ateganya ko iyo atari mu ruhame nta cyaha kiba cyabaye.<\/p>\n<p>Abandi batangabuhamya bari batanzwe ni abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bo muri Rutsiro bafungiye Muhanga, ariko bo batanze inyandiko ikubiyemo uburyo babajijwe mbere bashyizweho iyicwa rubozo ko ibyo bavuze mbere nta gaciro bifite kuberako babivugishijwe n\u2019ibibi barimo bakorerwa muri icyo gihe. Bati twe turi abarwanashyaka ba FDU-Inkingi. Ntituri rubanda yashutswe nk\u2019uko ubushinjacyaha bubyitwaza.<\/p>\n<p>Nyuma yo kwumva abatanga buhamya no kumara impungenge ku bari bazifite, umucamanza yavuze ko ibyavuye muri iryo buranishwa bizasomwa ku ya 13 Mutarama 2014 i saa tanu z\u2019amanywa (11H00).<\/p>\n<p>Twakwibutsa kandi ko mu rundi rubanza rwasomwe tariki ya 22 Ugushyingo 2013, Urukiko rw\u2019ibanze rwa Nyarugunga rwakatiye SIBOMANA Sylvain igifungo cy\u2019imyaka ibiri n\u2019ihazabu ry\u2019amafaranga miliyoni y\u2019amanyarwanda (1.000.000FRW) naho mugenzi we SHYIRAMBERE Dominique rukamukatira amezi atanu n\u2019ihazabu y\u2019amafaranga miliyoni y\u2019amanyarwanda (1.000.000FRW) bazira ibyaha mpimbano birimo gukoza isoni abashinzwe umutekano no gukoresha imyigaragambyo itemewe ubwo bari bitabiriye urubanza mu bujurire rw\u2019Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, kuya 25 Werurwe 2013, ku cyicaro cy\u2019urukiko rw\u2019ikirenga.<\/p>\n<p>Ishyaka FDU-Inkingi ntiryahwemye kwamagana iri siragizwa ry\u2019Abanyarwanda mu nkiko, bahimbirwa ibyaha batakoze bigamije kuniga abaturage, no kubima ubwisanzure bemererwa n\u2019amategeko. Twongeye gusaba dukomeje ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda guha agahenge Abanyarwanda muri rusange rikanareka abatavugarumwe naryo bagakora mu bwisanzure.<\/p>\n<p>FDU-Inkingi<br \/>\nTwagirimana Boniface<br \/>\nVisi-Perezida w\u2019agateganyo<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.fdu-rwanda.com\/wp-content\/uploads\/2013\/12\/FDU-CEP-Sibomana-Sylvain-12-12-13-RWA1.pdf\">FDU-CEP-Sibomana Sylvain-12-12-13 (RWA)<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2013 mu rugereko rw\u2019urukiko rukuru rwa Rusizi ruri i Karongi habereye urubanza rwa SIBOMANA Sylvain, Umunyamabanga Mukuru w\u2019agateganyo wa FDU-Inkingi, ari kumwe na mugenzi we bareganwa witwa MUTUYIMANA Anselme. Abaregwa bahageze batinze kubera ko gereza ya Muhanga, aho babarizwa kugeza ubu, batinze kubazana. Bahageze mu masaha ya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":3392,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[63],"tags":[],"class_list":["post-4516","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2013 mu rugereko rw\u2019urukiko rukuru rwa Rusizi ruri i Karongi habereye urubanza rwa SIBOMANA Sylvain, Umunyamabanga Mukuru w\u2019agateganyo wa FDU-Inkingi, ari kumwe na mugenzi we bareganwa witwa MUTUYIMANA Anselme. Abaregwa bahageze batinze kubera ko gereza ya Muhanga, aho babarizwa kugeza ubu, batinze kubazana. Bahageze mu masaha ya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-12-14T08:26:54+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko\",\"datePublished\":\"2013-12-14T08:26:54+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/\"},\"wordCount\":569,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/\",\"name\":\"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-12-14T08:26:54+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":332,\"height\":507},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko - Umunyarwanda","og_description":"Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2013 mu rugereko rw\u2019urukiko rukuru rwa Rusizi ruri i Karongi habereye urubanza rwa SIBOMANA Sylvain, Umunyamabanga Mukuru w\u2019agateganyo wa FDU-Inkingi, ari kumwe na mugenzi we bareganwa witwa MUTUYIMANA Anselme. Abaregwa bahageze batinze kubera ko gereza ya Muhanga, aho babarizwa kugeza ubu, batinze kubazana. Bahageze mu masaha ya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-12-14T08:26:54+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko","datePublished":"2013-12-14T08:26:54+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/"},"wordCount":569,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/","name":"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-12-14T08:26:54+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":332,"height":507},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-bwana-sibomana-sylvain-akomeje-gusiragizwa-mu-nkiko\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4516","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4516"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4516\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4516"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4516"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4516"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}