{"id":45201,"date":"2022-03-08T22:35:42","date_gmt":"2022-03-08T20:35:42","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=45201"},"modified":"2022-03-08T22:35:42","modified_gmt":"2022-03-08T20:35:42","slug":"iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/","title":{"rendered":"Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n\u2019umusozi wose"},"content":{"rendered":"<p>Nejejwe no kwandika ibi muri uyu mwaka hakiriho abantu bafite imyaka hagati ya 50 na 80 kugira ngo bitagaragara nk\u2019umugani. Nk\u2019uko bisanzwe ibitekerezo bya buri wese birakenewe ngo tubwire abakiri bato uko byari bimeze muri cya giheeee\u2026cya kera mu cyaro.<\/p>\n<p>Nuko rero uretse akaciyemo ubushize k\u2019abishyingiraga, iyo kurambagiza, gusaba no gukwa byarangiraga hakurikiragaho icyo bitaga kujya mu rukiko ari byo ubu byiswe kujya mu murenge. Kera rero byakorerwaga kuri Commune abageni bagashyingirwa na burugumesitiri, agasoma amazina y\u2019abageni n\u2019imiryango yabo akavuga ibara ry\u2019inka bakoye, yaba ari inyana bakavuga ko bazarongoranywa, cyaba ikimasa bakavuga ku mugaragaro ko nta ndongoranyo izabaho. Indongoranyo ikaba ari inka ivuka ku nkwano, bakaba barayihaga umukwe amaze kubyara nka kabiri. Ibyayo tuzabigarukaho kuko na yo yari umuhango ukwawo. Iyo rero ibyo mu rukiko byarangiraga, umukobwa yatumwaga kwa ba nyirasenge kubabwira ko afite ubukwe. Se w\u2019umukobwa agahaguruka ubwe akajya kwa sebukwe kubwira baramu be ko yenda gushyingiza mwishywa wabo. Iyo yabaga atakiriho umuhungu we mukuru ni we wajyaga kubwira kwa sekuru ko mushiki we yenda gushyingirwa akababwira n\u2019itariki. Ku ruhande rw\u2019umusore na we yarahagurukaga akajya kubwira ba Nyirarume ko yenda gushyingirwa, yahava akajya kubwira baramu be iyo yabaga abafite. Izo ngendo zasaga nk\u2019aho ari itegeko kuko iyo wagiraga uwo usimbuka washoboraga kutamubona mu birori abantu bakajya baryana inzara ngo naka ntahari. Se w\u2019umusore na none yajyaga kubwira abenda hamwe be n\u2019abagore babo (mu kinyaga babita basanzire) ko yenda gushyingiza, ibyo na se w\u2019umukobwa yarabikoraga. Abandi bose babaga babizi ku musozi, izi mpapuro zitumira nazibonye bwa mbere muri 1979 na zo zandikishije intoki, muri za 1980 ni ho hatangiye gusohoka izandikishije imashini.<\/p>\n<p>Abakomeye bakayishyira mu ibahasha, abaciye bugufi mu mutungo bakagatangira aho ari agapapuro k\u2019ubusabusa, urupapuro rumwe rwavagamo dutanu. Ku musozi wose rero babaga bazi ko kwa kanaka bafite ubukwe. Bashiki b\u2019umusore bakajya kureba abandi bakobwa, basengana, babana mu balegio, biganye,\u2026 bakabamenyesha ubwo bukwe. Ababimenyeshejwe na bo bagatangira kuboha imisambi ( ibishanja) ikoze mu birere by\u2019ingabo yo kuzategura. Barumuna na bakuru b\u2019umukobwa na bo babwiraga abandi bakobwa ko bafite ubukwe. Na bo bakaboha ibishanja byo kuzabazanira. Habaga ubwo umugeni ubwe ajya kubyivugira muri bagenzi be ariko akagenda kare akagaruka habona ngo hatagira umuhohotera hakaba amahano.<\/p>\n<p>Iwabo w\u2019umukobwa rero bagenaga umunsi bakajya i Bukavu muri Zayire, bakajya kugura amajyambere\/ ibishyingiranwa. Aha mbibutse ko mvuga iby\u2019iwacu i Shangi, ahandi buriya na ho bajyaga mu isoko rikize ribari hafi. Iyo batajyaga i Bukavu bagarukiraga i Kamembe.<\/p>\n<p>Aho rero i Bukavu cyangwa i Kamembe bahaguraga Isanduku y\u2019icyuma itubutse, bakagura amasahani bakagura ibesani yo kumeseramo, bakagura imyenda yo gukenyera no kwitera bakagura imyenda yo kujyana guhinga, yewe bakaba bagura n\u2019inkweto z\u2019umugeni zoroshye kwambara zitazamurya dore ko hari ubwo yabaga azambaye bwa mbere. Akenshi banaguraga sandales rwose bwaba ari ubwa mbere akagenda azikururaaaaa ! yananiwe ( yanonnye) dore ko Kiliziya yari ku rugendo rw\u2019isaha imwe irenga.<\/p>\n<p>Bafataga na none umunsi umwe bakajya i Nyakabuye kugura ibiseke, bakagura inkangara n\u2019imideri (inkangara ntoya), bakaboneraho bakagura n\u2019ibiribwa by\u2019ubukwe ari wo muceri kuko weraga mu Bugarama hirya ya Nyakabuye.<\/p>\n<p>Ababyeyi b\u2019abageni rero na bo ubwo, nka mbere y\u2019ibyumweru bibiri, bafataga imipanga buri wese ku ruhande rwe bakajya gusaba ibitoki. Uwabaga afite abahungu be na bo bacaga aha agaca hariya. Ariko rero n\u2019utabyaye abahungu, urugo rwa mbere yaheragaho bamuhaga umusore wabo akajya amugenda inyuma. Akagitema undi akagitwara, yajyaga kugera ku bantu bane batanu afite abana b\u2019ingimbi nka batatu bajyana na we bamutwaza, agaheruka atema igitoki abana b\u2019abaturanyi bakakijyana aho ibindi birambitse , byagwira bigeze nko ku ijana bakabijyana mu rugo. Ugereranije ibitoki byabonekaga ari nka 200 cyangwa 300, ariko bamwe mu nkoramutima, abo bahanye inka, abo bafitanye igihango, abo bashyingiranye, abo ntibatangaga igitoki ahubwo barataraga bakazatanga urwagwa.<\/p>\n<p>Umubyeyi w\u2019umugore na we yafataga akabando akajya mu ngo zifite inka kubabwira bakabaterekera amata. Bikanagora kuko inka z\u2019inyarwanda wasangaga zitarenza litiro eshatu ku munsi ! Ayo rero akaza mu minsi nk\u2019ibiri mbere y\u2019ubukwe mu nkokongoro yanditseho izina rya nyirayo ngo itazatakara mu zindi.<\/p>\n<p>Icyakora mu cyaro ibyinshi mu bikoresho byabaga bizwi, ku buryo icyansi cy\u2019uruhanga cyabaga ari icyo kwa kanaka, inkongoro y\u2019igicuba ikaba ari iyo kwa kanaka bizwi. Ibyo kandi byarakorwaga ku mpande zombi z\u2019abageni ku musore no ku mukobwa kuko hose amata yari ngombwa mu bukwe. Umusore akareba abasore bazwi nk\u2019inkundarubyino bakamutegurira ibirori, bakagena aho bazajya bahurira bakitoza, abantu bakumva ingoma ivuze abantu bahinguye bakibuka ko kwa kanaka henda kuba ubukwe, bakaza kureba umudiho wo kwitoza yemwe aho, ugasanga banezerewe kubera uwo mudiho wo kwitoza. Nta faranga bahembwaga. Icyakora bahabwaga inzoga bagahabwa n\u2019itabi ry\u2019Impala na filitiri ( itabi rya Tabarwanda ryabagamo Impala yo mu gifuniko gitukura, na Filtr\u00e9 y\u2019igifuniko cy\u2019igitare).<\/p>\n<p>Ubukwe bwenda kuba rero habagaho ko ba bakobwa bemeye kuboha imisambi (ibishanja) babizana bakabiha umukobwa wo mu rugo ruzashyingira. Abaturanyi bakagena umunsi bahuriraho uzanye umugano, uw\u2019inturusu\u2026 bakaza gusana inkike z\u2019urugo no gukata imihati n\u2019imivumu by\u2019urugo ruzashyingira.Ibyo bikitabirwa na buri mugabo n\u2019umusore ugimbutse, kuhabura bikaba icyaha gishobora kuguteza igisebo mu bandi. Baboneragaho bakubaka n\u2019igisharagati (ikigonyi), kikubakwa mu mahango y\u2019inturusu n\u2019imisave kikagira amakumbo y\u2019imigano, ubukwe buraye buri bube bakazagisakaza amakoma y\u2019insina.<\/p>\n<p>Iminsi ine mbere y\u2019ubukwe inzoga z\u2019intwererano zabaga zatangiye kuhagera zimwe zikanicira inyota abaje gusana urugo. Ku rundi ruhande ubwo abana bo ku musozi wose babaga bavomera ibitoki bikengwa ku wa gatatu ubukwe buzaba ku wa gatandatu. Abana bakanabikunda cyane kuko bagendaga ikivunge. Abasore n\u2019abagabo bakigabanya amatsinda, abubaka inkike z\u2019urugo, abubaka igisharagati, abenga ibitoki, abasakara inzu iyo yabaga isakaje umukenke nuko. Umubyeyi w\u2019umugore na we na bagenzi be hakabamo abakaranga amasaka yo kubetera (bakabyita gukaranga urukoma), hakaba abayasya, hakaba abakira imyaka yabaga yazanyweho intwererano ngo bazatekere abashyitsi batazataha. Icyo gihe cyose umusozi wose wabaga wahagurutse dore ko ubukwe bwabaga mu mpeshyi (mu cyi).<\/p>\n<p>Na none ku bafite imiryango minini yegeranye, inzoga zengerwaga mu ngo zinyuranye zikazahurizwa hamwe. Muri byose ariko ibyo byakorwaga hashingiwe ku buryo abantu batuye, ntibyashingiraga ku masano. Ntibyashingiraga ku moko cyangwa amadini dore ko n\u2019abapagani babyaraga abagatolika. Icyabaga gisangiwe na bose ni uko ubukwe ari abantu kandi ko abantu ari abaturanyi. Nta nama z\u2019ubukwe zabagaho, nta liste \u00ab de mariage \u00bb yabagaho, abantu batangaga uko bifite. Umuryango ukaba wagurisha ikimasa ngo bagure ibirongoranwa, ariko ibinyobwa byose uko byakabaye uretse yenda ikaziye ya Primus, byose n\u2019amata byavaga mu baturanyi. Kandi kwitanga bigasa nk\u2019aho ari umuco utajyibwahi impaka, utakwiha kwivana mu bandi ku mpamvu runaka. Nta muntu nzi wigeze areka gufasha abandi mu bukwe ariko iyo abaho yari kugira ibibazo byari kumugora kwikuramo. Iyo wimukiraga ku musozi wakoraga uko bakora. N\u2019iyo wabaga uri umwarimu iyo wagiraga urubanza (ibirori\/ubukwe) wasabaga ibitoki. Kutabisaba byari kuba ari ubukunguzi ukazabwirengera kuko buri wese yagiraga urutoki.<\/p>\n<p>Umusore na we ku ruhande rwe ariko ntiyicaraga gusa, yagombaga kugura imyenda azashyingiranwa, iyo ikadodesherezwa ku mudozi ubizi akamupima akamudodera. Impeta zatangwaga no kwa padiri si umusore waziguraga, ahubwo zishyurwaga kwa padiri hamwe n\u2019amaturo. Akaba afite inzu n\u2019ubwo yaba iy\u2019ibyatsi ariko ifite isuku n\u2019urugo. Noneho ahubwo umugeni akaboha umusambi (umuce) mu rukangaga, akawutaka amabara ( amadesa), akawohereza ku musore bakazawukinga ku buriri iyo babaga bafite inzu ya nyakatsi. Uwo musambi (wo ntabwo ari igishanja) watwarwaga na gasaza k\u2019umukobwa gatoya, ntabwo wajyanwaga n\u2019umukobwa eretse iyo habaga ari kure ariko ariko murumuna w\u2019umugeni uwutwaye akajyana na gasaza ke.<\/p>\n<p>Umusorere we rero, uretse inkono, ibikoresho byo mu rugo nk\u2019amasuka, umupanga wo gutemera urutoki no gutema inkwi, ishoka, akabindi ko guterekamo amazi no kuvoma ndetse n\u2019ijerikani mu minsi ya za 1980, urebye yabazwaga bike. Gusa rero yagombaga kuba yariharitse umurima w\u2019ibijumba n\u2019uw\u2019amateke, afite ibishyimbo afite amashaza byashoboka n\u2019ubunyobwa (akabemba) kugira ngo umwana w\u2019abandi atazicwa n\u2019inzara. Nta kuzana umwana w\u2019abandi ngo bucye uzindukana ishashi ujyiye guhaha cyaraziraga!<\/p>\n<p>Kugeza ubu rero twakomeje kuvuga ubukwe ubukwe, nyamara gukwa ni ubukwe, gushyingirwa muri komini bukaba ubukwe, ariko iwacu mu cyaro cyo ku Mugera, ubukwe nyirizina ni ubukwe bwo mu kiliziya kwa padiri, ubwo ni bwo tuzagarukaho ubutaha.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko natangiye mbivuga, inkunga yanyu kuri aya mateka ni ingenzi.<\/p>\n<p><strong>Jean Claude NKUBITO<\/strong><\/p>\n<p>07 Werurwe 2022<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nejejwe no kwandika ibi muri uyu mwaka hakiriho abantu bafite imyaka hagati ya 50 na 80 kugira ngo bitagaragara nk\u2019umugani. Nk\u2019uko bisanzwe ibitekerezo bya buri wese birakenewe ngo tubwire abakiri bato uko byari bimeze muri cya giheeee\u2026cya kera mu cyaro. Nuko rero uretse akaciyemo ubushize k\u2019abishyingiraga, iyo kurambagiza, gusaba no gukwa byarangiraga hakurikiragaho icyo bitaga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":45202,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-45201","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n\u2019umusozi wose - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n\u2019umusozi wose - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nejejwe no kwandika ibi muri uyu mwaka hakiriho abantu bafite imyaka hagati ya 50 na 80 kugira ngo bitagaragara nk\u2019umugani. Nk\u2019uko bisanzwe ibitekerezo bya buri wese birakenewe ngo tubwire abakiri bato uko byari bimeze muri cya giheeee\u2026cya kera mu cyaro. Nuko rero uretse akaciyemo ubushize k\u2019abishyingiraga, iyo kurambagiza, gusaba no gukwa byarangiraga hakurikiragaho icyo bitaga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-03-08T20:35:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-08-kl.-21.30.42.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"679\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"678\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/\",\"name\":\"Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n\u2019umusozi wose - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-08-kl.-21.30.42.png\",\"datePublished\":\"2022-03-08T20:35:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-08-kl.-21.30.42.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-08-kl.-21.30.42.png\",\"width\":679,\"height\":678},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n\u2019umusozi wose\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n\u2019umusozi wose - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n\u2019umusozi wose - Umunyarwanda","og_description":"Nejejwe no kwandika ibi muri uyu mwaka hakiriho abantu bafite imyaka hagati ya 50 na 80 kugira ngo bitagaragara nk\u2019umugani. Nk\u2019uko bisanzwe ibitekerezo bya buri wese birakenewe ngo tubwire abakiri bato uko byari bimeze muri cya giheeee\u2026cya kera mu cyaro. Nuko rero uretse akaciyemo ubushize k\u2019abishyingiraga, iyo kurambagiza, gusaba no gukwa byarangiraga hakurikiragaho icyo bitaga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-03-08T20:35:42+00:00","og_image":[{"width":679,"height":678,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-08-kl.-21.30.42.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/","name":"Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n\u2019umusozi wose - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-08-kl.-21.30.42.png","datePublished":"2022-03-08T20:35:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-08-kl.-21.30.42.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Skjermbilde-2022-03-08-kl.-21.30.42.png","width":679,"height":678},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-ibirori-byo-gushyingirwa-byategurwaga-numusozi-wose\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n\u2019umusozi wose"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45201","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=45201"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45201\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":45203,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45201\/revisions\/45203"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/45202"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=45201"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=45201"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=45201"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}