{"id":45223,"date":"2022-03-09T21:49:43","date_gmt":"2022-03-09T19:49:43","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=45223"},"modified":"2022-03-09T21:49:43","modified_gmt":"2022-03-09T19:49:43","slug":"urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/","title":{"rendered":"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO"},"content":{"rendered":"<div class=\"page\" title=\"Page 1\">\n<div class=\"layoutArea\">\n<div class=\"column\">\n<p><strong>ITANGAZO N\u00b0 003\/PS.IMB\/NB\/2022<\/strong><\/p>\n<p>Ku italiki ya 29 Mutarama 2022 ishyaka PS Imberakuri ryasohoye itangazo N\u00b0 001\/PS.IMB\/NB\/2022 rigaruka ku cyemezo cyo kwikiza Leta y\u2019u Rwanda yari yafashe cyo gufungura imipaka ihuza u Rwanda na Uganda. Iri tangazo ryemezaga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera ko nta mahitamo u Rwanda rwari rufite kuko inzara yanumaga muri rubanda bitewe n\u2019ibiciro byari byazamutse ku masoko yose yo mu Rwanda.<\/p>\n<p>Bidateye kabiri, Banki Nkuru y\u2019u Rwanda nayo yemeje ko ibiciro by\u2019ibicuruzwa by\u2019ibanze byazamutse ku masoka bityo mu rwego rwo guhangana n\u2019iryo zamuka ifata icyemo cyo kuzamura inyungu ku mafaranga Banki Nkuru y\u2019Igihugu iha banki z\u2019ubucuruzi.<\/p>\n<p>Ishyaka PS Imberakuri ryemera ko uburyo Banki Nkuru y\u2019Igihugu yiyambaje ari bumwe mu buryo bukoreshwa mu rwego rwa politiki y\u2019ubukungu mu guhangana n\u2019izamuka ry\u2019ibiciro ariko kandi rigasanga ko atari ubwo buryo Banki Nkuru y\u2019Igihu yagombaga kwiyambaza mu guhangana n\u2019iki kibazo cyizamuka ry\u2019ibiciro ku masoko. N\u2019ikimenyimenyi iki cyemezo ntacyo cyakemuye ahubwo cyarabihuhuye dore ko ibiciro byakomeje kuzamuka kurusha umuriro wa marariya y\u2019igikatu.<\/p>\n<p>Koko rero, iyo ibiciro ku masoko byazamutse, Banki Nkuru y\u2019Igihugu nk\u2019ikigo cya Leta gishinzwe kubungabunga politiki y\u2019ifaranga gishobora gufata ingamba zinyuranye zo kubungabunga ifaranga harimo buriya buryo yakoresheje cyangwa igashyira ku isoko impapuro z\u2019agaciro n\u2019ibindi.Gusa, ibi Banki Nkuru y\u2019Igihugu ntibikora mu cyuka kuko igomba gushingira ku isesengura ryimbitse kugira ngo imenye neza impamvu nyamukuru zatumye ibiciro bizamuka.Aha, biragaragara neza ko Banki Nkuru y\u2019u Rwanda itigeze ikora iryo sesengura ahubwo yikoreye rya tekinika tumenyereye mu mikorere ya FPR INKOTANYI kuko nyuma ya kiriya cyemezo cyayo ibiciro byakomeje gutumbagira nk\u2019umwumba w\u2019insina.Ishyaka PS Imberakuri rirasanga Guverineri wa Banki Nkuru y\u2019u Rwanda yagombye gufata akaruhuko.<\/p>\n<p>Ubumenyi mu by\u2019ukungu bwerekana neza ko ibiciro byo ku masoko bizamuka kubera impamvu nyinshi ariko muri izo zose havugwa cyane impamvu zishingiye kuri politiki y\u2019ifaranga n\u2019impamvu zishingiye ku buryo isoko riba rihagaze ku birebana n\u2019ibicuruzwa biri ku isoko n\u2019abaguzi ariko na none hashyirwa mu cyezi n\u2019impamvu zirekeranye na politiki y\u2019imisoro iba ari nk\u2019impeta n\u2019urutoki na politiki y\u2019ingengo y\u2019imari.<\/p>\n<p>Ku bijyanye n\u2019uruhare rwa politiki y\u2019ifaranga mu izamuka ry\u2019ibiciro, ibi bishoboka iyo amafaranga yabaye menshi cyane mu gihugu bitewe n\u2019impamvu zimwe na zimwe.Aha havugwa nko kuba habaye kongera imishahara y\u2019abokozi benshi ari aba Leta cyangwa abikorera kandi mu buryo bugaragara, kuba hari amafaranga Leta yahaye abaturage bayo mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwabo ku isoko, kuba hari amafaranga y\u2019amahimbano yashyizwe mu gihugu n\u2019ibindi. Muri ibi bihe, ni ho Banki Nkuru y\u2019 Igihugu icyo ari cyo cyose ishobora gukoresha buriya buryo Banki Nkuru y\u2019u Rwanda yiyambaje. Aha rero niho ishyaka PS Imberakuri, kimwe n\u2019abandi, ryibaza niba ibi ari byo byatumye Guverineri wa Banki Nkuru y\u2019Igihugu yarafashe kiriya cyemezo. Amagambo ahariwe nyankana!<\/p>\n<div class=\"page\" title=\"Page 2\">\n<div class=\"layoutArea\">\n<div class=\"column\">\n<p>Ku bijyanye n\u2019impamvu zirebana n\u2019ibicuruzwa biri ku isoko n\u2019abaguzi, aha ibiciro birazamuka iyo abaguzi ari benshi ibicuruzwa ari bike.Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ibi ari byo mpamvu nyamukuru yatumye ibiciro bizamuka ku masoko. Kubibona ukundi byakwitwa ubuswa cyangwa itekinika, dore ko ryabaye icyorezo mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ishyaka PS Imberakuri riributsa kandi ko iki kibazo kimaze iminsi mu Rwanda nk\u2019uko bigaragazwa n\u2019inzara za hato na hato zayogoje u Rwanda mu bihe bitandukanye.Ibi bikaba ariyo ntandaro zo kugwingira mu bana, inkumi n\u2019abasore bakaba barabaye nk\u2019impinja n\u2019aho abagabo n\u2019abagore bakaba barasubiye bwana.<\/p>\n<p>Ni kenshi ishyaka PS Imberakuri ryamaganye politiki ruvumwa ya Leta y\u2019u Rwanda mu bijyanye n\u2019ubukungu aho idashira ingufu mu bukungu bushingiye kuzamura ibirebana n\u2019ubukungu bufatiki bushingiye cyane cyane ku buhinzi n\u2019ubworozi, ku nganda ntoya n\u2019iziciriritse no guteza imbere ibikorwaremezo bifitiye rubanda akamaro ahubwo ikibanda gusa mu gushora imari ku bikorwaremezo by\u2019umutako no gushyira ingufu ku bukungu bushingiye gusa kuri serivisi nazo zitegereza abaguzi bavuye ikantarange iyo za Bulayi.<\/p>\n<p>Uretse ko n\u2019ubusanzwe u Rwanda rudafite ubukungu buhamye bwatanga umusaruro wahaza Abanyarwanda, icyorezo cya COVID 19 nacyo cyashegeshe bwa bukungu n\u2019ubundi butashingaga noneho ibintu biza guhumira ku mirari nyuma y\u2019aho Leta y\u2019u Rwanda yihenuye ku baturanyi ikiha gufunga imipaka nyamara ibyo bihugu ari byo byashoraga ibiribwa byinshi ku masoko y\u2019 u Rwanda.<\/p>\n<p>Ikindi gituma ibiciro bizamuka mu Rwanda umuntu ntiyakwibagirwa ibindi bibazo biri muri politiki y\u2019ubukungu y\u2019u Rwanda.Aha, havugwa politiki y\u2019imisoro, politiki y\u2019ishoramari iciriritse na politiki irebana n\u2019ingengo y\u2019imari n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Mu Rwanda, politiki y\u2019imisoro iteye impungenge cyane cyane imisoro izitaguye nka TVA kuko iri hejuru mu gihe Leta y\u2019u Rwanda isonera imisoro bamwe mu bashoramari b\u2019abanyamahanga nyamara ari bo bakagombye gusora kuko ari bo baba bafite n\u2019ubwo bushobozi. Igihe cyose umusoro ku nyongeragaciro TVA uzakomeza kuzamuka n\u2019ibiciro ku isoka bizazamuka.<\/p>\n<p>Politiki y\u2019ishoramari u Rwanda rwimirije imbera kuva FPR INKOTANYI yafata igihugu iteye agahinda.Leta y\u2019u Rwanda yagiye ishora amafaranga yavanye mu misoro y\u2019Abanyarwanda mu bintu bidafitiye inyungu rubanda kandi ibyinshi bigahomba iyo bitasahuwe n\u2019abafatanyabikorwa b\u2019abashoramari, ishyaka PS Imberakuri risanga ahubwo ari \u2018\u2019abashombamari\u2019\u2019. Aha havugwa nk\u2019ikigo cy\u2019indege RWANDAIR gikora gihomba, amahoteri leta yashoyemo akayabo n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Ku birebana na politiki y\u2019ingengo y\u2019imari, ibintu nabyo ntabwo ari shyashya. Leta y\u2019u Rwanda ibaho mu buryo burenze ubushobozi bwayo. Aha havugwa amafaranga menshi atagwa mu mutekano kubera politiki ya FPR yo guhora yikanga abayitera cyangwa guhiga abo yita abanzi bayo, amafaranga atangwa mu nzego za polisi na giserikare hanze y\u2019u Rwanda dore ko rwabaye umujandarume w\u2019isi, amafaranga yishyurwa ku myenda igihugu kiba cyafashe kandi atarashowe mu bikorwa bibyara inyungu , amafaranga Leta y\u2019u Rwanda itanga mu banyamahanga kugirango bayitagatifuze n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Mu gusoza, ishyaka PS Imberakuri rirasanga Banki Nkuru y\u2019Igihugu igomba gusubira ku cyemezo yafashe cyo kuzamura inyungu ku mafaranga iha amabanki y\u2019ubucuru kuko uretse kuba icyo cyemezo kitarashoboye gukemura ikibazo cy\u2019izamuka ry\u2019ibiciro ni n\u2019icyemezo kibangamiye ishoramari kuko gituma inguzanyo zihabwa abagana ayo mabanki zihenda bityo bigatuma bifata mu kwaka inguzanyo kandi zari zikenewe muri ibi bihe ubukungu bwashegeshwe na COVID 19.<\/p>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<div class=\"page\" title=\"Page 3\">\n<div class=\"layoutArea\">\n<div class=\"column\">\n<p>Kuri iyi ngingo, ibisobanuro byatanzwe na Guverineri ntabwo byendeye ku kuri kuko amabanki y\u2019ubucuruzi yo mu Rwanda ntabwo yakoresha amafaranga y\u2019abakiriya bayo kubera ko batigeza babona ubushobozi bwo kubitsa bitewe n\u2019ikibazo cya COVID 19. Keretse wenda niba Guverineri avuga banki imwe ariyo Banki ya Kigali (BK) kubera ko ariyo yihariye serivisi zose zijyanye n\u2019imirimo ya za banki cyane ko ari iya Leta bityo bikaba bidatangaje ko yaba ifite amafaranga menshi y\u2019umurengera mu isanduku yayo.<\/p>\n<p>Ikindi, Leta y\u2019u Rwanda igomba kugira ubutwari ikisubiraho igakosora muri rusange politiki yayo y\u2019ubukungu ku birebana cyane cyane na politiki y\u2019ifaranga,y\u2019ishoramari, y\u2019imisoro,y\u2019ingengoyimari yemera kwizirika umukanda aho kubaho nk\u2019iyagashize kuko bitabaye ibyo rubanda bazashirira ku icumu bishwe n\u2019inzara n\u2019ubukene maze ya mvugo y\u2019uko FPR INKOTANYI yikundira u Rwanda rutarimo Abanyarwanda ibi impamo.Leta y\u2019u Rwanda neyemere kugamburuzwa nk\u2019uko yemeye gufungura imipaka nyuma yo kwinangira kandi ishyaka PS Imberakuri kimwe n\u2019abandi bazayibishimira.<\/p>\n<p>Bikorewe i Kigali, kuwa 08 \/03\/2022<br \/>\n<strong>Me NTAGANDA Bernard<\/strong><br \/>\nPrezida Fondateri w\u2019Ishyaka PS Imberakuri (S\u00e9)<\/p>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>ITANGAZO N\u00b0 003\/PS.IMB\/NB\/2022 Ku italiki ya 29 Mutarama 2022 ishyaka PS Imberakuri ryasohoye itangazo N\u00b0 001\/PS.IMB\/NB\/2022 rigaruka ku cyemezo cyo kwikiza Leta y\u2019u Rwanda yari yafashe cyo gufungura imipaka ihuza u Rwanda na Uganda. Iri tangazo ryemezaga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera ko nta mahitamo u Rwanda rwari rufite kuko inzara yanumaga muri rubanda bitewe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":44427,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-45223","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"ITANGAZO N\u00b0 003\/PS.IMB\/NB\/2022 Ku italiki ya 29 Mutarama 2022 ishyaka PS Imberakuri ryasohoye itangazo N\u00b0 001\/PS.IMB\/NB\/2022 rigaruka ku cyemezo cyo kwikiza Leta y\u2019u Rwanda yari yafashe cyo gufungura imipaka ihuza u Rwanda na Uganda. Iri tangazo ryemezaga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera ko nta mahitamo u Rwanda rwari rufite kuko inzara yanumaga muri rubanda bitewe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-03-09T19:49:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Ntaganda.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"492\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"437\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO\",\"datePublished\":\"2022-03-09T19:49:43+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/\"},\"wordCount\":1218,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/12\\\/Ntaganda.png\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/\",\"name\":\"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/12\\\/Ntaganda.png\",\"datePublished\":\"2022-03-09T19:49:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/12\\\/Ntaganda.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/12\\\/Ntaganda.png\",\"width\":492,\"height\":437,\"caption\":\"Bernard Ntaganda\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO - Umunyarwanda","og_description":"ITANGAZO N\u00b0 003\/PS.IMB\/NB\/2022 Ku italiki ya 29 Mutarama 2022 ishyaka PS Imberakuri ryasohoye itangazo N\u00b0 001\/PS.IMB\/NB\/2022 rigaruka ku cyemezo cyo kwikiza Leta y\u2019u Rwanda yari yafashe cyo gufungura imipaka ihuza u Rwanda na Uganda. Iri tangazo ryemezaga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera ko nta mahitamo u Rwanda rwari rufite kuko inzara yanumaga muri rubanda bitewe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-03-09T19:49:43+00:00","og_image":[{"width":492,"height":437,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Ntaganda.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO","datePublished":"2022-03-09T19:49:43+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/"},"wordCount":1218,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Ntaganda.png","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/","name":"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Ntaganda.png","datePublished":"2022-03-09T19:49:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Ntaganda.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Ntaganda.png","width":492,"height":437,"caption":"Bernard Ntaganda"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urugiye-cyera-ruhinyuza-intwarileta-yu-rwanda-ifunguye-imipaka-ikubagahu-nyuma-yaho-inzara-imaze-iminsi-inuma-muri-rubanda-kubera-izamuka-ryibiciro-ku-masoko\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y\u2019U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y\u2019AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY\u2019IBICIRO KU MASOKO"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45223","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=45223"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45223\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":45224,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45223\/revisions\/45224"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/44427"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=45223"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=45223"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=45223"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}