{"id":45366,"date":"2022-04-01T19:58:29","date_gmt":"2022-04-01T17:58:29","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=45366"},"modified":"2022-04-01T19:58:29","modified_gmt":"2022-04-01T17:58:29","slug":"iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/","title":{"rendered":"Iwacu mu cyaro: Insina\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu"},"content":{"rendered":"<p>Twari tumenyeranye tuganira ku mibereho ya buri munsi y\u2019abanyarwanda. Tukavuga ubukwe tukavuga ubunnyano tukavuga imibereho y\u2019abanyeshuri\u2026<\/p>\n<p>Uyu munsi reka tuve mu byakorwaga mu buzima bwa buri munsi turebere hamwe icyatungaga abantu, aho bakuraga ubutunzi. Uyu munsi reka tugaruke ku nsina, icyo yari imaze mu cyaro cy\u2019iwacu i Shangi, iwacu ku Mugera, ariko urebye ni mu Kinyaga hafi ya hose. Nahera nko ku ndirimbo yaririmbwaga mu byaro bayiririmbira abasore n\u2019abakobwa bagira bati \u00abIhi mawe, ihi mawe haguruka ugende so yariye iby\u2019abandi, ihi mawe\u2026Nta munani uteze mu rwa so, umunani wawe ni ivalisi, undi munani ni sandali, naho umuhungu ni insina y\u2019urutoki \u00bb. Aha ni mu gihe nyine amategeko y\u2019izungura yari atarazirikana abakobwa n\u2019abagore. Umukobwa baramubwiraga bati wowe bazakugurira amajyambere\/ ibyo bita ibirongoranwa, bakwambike ugende ujye mu rw\u2019abandi. Ariko urugo ujyiyemo, umusore uzasanga we bazamuha insina y\u2019urutoki ngo abeho\/mubane, ndetse mu kinyarwanda baranavuga ngo agutunge. Ntibavuga ko umusore bazamuha ishyamba, ntibavuga ko bazamuha isambu, bamubwira ko bazamuha insina y\u2019urutoki ngo atunge urugo rwe.<\/p>\n<p>Insina rero ikaba ingirakamaro mu Kinyaga. Aho yemwe zikabamo ubwoko bwinshi. Zikabamo iz\u2019ibitoki biribwa byitwa inyamunyu, birimo iyo bita injagi cyangwa se Barabeshya ikagira intete ndende ari byo bamwe bita amabere y\u2019ibitoki. Hakabamo indi nyamunyu yitwa Mitoki, ikaba ngufi ndetse yemwe n\u2019intete zayo zikareshya n\u2019intete z\u2019ibitoki byengwa bitanga urwagwa tugarukaho. Mu nyamunyu habamo na none ingenge, ikaba ngufi, intete zayo zikaba ngufi cyane, ariko ikaryoha cyane. Habaho rero ibitoki bitanga urwagwa n\u2019umutobe, iwacu byitwa intuntu cyangwa mazizi. Bikagira amakakama, ariko ayo makakama akaba ari yo abigwizamo umutobe uvamo urwagwa. Mu myaka ya za 1980 ariko hadutse n\u2019izindi ntsina zifite amabara atari icyatsi kibisi, zenda kweruruka bita Gisubi zakundaga kuboneka mu Bugarama. Gisubi ikagira umutobe mwinshi kandi ariko ikengwa idahiye cyane kuko yashoboraga gutema ku buryo bworoshye . Hari kandi indi ntsina y\u2019intete ngufi zimeze nk\u2019imaramasenge ariko ndende gato inanutse. Iyo na yo bayiburiye izina bayita Bavumbanyinshi byo kuvuga ko inzoga yayo itagombye guhagurutsa abavumbyi. Izi n\u2019ubwo zasaga n\u2019imaramasenge zagiraga impumuro itanoze cyane bigatuma abana batabikundaho imineke, ahubwo bikagira umutobe mwinshi cyane. Bikaba ariko byiza kuko byeraga n\u2019ahantu hatera cyane.<\/p>\n<p>Hari na none intsina z\u2019imineke, izo zikabamo imaramasenge isanzwe izwi y\u2019intete ngufi z\u2019icyatsi kibisi cyenda kuba umuhondo, ikagira imineke iryoshye cyane abana bakayikunda. Hari ikindi gitoki cy\u2019imineke mu Kinyaga bitaga Madamu, intete zacyo zigasa n\u2019imaramasenge ariko zikaba nini gusa ngufi. Ikindi gitoki cy\u2019imineke kizwi na cyo ni ikitwa Gros Michel, ibi bikaba byaraturutse mu kigo cya ISAR, ariko muri za 1978 hari ababigiraga bikomotse mu gihugu cy\u2019i Burundi. Ibyo muri ISAR byaje kuza bifite intete zitubutse ndetse binazana n\u2019ibindi bimeze nka byo ariko byo by\u2019icyatsi kibisi cyane. Byose bigatanga imineke abana bakayikunda cyane. Hakaba igisukari cy\u2019ibara ritukura, hakaba n\u2019ikinyangurube kigufi, ariko kigira igitoki kirekire. Izo zose zigatanga imineke.<\/p>\n<p>Hari andi moko y\u2019ibitoki rero bidasanzwe, birimo ibyitwa imishaba y\u2019uruti rukomeye, iyo ikaba ari ibitoki bitekwa, imeze nk\u2019ibyo abntu bakunze kwita imizuzu muri iki gihe. Na yo ikaba yarinjiye mu Kinyaga ikomotse mu gihugu cy\u2019abaturanyi cy\u2019u Burundi, ikabanza mu karere ka Bugarama, ikaba ikunda kwera neza ahantu hashyushye. Hari ikindi gitoki kitwa Igihuna, icyo urebye uretse gutanga isaso y\u2019ikawa ntacyo kimaze kindi. Kuko ntiwagiteka ngo kikuryohere kuko kigira amakakama, ntiwanagitara ngo ucyenge kuko cyatemyaga ibitoki.<\/p>\n<p>Ntekereza ko abamenyereye inyandiko z\u2019iwacu mu cyaro mwibajije impamvu mvuze insina simvuge ibishyimbo simvuge inturusu simvuge inka. Abo mu cyaro munkurikiye nimumfashe dukorene uru rugendo rw\u2019umunsi murebe akamaro nabonanye insina mu cyaro. Umunsi wo kwenga ibitoki abana baryaga imineke. Ibitoki byamara kureta bakanywa umutobe. Ku manywa bakabatekera ibishyimbo n\u2019ibitoki. Bajya kuryama bakabasasira amashara\/amakoma y\u2019insina yumye arambuyeho imisambi iboshye mu birere by\u2019ingabo bikomoka mu bihokohoko\/ibivovo by\u2019umutumba w\u2019insina. Habaga n\u2019ubwo babaga baryamye mu nzu isakaje ibirere by\u2019ingabo. Mu kirambi hashashe imisambi y\u2019ibirere\/ibihunda by\u2019ingabo. Ngaho nimumbwire icyabaga gisigaye nko umuntu ahinduke igitoki we ubwe uretse kumera umwanana !<\/p>\n<p>Turetse urwenya ariko, nta muntu wize amashuri yisumbuye wo mu cyarp utazi ko yishyurirwaga n\u2019urwagwa iwabo bagurishaga rimwe cyangwa kabiri mu kwezi. Ikindi na none iyo Komini yazaga kukwishyuza umusoro wa 400 wababwiraga ko ufite igitoki ku rusenge. Wakwenga ugatara urwagwa ukayavanamo ugasora umusoro w\u2019umutwe ni ko bawitaga. Ukaba uguze umutwe wawe amafaranga avuye mu nzoga. Nta bukwe bwashobokaga mu Kinyaga nta rwagwa. Ntabwo washoboraga gusasira ikawa utagira insina uvanaho amakoma yahonze cyangwa yumye ukayasasiza. Ntiwashoboraga kubaka urusika, urugo, guparata inzu isanzwe udakoresheje imigozi y\u2019ibirere by\u2019insina. Ikiziriko cy\u2019inka n\u2019ihene wakibohaga mu birere. Umwana iyo yariraga batarahisha bamukoreraga ku rusenge bakamuha umuneke akaba atuje agategereza ko bahisha. Insina nakuze ari byose mu cyaro. Kutagira insina kwari kuba ari ukuburanirwa.<\/p>\n<p>Ubwo kandi wumva no guteka, inyamunyu si yo yari kamara. Mu gihe cy\u2019ibagara aho bita muri gashogoro, abantu bacaga igitoki cy\u2019ikakama\/ mazizi bakagitonora bakacyanika . Cyakuma bakagiteka ku bishyimbo ku babifite cyangwa bakakirisha imboga rwatsi bakaramuka. Inka yaburaga icyo irya ugatema umutumba ukayihereza ikarya. Na none yakamwaga amata ataryoshye ariko ntiyapfaga. Insina ni yo ihemba umubyeyi wabyaye, hari ako kagwa ariko hakaba n\u2019iyo nyamunyu bamwokereza. Insina itwikurura umugore waraye arongowe, mu mitwa bajyana ku mukwe haba harimo n\u2019igitoki. Mu bukwe insina yabaga yatanze inzoga n\u2019umutobe w\u2019ubukwe. Igatanga imisambi yo gusasa aho ubukwe bwabereye. Igasakara igisharagati, igatanga imigozi yo gusana inzu n\u2019urugo. Hanyuma muri ibi bihe barya mu bukwe bakanazimanira abakwe ibitoki byumukije mu mavuta n\u2019inyama. Insina rero yabaga ari igisubizo cy\u2019ibibazo byose wibazaga mu cyaro. Mu myaka ya za 1985 abantu bari basigaye barya mushikaki z\u2019ihene n\u2019ibitoki byokeje, n\u2019ubu biriho.<\/p>\n<p>Ubwo wumva kandi aho insina yaberaga iya mbere buriya iyo waziteye neza unazihingamo imyaka nk\u2019ibishyimbo n\u2019ubunyobwa. Aho ziri ari inzitane y\u2019urutoki ukazihingamo amateke n\u2019imigozi y\u2019ibijumba ya Nyiragahurura. Kuvuga ibigwi by\u2019insina rero si ikindi ni uko ubutunzi bwo mu cyaro bwari buyishingiyeho, ariko ikagira na none umwihariko wo kuba mucyurabuhoro, INZOGA NI MUCYURABUHORO, ikaba gahuzamiryango. Uwashyingiwe akenera inzoga, uwabyaye agakenera inzoga, n\u2019uwapfushije agashyirwa inzoga y\u2019ibiyagano.<\/p>\n<p>Izo nzoga zose kandi zigakenerwa kuko ibirori byahuzaga abantu bakanywa bose nta n\u2019umwe usigaye, kandi iwacu abahuye basangiraga akagwa. N\u2019ubwo insina yabaga ifite ako gaciro, yari na kamara mu mubano w\u2019abantu kuko n\u2019ubwo kubaho ari ukubana ni koko, ariko iwacu mu cyaro kubahao ni ukuvumbana. Uhishije urwagwa umuntu ntakuvumbe wakwibajije icyo akujijije. Uwo mubanye cyane we waranahishaga ukamusukira.<\/p>\n<p>Ubu ndabizi hari ab\u2019iwacu batihanganira ko nsoza ntavuze ko mu Kinyaga inzoga ikurwa n\u2019iyindi mu nzu. Uhisha none ugasengereza. Mu minsi itatu ukenga ibyapfubye ugashyira mu kibindi cy\u2019imbetezi\/urukoma. Nyuma y\u2019iminsi ibiri ukaba ufite urwagwa uguma kunywa iwawe kugeza ubwo uhishije indi cyangwa umuturanyi akagusukira. N\u2019ubwo nzi ko abantu batangiye kutubwira kunywa amazi, ariko rwose mu cyaro iwacu ntibanywaga amazi dore ko yabaga atanafite isuku nyinshi, ngo amazi atera inzoka ni ko numvaga. Abagore banywaga izo mbetezi zihora zivugururwa zishyirwamo umutobe w\u2019ibyapfubye, abagabo na bo bakajya kunywera ku kabari dore ko abasengerezi babaga bataranahise bishyura.<\/p>\n<p>Umugabo yakurikiraga izo yagurishije akaba anywaho agacupa bakazamwishyura asigaye.<br \/>\nNakundaga cyane ku mugoroba abagabo batashye baririmba banezerewe kandi nta muntu ubafata ngo barahungabanya umutekano. Abasinzi bo ku musozi bari bazwi. Gusa urebye\u2026bari bose ndetse na mwarimu yatahaga yarusomye uretse ko we ataririmbaga. Kera habayeho.<\/p>\n<p><strong>Jean Claude NKUBITO<\/strong><br \/>\n28 Werurwe 2022<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Twari tumenyeranye tuganira ku mibereho ya buri munsi y\u2019abanyarwanda. Tukavuga ubukwe tukavuga ubunnyano tukavuga imibereho y\u2019abanyeshuri\u2026 Uyu munsi reka tuve mu byakorwaga mu buzima bwa buri munsi turebere hamwe icyatungaga abantu, aho bakuraga ubutunzi. Uyu munsi reka tugaruke ku nsina, icyo yari imaze mu cyaro cy\u2019iwacu i Shangi, iwacu ku Mugera, ariko urebye ni mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":45367,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-45366","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Iwacu mu cyaro: Insina\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Iwacu mu cyaro: Insina\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Twari tumenyeranye tuganira ku mibereho ya buri munsi y\u2019abanyarwanda. Tukavuga ubukwe tukavuga ubunnyano tukavuga imibereho y\u2019abanyeshuri\u2026 Uyu munsi reka tuve mu byakorwaga mu buzima bwa buri munsi turebere hamwe icyatungaga abantu, aho bakuraga ubutunzi. Uyu munsi reka tugaruke ku nsina, icyo yari imaze mu cyaro cy\u2019iwacu i Shangi, iwacu ku Mugera, ariko urebye ni mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-04-01T17:58:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"671\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"363\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Iwacu mu cyaro: Insina\\\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu\",\"datePublished\":\"2022-04-01T17:58:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/\"},\"wordCount\":1235,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/04\\\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/\",\"name\":\"Iwacu mu cyaro: Insina\\\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/04\\\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png\",\"datePublished\":\"2022-04-01T17:58:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/04\\\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/04\\\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png\",\"width\":671,\"height\":363},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Iwacu mu cyaro: Insina\\\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Iwacu mu cyaro: Insina\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Iwacu mu cyaro: Insina\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu - Umunyarwanda","og_description":"Twari tumenyeranye tuganira ku mibereho ya buri munsi y\u2019abanyarwanda. Tukavuga ubukwe tukavuga ubunnyano tukavuga imibereho y\u2019abanyeshuri\u2026 Uyu munsi reka tuve mu byakorwaga mu buzima bwa buri munsi turebere hamwe icyatungaga abantu, aho bakuraga ubutunzi. Uyu munsi reka tugaruke ku nsina, icyo yari imaze mu cyaro cy\u2019iwacu i Shangi, iwacu ku Mugera, ariko urebye ni mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-04-01T17:58:29+00:00","og_image":[{"width":671,"height":363,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Iwacu mu cyaro: Insina\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu","datePublished":"2022-04-01T17:58:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/"},"wordCount":1235,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/","name":"Iwacu mu cyaro: Insina\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png","datePublished":"2022-04-01T17:58:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-01-kl.-19.57.24.png","width":671,"height":363},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-insina-intsina-mu-cyaro-cyiwacu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Iwacu mu cyaro: Insina\/intsina mu cyaro cy\u2019iwacu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45366","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=45366"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45366\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":45368,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45366\/revisions\/45368"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/45367"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=45366"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=45366"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=45366"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}