{"id":45390,"date":"2022-03-19T00:28:36","date_gmt":"2022-03-18T22:28:36","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=45390"},"modified":"2022-04-02T00:30:08","modified_gmt":"2022-04-01T22:30:08","slug":"kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/","title":{"rendered":"KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO!"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Erasme Rugemintwaza<\/strong><\/p>\n<p>Hashize iminsi u Rwanda rushakisha uburyo bwose bwakwiinjira ku butaka bwa Kongo kugira ngo bukomeze gushurayo umutungo kamere bwitwaje guhiga abarwanyi b\u2019umutwe wa FDLR (Forces D\u00e9mocratiques pour la Lib\u00e9ration du Rwanda) n\u2019abandi Bahutu bose batarahunguka cyangwa abasa nabo bose u Rwanda rwita Interahamwe cyangwa abafatantacyaha bazo. Paul Kagame umaze kwigira umujandarumwe w\u2019Afurika, yageze n\u2019aho yerura avuga ku mugaragararo ko igihe nikigera ntawe azasaba uruhushya rwo kujya muri Kongo. Kugira ngo rero abone impamvu yapfa kugaragara nk\u2019ifatika, Kagame yongeye kubyutsa umutwe wa M23 none ngo ibisasu byaguye ku butaka bw\u2019u Rwanda!<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Mu minsi yashize Kagame yanenze ku mugaragararo igikorwa ingabo za Kongo (FARDC) zirimo zifatanyije n\u2019ingabo za Uganda(UPDF) cyo guhiga umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces), wakomeje kuyogoza akarere k\u2019ibiyaga bigari wica usahura, ariko cyane cyane agace ka Kongo ka Ituri kegeranye na Uganda, igihugu uwo mutwe ukomokamo kandi uherutse gukoramo ibitero by\u2019ubwiyahuzi. Paul Kagame yashatse amayeri yose agamije kugira ngo nawe ajye muri Kongo, yageze n\u2019ubwo avuga ko hari abarwanyi ba ADF bafatiwe mu Rwanda bavuga ko baje kwihimura ku Rwanda kubera igikorwa cyarwo muri Mozambike. Leta y\u2019u Rwanda yasinye amasezerano y\u2019ubufatanye na Kongo mu bikorwa byo kurinda umutekano arik Abanyekongo, barahagurutse bamaganira kuri ubwo<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>bufatanye bwa Polisi z\u2019ibihugu byombi, I Goma bajya mu mihandabavuga ko badashaka Anyarwanda. Let aka Kagame ntiyshizwe, kuko yageze naho ishaka kohereza abasirikare muri Kongo,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>mu mayeri akomeye, y\u2019igikorwa cy\u2019ubugiraneza n\u2019ubutabazi cyo kubakira umudugudu abahuye n\u2019ikiza cy\u2019iruka ry\u2019ikirunga cya Nyirangongo mu Mujyi wa Goma, ariko byaranze.<\/p>\n<p>Ibyo byose byatumye Paul Kagame arakara, dore ko yakekaga ko Uganda igiye muri Kongo ku mpamvu zo gufasha abarwanya u Rwanda, maze avuga ashize amanga ko u Rwanda ruzakomeza gukurikirana ibikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF, bikorwa n\u2019ingabo za Kongo na Uganda, ko ariko igihe n\u2019ikigera, u Rwanda rutazarebera, ko ruzambuka rukajya guhiga abatarwifuriza ineza, abashaka kurushozaho intambara aribo FDLR(Interahamwe). Kagame yavuze ko FDLR irimo kwisuganya no kwiyunga na ADF. Ariko yamara ibi byose ni urwitwazo kuko abasesenguzi benshi bemeza ko nta FDRL ikirho ko gukomeza kuvuga FDLR ari iturufu kuko n\u2019inzego z\u2019umutekano z\u2019u Rwanda ubwazo ziyemereza ko nta barwanyi uyu utwe ukigira. Abantu ariko bakaba bavuga ko gutera u Rwanda uturutse Uganda bidashoboka ko rero hari Abarwanya Leta Kampala yatoje ikaba yarahimbye amayeri yo kubageza muri Kongo aho bashobora guturuka bagatera u Rwanda.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko rero Kagame yabivuze, u Rwanda ni ruto, ntaho kurwanira hahari ko rero ushaka gutera u Rwanda, ari ukumusanga aho ashaka guturuka. Kugira ngo rubone uko rwinjira muri Kongo, u Rwanda rwabyukije umutwe wa M23 kugira ngo uyogoze kariya gace kegereye u Rwanda, bityo Kigali igaragaze ko igomba kujyayo<\/p>\n<p>Muri iki gihe rero amahanga ahugiye ku ntambara iri kubera mu gihugu cya Ukraine cyatewe n\u2019Uburusiya ku mpamvu tutaza kugira icyo tuvugaho, ni umwanya mwiza wo gukora udukoryo mu Bihugu twavuga ko buremere bifite ku ruhando mpuzamahanga ngo bibe byarangaza ibihugu by\u2019ibihangange ku isi akenshi bipfa kwamagana ibyabaye. Nguko uko Kagame amaze iminsi ategura abasore be b\u2019ibikurankota (Special Forces) kugira ngo afate Umujyi wa Goma, bityo abe abonye aho yarindira umutekeno w\u2019u Rwanda,ariko by\u2019umwihariko abe abujije undi wese kwegera umujyi wa Goma. Nibwo azakomeza kwiyorera ku mabuye y\u2019agaciro ari muri ibi bice byegereye Goma, akoresheje abasirikare be ndetse n\u2019imitwe inyanyagije muri iyo ntara, asanzwe akoresha.<\/p>\n<p>Kuri uyu wa gatadantu, rero ya 19\/03\/2022, icyari gisigaye ngo Kagame ajye muri kariya gace ka Kongo, kigeze kwitwa mu myaka ya 2000 Rwanda B, cyabaye aho bivugwa ko hari ibisasu bibiri byaguye ku butaka bw\u2019 u Rwanda bivuye muri Kongo. Hari abavuga ko ari ibisasu by\u2019Ingabo za Kongo byaba byarashwe hakabaho kwibeshya bikagera mu Rwanda. Ibyo ntibishoboka kuko aho byaguye ni mu nkengero y\u2019ishyamba rinini ry\u2019inzitane abasirikare ba Kongo btatinyuka kwinjiramo. Uko byavugwa kose Kigali yo iravuga ko ubusugire bw\u2019 u Rwanda bwavogerewe ko rero igomba kwambuka ikajya gukosora uwo ariwe wese waba<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>watinyutse kurasa ku butaka bw\u2019u Rwanda. Kagame ntashobora no kwemera ko uko kwibeshya kwabayeho ahubwo aravuga ko yatewe. Ikindi tutakwibagirwa ni uko Kagame we ubwe ashobora kwirasaho ibyo bisasu kugira ngo abone impamvu yeruye yo kujya muri Kongo. <span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Birashoboka kandi ko mu biganiro Kagame yagiranye n\u2019Umuhungu wa Museveni unashinzwe ibikorwa bya UPDF biri kubera muri Kongo General Muhoozi Kainerugaba, icyo kibazo cy\u2019umutekano w\u2019u Rwanda no guhuga imitwe muri Kongo cyaganiweho, bakaba barumvikanye ku bice ingabo z\u2019ibihugu byombi zakoreramo zihiga iyo imitwe ya ADF na FDLR irwanya Leta zazo kugira ngo bataba bakwegerana, bakarasana batabizi cyangwa umwe yijijisha.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Ibyo aribyo byose hari uruhurirane rw\u2019ibintu rwatuma Kagame ajya muri Kongo muri iki gihe: ibihugu byashoboragakuba byamuha gasopo birahuze cyane kubera intamabara ibihangayikijshije y\u2019Uburusiya na Ukraine, Uganda yashoboraga kubyitambika, ikabirwanya, ishobora kuba yaragaragarijwe ko ari ukurinda umuteko wa bene wabo b\u2019Abatutsi Interahamwe za FDLR zihora zishaka kurimbura, bityo ikadohora, kuri ibyo hiyongeyeho bombe zaguye ku butaka bw\u2019u Rwanda! Aka Kongo<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>gashobora kuba kongeye gushoboka bityo ya masezerano ya Lemera atavugwaho rumwe akaba agiye kongera gusomwa. Reka tubitege amaso.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Hashize iminsi u Rwanda rushakisha uburyo bwose bwakwiinjira ku butaka bwa Kongo kugira ngo bukomeze gushurayo umutungo kamere bwitwaje guhiga abarwanyi b\u2019umutwe wa FDLR (Forces D\u00e9mocratiques pour la Lib\u00e9ration du Rwanda) n\u2019abandi Bahutu bose batarahunguka cyangwa abasa nabo bose u Rwanda rwita Interahamwe cyangwa abafatantacyaha bazo. Paul Kagame umaze kwigira umujandarumwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":45263,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66],"tags":[],"class_list":["post-45390","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Hashize iminsi u Rwanda rushakisha uburyo bwose bwakwiinjira ku butaka bwa Kongo kugira ngo bukomeze gushurayo umutungo kamere bwitwaje guhiga abarwanyi b\u2019umutwe wa FDLR (Forces D\u00e9mocratiques pour la Lib\u00e9ration du Rwanda) n\u2019abandi Bahutu bose batarahunguka cyangwa abasa nabo bose u Rwanda rwita Interahamwe cyangwa abafatantacyaha bazo. Paul Kagame umaze kwigira umujandarumwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-03-18T22:28:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2022-04-01T22:30:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Muhoozi-inka.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"2048\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1456\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/\",\"name\":\"KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Muhoozi-inka.jpg\",\"datePublished\":\"2022-03-18T22:28:36+00:00\",\"dateModified\":\"2022-04-01T22:30:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Muhoozi-inka.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Muhoozi-inka.jpg\",\"width\":2048,\"height\":1456},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO! - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Hashize iminsi u Rwanda rushakisha uburyo bwose bwakwiinjira ku butaka bwa Kongo kugira ngo bukomeze gushurayo umutungo kamere bwitwaje guhiga abarwanyi b\u2019umutwe wa FDLR (Forces D\u00e9mocratiques pour la Lib\u00e9ration du Rwanda) n\u2019abandi Bahutu bose batarahunguka cyangwa abasa nabo bose u Rwanda rwita Interahamwe cyangwa abafatantacyaha bazo. Paul Kagame umaze kwigira umujandarumwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-03-18T22:28:36+00:00","article_modified_time":"2022-04-01T22:30:08+00:00","og_image":[{"width":2048,"height":1456,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Muhoozi-inka.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/","name":"KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Muhoozi-inka.jpg","datePublished":"2022-03-18T22:28:36+00:00","dateModified":"2022-04-01T22:30:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Muhoozi-inka.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/03\/Muhoozi-inka.jpg","width":2048,"height":1456},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-abonye-urwitwazo-rwo-kujya-muri-kongo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45390","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=45390"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45390\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":45391,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45390\/revisions\/45391"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/45263"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=45390"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=45390"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=45390"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}