{"id":45468,"date":"2022-04-18T16:23:27","date_gmt":"2022-04-18T14:23:27","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=45468"},"modified":"2022-04-23T16:27:10","modified_gmt":"2022-04-23T14:27:10","slug":"iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/","title":{"rendered":"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro"},"content":{"rendered":"<p>Natinze kubazanira IWACU MU CYARO y\u2019iki cyumweru. Nabuze aho nyandika ngo mubashe kuyisoma kubera ibi bihe turimo. Nahuriranye n\u2019impunzi zivanwa mu Bwongereza zijya mu Rwanda, ibihe by\u2019icyunamo biracyari byose, iminsi mikuru ya pasika yo ntiyari ikibazo kuko n\u2019ubundi ari yo tuganiraho.Mpisemo ariko kumvira bamwe muri mwe badasiba kunyibutsa ko natebye ngo ntebuke. Murangaye guhera rero ntimungaye gutinda. Reka tuganire kuri Pasika.<\/p>\n<p>Mu cyaro cy\u2019iwacu rero Pasika yatangiranaga n\u2019ibihe by\u2019igisibo, igatangira kuganirwaho guhera ku munsi w\u2019ivu. Abantu babaga barizinduye ku wa gatatu w\u2019ivu bakaribasiga bakaritahana mu mpanga rikavanwaho n\u2019uko banyagiwe dore ko imvura y\u2019itumba iwacu irindwa mubi. Mu gisibo abantu basabaga penetensiya. Kutayisaba byabarwaga nk\u2019icyaha, abarimu bakabyibutsa abanyeshuri, ibyumweru bitatu bisoza igisibo kiliziya y\u2019i Shangi yabaga yuzuye. Hari abantu nzi bo mu Bikunda na Mugera na Nyamirundi bararaga i Shangi muri bene wabo ngo bazasabe penetensiya mu ba mbere babashe gutaha kare dore ko yatangwaga guhera saa cyenda. Mu gihe nakuraga namenye padiri Th\u00e9odose Nkizamacumu w\u2019i Rurindo nka Padiri mukuru, aza gusimburwa na Thadeyo Ngirinshuti w\u2019i Nyamasheke . Abo bombi paruwase bari barayishyizemo ubukangurambaga butuma amasakaramentu yitabirwa cyane. Icyo gihe Paruwase ya Shangi yabarurwagamo abakristu ibihumbi 36, banditse mu gitabo cy\u2019umukarani Evarisiti Kayonga, bitabira imirimo ya paruwasi kandi bagatanga amaturo buri mwaka bakabiherwa icyemezo cyitwa Status (Sitantusi). Amashuri y\u2019i Shangi hafi ya yose yari ay\u2019abagaturika uretse iry\u2019i Nyarutovu ry\u2019abaporoso. Na ryo kandi higagamo abaporoso mbarwa. Abo bose batangaga ituro ry\u2019abanyeshuri rya 20, guhera bageze mu wa gatatu ngo bahabwe Ukaristiya. Abandi batangiraga gutura bigira batisimu no gukomezwa mu wa kane bitwa abategurwa, mu wa gatanu bitwa abazatorwa no mu wa gatandatu bitwa abatowe ari bwo banabatizwaga abandi bakazakomezwa. Ababatizwa kuri pasika rero babaga benshi cyane kuko benshi babatizwaga bakuze, ukuyeho n\u2019abo banyeshuri b\u2019imyaka 12, 13 habagaho n\u2019abanya kibeho cyangwa abo bitaga abigishwa. Abo bose abagejeje igihe bategerezaga ibihe bya pasika ngo babatizwe. Pasika rero y\u2019iwacu yari igihe cyo kubatiza abantu benshi barenze 500 buri gihe no gushyingira abagarukiramana babaga barishyingiye. Mbere gato y\u2019umunsi wa pasika habaga icyumweru gitagatifu. Iminsi yitabirwaga ni umunsi wa kane mutagatifu, uwa gatanu, uwa gatandatu na pasika. Babyitaga misa za nimugoroba zigatangira saa kumi zibanjirijwe n\u2019umurishyo w\u2019ingoma urangira, w\u2019abakaraza ba Nyakwigendera Yozefu Rusuri.<\/p>\n<p>Ku wa kane mutagatifu kiliziya yabaga yuzuye no hanze. Ku wa gatanu na ho bikaba uko.<\/p>\n<p>Ku wa gatandatu hakaba batisimu. Uyu munsi ubanziriza pasika ukaba igitangaza mu cyaro kuko abantu bose banywa akayoga bararanaga akanyamuneza kandi bari hafi ya bose.<\/p>\n<p>Ukuyemo abashyingiwe bakomerezaga mu birori by\u2019ubukwe, abana n\u2019abakuru bibatirijwe n\u2019abababyaye muri batisimu batahanaga bose uko bakavuye ku musozi umwe. Baheraga ku rugo rwa mbere akaba ari ho bakirwa. Abakuru bakanywa inzoga, abana bakabasomya ariko bakanabajyana mu nzu kubagaburira. Ibi nta mwana utabicagamo kuko n\u2019utibatirijwe yageragaho agakomezwa kandi byari kimwe. Niba hari abantu 10 babatijwe, ingo zose uko ari icumi ababatijwe n\u2019ababyeyi babo ba batisimu bazicagamo. Ababyeyi bo mu nda bo babaga bahitiye mu ngo kwitegura abashyitsi. Nta rugo rwarutaga urundi ngo hagire urusimbukwa. Umukene, umukire, hose barahanyuraga iyo babaga babatirishije.<\/p>\n<p>Umwarimu wabyaye muri batisimu ntiyinubiraga kujyana n\u2019uwo yabyaye na bagenzi be kwicara ku ntebe y\u2019urubaho ku muturanyi agasangira n\u2019abandi urwagwa mu gicuma banywera ku muheha umwe. Umwana wa mwarimu na we ntiyinubiraga gusangira n\u2019abandi amateke n\u2019ibishyimbo birimo amamesa kwa mugenzi we w\u2019umukene wabatijwe. Ibi by\u2019amoko byadutse ntabyo nahabonaga sinanabyumvaga mbarahiye nkomeje. Nta burozi bwabagaho ahari, icyakora icyo nibuka ni uko abana bararaga bigaragura kubera izo mvange bariye mu ngo zinyuranye. Gusa akagwa babaga babasomejeho koroshyaga igogora bikagera ubwo bigabanuka. Ibyo birori byarangiraga mu ma saa tatu y\u2019ijoro. Iyo babaga barenze icumi bigabanyaga amatsinda bakurikije uko baturanye. Nta kibazo cy\u2019umutekano cyaharangwaga . Icyakora habaga isahaha y\u2019abasinzi ariko i Nyakibingo byari ibintu bisanzwe ko umuntu wagasomye ataha yidoga bati aratashye naka. Aha nanze kugira izina mvuga ngo abana batababara dore ko abenshi banishwe muri g\u00e9nocide ubu turi kubibuka. Ariko rwose ku musozi twari dufite abantu bageze kuri barindwi bataha banezerewe tukabyumva tukabona bisanzwe. Abantu bakanabibakundira kuko ntawe bahohoteraga. Icyakora nyine bamwe muri bo g\u00e9nocide yabaye barabaye abapentekoti (abaseduwasi) batakigasoma !<\/p>\n<p>Umunsi w\u2019Icyumweru cya pasika rero wageraga abantu bafite indarane. Ariko ku bw\u2019amahirwe habaga misa eshatu, iya nyuma igatangira saa tanu. Kandi Iyo wihutaga rwose mu isaha imwe wabaga ugeze kuri Paroisse uvuye Nyakibingo na Rubayi iyo. Uwaraye abyaye muri batisimu rero cyangwa uwaraye abatijwe biyumviraga iya gatatu.<\/p>\n<p>Kirazira gusibya umwana waraye abatijwe misa. Yabaga yambaye utwenda dushyashya bamudodeshereje twa Gaburadini ( Gabaldine) cyangwa tetero turiho imifuka na mapenderezo, yabaga yambaye akazibahu keza ka popeline cyangwa UTEXTWA n\u2019inkweto agomba kuratira abataraye bamubonye kuko bataje mu misa ya batisimu ! Ntiyasibaga. Yego nyine yabaga anishimiye kujya guhazwa bwa mbere dore ko akenshi bababatizaga ntibahazwe kuko nta misa iba ku wa gatandatu mutagatifu, ariko no kwereka abandi ko bamuguriye ntibyaburaga.<\/p>\n<p>Abakuru na bo iyo bavaga mu misa baboneragaho gusuhuza abaraye babatirishije bakabaha pasika mu zaraye. Uwo munsi na wo ukaba mwiza cyane kuko inzoga zabaga zigihari. Umugabo yagendaga azindutse akagaruka bugorobye yanezerewe kandi atigeze ajya mu kabari. Yabaga yazimaniwe n\u2019abaraye babatirishije cyangwa babyaye muri batisimu.<\/p>\n<p>Umwana wabatijwe kandi yararaga kwa se cyangwa nyina wa batisimu. Mu Rwanda umubyeyi wa batisimu aba ari umwe, umuhungu akabyarwa n\u2019umugabo umukobwa akabayarwa n\u2019umugore. Umubyeyi wa batisimu kandi ubwo wumva na we yagombaga kuba yaratanze ituro bitaba ibyo bakamwanga ugashaka undi. Akenshi umubyeyi wa batisimu ni we waguriraga umwana umwenda w\u2019ibirori yaba atifashije akamushakira nibura ishapule. Imiryango yabyaranye muri batisimu yabaga ifitanye igihango nk\u2019icy\u2019abahanye inka. Barasuranaga bakanafashanya kandi ikibazo cy\u2019umwe kikaba icy\u2019undi.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo rero ubunani na noheli byasigaga akanyamuneza neza mu bantu, Pasika na yo byari uko ndetse byararushaga kuko hiyongeragaho ko n\u2019uwa mbere wa pasika wabaga ari umunsi w\u2019ikiruhuko abantu bakinaniwe bakabanza bakaruhuka. Gusa na none bakomezaga kwinywera inzoga kuko inzoga ngo zivurwa n\u2019izindi. Zabaga ari nyinshi kuko abasengerezi ntibabaga baziguze kubera ko batari bubone abakilia kandi bose bahugiye mu makwe.<\/p>\n<p>Inzoga za pasika ziri mu zatindaga mu ngo rwose, icyumweru gikurikira pasika cyarangwaga n\u2019uko buri mugoroba ab\u2019inkoramutima mwabaga muri kunywe mwinywera inzoga zanze gushira mu nzu.<\/p>\n<p><strong>Jean Claude NKUBITO<\/strong><br \/>\n18 Mata 2022<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Natinze kubazanira IWACU MU CYARO y\u2019iki cyumweru. Nabuze aho nyandika ngo mubashe kuyisoma kubera ibi bihe turimo. Nahuriranye n\u2019impunzi zivanwa mu Bwongereza zijya mu Rwanda, ibihe by\u2019icyunamo biracyari byose, iminsi mikuru ya pasika yo ntiyari ikibazo kuko n\u2019ubundi ari yo tuganiraho.Mpisemo ariko kumvira bamwe muri mwe badasiba kunyibutsa ko natebye ngo ntebuke. Murangaye guhera rero [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":45469,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-45468","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Natinze kubazanira IWACU MU CYARO y\u2019iki cyumweru. Nabuze aho nyandika ngo mubashe kuyisoma kubera ibi bihe turimo. Nahuriranye n\u2019impunzi zivanwa mu Bwongereza zijya mu Rwanda, ibihe by\u2019icyunamo biracyari byose, iminsi mikuru ya pasika yo ntiyari ikibazo kuko n\u2019ubundi ari yo tuganiraho.Mpisemo ariko kumvira bamwe muri mwe badasiba kunyibutsa ko natebye ngo ntebuke. Murangaye guhera rero [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-04-18T14:23:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2022-04-23T14:27:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"680\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"341\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro\",\"datePublished\":\"2022-04-18T14:23:27+00:00\",\"dateModified\":\"2022-04-23T14:27:10+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/\"},\"wordCount\":1040,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/04\\\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/\",\"name\":\"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/04\\\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png\",\"datePublished\":\"2022-04-18T14:23:27+00:00\",\"dateModified\":\"2022-04-23T14:27:10+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/04\\\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/04\\\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png\",\"width\":680,\"height\":341},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro - Umunyarwanda","og_description":"Natinze kubazanira IWACU MU CYARO y\u2019iki cyumweru. Nabuze aho nyandika ngo mubashe kuyisoma kubera ibi bihe turimo. Nahuriranye n\u2019impunzi zivanwa mu Bwongereza zijya mu Rwanda, ibihe by\u2019icyunamo biracyari byose, iminsi mikuru ya pasika yo ntiyari ikibazo kuko n\u2019ubundi ari yo tuganiraho.Mpisemo ariko kumvira bamwe muri mwe badasiba kunyibutsa ko natebye ngo ntebuke. Murangaye guhera rero [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-04-18T14:23:27+00:00","article_modified_time":"2022-04-23T14:27:10+00:00","og_image":[{"width":680,"height":341,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro","datePublished":"2022-04-18T14:23:27+00:00","dateModified":"2022-04-23T14:27:10+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/"},"wordCount":1040,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/","name":"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png","datePublished":"2022-04-18T14:23:27+00:00","dateModified":"2022-04-23T14:27:10+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/04\/Skjermbilde-2022-04-23-kl.-16.25.38.png","width":680,"height":341},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-pasika-iwacu-mu-cyaro\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45468","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=45468"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45468\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":45470,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45468\/revisions\/45470"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/45469"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=45468"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=45468"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=45468"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}