{"id":45651,"date":"2022-05-08T13:07:45","date_gmt":"2022-05-08T11:07:45","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=45651"},"modified":"2022-05-08T13:11:27","modified_gmt":"2022-05-08T11:11:27","slug":"ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/","title":{"rendered":"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura."},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Erasme Rugemintwaza<\/strong><\/p>\n<p><em>Byatangiye ari nk\u2019impuha, bamwe batinya kubivuga cyangwa bavuga baziga: Minisitiri BAMPORIKI Edouard ngo yafatanywe igihanga cya ruswa. Buhoro buhoro amatangazo yagiye abigaragaza, none na nyir\u2019ubwite BAMPORIKI Edoourd, arashize yemeye icyaha cy\u2019iyezandoke. Ariko akaba atakambira Umukuru w\u2019u Rwanda Paul Kagame, amusaba guca inkoni izamba. Bihagaze bite?<\/em><\/p>\n<p>Ni inkuru ishyushye atari ukubera gusa icyaha cyakozwe cyo kwaka no kwakira ruswa kuko ako ni akamenyerewe mu Rwanda, ahubwo ari ukubera uwagikoze ari we Minisitiri BAMPORIKI Edouard. Ubusanzwe mu Rwanda, amamiriyari n\u2019amamiriyari y\u2019amafaranga ya Leta akoreshwa nabi, aribwa cyangwa akarigiswa, akarangirira mu mifuka ya bamwe; amasoko ya Leta atangwamo za ruswa z\u2019ipinda ry\u2019amafaranga utasimbuka ku buryo abakora mu itangwa ry\u2019amasoko ya Leta mu nzego zose za Leta, usanga ari nk\u2019abantu bakora mu miryango mpuzamahanga aihemba ifaranga ritubtse kubera ubukire baba abfite, usanga bakora nk\u2019abakomisiyoneri b\u2019abarwiyemezamirimo kugeza n\u2019aho bahendesha inzego bakoreramo. Nyamara iyo bagiye guhana bahana wa mwunzi wahawe ibihumbi bibiri by\u2019umuti w\u2019ikaramu, naho abarigishije amamiriyari, bagakingirwa ikibaba, bakagirwa abere, bakariryamaho kuko abenshi baba bagabanye<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>na ba nyiri igihugu. Ngiyo \u201cmafia\u201d iri mu Giguhu cya Pawulo Kagame: uwibye, uwahawe ruswa y\u2019ubusabusa arafungwa kuko aba ayiriye wenyine, naho uwateruye iritubutse cyangwa uwo bapfumbakitse amamiriyari, akagirwa umwere kuko atari we urya wenyine! Minisitiri BAMPORIKI we ariko ni umwihariko. Kubera iki? Ese ruswa yakiriye ni iyihe?<\/p>\n<ul>\n<li><b><i>BAMPORIKI EDOUARD NI MUNTU KI?<\/i><\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>BAMPORIKI Uwayo Edouard ni umugabo w\u2019imyaka 39 y\u2019amavuko, kuko yavutse tariki ya 24 Ukuboza 1983, avukira mu Karere ka Nyamasheke,mu Ntara y\u2019Iburengerazuba. Ni umugabo uzwi cyane muri Politiki, kubera gucabiranya mu magambo, akoreshe impano afite y\u2019inganzo.akaba agira amagambo bamwe batatinyuka kuvuga kuko bayabonamo gukabya kubera guhakirizwa no gucinya inkoro agakabya kugeza ubwo afata perezida Paul Kagame nk\u2019Imana ye. Ibi bikaba bifite ishingiro kuko kuva mu kazi yakoze akiva iwabo mu Kinyaga acikishije amashuri, ko gucukura imyobo y\u2019imisarani kugeza ku kuba Minisitiri ni ibintu birenze kuba inzozi. Ibyo gucinya inkoro no gufata Paul Kagame nk\u2019Imana ye ndetse n\u2019iy\u2019Abanyarwanda bose, yarabyemeye ahubwo yiyamaga abantu ku mbuga nkoranyamabaga, ababaza impamvu acinya inkoro ye, izabo zikababara.<\/p>\n<p>Uyu mugabo kandi yabyaje umusaruro iyo mpamo y\u2019ubuvanganzo kuko yabaye umukinnyi w\u2019amafilime, uw\u2019amakinamico ndetse akaba n\u2019umwanditsi w\u2019ibitabo, imivugo n\u2019ibisigo bitandukanye, byagiye bimuhesha ibihembo hano mu Rwanda ndetse ku rwego mpuzamahanga.<\/p>\n<p>BAMPORIKI Edouard ni Umuhutu, wakagombye kuba azwi cyane mu makinamico, kuko yayagiyemo<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>kera, nko mu ikinamico urunana, kuva mu 2003, aho akina yitwa Tadeyo cyangwa se Kideyo aho muri iyo kinamico ari Papa wa Budensiyana na Solina, inshuti ya Bushombe na Sitefano b\u2019i Nyarurembo, ariko azwi muri politiki kubera imyitwarire ye itera abantu kwibaza niba nta kibazo cy\u2019ihungabana afite, ryaba ryaratangiye kugaragara akiri muto ubwo yandikaga ku myaka 11 umuvugo witwa \u201c<b><i>Iyo badatsembwa tuba dutwenga\u201d. <\/i><\/b>Uyu muvugo wabaye igengabitekerezo ye kugeza kuri iyisaha, niwo watumye amenyekana nk\u2019umusizi akiri umwana, nyuma amaze kuba umusore yagiye abona umwanya wo kuvuga imivugo mu birori bitandukanye byo ku rwego rw\u2019igihugu, nko ku munsi mukuru w\u2019Intwari n\u2019indi minsi mikuru itandukanye, aha twavuga nk\u2019undi muvugo yise <b>\u201cIsake\u201d,<\/b> ngo igomba kubika,ikavuga byose itararibwa!<\/p>\n<p>Mu bindi bijyanye n\u2019ubuhanzi, BAMPORIKI Edouard yagaragaye mu mafilime atandukanye ndetse ahabwa ibikombe n\u2019ibihembo bitandukanye muri sinema, haba mu zo yagiye akina z\u2019abandi ndetse no mu zo yagiye yandika akanazikinamo.<\/p>\n<p>Muri filime yagaragayemo harimo iyitwa <b><i>&#8220;Munyurangabo<\/i><\/b>&#8221; y\u2019umugabo witwa Isaac Chung ukomoka muri Amerika, iyitwa <b><i>Rwanda take two<\/i><\/b> ya Pia nawe ukomoka muri Amerika, <b><i>Kinyarwanda<\/i><\/b> ya Ismael afatanyije na Eric Brown n\u2019iyitwa <b><i>Imitoma<\/i><\/b> ya Kwezi John. Mu mafilime yanditse ku giti cye akanakinamo harimo iyitwa <b><i>Ukuri kuri he<\/i><\/b>? ndetse na <b><i>Long Coat<\/i><\/b> (Ikote rirerire) hamwe n\u2019izo yagiye akinamo z\u2019abandi akaba yaragiye atumirwa mu maserukiramuco y\u2019amafilime atandukanye mu bihugu by\u2019u Burayi na Amerika.<\/p>\n<p>Ariko muri politiki niho yakoze udukoryo twinshi, ahereye kuri wa murongo yafashe akiri muto wo kwipakurura bene wabo b\u2019Abautu, kugeza ku babyeyi be ababyeyi. Nibwo yanditse gitabo <i>\u201c<\/i><b><i>Icyaha kuri bo Ikimwaro kuri njye<\/i><\/b><b><i>\u201d.<\/i><\/b> Aha yashakaga kumvikanisha ko Abahutu bose bamutera ipfunwe nk\u2019umuntu ubakomokaho, ko rero bakagombye kugenda bunamye, bafite ikimwaro, bagira amahirwe bagasaba imbabazi bakazihabwa n\u2019Abatutsi. Aha niho hari hatangiye umugambi wo gutegeka Abahutu bose bari mu Rwanda gusaba imbabazi Abatutsi..<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Iki gitekerezo nticyake kuvugwaho rumwe ariko n\u2019Ubwo Perezida Paul Kagame, yaragishyigikiye,akaba yarigeze kubivuga mu ruhame, ko abahutu bagomba gusaba imbabazi. Nticyaje kwemwerwa nk\u2019uko BAMPORIKI yagitekerezaga, afatanyije na Rucagu Boniface, bahuje amarere n\u2019ubucabiranya bw\u2019amagambo yo guhakwa, ku buryo wabakeka umubyeyi n\u2019umwana. Iyi mitekerereze niyo yatumye mu gihugu hajyaho gahunda yitwa \u201cNdi Umunyarwanda\u201d, yatangiranye gahunda y\u2019inama zimeze nka Gacaca, yo gutegeka abari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, kuvuga aho bari bari n\u2019ibyo bakoze. Nyuma, Bwama BAMPORIKI Edouard, mu rwenya rwinshi, amaze guhaga no kwibagirwa imyobo y\u2019imisarane yacukuye kugira ngo aramuke akigera muri Kigali, nibwo yavuze ko nyina umubyara afite ingengabitekerezo ya jenoside, amwipakurura ku manywa y\u2019ihangu. Nibwo buryo bwonyine yari asigaranye bwo kwivanaho ubuhutu, nyuma yo kurwubakana n\u2019uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, 18 Ukuboza 2010, kuko yabonaga bumubereye umutwaro. Amakuru yemeza ko BAMPORIKI yacitse iwabo, nubwo yirirwa yidiga ngo ibyo akora byose abwira nyina, ko ndetse nyina umubyara yaba agicana agatadowa mu gihe mu minsi yashize yigambye ko yashoye ibiceri 300 mu mujyi wa Kigali, none akaba amaze kugira miliyari.<\/p>\n<p>BAMPORIKI Edouard, yagiye muri Politiki akiri muto cyane kuko ku myaka 30, mu 2013, yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w\u2019Abadepite, ari mu ishyaka FPR INKOTANYI. Yaje kuva muri uyu mwanya agirwa Umuyobozi w\u2019Itorero ry\u2019Igihugu, ryayobowe bwa mbere na Rucagu Boniface, umwanya yagiyeho mu 2017.Ubu BAMPORIKI yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Urubyiruko n\u2019Umuco mu mpinduka zakozwe n\u2019Umukuru w\u2019Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.<\/p>\n<p>BAMPORIKI Edouard, ni umwe mu bayobozi bari banzwe cyane n\u2019abantu bashyira mu gaciro kuko amagambo avuga, ibitekerezo agira si ayo kunga Abanyarwanda bamwe bamwitirira, ahubwo ni ayo kubatanya kuko ni amagambo apfobya cyane Abahutu avukamo, kurusha n\u2019abarokotse Jenoside y\u2019Abatutsi, bo barenze urwo rwego rrw\u2019amagambo asesereza, bagaha imbabazi <span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Abahutu babiciye kugeza n\u2019ubwo bashyingirana. Iyo agiye kuvuga, buri muntu wese aba yiteze agashya kuko ubuzima bwe bwose ni nk\u2019ikinamico cyangwa filime yakuriyemo.<\/p>\n<ul>\n<li><b><i>AMATANGAZO KU YANDI N\u2019IFUNGWA RITEYE URUJIJO!<\/i><\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Kuwa kane tariki ya 05\/05\/2022, nibwo inkuru y\u2019ifatwa n\u2019ifungwa kwa Minisitiri BAMPORIKI Edouard, yantangiye guhwihwiswa, ndetse bamwe mu Banyamakuru bagatinya kwerura ngo bavuge amazina, cyangwa n\u2019indi mpamvu cyangwa ibitekerezo usanga akenshi biherekeza ikintu nk\u2019iki, cyane cyane ko nta rwego na rumwe rwari rwakagize icyo rubivugaho. Nyuma ariko haje gusohoka Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w\u2019Intebe rihagarika, Bwana BAMPORIKI ku mirimo ngo kubera ibyo akurikiranweho. Nyuma Urwego rw\u2019Iguhugu rushinzwe Ubugenzacyaha bwatanze itangazo,ndetse na nyirubwite arashira aravuga.<\/p>\n<ul>\n<li><b>Itangazo rya RIB niryo ryateje urijijo<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Nyuma y\u2019Itangazo rya Ministiri w\u2019Intebe, ku rupapuro rw\u2019umuhondo, ryo kuri uyu wa 05 Gicurasi, 2022 rivuga ko Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Bamporiki Edouard,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n&#8217;umuco &#8220;<i>kubera ibyo akurikiranyweho&#8221;<\/i>, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 06 Gicurasi, RIB yashyize ahagaragara ku rubuga rwayo rwa Twitter itangazo riteye ritya \u201c<i>BAMPORIKI Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Urubyiruko n&#8217;Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n&#8217;ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.\u201d<\/i><\/p>\n<p>Abantu bibajije ku kuntu umuntu ukekwaho icyaha kiremereye kuriya afungirwa mu rugo. Maze mu kugira ngo ase n\u2019uwemeza ko adafunze BAMPORIKI Edouard nawe ajya kuri Twitter, maze nk\u2019uko urubyiruko rw\u2019iki gihe rubivuga, aratwika, ateza ubwega, yemera, yicuza kandi asaba imbabazi z\u2019icyahacyo kwakira \u201c indonke\u201d.<\/p>\n<ul>\n<li><b><i>BAMPORIKI yasabye imabazi<\/i><\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Mu magambo bigaragara ko yuzuye umutima umunetse BAMPORIKI Edouard wari yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame, yemera ko yakiriye \u2019indonke\u2019.<\/p>\n<p>Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati\u00a0<i>&#8220;Nyakubahwa Umukuru w\u2019u Rwanda, Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.&#8221;<\/i><\/p>\n<ul>\n<li><b><i>Perezida KAGAME yashubije ubusabe bwa BAMPORIKI EDOUARD<\/i><\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Ku rukuta rwa Twitter, bigaragara ko ari urwa Perezida Paul Kagame, hasohotse ubutumwa busubiza Bamporiki Edouard wari umaze kumusaba imbabazi kubera icyaha cyo kwakira indonke yemeye ko yakoze. Perezida Paul Kagame yamubwiye ko <b><i>\u201c<\/i><\/b><i>kwirinda icyaha bishoboka kandi guhanwa nabyo bifasha\u201d.<\/i><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>BAMPORIKI Edouard akaba yatangaje ayo magambo kuwa 06 Gicurasi 2022, nyuma y\u2019umunsi umwe ahagaritswe ku mirimo ye. Ni icyemezo cyafashwe ku wa 5 Gicurasi 2022. Akimara guhagarikwa, Urwego rw\u2019Igihugu rw\u2019Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatangiye kumukoraho iperereza aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n\u2019ibyaha bifitanye isano na yo.<\/p>\n<p>Kagame yagize ati\u00a0<i>&#8220;Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk\u2019ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n\u2019abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!&#8221;<\/i><\/p>\n<ul>\n<li><b><i>Kuki BAMPORIKI Edouard afungiwe iwe kandi akekwaho icyaha gikomeye<\/i> <i>kuriya?<\/i><\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Urwego rw\u2019Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)ba, BAMPORIKI Edouard afungiye mu rugo rwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n\u2019ibyaha bifitanye isano na yo. Iki cyaha cya ruswa ni icyaha gikomeye mu Rwanda akenshi abagikurikiranyweho bahita bafungwa ariko siko byagenze kuri uyu munya Politiki, ibintu byabereye benshi urujijo.<\/p>\n<p>Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze byinshi kuri iri fungwa rya Bamporiki ryatumye benshi bacika ururondogoro. Yagize ati &#8220;<i>Yategetswe n\u2019umugenzacyaha kutarenga imbago z\u2019urugo rwe Umugenzacyaha afite uburenganzira ahabwa n\u2019itegeko bwo gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Ibyo umugenzacyaha yamutegetse harimo kutarenga imbago z\u2019urugo rwe&#8221;<\/i><\/p>\n<p>Abajijwe niba hari umurinzi ugomba kuba uri ku rugo rwa Bamporiki amubuza kuharenga, Dr. Murangira B. Thierry yagize ati &#8220;<i>Iyo urenze ibyo wategetswe n\u2019umugenzacyaha uba ushobora kubihanirwa kuko uba utangiye kunyuranya nibyo amategeko asaba\u201d.<\/i><\/p>\n<p>Abajijwe ku mpamvu BAMPORIKI we yafungiwe mu rugo, yagize ati &#8220;Ntabwo ari uko yari umuyobozi ahubwo ni uko byamenyekanye kuko byakozwe k\u2019uwari umuyobozi ariko ni ibisanzwe bikorwa kuko ingingo ya 67 irabitegeka, Ingingo ya 80 irabitegeka mu gitabo giteganya imiburanishirize y\u2019imanza nshinjabyaha.<\/p>\n<p>Umuvugizi wa RIB yavuze ko iperereza riri gukorwa kuri Bamporiki Edouard ariko hari abandi babajijwe kandi ko bikiri mu iperereza. Abajijwe niba muri dosiye ya Bamporiki harimo visi Meya w\u2019Umujyi wa Kigali ushinzwe ibijyanye n\u2019imiturire, Dr. Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko ukekwa wese yabazwa ndetse ko uwo hari ibyo yabajijwe ku giti cye kandi ko adafunze.<\/p>\n<p>Ingingo ya 67 y\u2019Itegeko ryerekeye imiburanishirize y\u2019imanza z\u2019inshinjabyaha ni yo yashingiweho BAMPORIKI ategekwa kutarenga urugo rwe. Ni mu gihe ingingo ya 80 yo ivuga ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.<\/p>\n<p>Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ukuba mu karere k\u2019aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera; kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n\u2019uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza. Ategekwa kandi kutajya aha n\u2019aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n\u2019iki; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.<\/p>\n<ul>\n<li><b><i>Ibyavugwa kuri iri fatwa n\u2019ifungwa<\/i><\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Ibyemezo nk&#8217;iki bya perezida Paul Kagame bisinyweho na minisitiri w&#8217;intebe twarabibonye mbere. Rimwe na rimwe bikurikirwa no kujyanwa mu nkiko, cyangwa se guhagarikwa mu gihe runaka nyuma leta igaha uwahagaritswe akazi ahandi.<\/p>\n<p>Biheruka kuba k&#8217;uwari umukuru w&#8217;ikigo cya leta gishinzwe ubuzima, Rwanda Biomedical Center (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, wahagaritswe mu mpera z&#8217;umwaka ushize &#8220;kubera ibyo akurikiranyweho&#8221;, nyuma y&#8217;amezi atatu yagizwe umukuru w&#8217;ibitaro bya CHUB i Butare.<\/p>\n<p>Jean Marie Vianney Gatabazi, minisitiri w&#8217;ubutegetsi bw&#8217;igihugu uriho ubu, nawe yahagaritswe mu 2020 ubwo yari guverineri w&#8217;Intara y&#8217;amajyaruguru, maze yandika kuri Twitter asaba imbabazi Perezida Kagame n&#8217;ishyaka riri ku butegetsi, yasubijwe mu mirimo ye, umwaka ushize agirwa minisitiri.<\/p>\n<p>Muri Mata, 2018 Perezida Kagame yahagaritse James Musoni wari minisitiri w&#8217;ibikorwa remezo, uyu hari n&#8217;ibyo yarezwe mu binyamakuru bibogamiye kuri leta, hashize amezi atandatu yagizwe ambasaderi muri Zimbabwe.<\/p>\n<p>Ibyemezo nk&#8217;ibi bihagarika abategetsi &#8220;kubera ibyo bakurikiranyweho&#8221; iby&#8217;abakomeye nk&#8217;abo tuvuze ntibyagejejwe mu nkiko ngo rubanda imenye ibyo bari bakurikiranyweho.<\/p>\n<p>Itangazo rya Minisitiri w&#8217;intebe ryakurikiwe n&#8217;itangazo rya RIB rivuga ibyo BAMPORIKI we aregwa, bigaragara ko ari igikorwa cyabanje kwitonderwa n&#8217;izo nzego zombi z&#8217;ubutegetsi nyuma y&#8217;amasaha menshi hari impuha. BAMPORIKI Edouard nagezwa imbere y&#8217;urukiko bizaba ari ibitaherukaga ko umutegetsi wo hejuru agezwa imbere y&#8217;urukiko akaregwa akiregura, gusa niba koko afungiye iwe mu rugo nawe ashobora kugira amahirwe nk&#8217;aya Gatabazi, akagera ku mbuga &#8220;agacinyira inkoro&#8221; Imana ye Paul Kagame, akababarirwa<\/p>\n<p>Uyu BAMPORIKI akaba ari umunyapolitiki utavugwaho rumwe, hari bake bashima kwitanga kwe gukabije mu icengezamatwara ry&#8217;ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi ryaugize icyo aricyo ubu, mu byerekeye ubumwe n&#8217;ubwiyunge n\u2019uburere mboneragihugu. Abenshi bakemeza ko akabya, arengera akavuga n\u2019ibintu abahanga bagereranya n\u2019abantu bahozeho kera, babaga i Bwami haba mu Rwanda cyangwa se n\u2019ahandi, babaga bemerewe kuvuga ibyo bashaka byose, abandi batemerewe cyangwa batatinyuka mu rwenya rwinshi, harimo no kunenga. Mu Rwanda bavuga bene abo bantu ko babitaga \u201cAbatwa b\u2019I Bwami\u201d abafite imico y\u2019Abafaransa babita \u201cle Fou ou bouffon du roi&#8221;.<\/p>\n<p>Abenshi ni abamunenga, ibintu byinshi byinshi cyane bisa no gutesha agaciro Abahutu akomokamo, agahera no ku muryango we aho yakoze ikintu cyo <i>\u201cgusebya nyina ku karubanda\u201d<\/i>, amugerekaho ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa y\u2019ivangura. Abandi bamubwira ko &#8220;acinya inkoro cyane&#8221;, aba bo cyokora yabasubije<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>neza yibaza impamvu &#8220;acinya inkoro ye hakababara iyabo&#8221;.<\/p>\n<p>BAMPORIKI Edouard kandi yakomeje gushyirwa mu majwi mu rupfu rw\u2019abahanzi babiri, harimo umuririmbyi ukomeye Kizito Mihigo, ndetse n\u2019umusizi BAHATI Innocent wabuze mu kwezi kwa 02\/2021, ariko nyuma y\u2019umwaka wose RIB ikaba yagaragaraje ngo ko uyu musinzi ari hanze y\u2019 u Rwanda. Uyu musizi<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>BAHATI, akaba bivugwa ko yazize ibisigo byitwa, Imana ya Sembwa n\u2019\u2019ikindi cyakuwe ku rubuga rwa YouTube, kivuga ko BAMPORIKI yaje i Kigali akahurira n\u2019Umuhigi ukomeye akisabira kuba imbwamuntu. Uwo muhigi akamwemerera, bityo aba imbwamuntu. Amagambo y\u2019ibyo bisigo byombi, akarishye cyane kandi yoroshye kumva ashushanya neza uyu mugabo BAMPORIKI Edouard. Benshi ntawo bazibagirwa ibyo Yvonne Idamange yavugiye mu rukiko aho yatangaje ko Bamporiki yashatse kumuha ruswa ngo aceceke.<\/p>\n<ul>\n<li><b><i>UMUSOZO<\/i><\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Mu gusoza twavuga ko abahanga mu gusesengura ifatwa n\u2019ifungwa rya BAMPORIKI Edouard, bemeza ko ari icenga rikomeye rya politiki ya FPR-Inkotanyi; basanga bishobora kuba ari ikinamico yakozwe nk\u2019uburyo leta y\u2019u Rwanda yakoresheje mu rwego rwo kugaragariza amahanga yose, ariko cyane cyane, umuryango wa Commonwealth muri tegura rya CHOGM, bagaragaza ko barwanya ruswa bivuye inyuma, ko n\u2019abayobozi bakuru igaragayeho, ndetse bari no muri FPR-Inkotanyi, babafata bakabafunga. Itangazo rya RIB rivuga ko BAMPORIKI afungiwe iwe mu rugo naryo ryakomeje kuvugwaho cyane kubera icyaha kiremereye na nyirubwite yiyemereye, cyakagombye gukurikiranwa afumze. Ubutabera bw\u2019 u Rwanda, bukaba busa n\u2019aho bwica amategeko yerekeranye n\u2019imiburanishirize, bafumgiraabantumu rugo, kuko ingingo ya 69 yerekeranye n\u2019imibutanishirize igena aho abantu bagikurikiranyweho icyaha bafungirwa. Ahavugwa mu itegeko, nta gufugirwa mu rugo birimo, cyane ko n\u2019uwakwitwaza ubudahangarwa bw\u2019umuyobozi, buba bwavanyweho n\u2019itangazo rimuhagarika ku mirimo. Ibi byose bikaba bigaragaza ko iki kintu cyabaye gishobora kuba ari ikinamico ryo kurangaza no gushuka abantu, ku buryo ejo cyangwa ejobundi CHOGM ivuyemo, BAMPORIKI yahanagurwaho icyaha, ndetse agahabwa n\u2019izindi nshingano nk\u2019uko byakozwe ku bandi bayobozi twavuze. Abandi bakaba batangiye kwibaza iyo ruswa iyo ariyo, ndetse hakaba hari abatangiye gutekereza ku bimaze iminsi bivugwa ko marushanwa ya Nyampinga w\u2019u Rwanda, aho byavuzweko hari abayobozi barebereye cyangwa se babyijanditsemo kandi bazagaragazwa. Reka tubitege amaso.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Byatangiye ari nk\u2019impuha, bamwe batinya kubivuga cyangwa bavuga baziga: Minisitiri BAMPORIKI Edouard ngo yafatanywe igihanga cya ruswa. Buhoro buhoro amatangazo yagiye abigaragaza, none na nyir\u2019ubwite BAMPORIKI Edoourd, arashize yemeye icyaha cy\u2019iyezandoke. Ariko akaba atakambira Umukuru w\u2019u Rwanda Paul Kagame, amusaba guca inkoni izamba. Bihagaze bite? Ni inkuru ishyushye atari ukubera gusa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":34745,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-45651","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Byatangiye ari nk\u2019impuha, bamwe batinya kubivuga cyangwa bavuga baziga: Minisitiri BAMPORIKI Edouard ngo yafatanywe igihanga cya ruswa. Buhoro buhoro amatangazo yagiye abigaragaza, none na nyir\u2019ubwite BAMPORIKI Edoourd, arashize yemeye icyaha cy\u2019iyezandoke. Ariko akaba atakambira Umukuru w\u2019u Rwanda Paul Kagame, amusaba guca inkoni izamba. Bihagaze bite? Ni inkuru ishyushye atari ukubera gusa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-05-08T11:07:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2022-05-08T11:11:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/kizito-Bampoliki.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"735\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"735\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura.\",\"datePublished\":\"2022-05-08T11:07:45+00:00\",\"dateModified\":\"2022-05-08T11:11:27+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/\"},\"wordCount\":2491,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/02\\\/kizito-Bampoliki.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/\",\"name\":\"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/02\\\/kizito-Bampoliki.jpg\",\"datePublished\":\"2022-05-08T11:07:45+00:00\",\"dateModified\":\"2022-05-08T11:11:27+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/02\\\/kizito-Bampoliki.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/02\\\/kizito-Bampoliki.jpg\",\"width\":735,\"height\":735},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura. - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Byatangiye ari nk\u2019impuha, bamwe batinya kubivuga cyangwa bavuga baziga: Minisitiri BAMPORIKI Edouard ngo yafatanywe igihanga cya ruswa. Buhoro buhoro amatangazo yagiye abigaragaza, none na nyir\u2019ubwite BAMPORIKI Edoourd, arashize yemeye icyaha cy\u2019iyezandoke. Ariko akaba atakambira Umukuru w\u2019u Rwanda Paul Kagame, amusaba guca inkoni izamba. Bihagaze bite? Ni inkuru ishyushye atari ukubera gusa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-05-08T11:07:45+00:00","article_modified_time":"2022-05-08T11:11:27+00:00","og_image":[{"width":735,"height":735,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/kizito-Bampoliki.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura.","datePublished":"2022-05-08T11:07:45+00:00","dateModified":"2022-05-08T11:11:27+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/"},"wordCount":2491,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/kizito-Bampoliki.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/","name":"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/kizito-Bampoliki.jpg","datePublished":"2022-05-08T11:07:45+00:00","dateModified":"2022-05-08T11:11:27+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/kizito-Bampoliki.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/kizito-Bampoliki.jpg","width":735,"height":735},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibya-bamporiki-bimeze-bite-isesengura\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibya Bamporiki bimeze bite? Isesengura."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45651","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=45651"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45651\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":45654,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/45651\/revisions\/45654"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/34745"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=45651"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=45651"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=45651"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}