{"id":46060,"date":"2022-06-24T00:30:29","date_gmt":"2022-06-23T22:30:29","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=46060"},"modified":"2022-06-24T00:30:29","modified_gmt":"2022-06-23T22:30:29","slug":"ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/","title":{"rendered":"NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N&#8217;IGIHE?"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Valentin Akayezu<\/strong><\/p>\n<p>Bimwe mu biranga gukomera kw&#8217;igihugu ni INDANGAGACIRO(valeurs) zubakwa zigahindurwa inkingi zishyigikira uburyo bw&#8217;imibereho y&#8217;abenegihugu. Ninaho kandi hashingira urugero abanyagihugu biyumvamo kandi bagaterwa ishema n&#8217;igihugu cyabo ndetse n&#8217;amateka yacyo, ibigaragara nk&#8217;amateka mabi, bikaba indorerwamo yo kurebera ahazaza hatunganye, hirindwa gusubira mu bibi bisenya imibereho ya bose.<\/p>\n<p>U Rwanda narwo rwagiye rurangwa mu gihe cy&#8217;imitegekere y&#8217;Abami n&#8217;ingengabitekerezo zagaragazaga ubuhangage bw&#8217; u Rwanda, ari nayo mpamvu rwagiye rwagurwa cyane rukaba igihugu cyagutse kandi gitinyitse. Intambara nyinshi abami b&#8217;U Rwanda bagiyemo, amateka agaragaza ko bazitsinze, izo batsinzwe zikaba nkeya. Ubwo buhangage bw&#8217;U Rwanda rwa cyami bwaje guhungabanywa n&#8217;abakoloni kugera n&#8217;aho inkiko z&#8217;u Rwanda zisubiwemo.<\/p>\n<p>Guhera icyo gihe, kugeza ku mitegekere y&#8217;u Rwanda rwa none, igisa n&#8217;indangagaciro zibonwamo n&#8217;abenegihugu bose ntikikigaragara. N&#8217;ubwo mu Rwanda rwa cyami, tutavuga ko hari ubwisanzure bwo guhitamo uburyo Abanyarwanda babonaga igihugu cyabo, ariko imyumvire y&#8217;icyo gihe yari uko Rubanda rwose ari urw&#8217;Umwami kandi rukitwara nkaho rwemera ijambo rye, umutegetsi mukuru wafatwaga nk&#8217;Imana(ibi wabisanga mu bisigo bya Yuhi Mazimpaka wagira uti: Umwami si umuntu, ni Imana), Rubanda rukaba rwarizeraga &#8220;irivuze Umwami&#8221;. Iyo myumvire y&#8217;uko Umwami adafite kameremuntu, ahubwo afite kameremana, byatumaga igihugu cyose gikurikira imyumvire bwite y&#8217;Umwami, bakayibona nk&#8217;indangagaciro z&#8217;igihugu.<\/p>\n<p>Aho ubukoloni burangiriye, u Rwanda rwagiye rugendera mu myumvire y&#8217;imitegekere y&#8217;igihugu ahanini igamije gutsindagira umurongo wo kwiharira ubutegetsi aho gushishikazwa n&#8217;inyungu rusange z&#8217;igihugu kandi zitagira uwo zikumira..Ni muri urwo rwego, buri mutegetsi guhera kuri repubulika ya mbere kugera ubu, yagiye ashyiraho amahame ngenderwaho amurikwa nk&#8217;indangagaciro igihugu gihagazeho, ariko wakwitegereza ugasanga ahubwo izo ngirwandangagaciro zigamije guheza igice iki n&#8217;iki cy&#8217;abanyarwanda hirya, cyangwa kubagaragaza nk&#8217;ikibazo ku mahoro n&#8217;ubusugire bw&#8217;U Rwanda.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego uzasanga, ubutegetsi buriho ubu, bwaragaruye mu mvugo zabwo intero zari zifitwe n&#8217;abami. Urugero ni nk&#8217;imyumvire y&#8217;uko u Rwanda rudaterwa ahubwo rutera. Ibyo biherutse kumvikana mu mbwirwaruhame za Kagame ubwe ko Nta muriro wacanirwa ku butuka bw&#8217;U Rwanda, ahubwo bawucanira kure yarwo!! Nyamara iyi ni imyumvire ishaje cyane idashobora no kugira aho igeza na gato igihugu. U Rwanda ruracyumva ko rwakwaguka ruk\u0101nda nk&#8217;uko inshinga Kwaaanda bikomokwaho Izina U Rwanda bibisobanura. Ubu imikorere y&#8217;isi aho igeze, ibihugu biribumbira mu miryango y&#8217;uturere igamije ubuhahirane no kubungabunga amahoro. Kugira ngo bigerweho, ibihugu bishingira ku mahame y&#8217;ubwizerane n&#8217;ubwubahane hagati yabyo. Ese u Rwanda rwaba rubaniye rute abaturanyi:<\/p>\n<p>Reka turebe ingero nke uko Perezida Kagame we ubwe yagiye yubahuka mu ruhame bagenzi be:<\/p>\n<p>1) Ubwo Perezida Murisho Jakaya Kikwete yatangaga inama ko u Rwanda rwareba uko ruvugana n&#8217;abandi banyarwanda badatekereza kimwe n&#8217;ubutegetsi bwa FPR, Kagame yahise avugira mu ruhame ko Kikwete atazamenya ikimukubise kubera yihaye kubyara mu batisimu interahamwe!! Icyakurikiye ibi, ni ukwirikanwa kw&#8217;abanyarwanda bari batuye muri Tanzania;<\/p>\n<p>2) Ubwo Nyakwigendera Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, Kagame ari mu bambere bihutiye kumunenga no kumutesha agaciro mu kiganiro yagiraniye n&#8217;abanyamakuru mu Busuwisi. Icyo gihe Kagame yavuze ko Nkurunziza ari umutegetsi mubi wahejeje igihugu cye mu bukene. Byaje gukurikirwa n&#8217;ijambo nanone yamuvuzeho mu 2015 ubwo yavugaga ko Nkurunziza yihishe ntawuzi Aho aba. Icyo gihe yabivuze muri aya magambo: &#8220;Perezida muzima arihisha, abantu bakayoberwa aho aba&#8221;!!! Uko kwivanga mu miyoberere y&#8217;uburundi kwatumye ubuhahirane hagati y&#8217;ibihugu byombi buhagarara kugeza n&#8217;ubu;<\/p>\n<p>3) Kagame yagiye yishingora kenshi kuri Perezida Museveni, ubuheruka akaba ari amagambo yavugiye mu bukwe bw&#8217;umukobwa waFred Rwigema. Uko kurebana ayingwe hagati ye na Perezida Museveni, ntabandi babibabariyemo, uretse rubanda rwungukiraga cyane mu mihahirane y&#8217;ibihugu byombi;<\/p>\n<p>4) Amagambo Kagame aherutse kuvugira mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Al.Jazeera yagaragaje agasuzuguro gakomeye agirira Perezida \u00c9tienne Tchisekedi. Tutarondoye byinshi Fatchi yakoreye u Rwanda kuva aho afatiye ubutegetsi, ntabwo yari akwiriye gusuzugurwa bigeze hariya. Ikirimo gukurikira ibi byose, ni ugufungwa kw&#8217;imipaka ya Congo, bikaba bizazahaza imibereho y&#8217;abanyarwanda benshi babeshwagaho no guhahirana n&#8217;abaturanyi nabo ba Kongo.<\/p>\n<p>Aha rero niho umuntu yahera avuga ko ikitwa mu by&#8217;ukuri indangagaciro zo kwihesha agaciro mu Rwanda, ahubwo ari imyumvire gashozantambara itagihuje n&#8217;igihe ntiyaba yibeshye. Icya mbere, izo ndangagaciro ntizituma guhangana n&#8217;urwikekwe hagati y&#8217;abanyarwanda bishira. Ahubwo uko imyaka ishira indi ikaza, niko icyobo hagati y&#8217;abanyarwanda kirushaho kuba kirekire. Icya kabiri, izo ndangagaciro zikennye guhamya politiki y&#8217;imibanire n&#8217;amahanga ishyira imbere gukemure ibibazo mu bworoherane no gukorera mu bwizerane. Uko bigaragara, Nta nyungu rubanda rusanzwe rw&#8217;Abanyarwanda rukura muri iyo myumvire y&#8217;imitegekere ya FPR kuko igihugu gihora mu mpaka n&#8217;ibihugu by&#8217;abaturanyi. FPR ikwiye kuzirikana ko imibanire y&#8217;ibihugu ubu ishingira kukubaha amahame ateganywa n&#8217;amategeko mpuzamahanga ndetse n&#8217;amasezerano ahuza ibihugu yerekeye uko bigomba kubana bitanduranya. Kwibwira ko u Rwanda rwagena politiki y&#8217;imibanire n&#8217;ibihugu by&#8217;abaturanyi rushingira ku myumvire y&#8217;Abami ba mbere y&#8217;umwanduko w&#8217;abakoloni, nukubura ubwenge no kudashyira mu gaciro.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Valentin Akayezu Bimwe mu biranga gukomera kw&#8217;igihugu ni INDANGAGACIRO(valeurs) zubakwa zigahindurwa inkingi zishyigikira uburyo bw&#8217;imibereho y&#8217;abenegihugu. Ninaho kandi hashingira urugero abanyagihugu biyumvamo kandi bagaterwa ishema n&#8217;igihugu cyabo ndetse n&#8217;amateka yacyo, ibigaragara nk&#8217;amateka mabi, bikaba indorerwamo yo kurebera ahazaza hatunganye, hirindwa gusubira mu bibi bisenya imibereho ya bose. U Rwanda narwo rwagiye rurangwa mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":46061,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-46060","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N&#039;IGIHE? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N&#039;IGIHE? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Valentin Akayezu Bimwe mu biranga gukomera kw&#8217;igihugu ni INDANGAGACIRO(valeurs) zubakwa zigahindurwa inkingi zishyigikira uburyo bw&#8217;imibereho y&#8217;abenegihugu. Ninaho kandi hashingira urugero abanyagihugu biyumvamo kandi bagaterwa ishema n&#8217;igihugu cyabo ndetse n&#8217;amateka yacyo, ibigaragara nk&#8217;amateka mabi, bikaba indorerwamo yo kurebera ahazaza hatunganye, hirindwa gusubira mu bibi bisenya imibereho ya bose. U Rwanda narwo rwagiye rurangwa mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-06-23T22:30:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/06\/fatshi.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"899\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/\",\"name\":\"NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N'IGIHE? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/06\/fatshi.jpg\",\"datePublished\":\"2022-06-23T22:30:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/06\/fatshi.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/06\/fatshi.jpg\",\"width\":899,\"height\":960},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N&#8217;IGIHE?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N'IGIHE? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N'IGIHE? - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Valentin Akayezu Bimwe mu biranga gukomera kw&#8217;igihugu ni INDANGAGACIRO(valeurs) zubakwa zigahindurwa inkingi zishyigikira uburyo bw&#8217;imibereho y&#8217;abenegihugu. Ninaho kandi hashingira urugero abanyagihugu biyumvamo kandi bagaterwa ishema n&#8217;igihugu cyabo ndetse n&#8217;amateka yacyo, ibigaragara nk&#8217;amateka mabi, bikaba indorerwamo yo kurebera ahazaza hatunganye, hirindwa gusubira mu bibi bisenya imibereho ya bose. U Rwanda narwo rwagiye rurangwa mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-06-23T22:30:29+00:00","og_image":[{"width":899,"height":960,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/06\/fatshi.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/","name":"NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N'IGIHE? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/06\/fatshi.jpg","datePublished":"2022-06-23T22:30:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/06\/fatshi.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/06\/fatshi.jpg","width":899,"height":960},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ntiruterwa-ruratera-indangagaciro-yo-kwihesha-agaciro-cyangwa-imyumvire-gashozantambara-itagihuje-nigihe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N&#8217;IGIHE?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46060","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=46060"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46060\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":46062,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46060\/revisions\/46062"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/46061"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=46060"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=46060"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=46060"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}