{"id":4623,"date":"2014-01-08T08:33:31","date_gmt":"2014-01-08T06:33:31","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4623"},"modified":"2014-01-08T08:33:31","modified_gmt":"2014-01-08T06:33:31","slug":"uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/","title":{"rendered":"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura"},"content":{"rendered":"<p>Mu minsi ishize nakoze urugendo mu Rwanda ku buryo nagize amahirwe yo kwitabira inama zinyuranye mu gihugu ziyobowe n\u2019abayobozi bo mu nzego zo hejuru nk\u2019inama nkuru y\u2019umushyikirano,<!--more--> inama zirebana na gahunda za ndi umunyarwanda ndetse nanahuye na bamwe mu bayoboz bo hejuru tugirana biganiro brebana n\u2019aho u Rwanda rugeze haba mu iterambere, muri demokarasi, mu mibereho myiza y\u2019abaturage, mu bukungu bw\u2019igihugu ndetse twanaganiriye no ku mashyaka akorera hanze no ku mpunzi ziri hanze y\u2019igihugu z\u2019abanyarwanda. Ntawabivuga ngo abirangize byose tuzabiganiraho buhoro buhoro ariko ndabaha muri macye uko nabonye u Rwanda n\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Kwitabira uru rugendo kwanjye rero byaje bikurikirana na dialogue twagiranye (njye n\u2019abandi bagenzi banjye baba muri Canada) na bamwe mu bayobozi bakuru b\u2019i gihugu mbere gato ya Rwanda Day. Ntibanze cyane kuri ibyo biganiro kuko nabikozeho ikiganiro kuri radio Itahuka ariko navuga ko muri macye aribyo mbarutso. Ikibanzweho cyane muri ibyo biganiro ni ukubaka pont, na climat de confiance hagati y\u2019abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi hamwe na leta ya Kigali.<\/p>\n<p>Leta ya Kigali kuba yaradusabaga kuza gusura u Rwanda tukirebera n\u2019amaso yacu aho u Rwanda rugeze noneho tukajya turuvuga tuvuga ibyo twahagazeho byabanje kudutera ubwoba kubera kutizera umutekano wacu bitewe na position yacu twagiye dufata mu guhangana n\u2019ubutegetsi bwa Kigali. Ariko abayobozi batwijeje umutekano batubwira ko niba ibyo tuvuga byo kubaka climat de confiance no kubaka pont bitagerwaho tutari capable yo gukandagira mu gihugu. Nibwo twafashe inzira turagenda I Kigali turahasura mu mugi I Kigali ndetse njye narakomeje ngera no mu cyaro nganira n\u2019abaturage ku buryo navuyeyo mfite isura nyayo yuko u Rwanda ruhagaze muri iyi minsi.<\/p>\n<p>1. Iterambere<\/p>\n<p>Mu Rwanda iyo uhageze ucyururuka ku kibuga cy\u2019indege icyo ubona cya mbere ni isuku iranga umujyi wa Kigali ndetse n\u2019imihanda ikoze neza ifite naho abanyamaguru bagendera. Ubu mu mujyi wa Kigali hose hari za feu de circulation ndetse na za parc vert. Icyo nabonye gishya ni imihanda ya racourci yagiye yubakwa hirya no hino ku buryo utagombera gufata za nzira principal ngo ugere za Gikondo, Kicukiro, Nyamirambo, Gisozi, etc.<\/p>\n<p>Ikindi umugi wa Kigali urakura ugana mu cyaro ufashe axe Kigali ugana i Kibungo umugi urakura ugana i Rwamagana, za Kabuga, Kanombe, kuri 15 hose amasambu yarafashwe bari kubaka imitamenwa. Ufashe axe ya Bugesera umuhanda uragenda urimo kaburimbo kugera i Bujumbura. Inzira igana i Nyamata yose hari amazu niho umugi naho ukura usatira. Ufashe axe ya Gitarama umugi urakura ujya ku Ruyenzi. Ba baturage basenyewe mu Kiyovu cy\u2019abakene ubu bimukiye ku Ruyenzi bubatseyo za villa umugi barawufashe. Uzamutse za Ruhengeri ugera za Nyirangarama ubona amazu meza .<\/p>\n<p>Mu migi yindi nabonye umugi utera imbere kandi wihuta ari umugi wa Ruhengeri. Ku buryo nibaza ko ubu ariwo mugi wa kabiri nyuma ya Kigali. Indi migi yateye imbere ni Gitarama, Nyanza, Gisenyi, Rwamagana, ndetse na za Kibuye hariyo ama hotel meza cyane n\u2019ibikorwa bya kijyambere. Umugi nabonye udatera imbere ni umugi wa Butare usanga warasigaye inyuma cyane. Nabonye hotel Ibis ariyo bakozemo etage ya 3 niveaux naho za Faucon zo zirenda guhirima. Ikindi nabonye ni stade Huye iri hafi kuzura. Nanasuye Kaminuza y\u2019i Butare uretse za building ebyiri nshya ziri hafi yaho binjirira nta kindi gishya gihari.<\/p>\n<p>Ku byerekeranye na za infrastructure imihanda imeze neza uva i Kigali ukagera mu mijyi ugenda ku mihanda myiza, amashanyarazi arimo gukwizwa hose mu gihugu ndetse no mu byaro. Masenge wan jye niwe wambwiye ko iwabo mu cyaro za Gitarama hafi ku Rucunshu i Rukaza bacana umuriro ndatangara. Amazi nayo ari gukwirakwizwa hose mu Rwanda. Ariko haracyari ikibazo cy\u2019uko umuriro udahagije hamwe na hamwe ugira utya ukabura. Hari abavuga ko ari imikorere mibi ya Ewsa yahoze ari Electrogaz kera.<\/p>\n<p>Ikindi kibazo gihari ni abanyeshuri barangiza za Kaminuza ntibahite babona akazi. Kera leta niyo yari employeur principal ariko ubu siko bikimeze. Abo banyeshuri basabwa kwihangira imirimo. Kwihangira imirimo bibasaba gushaka inguzanyo muri banque. Kubona inguzanyo muri banque bisaba gutanga ingwate byibuze ya 30% yayo waka. Ibi byababereye insobe. Ariko leta yarabagobotse ubwo yashyizeho ikigega kizajya kibatangira ingwate. Igisigaye ni uko abo banyeshuri bamenya kugana icyo kigega.<br \/>\nMu buvuzi nabwo hari za mutuel ku baturage barenga 95% ku buryo kwivuza bisigaye byoroshye. Ahubwo ikibazo cyavutse ni abturanyi nk\u2019abarundi n\u2019abacongomani basigaye baza mu Rwanda pour profiter le syst\u00e8me de sant\u00e9.<\/p>\n<p>Guhahirana n\u2019amasoko mpuzamahanga leta y\u2019u Rwanda, Uganda na Kenya bafunguye imipaka u buryo ufite identit\u00e9 y\u2019imwe muri ibyo bihugu ushobora uzenguruka muri ibyo bihugu ukoresheje identit\u00e9 yawe. No ku kibuga cy\u2019indege izo identit\u00e9 ni automatis\u00e9 ugacishamo imiryango igakinguka ugahita udategereje ku murongo.<\/p>\n<p>Mu buzima busanzwe ubuzima burahenda i Kigali ariko abantu bariruka bari occup\u00e9 mu gushaka amaramuko. Gushaka umuntu ngo uzamubone ntibyoroshye bari occup\u00e9 cyane barakora bashakisha ifaranga. Kandi urebye n\u2019ibikorwa by\u2019amajyambere mu migi no mu byaro usanga bitanga umusaruro. Ubu abo mu cyaro nibo bari gutera imbere kubera gukora twa cooperative tubateza imbere. Mu minsi iri imbere barasiga abanyamugi.<\/p>\n<p>2. Demokarasi<\/p>\n<p>Mu Rwanda umuntu ashatse kugereranya demokarasi nkuko tuyizi muri bino bihugu by\u2019abazungu tubamo wavuga ko nta demokarasi ihari. Ariko iyo ugezemo imbere mu manama nka yayindi y\u2019umushyikirano utangazwa n\u2019ubwisanzure burimo ku buryo abayobozi baba badagadwa kubera ibibazo by\u2019abaturage babaza en direct ku murongo wa telephone, kuri za message texte SMS. Umuturage abaza ikibazo nta kwishisha nuko umuyobozi urebwa n\u2019icyo kibazo agahaguruka akisobanura kuva kuri premier ministre kugera kuwo muyobozi wo hasi.<\/p>\n<p>Ikindi nashoboye kubona mu mitegekere yo mu Rwanda ni uko hari ikintu cyo kurwanya ikintu cyose cyagarura genocide mu Rwanda. Aha niyo mpamvu amashyaka akorera hamwe na FPR usanga icyo kintu bacyumvikanaho ko gahunda bakora zose zitagomba kugarura amacakubiri asubiza u Rwanda mu ntambara z\u2019amoko ndetse bikaba byaganisha no kuri genocide. Rero amashyaka atarumva iyi concept akorera inyuma y\u2019iyo cercle niyo usanga agonga urukuta.<\/p>\n<p>Mu Rwanda habayemo amahano akomeye nka genocide njye nasanze hakiri ibikomere haba mu baturage ndetse no mubayobozi ku buryo no muri gahunda za buri munsi no muri decision zose bose berekeza kuri iyo concept yo guharanira ko ibyo bakora byose bitazaganisha ukundi ku yindi genocide. Ibi nanjye nabyumvise nyuma y\u2019ibiganiro binyuranye n\u2019abayobozi.<br \/>\nBivuze ko dialogue ari ingenzi kuko imyumvire yabo muri opposition hamwe n\u2019imyumvire y\u2019abari mu buyobozi hari un foss\u00e9 ishingie ku myumvire. Mu Rwanda bo bifuza ko amashyaka yakorera d\u00e9bat hamwe bagacoca ibitagenda nuko bagafata concessus nuko abanyapolitiki bashaka bagaterana amakofi ariko abaturage batinjijwe muri izo ntambara bigasubiza u Rwanda mu rwobo rwa genocide.<\/p>\n<p>Muri opposition yo hanze no mu gihugu bo bumva demokarasi nko kugira uburenganzira bwo kwishyira ukizana, kuvuga icyo utekereza cyose nta nkomyi no gukoresha meeting mu baturage uko ushatse. Ariko aho batarumva ni uko ibyo bikorwa bigomba kwinjira muri gahunda yo gukumira icyagarura genocide cyose. Ese aba opposition iyi concept barayizi ? Urumva ko izi concept zombi zidahura, bamwe bati ibyo byadusubiza mu bibazo bya genocide kwongera guhanganisha abaturage amashyaka abacamo ibice kandi inyungu ari iz\u2019abanyapolitiki gusa. Birumvikana ko bisaba dialogue ngo abanyarwanda duhuze imyumvire ku miyoborere y\u2019igihugu cyacu kandi tutirengangije amahano yakibayemo nka genocide yakorewe abatutsi muri 94 ndetse n\u2019andi mateka yaranze u Rwanda mbere.<\/p>\n<p>3. Opposition nyarwanda ihagaze ite ?<\/p>\n<p>Iyo urebye amashyaka akorera hanze y\u2019igihugu ndetse no hagati mu gihugu usanga ayo mashyaka adakomeye na busa ku buryo yazana changement ikomeye mu gihugu nkuko bakomeza kubyizeza impunzi z\u2019abanyarwanda ziba hanze y\u2019igihugu ndetse n\u2019abanyarwanda bo mu gihugu imbere. Dore bimwe mu byerekana ko ayo mashyaka ahuzagurika :<\/p>\n<p>Icya mbere ayo mashyaka avuka na champignons uko bwije uko bukeye ubu akaba abarirwa kuri 21 byerekana ko abashinga amashyaka baba bashaka kugaragara gusa aho kuzana ibitekerezo bishya.<br \/>\nIcya kabiri abakuru bayo mashyaka birirwa baterana cyangwa bajombana ibikwasi hagati yabo. Ibi byerekana ko bitwa abanyapolitiki ku izina ariko batanazi n\u2019umukino bakina uko witwa<br \/>\nIcya gatatu nta bayoboke bagira. Usanga ishyaka rigizwe na ba membres ba comit\u00e9 nyobozi gusa. Mu mashyaka 21 yose ariho harimo nka 19 adafite abayoboke barenze 10.<\/p>\n<p>Icya kane ni uko abayobozi bayo mashyaka 21 badashobora kwicarana mu cyumba kimwe ngo baganire. Kandi iyo buri shyaka risohoye communiqu\u00e9 ugasanga bose baravuga bimwe. Ariko bakwicarana umuriro ukaka.Icya gatanu kuba amategeko mu Rwanda asaba amashyaka gukorera imbere mu gihugu bituma amashyaka yose akorera hanze y\u2019igihugu ahinduka ill\u00e9gal imbere y\u2019amategeko agenga igihugu cy\u2019u Rwanda.<br \/>\nIyo urebye izi ngingo eshanu zonyine utiriwe ushaka n\u2019izindi bikwereka ko opposition nyarwanda igifite inzira ndende kugirango ibe yakwitwa bya nyabyo une alternative cr\u00e9dible au pouvoir en place.<\/p>\n<p>4. Umuti ni uwuhe ?<\/p>\n<p>Umuti ni uko abanyarwanda baba ab\u2019impunzi ziba mu mahanga ndetse baba n\u2019ababa mu gihugu bagomba guhagarika gushyira ikizere cyabo ku cyitwa amashyaka ya opposition kuko ikitwa opposition ari balinga(bitavuze ko ayo mashyaka agomba kuvaho \u2013 nibaza ko uyu mwaka urangira abaye 40). Ahubwo ikigomba gukorwa ni uko abantu ku giti cyabo batangira gukora ikimeze nka Groupe de r\u00e9flexion itekereza ukuntu yakorana na let aya Kigali nuko bakarebera hamwe uko hakwigwa ubutegetsi bubereye u Rwanda kandi bukurikije amateka igihugu cyanyuzemo navuga nko ku ngoma ya cyami, ingoma y\u2019abakoloni, imyivumbagatanyo yo muri 59, ingoma ya Kayibanda, coup d\u2019\u00e9tat ya 73, ingoma ya Habyalimana, g\u00e9nocide yakorewe abatutsi muri 94, ingoma ya Kagame,etc<\/p>\n<p>Abantu ku giti cyabo batitwikiriye amashyaka nibo bagomba kwemera dialogue hakubakwa pont ihuza abatavuga rumwe, bagasura u Rwanda bakareba uko ruhagaze ubu, bakareba ibigenda neza ndetse n\u2019ibitagenda nabyo bakabireba nuko bakumvikana na leta ya Kigali bagashyiraho cadre y\u2019ibiganiro. Ibyo biganiro nibyo bizubaka transition nziza izatugeza ku Rwanda rwiza abanyarwanda bose abahutu, abatutsi ndetse n\u2019abatwa bibonamo. Iyo dialogue hagati y\u2019iyo groupe de reflexion y\u2019abantu ku giti cyabo na leta ya Kigali niyo yatuma haza ukwizerana ndetse abantu bakaganira uko igihugu gikwiriye kuyoborwa duhereye ku mateka yaranze u Rwanda. Burya ikosa dukora mbere na mbere ni uko dushaka guhurutura iby\u2019abazungu bakoze ngo dukore copiecoll\u00e9 ku Rwanda kandi tudahuje amateka.<\/p>\n<p>Iyo groupe de reflexion rero yaratangiye ariko haracyakenewe inkunga y\u2019abandi bantu ku giti cyabo batitwikiriye amashyaka baza gufasha mu gutekereza kurebana na leta ya Kigali aho u Rwanda rwakwerekeza ndetse n\u2019uburyo cyangwa cadre politiki yakorerwamo hatagombye abagomba kubigwamo cyangwa kubifungirwa. Burya iyo abantu bashaka kugera ku kintu kimwe (imibereho myiza y\u2019abanyarwanda) ariko ntibumvikane ku nzira yo kubigeraho burya baba bagomba kwicara hasi bagakemura icyo bakumvikana kuri principes de bases no kuri concepts zimwe na zimwe za ngombwa mbese bakumvikana kuri r\u00e8gles du jeu.<\/p>\n<p>Twabigereranya nk\u2019amakipe aza jya gukina muri Mundial nuko buri kipe muri 32 igomba kuza ikaza ifite amategeko yayo yo mu gihugu cyayo. Byahinduka akavuyo hatabayeho amategeko rusange areba ayo makipe yose ku buryo buri kipe ikina izi neza ko na bagenzi bayo bumva kimwe les r\u00e8gles du jeu. Ni kimwe na politiki yo mu Rwanda rero uyu munsi ari opposition ari na leta ya Kigali ntabwo bumva kimwe les r\u00e8gles du jeu. Niyo mpamvu aho gusimbukira mu kibuga abantu babanza kumvikana ku bintu bimwe na bimwe bikaba clair pour tout le monde. Ngako aka kazi k\u2019iyo groupe de reflexion yakorana na leta ya Kigali mu kubaka les r\u00e8gles du jeu zizaba nka fondation u Rwanda ruzubakiraho imyaka magana n\u2019amagana.<\/p>\n<p>\u00c0 suivre<\/p>\n<p>ALAIN PATRICK NDENGERA alias TITO KAYI JAMAHE<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu minsi ishize nakoze urugendo mu Rwanda ku buryo nagize amahirwe yo kwitabira inama zinyuranye mu gihugu ziyobowe n\u2019abayobozi bo mu nzego zo hejuru nk\u2019inama nkuru y\u2019umushyikirano,<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":1397,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-4623","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu minsi ishize nakoze urugendo mu Rwanda ku buryo nagize amahirwe yo kwitabira inama zinyuranye mu gihugu ziyobowe n\u2019abayobozi bo mu nzego zo hejuru nk\u2019inama nkuru y\u2019umushyikirano,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-08T06:33:31+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura\",\"datePublished\":\"2014-01-08T06:33:31+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/\"},\"wordCount\":1849,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/\",\"name\":\"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-01-08T06:33:31+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"419\",\"height\":\"453\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura - Umunyarwanda","og_description":"Mu minsi ishize nakoze urugendo mu Rwanda ku buryo nagize amahirwe yo kwitabira inama zinyuranye mu gihugu ziyobowe n\u2019abayobozi bo mu nzego zo hejuru nk\u2019inama nkuru y\u2019umushyikirano,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-08T06:33:31+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura","datePublished":"2014-01-08T06:33:31+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/"},"wordCount":1849,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/","name":"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-01-08T06:33:31+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"419","height":"453"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-alain-patrick-ndengera-yabonye-u-rwanda-nyuma-yo-kurusura\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uko Alain Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4623","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4623"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4623\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4623"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4623"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4623"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}