{"id":4632,"date":"2014-01-09T07:13:37","date_gmt":"2014-01-09T05:13:37","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4632"},"modified":"2014-01-09T07:13:37","modified_gmt":"2014-01-09T05:13:37","slug":"lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/","title":{"rendered":"LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME"},"content":{"rendered":"<p>GENERAL MAJOR PAUL KAGAME NIWE URI INYUMA Y\u2019IHANURWA RY\u2019INDEGE YA\u00a0\u00a0NYAKWIGENDERA HABYARIMANA .<\/p>\n<p>UBUHAMYA BW\u2019UWABIHAGAZEHO<br \/>\n<!--more--><br \/>\n1. Maze iminsi nkurikirana amagambo yavuzwe ku byaha biregwa perezida Paul<br \/>\nKagame utegeka u Rwanda, nkumva abamushinja n\u2019uko yisobanura yigira umwere.<br \/>\nNi ngombwa ko nanjye ntangariza abanyarwanda n\u2019amahanga ko mushinja<br \/>\nkumugaragaro, ngo ejo atazakomeza kubeshya igihugu cyose n\u2019amahanga.<br \/>\nNatinze kugira ibyo ntangariza kumugaragaro, kuberako aho nari ndi mu<br \/>\ngihugu cya Uganda ntabashaga kuhatangariza ibishinja Paul Kagame, yajyaga<br \/>\nkunyicisha akoresheje ba maneko be. Njye muzi nk\u2019umusirikare wabanye nawe<br \/>\nndi mu bamurinda ba hafi cyane, mu gihe cy\u2019imyaka hafi icumi, kugeza mpunze<br \/>\nu Rwanda.<\/p>\n<p>Imyirondoro yanjye<\/p>\n<p>2. Nitwa Aloys Ruyenzi, navutse tariki 1\/3\/1971 mvukira mu gihugu cya<br \/>\nUganda ku babyeyi b\u2019impunzi z\u2019abanyarwanda. Muri Uganda niho nakuliye,<br \/>\nndahigira ,\u00a0kugeza ngiye mu gisirikare cya NRA (National Resistance Army)<br \/>\nmu mwaka wa 1987. Ubwo namaze amezi 6 muri basic training (amahugurwa<br \/>\ny\u2019ibanze), mpita ntoranwa mu bajya gukora amahugurwa mw\u2019iperereza. Naryo<br \/>\nnarimazemo andi mezi atandatu. Nkiyarangiza noherejwe muri North ya Uganda<br \/>\nnshyirwa muli 23rd Bn, ubwo nari I.S (Intelligence Staff). Nakozeyo igihe<br \/>\ncy\u2019umwaka umwe ngarurwa i Kampala, mpamagajwe na DMI na Major Paul Kagame<br \/>\nyari arimo, ngo nze mu yandi mahugurwa yisumbuyeho mu byitwa \u201dIntelligence<br \/>\nand Self-Defense Course.\u201d Icyo gihe ni nabwo natangiye kumenywa na Major<br \/>\nPaul Kagame, ubwo yari Officer akomeye muli DMI ya Uganda. Nahunze igihugu<br \/>\nnkora muli Republican Guard, ariyo unit irinda perezida Paul Kagame, nkaba<br \/>\nnari Second Lieutenant, mfite Army number OP1460.<\/p>\n<p>Kuva RPA (Rwandese Patriotic Army) itangira nari nyirimo.<\/p>\n<p>3. Intambara itangiye tariki ya 1\/10\/1990, nanjye natabaranye n\u2019abandi,<br \/>\nmbanza kuba muli 4thBn, ndwanira muli Park y\u2019Akagera, kugeza aho<br \/>\ntunesherejwe dusubira muli Uganda, dutangira intambara ya kinyeshyamba<br \/>\n(Guerilla). Nakomereje muli Lima Combined Mobile Force, nyibamo, ari naho<br \/>\nnavuye njyanwa muli High Command Unit, nayigereranya n\u2019ibyitwa Etat major<br \/>\nubu, uretse ko yo ahanini yarimo abarinda Major Paul Kagame. Nabanje<br \/>\ngushyirwa mu ka gurupe k\u2019abarashisha missiles, mpamara akanya gato, mpava<br \/>\nnjyanwa mu barinda Major Paul Kagame.<\/p>\n<p>4. Aho ngereye mu barinda Major Paul Kagame, nasubiye mu kazi kanjye<br \/>\nk\u2019iperereza, ngahora hafi cyane ye mu bitwa close body guards. Igihe cyose<br \/>\nyabaga apanga akazi ke ko kuyobora intambara, ntacyo yavuze, yategetse ko<br \/>\ngikorwa cyangwa nta nama yayoboye mu karere ka RPA ngo mbure kumenya<br \/>\nibyavuzwe. Kenshi byavugwaga mpahagaze, kuburyo ibyo mushinja bitari<br \/>\namagambo y\u2019amabwirano, cyangwa inkuru zizungurutse kure.<\/p>\n<p>5. Tumaze gufata leta nabwo, nongeye kwoherezwa mu mahugurwa yitwa<br \/>\n\u201dIntelligence and VIP protection Course\u201d(Ibyo kurinda abantu bakomeye nkaba<br \/>\nperezida n\u2019abandi).\u00a0Tugarutse nasubijwe na none mu barinzi ba hafi ba Major<br \/>\nGeneral Paul Kagame. Aho intambara za Za\u00efre zatangiriye, nabwo nanjye<br \/>\nnoherejweyo, nk\u2019uko Paul Kagame akunda kubigenza, buri gihe agira abantu be<br \/>\nba hafi yohereza mu mirimo itandukanye ngo ajye abona amakuru ahagije.<br \/>\nNtakantu na kamwe aba atakurikiranye. Izo ntambara nazibayemo, ndi ku kazi<br \/>\nspecial ka Republican Guard. Ibyo nahaboneye n\u2019ibyahakorewe bijyanye no<br \/>\nkwica abaturage, nzagira uburyo buhagije nzabitangariza abanyarwanda n\u2019isi<br \/>\nyose. Nabyo ni amarorerwa uriya mugabo yakoresheje abasirikare be<br \/>\nkw\u2019itegeko.<\/p>\n<p>6. Yategetse ko imbaga y\u2019abaturage irimburwa, nta mbabazi, ndetse<br \/>\nn\u2019abatabyitabiriye bavanyweho icyizere, abandi bicwa urusorongo, ngo<br \/>\nbatazamuvamo. Si aho gusa, n\u2019intambara ziswe iz\u2019abacengezi, nazo<br \/>\nnazibayemo, haba mu Ruhengeri, haba no muli Gisenyi. Aho hose habereye<br \/>\nirimbura-bwoko, nta gihe ntabirwanije bigeze aho ntangira no kwitwa<br \/>\numwanzi.<\/p>\n<p>Impamvu zatumye mpunga Igihugu narwaniriye, kandi nkunda.<\/p>\n<p>7. Nkuko nabivuze, nabaye umusirikare wa RPA igihe cyose yatangiriye.<br \/>\nNayijemo numva mparanira ko akarengane gacika, haba mu gihugu, haba no ku<br \/>\nbabyeyi bacu, abavandimwe natwe ubwacu ngo dutahe mu rwatubyaye. Sinigeze<br \/>\nnumvako uko gutaha bizaba bisobanura kwica abo tuhasanze ngo dukunde<br \/>\ndutegeke igihugu. Nyamara kwica nibyo nasanganye uwatuyoboraga, kandi ibyo<br \/>\nategetse ntibivuguruzwa niko ateye.<\/p>\n<p>8. Na none, nagize akaga ko gushyirwa mu bamurinda, bo, batanizerana<br \/>\nubwabo, kubera ko twese twabaga umwe ari maneko kuwundi. Nanjye ubwanjye<br \/>\nnari maneko, ariko mbizi neza ko nanjye ngira abaneka muli bagenzi banjye.<br \/>\nIyo niyo mikorere yambere ya Paul Kagame, nawe ubwe njya mbona atiyizera<br \/>\nnkanswe kwizera undi.<\/p>\n<p>9. Izo nzego z\u2019iperereza, mu by\u2019ukuri ntabwo zikora akazi k\u2019iperereza rya<br \/>\ngisirikare nkuko byitwa, ahubwo n\u2019uduco tw\u2019abicanyi kabuhariwe Paul Kagame<br \/>\nyishyiriyeho, ku mibare ihanitse, kuburyo baberaho kwica, nawe agategekera<br \/>\nmuli ayo maraso. Biraruhije cyane rero nkuko nabivugaga hejuru, kubana<br \/>\nnawe, ukanitwa maneko, kandi ukabaho utemera kwica kandi ariwo murimo wa ba<br \/>\nmaneko b\u2019u Rwanda. Niba hagati aho batampitanye, nzabona umwanya uhagije wo<br \/>\ngushyira ahagaragara ubwicanyi nzi bwategetswe na Paul Kagame, mbibona,<br \/>\nmbyumva. Kuko ntabwo mbona nabasha kubyandika ku mpapuro nkeya.<\/p>\n<p>10. Rero, kuba narinzi ko dutashye guharanira kwishyira ukizana<br \/>\nby\u2019abaturage nkasanga tugiye twese kuzagirwa abicanyi, narabyanze.<\/p>\n<p>11. Nabyanze na none ariko ntafite aho mbihungira, kuko mu ntambara nta<br \/>\nburyo bwo kuva mu karere ka RPA bwashobokaga, kuko uwafatwaga atorotse<br \/>\nyicishwaga ifuni. Ibyo narimbizi sinari kubipima. Birababaje rero kuba<br \/>\nnarabashije gukomeza kwihanganira kubana n\u2019umwicanyi muzi mureba.<\/p>\n<p>12. Uko kutemera ubwicanyi bupanzwe, buhagarariwe kandi bushyizwe mu<br \/>\nbikorwa kw\u2019itegeko rya Paul Kagame, niko kwamviriyemo guhigwa, kuko<br \/>\nkudakora ibyo abandi bategekwa bakabyemera wowe ukabyanga byafatwaga<br \/>\nnk\u2019ubugambanyi. Ndetse naje no guhigwa ngo ubwo ntemeranya nabo, bivuze ko<br \/>\nnshobora no kubavamo. Kubera ibyo byose, nageze igihe ntangira guhigwa<br \/>\nnitwa ko nkorana n\u2019abitwaga negative forces. Njye kandi nari nzi ko abitwa<br \/>\ngutyo ari interahamwe zaheze Za\u00efre. Narabifungiwe, banongeraho ndetse ngo<br \/>\nnanafunguye Interahamwe ahitwa kuli Nkamira muli Gisenyi. Uretse ko nta na<br \/>\ngereza y\u2019interahamwe ihaba, nta niyo narekura nyibona kandi ihamwa kuba<br \/>\nyarishe abantu. Nta mbabazi namba nabasha kugirira interahamwe (aha ariko<br \/>\nsimvuga ababyitirirwa bose akenshi bazira gusa ko ari abahutu).<\/p>\n<p>13. Igihe nakoranaga na gendarmeri, aho hantu nafungiwe, abahafungirwaga<br \/>\nbabaga ari abakoze ibyaha bisanzwe, ahanini bishingiye ku masambu<br \/>\nn\u2019amatungo mu baturage bamburana. Nafunzwe tariki 8\/6\/1999, nzizwa ayo<br \/>\nmaherere, nyuma abamfunze nabo bibatera isoni barandekura, nsubizwa mu<br \/>\nbarinzi ba Major General Paul Kagame.<\/p>\n<p>Nakorewe byinshi bigamije kunyivugana :<\/p>\n<p>14. Nyuma yo gukomeza kunkeka kuko ntemera kwica abaturage nk\u2019abandi,<br \/>\nbyageze aho hageragezwa uburyo bwo kunyica, ndasiwe mu mutego (ambush).<br \/>\nwambere, nasimbutse ambush mva ku Gisenyi, njya Kabaya, ubwo nari ndenze<br \/>\ngato Mukamira, manuka Karago. Naburiwe n\u2019umwe muli ba maneko twumvikanaga,<br \/>\nmba ndarusimbutse. Icyo gihe hari itariki 13\/4\/1999.<\/p>\n<p>15. Ubwa kabiri natezwe nabwo nkakizwa gusa n\u2019Imana, ndetse nkanapfusha<br \/>\nabasirikare 2 mu bandindaga, umwe witwaga pte Kabera James, undi witwaga<br \/>\npte Hodari w\u2019umugogwe, hari tariki 15\/5\/2001. Icyo gihe nari ntumwe ku<br \/>\nGisenyi ku kazi ka Gisirikare, ndasirwa hafi yo mu makorosi ya Buranga<br \/>\nngiye kugera Ruhengeri. Nabwo nari nabimenye kuko akazi nari ntumweho,<br \/>\nsinibaza impamvu kasabaga ko arinjye ujyayo, uretse ko ntajyaga no kubyanga<br \/>\nkubera itegeko. Nakurikijwe imodoka, igenda iranga aho ngeze, inabwira<br \/>\nabanteze ko ngiye kubageraho. Bo ntacyo batakoze kuko Landcruiser narimo<br \/>\nbarayishwanyaguje, banyicira abasirikare, njye mvanwamo n\u2019Imana.<\/p>\n<p>16. Ubwanyuma, ari nawo munsi nahise mpunga, hari tariki 18\/11\/2001, ubwo<br \/>\nwari umunsi ntarengwa, nagombaga kwicwa, kandi byari byashinzwe utugurupe<br \/>\ntubiri, kuburyo kamwe ni kampusha akandi kanyica. Nabibwiwe n\u2019umwe mu<br \/>\nbacuze uwo mugambi, ati ntacyo dupfa, kiza amagara yawe, utagiye amaraso<br \/>\nyawe mubazayabazwa sindimo. Uwo munsi nibwo natorotse mpungira Uganda.<\/p>\n<p>17. Ntibabashije guhita bumva imihungire yanjye, babanza kumfungirana<br \/>\nahantu (muri CMI : Chieftaincy of Military Intelligence) bambwira ko ari<br \/>\numutekano wanjye, ariko nasanze kwari ukunyigaho gusa. Iyaba ari umutekano<br \/>\nwanjye gusa, ntabwo bari kumvana aho bari barampishe. Ahubwo, aho bamenyeye<br \/>\nneza koko ko nahunze mpigwa nibwo bandetse ngo nshake aho nibera hampaye<br \/>\namahoro. Nasanze muli Uganda ntabasha kuhaba kubera ko inzego z\u2019iperereza<br \/>\nz\u2019u Rwanda zihakorera kurusha ngirango n\u2019iza Uganda ubwazo. Ikindi hari<br \/>\nbenshi bahashimuswe bagezwa mu Rwanda bakaba tortured, bakicwa nabi. Nibwo<br \/>\nnafashe inzira yo gukomeza ubuhunzi bwanjye. Ubu nageze aho mbasha kuvuga<br \/>\namarorerwa yakozwe na General Major Paul Kagame, n\u2019agaco k\u2019abicanyi<br \/>\nyishyize impande n\u2019impande. Nashatse kwongera izi mpamvu zo guhunga kwanjye<br \/>\nku buhamya kugira ngo humvikane akaga umusirikare wa APR utaremeraga gukora<br \/>\nibyo Kagame ashaka, ukuntu yahigwaga benshi muli bo bakaba baranishwe.<br \/>\nBityo, buhoro buhoro, ikosa ryo gufata abasirikare bose b\u2019abatutsi nk\u2019abicanyi<br \/>\nbizagenda bishira mu myumvire ya benshi.<\/p>\n<p>General Kagame yakoze amarorerwa, agomba kubiryozwa<\/p>\n<p>A. Ndabanza mvuge uko muzi:<\/p>\n<p>18. General Major P. Kagame, muli kamere ye, atandukanye n\u2019abandi bantu.<br \/>\nAgira umujinya w\u2019umurandura nzuzi, umwe umufata akanagera aho amenagura<br \/>\nibintu mu nzu. Ni umuntu utavugirwamo narimwe, icyo avuze ntaburyo nabuke<br \/>\naguha bwo kuba wagira icyo wongeraho. Nabanye nawe, nta nama agirwa, icyo<br \/>\nategetse ni icyo. N\u2019iyo ahamagaye abantu ngo baze mu nama, ntayo bakora<br \/>\nuretse kubabwira ibyo yapanze gusa, sinzi niba iyo ari inama. Kagame,<br \/>\nakunda kwica cyane, kuburyo iyo umwe mubamuba hafi avuze ati naka ko twumva<br \/>\natavuga byiza Afande? Ibyo birahagije, igisubizo ababaza icyo barindiriye<br \/>\nngo bice icyo kijinga?<\/p>\n<p>19. Kagame abasha kumara ukwezi ataraseka na rimwe, arara amajoro, atukana,<br \/>\nashihurana. Ntawe adakubita, uwariwe wese iyo ahamagawe iwe, aza atitira,<br \/>\nkeretse abatoni be ba hafi nka General Kabarebe. Ubundi abandi kugeza no<br \/>\nkuli ba Col Ndugute yarakubitaga tukumirwa. Akunda cyane kumena amaraso,<br \/>\nkuko njye iminsi yose nabanye nawe, byaramuzinduraga, akajya no kureba aho<br \/>\nDMI yafungiye abantu, rimwe na rimwe akanahagarikira uko bicwa. Ndibuka<br \/>\nnk\u2019ahantu i Muhura we ubwe yigiriye kuli 12.7mmAAC iri ku jeep ya escort<br \/>\narasa isoko ry\u2019abaturage. Ubwo hari mu ntambara mu 1994. Anategeka<br \/>\nabasirikare kubarashisha imbunda zose bafite. Biratangaje rwose kubona<br \/>\numuntu wari umukuru cyane hejuru iyo, ajya kwiroha mu kwica abaturage<br \/>\nbuzuye isoko, we ubwe akarasa aseka cyane. Guseka kwe ntibiterwa n\u2019uko<br \/>\nyishimye ahubwo iyo yishe nibwo aseka.<\/p>\n<p>20. Kagame akurikirana buri kantu, n\u2019ubwo zaba patrols z\u2019abasirikare rwose,<br \/>\nibyo bavugana kuturadiyo twabo aba abumviriza.<\/p>\n<p>21. Iyo afite umwanya byose arabyikurikiranira. Buri munsi, mu gitondo na<br \/>\nnimugoroba, atumaho ba signalors be (abakoresha amaradiyo ya Gisirikare),<br \/>\nagasoma za messages za gisirikare. Kenshi nawe akohereza amabwirizaye<br \/>\nbitanaciye ku mukuru w\u2019ingabo. Ndashaka kwerekana ukuntu buri kantu kose<br \/>\nkakozwe na RPA, byanze bikunze biba byategetswe nawe. Uretse nk\u2019ibyaha<br \/>\nbisanzwe by\u2019umuntu ku giti cye, ariko ibijyanye n\u2019imirwano byose, niwe uba<br \/>\nyabitegetse. N\u2019abo afunga, cyangwa yafunze kuva na kera, bivugwa ko<br \/>\nbafungiwe operations, ni abatabashije gukora uko yashakaga. Ingero ni<br \/>\nnk\u2019abasirikare bafungiwe ibyaha bya operations. Abo ntibaba bafungiwe ko<br \/>\nbishe abaturage, ahubwo baba bafungiwe ko batabashije kurigisa imirambo<br \/>\nyabo. Icyo kuri we nicyo cyaha, naho kwica byo, urusha abandi kwica benshi<br \/>\nkandi akanazimiza imirambo, uwo bidatinze aba yabaye General cyangwa<br \/>\nColonel.<\/p>\n<p>22. Ikintu kindi General Major Paul Kagame yisangije wenyine ngira ngo<br \/>\nkw\u2019isi, ni uko igisirikare cyose yagihinduye ba maneko. Iyo hazwi 5, haba<br \/>\nhari abandi nka 20 batazwi. Kandi bose bafite inzira ziciye ahandi<br \/>\nbakamugezaho amakuru. Ni umunyamayeri, avanze n\u2019ubugome buhanitse. Ntabwo<br \/>\namayeri ye ajya ashira. Afite abasirikare yitoranirije akoresheje imibare<br \/>\nye, kuburyo bakora akazi ko gusohoza imigambi ye nawe akabarinda<br \/>\nicyabahungabanya. Bose yabahinduye abicanyi, kuburyo ntanuwatinyuka<br \/>\nkumuvaho kuko aho bajya hose batabwa muli yombi. General Kagame ni<br \/>\nintabikangwa , nta mpungenge agira mu buzima bwe, akora icyo ashatse,<br \/>\nakanerura, akishongora cyane. Asuzugura abantu, kandi imbere ye, benshi<br \/>\nabita abajinga (ibicucu). Mu kazi ke General Major Paul Kagame kuva mbanye<br \/>\nnawe, ntiyibuka no kurya, aryama saa munani z\u2019ijoro, akabyuka saa kumi<br \/>\nn\u2019imwe. Niko abaho, asinzira gake cyane. Nta nshuti magara agira, ahinduka<br \/>\nnk\u2019igicu.<\/p>\n<p>B. Ndavuga bimwe mu byaha bikomeye yakoze cyangwa yakoresheje igisirikare<br \/>\nyayoboye kugeza ubu.<\/p>\n<p>23. Yatanze amategeko yo kurasa indege yarimo ba perezida Habyarimana<br \/>\nJuvenal w\u2019u Rwanda na Ntaryamira wa Burundi.<\/p>\n<p>24. Narumiwe numvise yiha kubihakana. Numvise amakinamico kuli<br \/>\nradiyo-rwanda no muli za radiyo mpuzamahanga. Numvise abantu<br \/>\nb\u2019abasiviliyani nka Minister Charles Muligande, asobanura iby\u2019abasirikare<br \/>\nbabaye Kigali n\u2019abatabayeyo, avuga ngo RPA ntiyarashe indege ya<br \/>\nHabyarimana.<\/p>\n<p>25. Reka nanjye mbivuge, njye inama ya nyuma yo kurasa indege yabaye<br \/>\nmpahagaze, hari kuva saa munani n\u2019igice kugeza saa cyenda<br \/>\nn\u2019igice(2.30pm-3.30pm). Ibyo ni inkuru nahagazeho, abayirashe ndabazi,<br \/>\nnabanaga nabo mu High command. Ni 2nd Lt Frank Nziza, na Cpl Eric<br \/>\nHakizimana.<\/p>\n<p>26. Ibyo si amagambo, ni ibyabaye bipangwa, bitegekwa mpagaze aho. Iyo nama<br \/>\nyabaye ari tariki 31\/3\/1994. Inama yari iyobowe na Generali Majoro Paul<br \/>\nKagame ubwe. Abandi ba ofisiye bari bayirimo ni Col Kayumba Nyamwasa, Col<br \/>\nTh\u00e9oneste Lizinde, Lt Col James Kabarebe, Major Jacob Tumwine na Captain<br \/>\nCharles Karamba. Niyumviye ubwanjye Paul Kagame abaza Col Lizinde raporo<br \/>\ny\u2019aho ibyo yashinzwe bigeze. Niboneye kandi ubwanjye Col Lizinde ahereza<br \/>\nPaul Kagame ikarita y\u2019ahantu hatoranijwe mu kurasa indege ya Habyarimana<br \/>\n&#8230; Ntabwo nshaka kwica iperereza ry\u2019abarikora, naba mpaye amahirwe abo<br \/>\nbicanyi yo kwitegura, cyokora umunsi inkiko zakeneye ko nza kuzitangamo<br \/>\nubuhamya, nzitaba mvuge akari imurore igihe cyose nzaba ntaricwa.<\/p>\n<p>C. Amategeko yo kwica abaturage kuva igihe cyose nabereye mu High command,<br \/>\nndi hafi ya Paul Kagame narayumvise.<\/p>\n<p>27. Yatanze incuro nyinshi amategeko yo kwica abaturage benshi bashoboka.<br \/>\nIbyo byabereye ahantu hose muli Byumba, Ruhengeri n\u2019ahandi mbere ya<br \/>\ngenocide yakorewe abatutsi. Ndetse no mu ntambara yanyuma ya 94, muli<br \/>\ngenocide, yategetse neza mpari uko abaturage bazicwa, cyane cyane uturere<br \/>\ntwose tw\u2019Umutara, Byumba na Kibungo. Ibyo yabikurikiranaga nk\u2019uwogeza<br \/>\numupira. Ibyo rwose yanabikoresheje abasirikare bamurinda bwite. Ibindi<br \/>\nabitoraniriza ababikora ba DMI.<\/p>\n<p>28. Amabwiriza yahaye ba Members ba High Command, y\u2019uko Units zabo zizica<br \/>\nmu buryo bupanzwe, ibyo narabyumvaga. Ubwo hari igihe yategekaga ko indege<br \/>\nya Habyarimana iraswa. Hari hamaze igihe hari inama zo kwiga igitero<br \/>\ncya nyuma. Nari nasigariyeho maneko mukuru Lt Silas Udahemuka wari wakoze<br \/>\naccident. Ntaho nari nimiriwe, byose narabyumvise. Uko yategetse ko ahantu<br \/>\nhose bazajya barundanya abaturage bakicwa, babanje kubabeshya ko bagiye<br \/>\nguhabwa ibyo kurya, cyangwa ngo baje mu nama y\u2019umutekano, ayo mayeri yose<br \/>\nayabwira ba senior officers nari mpari. Hakozwe itsembabwoko rwose<br \/>\nry\u2019abaturage, aripanze kandi arihagarikiye. Si ibyo gusa, sinzi icyo<br \/>\nyapfaga n\u2019abihaye Imana, kuko nabo aho bishwe hose, baba umwe umwe, baba<br \/>\nbenshi ikivunge, burigihe ba Cos (Commanding Officers) babaga babanje<br \/>\nkumubwira bamumenyesha ko aho bageze bahasanze abihayimana benshi, itegeko<br \/>\nrye akababwira ngo nibabice nibo bazabateza ibibazo intambara ishize.<br \/>\nNanakurikiranye ikiganiro yagiranye na Lt Col Fred<br \/>\nIbingira, amutegeka kwica abasenyeri n\u2019abandi bihaye Imana b\u2019i Kabgayi.<br \/>\nNanone, nakurikiranye amabwiriza ye ategeka ko hicwa abapadiri n\u2019abandi<br \/>\nbihaye Imana bavanywe ku Rwesero, bakajyanwa kwicirwa Karushya.<\/p>\n<p>D. Imbarutso yo kurimbuka kw\u2019abatutsi. Nari nshinzwe kwakira reports<br \/>\nzanditswe ziva hirya no hino mu Rwanda .<\/p>\n<p>29. Izo reports zose zavugaga ko harimo hategurwa ubwicanyi ku batutsi,<br \/>\nkandi ko umunsi habonetse imbarutso abatutsi bose bazatikira, nyamara<br \/>\nabirengaho akora ihano. Abasirikare kabuhariwe bacu babaga batumwe mu<br \/>\nRwanda imbere bose batangaga reports ko hakozwe ikosa abatutsi bashobora<br \/>\ngushira. Nyamara yabirenzeho abireba. Hari umusirikare numvise ashinja ko<br \/>\nabatutsi bazize Kagame, maze minister Muligande arabihakana, ariko se<br \/>\nahubwo yabeshye iki, ko Kagame yavugaga ngo abatutsi b\u2019indani ni ibipinga<br \/>\nbyanze guhunga. Gupfa kw\u2019abatutsi bo mu gihugu ntagahinda byari bimuteye,<br \/>\nkuko na forces zose yakoreshaga kujya kwica abaturage ahantu hose hamaze<br \/>\ngufatwa, iyo abongera kubandi barwana bari gukiza benshi. Yagize inyota<br \/>\ny\u2019ubutegetsi yibagirwa ubwoko nawe avukamo. Nimbishobora nzifashisha<br \/>\nbagenzi banjye dushyire ahagaragara amarorerwa yose y\u2019itsembabwoko Kagame<br \/>\nyategetse ko akorwa. Andi yo nawe yayikoreye ubwe. Narebesheje amaso yanjye<br \/>\nategeka guhamba mu byobo rusange abaturage yicishije i Byumba, Muhura, Murambi,<br \/>\nn\u2019uko yategetse ko abahambwe batabururwa bakajyanwa gutwikirwa hirya no hino<br \/>\nmu gihugu. Kenshi byabereye Gabiro, Nasho, Nyungwe, Masaka, Kami, Gitarama mu<br \/>\nKigo cya gisirikare,n\u2019ahandi henshi nka Mukamira n\u2019ahandi. Hari n\u2019abapakirwaga<br \/>\nama kamyo,bakajyanwa hamwe muli aho mvuze hejuru.<\/p>\n<p>E. Yateje intambara zigwamo inzira karengane nyinshi nyuma ya 1994.<\/p>\n<p>30. Uretse kandi n\u2019intambara yo kuva mu 90-94, yanateje izindi hirya no<br \/>\nhino nka Za\u00efre incuro ebyiri, na n\u2019ubu agikomeje.<\/p>\n<p>31. Yategetse kandi abasirikari be, bayobowe na Kayumba Nyamwasa, n\u2019abandi<br \/>\nbayobozi bakuru mu ngabo, kurimbura abahutu muli Ruhengeri na Gisenyi.<br \/>\nNabonesheje amaso yanjye ibibunda bya rutura, za kajugujugu za gisirikare,<br \/>\nzirashishwa abaturage, bazizwa ibyaha byakozwe n\u2019abacengezi. Kenshi<br \/>\nbikanaba urwitwazo abo bacengezi batanahageze, cyangwa bamaze kwiruka<br \/>\nbaneshejwe. Nyuma yaho, hagatangwa amabwiriza yo kwirara mu baturage,<br \/>\nbakicwa urubozo.<\/p>\n<p>32. Ntiyagarukiye aho, kuko n\u2019abo mu bwoko bw\u2019abatutsi b\u2019abagogwe<br \/>\nn\u2019abanyamulenge bose yarabatikije, byose kugirango inyungu ze zo kwiba<br \/>\nZa\u00efre zikomeze zigerweho. Kubivuga mu magambo nk\u2019aya bigaragara ko<br \/>\nbyoroshye, ariko yakoze ihano, yamarishije imbaga y\u2019abanyarwanda<br \/>\nn\u2019abanyekongo, kandi amoko yose. Ibi nabyo nzafatanya n\u2019abandi biyemeje<br \/>\nkumushyira kukarubanda, twandike ibyo tuzi byose, kuko niba turi Inkotanyi,<br \/>\nnta kibi cyakozwe nabamwe mulizo tutazi. Abantu bitegure ko ibyaha byose<br \/>\nbyakorewe ku butaka bw\u2019u Rwanda na Za\u00efre bizajya ahagaragara. Bizaba isomo<br \/>\nkuri benshi, kuko ikibi uragihishira, ariko cyo nticyihisha.<\/p>\n<p>33. Ndanaboneraho kubwira abandi nabo barwanya leta iriho, ko bagomba<br \/>\nguhagarika impamvu zose zituma abaturage bapfa bazizwa inyungu za politiki<br \/>\nbo batanazi. Buri munyarwanda amenye ko uko amarorerwa ya Paul Kagame<br \/>\natangiye kujya ahagaragara nyuma y\u2019imyaka cumi n\u2019ine atangiye, ni isomo ko<br \/>\nn\u2019abakora bibi ubu, batazatinda gushyirwa ku karubanda, bakazashyikirizwa<br \/>\ninkiko. Ese bibamariye iki gushimishwa no kwica, no kwicisha abanyarwanda,<br \/>\nmaze nabo bakazafatwa bagasazira mu minyururu?<\/p>\n<p>F. Kwanga no kubuza gutabara abatutsi bari mu kaga muli 1994.<\/p>\n<p>34. Ntabwo nanone nakwibagirwa akaga gakomeye Paul Kagame yataye mo<br \/>\nabanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abatutsi, abavandimwe basangiye amaraso, bamwe<br \/>\nakabiyicishiriza, abandi akabateza interahamwe zikabarimbura, akabuza<br \/>\nn\u2019abari kubatabara. Ibyo na n\u2019ubu, ntabwo yabiretse, kuko uko yakoze ayo<br \/>\nmakosa ku batutsi bo mu Rwanda, niko arimo anabikora ku batutsi<br \/>\nb\u2019abanyekongo. Ese ubwo bwoko bw\u2019inyakamwe mu gihugu gituwe n\u2019amoko magana,<br \/>\narabateraniriza iki, ngo bazabe abanzi b\u2019igihugu cyose, bahigwe na buri mu<br \/>\nnyekongo? Ese iyo ni ineza kuba tutsi koko? No mu Rwanda, ntakindi akora<br \/>\ncyiza kitari guteranya abanyarwanda, abeshya ko yunga ku gahato. Ibyo<br \/>\nakora, bizongera bivemo kurimbuka kw\u2019abanyarwanda, kandi abatutsi nitwe<br \/>\ntuzahashirira kurushaho, kuko n\u2019ubundi dusigaye turi mbarwa. Ndamwamagana<br \/>\nrero nivuye inyuma, nasigeho gukomeza kutwica, kutwicisha, no kutugira<br \/>\namaturufu arisha aho agiye gukina politics ze. Nareke abanyarwanda<br \/>\nn\u2019akarere kose bagire amahoro. Nkuko nakomeje kubivuga<br \/>\nhejuru, njye na bagenzi banjye bagize ubutwari bwo kwitandukanya<br \/>\nn\u2019igisirikare gikoreshwa amarorerwa ku nyungu y\u2019agaco k\u2019amabandi<br \/>\nn\u2019abicanyi, tuzagerageza gukusanya ingufu zacu, twandike, kandi tuvuge mu<br \/>\nburyo burambuye neza, amarorerwa yose yakorewe abanyarwanda, ategetswe,<br \/>\nahagarikiwe, cyangwa abwirijwe na General Major Paul Kagame. Nirinze<br \/>\nkwandika ibibazo bijyanye na politiki, uko akandamije igihugu ababindusha<br \/>\nbazabivuga ariko nanjye igihe nzaba mbishoboye ntibizambuza kuvuga ibyo<br \/>\nniboneye.<\/p>\n<p>35. Nzi neza ko ikibazo umuntu wese uzabona iyi nyandiko azibaza, ari<br \/>\nimpamvu umuntu nkanjye w\u2019umututsi waturutse Uganda, bikaba binavuga ko<br \/>\ndutoneshejwe yemera kuvuga amabanga nk\u2019aya.<\/p>\n<p>36. Kuri jye si amabanga ahubwo ni amarorerwa. Hari benshi, babonye aho<br \/>\nbavugira nabo bavuga nk\u2019ibi ariko nta muntu uri mu Rwanda n\u2019umwe watinyuka<br \/>\nkuvuga ububi bwa Genaral Major Paul Kagame haba mu Rwanda cyangwa mu gi<br \/>\nhugu cya Afurika ngo areke kwicwa. Kuba mbashije kubivuga ubu ni uko mbonye<br \/>\naho mbivugira. Sinirengagiza ingaruka umuryango wanjye uzagira, bazicwa<br \/>\ncyangwa bazatotezwa. Niyemeje kubivuga kuko kutabivuga ni ugukomeza<br \/>\nkumarisha ku maherere imbaga y\u2019abanyarwanda batabarika. Icyifuzo cyanjye ni<br \/>\nuko amahanga yahagarika gushyikira General Major Paul KAGAME mu kwicisha<br \/>\nabantu hejuru y\u2019inyungu ze bwite n\u2019agaco k\u2019abantu akoresha byose akaba<br \/>\nabyitirira abatutsi.<\/p>\n<p><b>Norway, 05\/07\/2004<\/b><\/p>\n<p>2nd Lt Aloys RUYENZI<\/p>\n<p>(Signed)<\/p>\n<p>Contact : aruyenzi2000@yahoo.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>GENERAL MAJOR PAUL KAGAME NIWE URI INYUMA Y\u2019IHANURWA RY\u2019INDEGE YA\u00a0\u00a0NYAKWIGENDERA HABYARIMANA . UBUHAMYA BW\u2019UWABIHAGAZEHO<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4633,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-4632","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"GENERAL MAJOR PAUL KAGAME NIWE URI INYUMA Y\u2019IHANURWA RY\u2019INDEGE YA\u00a0\u00a0NYAKWIGENDERA HABYARIMANA . UBUHAMYA BW\u2019UWABIHAGAZEHO\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-09T05:13:37+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"15 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/\",\"name\":\"LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-01-09T05:13:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":157,\"height\":143},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME - Umunyarwanda","og_description":"GENERAL MAJOR PAUL KAGAME NIWE URI INYUMA Y\u2019IHANURWA RY\u2019INDEGE YA\u00a0\u00a0NYAKWIGENDERA HABYARIMANA . UBUHAMYA BW\u2019UWABIHAGAZEHO","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-09T05:13:37+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"15 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/","name":"LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-01-09T05:13:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":157,"height":143},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-aloys-ruyenzi-arashinja-perezida-paul-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4632","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4632"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4632\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4632"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4632"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4632"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}