{"id":4638,"date":"2014-01-09T08:36:55","date_gmt":"2014-01-09T06:36:55","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4638"},"modified":"2014-01-09T08:36:55","modified_gmt":"2014-01-09T06:36:55","slug":"leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","title":{"rendered":"Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi"},"content":{"rendered":"<p><em>\u00ab\u00a0urupfu rw\u2019umuntu wigaragaje nk\u2019urwanya igihugu nta mpuhwe ruteye\u00a0\u00bb\u00a0<\/em><\/p>\n<p><em>Hon. Louise Mushikiwabo<\/em><\/p>\n<p><em>Minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga akaba n\u2019umuvugizi wa Guverinoma y\u2019u Rwanda<\/em><br \/>\n<!--more--><\/p>\n<p>Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi yahuye n\u2019ikibazo kitoroshye cyo kwemeza isi yose ko koko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari jenoside. Abaregwaga mu rukiko mpuzamahanga na bo akenshi bakomezaga gushimangira ko nta jenoside yabaye kugeza aho mu mwaka wa 2006 icyo kibazo gikemuwe bidasubirwaho ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu Rwanda ari jenoside. Kugeza na n\u2019ubu ubwicanyi bwakorewe abahutu bwo kuva ku itariiki ya 1 Ukwakira 1990 buracyagibwaho impaka, nta rukiko rubifitiye ubushobozi rwari rwafata umwanzuro ko ari jenoside n\u2019ubwo bwose hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ari jenoside koko! Ni ukuvuga ngo ni jenoside ititwa jenoside.<\/p>\n<p>Jenoside yakorewe abatutsi ikimara kwemezwa ku buryo budasubirwaho, leta y\u2019u Rwanda yatangiye urugamba rwo kwibasira abantu bakoraga commentaire iyo ari yo yose kuri jenoside. Utararezwe kuyihakana yarezwe kuyipfobya. Guhakana jenoside umuntu agenekereje yavuga ko ari ukuvuga ko itabayeho cyangwa se kwerekana ko yari ngombwa. Cyakora gupfobya byo igisobanuro gikunze kugorana. Mu Kinyarwanda gupfobya bisobanura gusuzugura ikintu, ukakigira gitoya ugamije kwerekana ko nta gaciro gifite.<\/p>\n<p>Imanza zagiye zicibwa zo gupfobya jenoside akenshi wasangaga umuntu aregwa icyo cyaha byo nyine kuko yavuze ko n\u2019abahutu bishwe kandi bakeneye ubutabera.Icyo kikaba icyaha cyo gupfobya jenoside ngo kuko ugereranyije ubwicanyi bwakorewe abatutsi n\u2019ubwakorewe abahutu. Cyakora hari n\u2019ibindi byagiye bifatwa nko gupfobya jenoside: urugero nko\u00a0<strong>kugerageza ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro<\/strong>. Iyo witegereje neza usanga nta tandukanyirizo risobanutse hagati yo guhakana no gupfobya jenoside. Kubera kudasobanuka byageze aho umuhutu wese yirinda gukora commentaire ijyanye na jenoside kuko yashoboraga guhita ashinjwa ibyo byaha twavuze haruguru, ni uko jenoside iragenda iba tabou ku bahutu, ntawe ushobora gutanga igitekerezo.<\/p>\n<p>Tugendeye kuri logique y\u2019uko kugerageza kwerekana ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro bikaba gupfobya cyangwa guhakana jenoside, turasanga ibyo leta ya Kigali irimo ikora ubu nabyo bihakana cyangwa se bigapfobya jenoside. Reka tubisesengure:<\/p>\n<ol>\n<li>\u00a0\u00a0\u00bb<strong>Umwanzi w\u2019u Rwanda n\u2019iyo yapfa ntibikwiye kutubuza gusinzira\u00a0\u00bb<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n\u2019umuvugizi wa guverinoma y\u2019u Rwanda, ministre w\u2019ububanyi n\u2019amahanga Louise Mushikiwabo avuga ku byerekeye urupfu rwa Koloneli Karegeya Patrick. Mushikiwabo avuga ko Karegeya nk\u2019umuntu wagaragaje ko arwanya Leta y\u2019u Rwanda adakwiye kuririrwa n\u2019ubwo yapfa. Ikindi Mushikiwabo yemeza ko Karegeya ari umuntu mubi cyane kuko yafatanyaga n\u2019abarwanya u Rwanda aribo ba FDLR ndetse ngo bakaba barateraga ama grenades mu gihugu bagahitana abanyarwanda. Musihikiwabo yanageze aho avuga ko umuntu urwanya Leta nayo igomba kumurwanya nta kundi byamera.Mu kuvuga ibi Mushikiwabo arerekana ko iyicwa rya Karegeya nta kibazo riteye ndetse ibinyamakuru bitandukanye byo byavuze ko Leta y\u2019u Rwanda irimo guca amarenga ko ariyo yishe Karegeya<\/p>\n<p><em><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/habumuremyi.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright size-full wp-image-3257\" alt=\"habumuremyi\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/habumuremyi.jpg\" width=\"220\" height=\"207\" \/><\/a>\u00ab\u00a0Kugambanira igihugu cyakugize uwo uwo uri we bigira ingaruka umuntu agomba kwirengera\u00a0\u00bb<\/em><\/p>\n<p><em>P. Damien Habumuremyi, Ministre w\u2019intebe w\u2019u Rwanda.<\/em><\/p>\n<p>Mushikiwabo yunganiwe na Ministiri w\u2019intebe mu kwemeza ko kugambanira igihugu bigomba kugira ingaruka ku muntu wese. Aba bombi bafite imyanya ikomeye muri Leta ni ukuvuga ko ibyo batubwiye ari na byo umukuru wa yo Paul Kagame atekereza. Iyo bitaba ibyo aba yabasabye guhita begura. Byumvikane neza ko iyo Mushikiwabo na Habumuremyi baza kuvuga ko Leta yashakishaga Karegeya ngo arangize ibihano yakatiwe cyangwa se aburane ibirego byo gushaka kuvutsa igihugu umudendezo byari kuba bitandukanye n\u2019uko byitwaye ubu. Reka ibyo tube tubiretse dusubize amaso inyuma gatoya mu myaka 20 ishize.<\/p>\n<p>2. \u00ab\u00a0Umwanzi w\u2019u Rwanda ni Inyenzi Nkotanyi zateye u Rwanda hamwe n\u2019ibyitso byazo\u00a0\u00bb<\/p>\n<p>Iyi ni imvugo yakoreshejwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi akenshi yari igamije kwereka abantu ko umututsi wese( icyitso) ari umwanzi w\u2019igihugu bityo akaba nta mwanya afite mu Rwanda. Ni ukuvuga ngo umwanzi w\u2019igihugu aramutse apfuye ntibyabuza igihugu gusinzira. Na nyuma y\u2019uko FPR ifata ubutegetsi abantu benshi ntibigeze bumva impamvu baregwa jenoside kandi nyamara bo barabwiwe ko barimo gutabara igihugu bagikiza umwanzi n\u2019ibyitso bye.<\/p>\n<p>3. Mushikiwabo arahakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi<\/p>\n<p>Ndabivuga ntya kuko Mushikiwabo asubiye mu mvugo FPR ivuga ko ariyo yakoreshejwe mu gukangurira abantu jenoside. Iyi mvugo yerekanaga ko kwikiza umwanzi (Inkotanyi) n\u2019ibyitso byazo (Abatutsi) nta kibazo cyarimo kabone n\u2019ubwo bwari ubwicanyi. Uwasubira muri aya magambo muri iki gihe cya FPR nta shiti yashinjwa guhakana no gupfobya jenoside kandi koko yaba abikora. None dore Mushikiwabo niyo magambo asubiyemo mu rwego rwo kwerekana ko umwanzi(Karegeya) yagombaga kwicwa. Gukoresha aya magambo ni ukwerekana ko n\u2019amagambo yakoreshwejwe mu gukangurira abantu gukora jenoside yari afite ishingiro. Par cons\u00e9quent, ni ukwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro kuko abantu bikizaga umwanzi n\u2019ibyitso bye.<\/p>\n<p>Aha hari uwavuga ati abatutsi ntibari abanzi. Igisubizo ni ukubanza kumenya ni nde ugena umwanzi w\u2019igihugu. Iyo igihugu cyatewe ubusanzwe leta igira ijambo igeza ku baturage ikanavuga icyo amaperereza yagaragaje ku bijyanye n\u2019umwanzi. Niba Leta yaravuze ko umwanzi ari FPR n\u2019ibyitso( njye sinabyiyumviye) ni ukuvuga ko abavuzwe bafatwa nk\u2019abanzi koko kabone n\u2019aho byaba atari ukuri. Uyu munsi niba umuvugizi wa guverinoma avuze ku mugaragaro ko Karegeya na bagenzi be ari abanzi ndetse leta igomba kubarwanya ni uko bifatwa nyine n\u2019ubwo byaba atari ukuri.<\/p>\n<p>Gushyigkira imvugo abakoze jenoside bitwaje kandi bakaba barumvaga ko bakoraga ibikwiye, ukayisubiramo nawe wemeza ko kwica bikwiye kuko wikiza umwanzi nk\u2019uko abakoze jenoside babivugaga, nta kundi njye nagufata uretse kuvuga ko nawe uhakana jenoside ukanayipfobya.<\/p>\n<p>Namwe mumbwire uko mubyumva.<\/p>\n<p><strong>Chaste Gahunde<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u00ab\u00a0urupfu rw\u2019umuntu wigaragaje nk\u2019urwanya igihugu nta mpuhwe ruteye\u00a0\u00bb\u00a0 Hon. Louise Mushikiwabo Minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga akaba n\u2019umuvugizi wa Guverinoma y\u2019u Rwanda<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":16551,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4638","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u00ab\u00a0urupfu rw\u2019umuntu wigaragaje nk\u2019urwanya igihugu nta mpuhwe ruteye\u00a0\u00bb\u00a0 Hon. Louise Mushikiwabo Minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga akaba n\u2019umuvugizi wa Guverinoma y\u2019u Rwanda\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-09T06:36:55+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\",\"name\":\"Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-01-09T06:36:55+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi - Umunyarwanda","og_description":"\u00ab\u00a0urupfu rw\u2019umuntu wigaragaje nk\u2019urwanya igihugu nta mpuhwe ruteye\u00a0\u00bb\u00a0 Hon. Louise Mushikiwabo Minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga akaba n\u2019umuvugizi wa Guverinoma y\u2019u Rwanda","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-09T06:36:55+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","name":"Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-01-09T06:36:55+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-kagame-irahakana-ikanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4638","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4638"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4638\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4638"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4638"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4638"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}