{"id":46519,"date":"2022-10-14T17:21:28","date_gmt":"2022-10-14T15:21:28","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=46519"},"modified":"2022-10-14T17:21:28","modified_gmt":"2022-10-14T15:21:28","slug":"umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/","title":{"rendered":"UMURAGE W\u2019UBUTWARI BWA GITUTSI (TUTSI RESISTANCE), UMUZIRO MU MITEGEKERE YA FPR"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe <strong>Valentin Akayezu<\/strong><\/p>\n<p>Kubera imiterere n\u2019imikorere bya sosiyete Nyarwanda, benshi mu basoma umutwe w\u2019inyandiko ntibabura kwikanga bibaza impamvu nahitamo gutanga igitekerezo gishingiye ku bwoko, yewe gisa n\u2019ikigambiriye gushimagiza uruhande runaka mu byo Abanyarwanda bibonamo ko baherereyemo. Nyamara mu myaka 28 yose, FPR imaze yicaye ku ntebe y\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, yakujije ikinyoma cy\u2019imyumvire y\u2019uko ubumwe bw\u2019Abanyarwanda aribwo bushyizwe imbere ndetse inaheraho icura igihimbano cyiswe \u201cNdumunyarwanda\u201d, aho FPR ibeshya abanyarwanda ko nta bwoko buriho mu gihugu, ubunyarwanda aribwo bushyizwe imbere, nyamara muri iyo nyandiko ubwayo, bakagaruka bikoreza igice kimwe cy\u2019Abanyarwanda, urusyo rw\u2019ibibazo by\u2019amacakubiri, ndetse icyo gice cy\u2019abanyarwanda kikaba cyarasizwe ubusembwa bw\u2019iteka ryose bw\u2019amaraso, bityo ngo kugira ngo abagikomokaho babashe kubaho, bagomba kubanza kwatura ko bavuka ari babi, bagakura ari babi, bagasaza ari babi, kubaho mu gihugu, akaba ari impuhwe bagirirwa niyo FPR kandi bagomba no kwibagirwa kubaza uburenganzira bwose umunyagihugu yemerewe. Ibi mvuga, si umugani, disikuru politiki ya FPR nzagarukaho vuba hamwe n\u2019ibinyemetso bibigaragaza.<\/p>\n<p>Mu mvugo ya buri mutegetsi wa FPR, ayo magambo yo kuninura no kunnyega abo Banyarwanda batifuzwa, ntasiba kumvikanamo. Izi nyandiko rero zigamije kwerekana uburyo, Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda bwahindutse umuziro mu mitegekere ya FPR. Uyu munsi, inyandiko iribanda ku bugome bukorerwa amateka y\u2019umuryango w\u2019Abatutsi, hanyuma inyandiko izakurikiraho, izibanda ku bugome bw\u2019ipfobya rikorerwa ubwoko bw\u2019Abahutu. Kubakurikira ibyo abidishyi ba FPR bakunze kwandika basubiza ku nyandiko cyangwa ibitekerezo bitangwa ku bugome n\u2019ivangura FPR ikomeje kwimika, bazumva bavuga ibibi by\u2019ingoma zabanjirije FPR. Ariko, nta rwitwazo rwo gukora nabi rugomba guhabwa ishingiro. Ibyo abandi bananiwe gukora, ntabwo bigomba guha FPR umwanya wo gukomeza konona igihugu n\u2019imibanire y\u2019abanyarwanda yitwaje ko abo yasimbuye nabo bakoze nabi.<\/p>\n<p>Tugaruke ku mutwe w\u2019iyi nkuru, igamije kureba uburyo \u201cresistance Tutsi\u201d, yagombye kuba umurage w\u2019igihugu ariko FPR ikaba itabikozwa. Muri kimwe mu biganiro, Marie-Roger Biloa, umunyamakurukazi w\u2019ikirangirire ufite inkomoko muri Kameruni, yagiranye na FRANCE24 mu myaka igera nko ku icumi ishize, yakoresheje amagambo, ngenekereza mu Kinyarwanda, agira ati: \u201cniba Abanyafurika bashaka gutera imbere, nabagira inama yo kwigira ku Batutsi bo mu Rwanda, bakareba uburyo abo baturage b\u2019Abatutsi bashoboye kwishyira hamwe, bagahuza imbaraga z\u2019ibitekerezo, amafaranga n\u2019ibindi, maze nyuma y\u2019imyaka 30 bakabasha kugaruka mu gihugu cyabo aribo babigizemo uruhare mbere yo guhabwa ubufasha n\u2019abandi.\u201d Ku bwa Marie-Roger Biloa, iyo \u2018model of resistance\u2019 y\u2019abo Baturage b\u2019Abatutsi, yaba urugero rwiza rwo gusobanukirwa ko Abanyafurika bifitemo ubushobozi (babishatse) bwo kwegeranya imbaraga zabo, bakikemurira ibibazo byabo ntawundi ubyivanzemo.<\/p>\n<p>Ariko se nk\u2019uko uyu munyamakuru yabigaragaje, ubwo bushobozi bwaba ari umwihariko w\u2019inyoko Tutsi gusa koko? Kuri jyewe igisubizo ni oya kandi hari ingero zo gufatiraho. Ubundi buri kiremwa cyose iyo kimaze kubona ko cyegereza aho ubuzima cyangwa imibereho yacyo ishobora kuzimangana, gikoresha uburyo bwose ko cyishyirireho \u201cmechanisms of survival\u201d. Ibyo nibyo byabaye ku Batutsi b\u2019Abanyarwanda, aho ishema ry\u2019ubwoko bwabo ryarimo rikendera, ariko imbaraga bakoresheje mu bwitange bukomeye, bashoboye kugaruza ako gaciro katarazimira. Ariko ntitwibigirwe ko n\u2019Abahutu b\u2019Abanyarwanda banyuze muri urwo rugendo mu myaka ya za 1950s. Nubwo ubutegetsi bwa FPR budashaka ko amateka y\u2019uburyo Abahutu babashije kwikiza imitegekere ngome y\u2019ingoma nyiginya avugwa, ariko inyandiko z\u2019abahanga mu mateka y\u2019icyo gihe gihe, zigaragaza ko Abahutu bake cyane babashije gukora \u201cmobilization\u201d icecetse ariko itanga umusaruro mu buryo abategetsi ba Runari batari biteguye.<\/p>\n<p>Ntawari kwiyumvisha, uburyo propaganda yo kuvuga ko Rubanda rwose ari urw\u2019umwami, yari ifite imbaraga, ariko Abapermehutu bacye, badafite imbaraga na nkeya, ndetse nta n\u2019ubutunzi bafite, babashije gukora impinduka, bagatsindura imitegekere yari yarashinze imizi kuva mu gihe cy\u2019imyaka 400. Urundi rugero twatanga, ni Abahutu b\u2019Iburundi bahejwe imyaka n\u2019imyaka ku gihugu cyabo, ariko bakabasha bucece kunga ubumwe no guhuza imbaraga kugeza barimbuye ubutegetsi bukomeye bw\u2019abanyakazu bakomoka mu ntara ya Bururi. Hafi aha, ntawutabona uburyo Abanyamurenge bakomeje kurwana ku muryango wabo ukomeje kwibasirwa n\u2019imitwe itandukanye y\u2019abicanyi irimo na FPR ubwayo. Si amabarankuru ko FPR yashatse gucengera umuryango mugari w\u2019Abanyamurenge ngo bawugire igikoresho, ariko bikananirana. Iyo niyo mvano yo kurema imitwe itandukanye yo kwibasira ubwo bwoko budasiba kwicwa. Abanyamurenge ubwabo basobanura uburyo FPR ubwayo yagiye irema imitwe itandukanye y\u2019Abamayimayi, za RedTabara, Gumino n\u2019indi igamije kurimbura ubwoko bw\u2019Abanyamurenge bazira gusa ko banze kuba ibikoresho byayo mu guteza akajagari muri Kongo. Izi ngero zitanzwe, zari zigamije kugaragaza ko umurage w\u2019ubutwari, atari kamara ku bwoko runaka.<\/p>\n<p><strong>Kuberi iki FPR ibangamiwe n\u2019ubutwari umuryango Tutsi wagaragaweho, ikaba ibihindura umuziro icyi gihe?<\/strong><\/p>\n<p>Kubasha guhuza imbaraga kw\u2019Abatutsi b\u2019imihanda yose, bakishyira hamwe mu buryo bwa politiki, mu birebana n\u2019umuco hashyirwaho amatsinda arebana no gushyigikira umuco, gushyiraho impuzamashyirahamwe za gisivili, inzego z\u2019ubuvugizi zitandukanye, gushyira imbaraga zikomeye mu bya diplomasi, gushyiraho uburyo buhamye bwo gukusanya umutungo ku buryo n\u2019umuturage w\u2019Umututsi utuye mu cyaro kibisi mu Rwanda yateraga inkunga mu ibanga rikomeye n\u2019ibindi umuntu atabasha kurondora, byabaye ibanga ry\u2019intsinzi yagaruye Abatutsi ku butegetsi bw\u2019u Rwanda. Nyamara FPR mu mugambi wo kwiyitirira ibyo, yashyizeho uburyo butuma nta muturage by\u2019umwihariko, nta mututsi ushobora kongera kuba yatinyuka cyangwa yabona imbaraga zigamije guhindura imitegekere itaboneye igihugu kirimo kunyuzwamo. Ni muri urwo rwego, hubatswe imyumvire yo guhindura Abatutsi ingaruzwamuheto bwite za FPR zigomba kumva ko kubaho kwazo, ubwo buzima buzicesha FPR Inkotanyi yonyine.<\/p>\n<p><strong>ICURIKWA RY\u2019AMATEKA Y\u2019ABACITSE KW\u2019ICUMU RYA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI<\/strong><\/p>\n<p>Bimwe mu byaranze kononwa k\u2019umurage w\u2019Ubutwari waranze Abatutsi bashakaga igihugu, ni uko FPR Inkotanyi yabyongeyemo kwasamira ubutegetsi, ikabwifuza ititaye ku kiguzi cyose byasaba kirimo n\u2019itemba ry\u2019umuvu w\u2019amaraso. Mu bihe biri mbere, hazagaragazwa uburyo umwuka wari mu gihugu mu myaka ya 1991-1994 wahishuraga uburyo igihugu cyari kimaze gucikamo kabiri, ku buryo uburyo bumwe bwonyine bwo kurinda\/kurengera u Rwanda, kwari ugushyira imbere ibiganiro by\u2019amahoro gusa. Ibyo bizagarukwaho, mu nyandiko zindi zihariye kuri icyo kibazo.<\/p>\n<p>Inyota ya FPR yo gufata ubutegetsi yayishoye mu rugomo ndengakamere umuntu atabonera uko yita. Mu gihe genocide yakorewe Abatutsi yabagaho, FPR ubwayo yaranzwe n\u2019imigirire itangaje harimo nk\u2019ibaruwa yitirirwa GAHIMA-DUSAYIDI yanditswe mu mpera z\u2019ukwezi kwa kane igenewe akanama k\u2019umutekano k\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye, FPR ihakana ko muri uko kwezi nta genocide yari igikorerwa ku butaka bw\u2019u Rwanda, bityo kohereza ingabo zibungabunga amahoro bitari bikenewe.<\/p>\n<p>Icyo kinyoma cya FPR ubwacyo cyahishuye ko umugambi wayo atari ugushakira abanyarwanda ubuzima, ahubwo kwari ukwifatira ubutegetsi kubone n\u2019ubwo byagendamo ubuzima bw\u2019ibihumbagiza by\u2019abantu. Inyandiko kandi z\u2019ubushakashatsi zahishuye ko iperereza ry\u2019abanyamerika ryari rifite amakuru agaragaza ko mu gihe haba iraswa ry\u2019indenge ry\u2019uwari umukuru w\u2019Igihugu, byakurikirwa n\u2019iyicwa ry\u2019Abantu bagera byibura ku bihumbi 50.000. Uretse ko imibare itangwa ku bwicanyi yarenze uwo mubare ariko nawo utari muto. Ayo makuru y\u2019iperereza, inyandiko z\u2019abashakashatsi zigaragaza ko ubuyobozi bw\u2019igisirikare cya FPR cyari kiyafite, ariko kikarenga kikikomereza gahunda yo guhitana Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana. Mu Rwego rwo gusisibiranya uko kwinumira, gushyira igitutu kuri Loni ngo idatabara n\u2019ibindi biyitera urubwa ko yakunze gutegeka kuruta gukunda no guha agaciro ubuzima bw\u2019abantu, FPR yashyizeho uburyo bushya bw\u2019imitekerereze buhatira Abacitse kw\u2019icumu kuyibonamo umukiza wabo, aho gushaka kugerageza gusobanukirwa uruhare rwayo mu mahano yagwiririye igihugu.<\/p>\n<p>Ni no muri urwo rwego mu gihe gishize hashyizweho ikiswe \u201cKigali&#8217;s &#8216;Campaign against Genocide Museum\u201d, akaba ri mus\u00e9e yafunguwe mu nyubako y\u2019Inteko Inshingamategeko, ahari hakambitse muri za 1994 batallons za FPR, akaba ari mus\u00e9e yashyiriweho kugaragaza uburyo inkotanyi zarokoye abahigwaga no guhagarika jenoside. Nubwo hari igice cy\u2019ukuri kw\u2019ibyitirirwa iyo kampeni, ariko hongerwamo n\u2019amakabyankuru y\u2019ibinyoma agamije gusa kurangaza no kubeshya urubyiruko rw\u2019ubu ko FPR ariyo gakiza k\u2019u Rwanda. Ariko ntawe ukwiye gutanganzwa nizo propaganda z\u2019ibinyoma kuko n\u2019igihe yinjira muri Kongo muri za 1997 ikicayo ibihumbagiza by\u2019Abahutu nta gutoranya, FPR iraza ikagufatira abahonotse ubwo bwicanyi yakoraga, bakagenda bakwiza hose ko ahubwo ariyo yabarengeye. Uko gucurika amateka y\u2019ubwicanyi ikigira malayika-mutabazi, ninako FPR ikorera abacitse kw\u2019icumu ibumvisha ko ariyo zingiro ry\u2019ubuzima bwayo.<\/p>\n<p><strong>Uwacitse kw\u2019Icumu wese arimwo umwenda w\u2019ubuzima wo gushimira Inkotanyi (lifelong debt\/dette \u00e0 vie)<\/strong><\/p>\n<p>Iyi ngengabitekerezo yo kumvisha uwacitse kw\u2019icumu rya genoside wese ko kuba ariho abikesha FPR, ni uburyo bwashyizweho bwo gutuma uwacitsekwicumu yumva ko nta kindi yemerewe kubaza kuko nta kiruta kurengerwa ubuzima. Aha niho bigaragarira ko Abacitsekwicumu batinyuka kugira ibyo babaza FPR, bakurikizwa imfu ziteye ubwoba. Aya mayeri ya FPR yo kunyaga Abacitsekwicumu uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku miyoborere y\u2019igihugu, uburenganzira bwo kurengera imitungo yabo bwite n\u2019ubundi burenganzira butandukanye bamburwa, hitwajwe ko ngo yabarokoye, ni ubugome ndengakamere. Ariko se koko ubundi yarabarokoye? Ntawahakana ko hari umubare w\u2019abantu wakijijwe n\u2019abasirikare ba FPR. Ariko hari ibindi bihumbi byakijijwe n\u2019abaturanyi n\u2019inshuti, abandi barokorwa n\u2019uko babashije kubona uburyo bihishimo abicanyi babahigaga. FPR kwifata ikigira umukiza w\u2019abacitsekwicumu bose iyo bava bakagera, byinjira muri wa mugambi wayo wo kugoreka amateka y\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Aha ndanibutsa ko FPR ibicishije muri UNITYClub na IBUKA bashyizeho na programme yiswe \u201cles justes\u201d, maze bakitoranyiriza abo bishakiye bitwa intwari zakijije abantu, mu gihe hari ibindi bihumbi by\u2019abantu byakoze ubutwari bwo kurinda no kurengera Abatutsi, ariko kuko batabonwa mu nyungu za FPR, amazina yabo nta n\u2019ushobora gutinyuka kuyavuga, twongeyeho ahubwo ko hari n\u2019abageretsweho ahubwo ibyaha by\u2019ubwicanyi bagafungwa.<\/p>\n<p>Nta gitangaza rero kirimo kuba abantu nka Dr Bizimana Jean Damascene ashobora kwifata akabwira Abacitsekwicumu ko bagomba kureka ibyo gushima Imana kuko ntacyo yabakoreye, Inkotanyi zitabakoreye. Imyumvire n\u2019ingengabitekerezo yo kumvikanisha ko \u201cInkotanyi ni ubuzima\u201d, ni uburyo bwo gufataho Abatutsi ingwate, bikaba uburyo bwo kubumvisha ko ntakindi bagomba kubaza ku by\u2019ubuzima bw\u2019igihugu cyabo ndetse nta n\u2019impamvu iriho yo kwibaza ko hakenewe izindi mpinduka z\u2019imiyoborere mu Rwanda. Ng\u2019uko uko ikiswe umurage w\u2019ubutwari bw\u2019Abatutsi, FPR icyangirisha kwigundiriraho ubutegetsi, no guheza Abatutsi mu bugwate bwo kumva ko batabaho itariho.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe Valentin Akayezu Kubera imiterere n\u2019imikorere bya sosiyete Nyarwanda, benshi mu basoma umutwe w\u2019inyandiko ntibabura kwikanga bibaza impamvu nahitamo gutanga igitekerezo gishingiye ku bwoko, yewe gisa n\u2019ikigambiriye gushimagiza uruhande runaka mu byo Abanyarwanda bibonamo ko baherereyemo. Nyamara mu myaka 28 yose, FPR imaze yicaye ku ntebe y\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, yakujije ikinyoma cy\u2019imyumvire y\u2019uko ubumwe bw\u2019Abanyarwanda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":46520,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-46519","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>UMURAGE W\u2019UBUTWARI BWA GITUTSI (TUTSI RESISTANCE), UMUZIRO MU MITEGEKERE YA FPR - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UMURAGE W\u2019UBUTWARI BWA GITUTSI (TUTSI RESISTANCE), UMUZIRO MU MITEGEKERE YA FPR - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe Valentin Akayezu Kubera imiterere n\u2019imikorere bya sosiyete Nyarwanda, benshi mu basoma umutwe w\u2019inyandiko ntibabura kwikanga bibaza impamvu nahitamo gutanga igitekerezo gishingiye ku bwoko, yewe gisa n\u2019ikigambiriye gushimagiza uruhande runaka mu byo Abanyarwanda bibonamo ko baherereyemo. Nyamara mu myaka 28 yose, FPR imaze yicaye ku ntebe y\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, yakujije ikinyoma cy\u2019imyumvire y\u2019uko ubumwe bw\u2019Abanyarwanda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-10-14T15:21:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/10\/inkotanyi-ni-ubuzima.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1080\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1599\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/\",\"name\":\"UMURAGE W\u2019UBUTWARI BWA GITUTSI (TUTSI RESISTANCE), UMUZIRO MU MITEGEKERE YA FPR - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/10\/inkotanyi-ni-ubuzima.jpg\",\"datePublished\":\"2022-10-14T15:21:28+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/10\/inkotanyi-ni-ubuzima.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/10\/inkotanyi-ni-ubuzima.jpg\",\"width\":1080,\"height\":1599},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UMURAGE W\u2019UBUTWARI BWA GITUTSI (TUTSI RESISTANCE), UMUZIRO MU MITEGEKERE YA FPR\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UMURAGE W\u2019UBUTWARI BWA GITUTSI (TUTSI RESISTANCE), UMUZIRO MU MITEGEKERE YA FPR - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UMURAGE W\u2019UBUTWARI BWA GITUTSI (TUTSI RESISTANCE), UMUZIRO MU MITEGEKERE YA FPR - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe Valentin Akayezu Kubera imiterere n\u2019imikorere bya sosiyete Nyarwanda, benshi mu basoma umutwe w\u2019inyandiko ntibabura kwikanga bibaza impamvu nahitamo gutanga igitekerezo gishingiye ku bwoko, yewe gisa n\u2019ikigambiriye gushimagiza uruhande runaka mu byo Abanyarwanda bibonamo ko baherereyemo. Nyamara mu myaka 28 yose, FPR imaze yicaye ku ntebe y\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, yakujije ikinyoma cy\u2019imyumvire y\u2019uko ubumwe bw\u2019Abanyarwanda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-10-14T15:21:28+00:00","og_image":[{"width":1080,"height":1599,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/10\/inkotanyi-ni-ubuzima.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/","name":"UMURAGE W\u2019UBUTWARI BWA GITUTSI (TUTSI RESISTANCE), UMUZIRO MU MITEGEKERE YA FPR - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/10\/inkotanyi-ni-ubuzima.jpg","datePublished":"2022-10-14T15:21:28+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/10\/inkotanyi-ni-ubuzima.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/10\/inkotanyi-ni-ubuzima.jpg","width":1080,"height":1599},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umurage-wubutwari-bwa-gitutsi-tutsi-resistance-umuziro-mu-mitegekere-ya-fpr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UMURAGE W\u2019UBUTWARI BWA GITUTSI (TUTSI RESISTANCE), UMUZIRO MU MITEGEKERE YA FPR"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46519","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=46519"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46519\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":46521,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46519\/revisions\/46521"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/46520"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=46519"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=46519"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=46519"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}