{"id":46545,"date":"2022-10-26T21:00:35","date_gmt":"2022-10-26T19:00:35","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=46545"},"modified":"2022-10-29T21:02:35","modified_gmt":"2022-10-29T19:02:35","slug":"leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/","title":{"rendered":"Leta y&#8217;u Rwanda n&#8217;iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23"},"content":{"rendered":"<p>Ibihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n\u2019u Rwanda bikomeje kwitana ba mwana ku kuba intandaro y\u2019ibibazo by\u2019intambara z\u2019umutwe w\u2019inyeshyamba za M23 zongeye kubura mu burasirazuba bwa Kongo.<\/p>\n<p>Kuwa mbere w\u2019iki cyumweru nibwo leta y\u2019u Rwanda yari yasohoye itangazo ishinja Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kurenga ku byo icyo gihugu gituranyi cyemeye byo gukemura ibibazo by\u2019umutekano muke binyuze mu nzira y\u2019ibiganiro na dipolomasi, kikaba cyarahisemo gukoresha ingufu za gisirikare.<\/p>\n<p>Muri iryo tangazo kandi, u Rwanda rwashinjaga igisirikare cya Kongo-FARDC gukorana n\u2019imitwe y\u2019itwaje intwaro, irimo n\u2019uwa FDLR \u2013 u Rwanda rwakunze gushinja kurugabaho ibitero, runavuga ko ugizwe n\u2019abahunze bakoze Jenoside muw\u20191994.<\/p>\n<p>U Rwanda ruvuga ko kongera kubura ibitero ku mutwe wa M23 kw\u2019igisirikare cya Kongo biciye ukubiri n\u2019uburyo bwari bwemeranyijweho ku rwego rw\u2019akarere mu gukemura ibibazo, burimo n\u2019inzira z\u2019ibiganiro by\u2019I Nairobi muri Kenya n\u2019I Luanda muri Angola.<\/p>\n<p>Muri iri tangazo kandi leta y\u2019u Rwanda yavuze ko amagambo ahembere urwango rushingiye ku bwoko, n\u2019ikoresha ry\u2019imbunda ziremereye igisirikare cya Kongo kirasa mu duce two ku mipaka gihana n\u2019u Rwanda, hamwe n\u2019ibirego rushinjwa bidafite ishingiro bidakwiye kwihanganirwa.<\/p>\n<p>Mu gusoza, u Rwanda ruvuga ko \u201cnubwo rukomeje gushotorwa n\u2019abategetsi ba Kongo n\u2019igisirikare cyayo, ariko rwo rwongere gushimangira ugutanga umusanzu warwo mu gukemura ibibazo by\u2019umutekano binyuze mu nzira y\u2019amahoro hashingiwe ku byemeranyijweho ku rwego rw\u2019akarere. &#8220;Nyamara ko \u201crutazahwema kwamagana ugukomeza guhindurwa igitambo rutwererwa ibibazo bwite bya Kongo ubwayo.\u201d<\/p>\n<p>Kuri uyu wa kabiri, mu gusubiza kuri ibi, leta ya Kongo nayo \u2013 binyuze mu biro by\u2019umuvugizi wayo akaba na Minisitiri w\u2019itumanaho Bwana Patrick Muyaya Katembwe \u2013 yasohoye itangazo ryamagana icyo yise \u201cimvugo zuje uburyarya z\u2019u Rwanda n\u2019ibikorwa by\u2019igisirikare cyarwo ku butaka bwa Kongo.\u201d<\/p>\n<p>Muri iryo tangazo leta ya Kongo ifata ibyatangajwe n\u2019u Rwanda, nk\u2019ikindi gihamya cy\u2019uko rwiyemerera ko ari rwo rushyigikira M23. Itangazo riti: \u201cwakwiyumvisha ute ko leta y\u2019amahanga ivugira umutwe w\u2019iterabwoba ukorera mu kindi gihugu?\u201d Leta ya Kongo ikavuga ko \u201citiyumvisha uburyo igisirikare cy\u2019igihugu cyakwangirwa kuzuza inshingano gihabwa n\u2019itegeko-nshinga zo kurinda abaturage bacyo n\u2019inzego z\u2019igihugu ibyihebe bigenzwa no kubiba urupfu n\u2019ukwiheba mu baturage.\u201d<\/p>\n<p>Kongo iravuga ko imyitwarire y\u2019u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame mu kibazo cya M23 igaragaza mu buryo buhagije gahunda yarwo yo gukomeza kwivanga mu bibazo bwite bya Kongo rugamije ko \u201cmu burasirazuba bw\u2019iki gihugu haguma icyuka cy\u2019ubwoba ngo rukomeze ubusahuzi bwamenyekanye hose ku ruhando mpuzamahanga.\u201d<\/p>\n<p>Leta ya Kongo kandi irashinja u Rwanda kugaragaza imyitwarire ivuguruza ibyo rwiyemeje mu biganiro by\u2019amahoro bitandukanye, kuva ku by\u2019I Nairobi, I Luanda ndetse no mu nama abakuru b\u2019ibihugu bya Kongo n\u2019u Rwanda bagiraniye na Perezida w\u2019u Bufaransa Emmanuel Macron I New York muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika. Aho hose Kongo ikavuga ko impande zirebwa n\u2019ikibazo zose ziyemeje kurandura imitwe yose yitwaje intwaro, harimo na M23.<\/p>\n<p>Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, muri iri tangazo inahakana ibyo ishinjwa n\u2019u Rwanda byo kubiba inzangano zishingiye ku bwoko. Kubw\u2019iki gihugu \u201cibyo ni ibinyoma bikwirakwizwa n\u2019u Rwanda hagamijwe gucamo ibice abaturage ba Kongo.\u201d<\/p>\n<p>Ku bindi umuvugizi wa leta ya Kongo yagarutseho kandi, yashinje M23 kwiyitirira kurinda abaturage, nyamara ahubwo abaturage benshi barahunze uwo mutwe abandi bakicwa bunyamanswa.<\/p>\n<p>Bwana Patrick Muyaya Katembwe, umuvugizi wa leta ya Kongo asoza iri tangazo avuga ko igihugu cye cyongeye gushimangira ubushake bwacyo mu kubaha ibikubiye mu nzira zose z\u2019ibiganiro by\u2019amahoro, ariko kandi gitsimbaraye ku guhagarika ibyaha n\u2019ibikorwa by\u2019iterabwoba birimo gukorwa n\u2019umutwe wa M23 ushyigikiwe n\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Nyamara, umutwe wa M23 nawo mu ibaruwa wandikiye umukuru w\u2019akanama ka LONI gashinzwe uburenganzira bwa muntu, Ijwi ry\u2019Amerika ifitiye kopi, urashinja igisirikare cya leta ya Kongo-FARDC ibikorwa by\u2019ubwicanyi ku baturage b\u2019abasivili no kurenga ku mahame mpuzamahanga agenga intambara.<\/p>\n<p>Muri iyi baruwa hararondorwamo ahantu hatandukanye ho muri Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru, igisirikare cya Kongo cyakoresheje ibibunda biremereye mu kurasa ku basivili mu ntambara yamaze iminsi 5 hagati ya tariki ya 20 n\u2019iya 24 y\u2019uku kwezi kwa 10.<\/p>\n<p>Umutwe wa M23 kandi uranarondoramo amwe mu mazina y\u2019abantu baba barahitanywe n\u2019ibyo bisasu, ndetse ukavuga ko bimwe byanaguye hakurya y\u2019umupaka mu gihugu gituranyi cya Uganda.<\/p>\n<p>Muri iyi baruwa M23 irashinja igisirikare cya Kongo kwifatikanya n\u2019umutwe wa FDLR hamwe n\u2019indi mitwe yitwaje intwaro mu kugaba ibitero ku baturage b\u2019abasivili. Uretse kugaba ibitero ku basivili M23, iranashinja igisirikare cya leta gufunga inzira yari yagenewe kunyuzwamo ubufasha bw\u2019ibikorwa by\u2019ubutabazi.<\/p>\n<p>M23 yasabye umukuru w\u2019akanama ka LONI gashinzwe amahoro n\u2019umutekano gukora iperereza ryihariye kuri ibyo byaha byose byo mu ntambara birimo gukorwa n\u2019igisirikare cya leta ku baturage cyakabaye kirinda.<\/p>\n<p>Intambara ishyamiranyije umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw\u2019abanyekongo bavuga ururimi rw\u2019Ikinyarwanda yongeye kubura kuva mu mpera z\u2019icyumweru gishize, nyuma y\u2019agahenge k\u2019ibyumweru bike nta mirwano. Hashize amezi atatu umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mupaka Kongo ihana na Uganda n\u2019uduce tundi tuwegereye muri teritwari ya Rutshuru.<\/p>\n<p>Imirwano yubuye mu gihe hari hamaze imyigaragambyo y\u2019abaturage hirya no hino mu ntara za Kivu ya Ruguru n\u2019iy\u2019Epfo basaba ko Bunagana yabohozwa ikavanwa mu maboko y\u2019izo nyeshyamba.<\/p>\n<p>VOA<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n\u2019u Rwanda bikomeje kwitana ba mwana ku kuba intandaro y\u2019ibibazo by\u2019intambara z\u2019umutwe w\u2019inyeshyamba za M23 zongeye kubura mu burasirazuba bwa Kongo. Kuwa mbere w\u2019iki cyumweru nibwo leta y\u2019u Rwanda yari yasohoye itangazo ishinja Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kurenga ku byo icyo gihugu gituranyi cyemeye byo gukemura ibibazo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":41372,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66],"tags":[],"class_list":["post-46545","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Leta y&#039;u Rwanda n&#039;iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Leta y&#039;u Rwanda n&#039;iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n\u2019u Rwanda bikomeje kwitana ba mwana ku kuba intandaro y\u2019ibibazo by\u2019intambara z\u2019umutwe w\u2019inyeshyamba za M23 zongeye kubura mu burasirazuba bwa Kongo. Kuwa mbere w\u2019iki cyumweru nibwo leta y\u2019u Rwanda yari yasohoye itangazo ishinja Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kurenga ku byo icyo gihugu gituranyi cyemeye byo gukemura ibibazo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-10-26T19:00:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2022-10-29T19:02:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/kagame-Tshisekedi11.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"724\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Leta y&#8217;u Rwanda n&#8217;iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23\",\"datePublished\":\"2022-10-26T19:00:35+00:00\",\"dateModified\":\"2022-10-29T19:02:35+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/\"},\"wordCount\":883,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/05\\\/kagame-Tshisekedi11.jpg\",\"articleSection\":[\"Akarere\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/\",\"name\":\"Leta y'u Rwanda n'iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/05\\\/kagame-Tshisekedi11.jpg\",\"datePublished\":\"2022-10-26T19:00:35+00:00\",\"dateModified\":\"2022-10-29T19:02:35+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/05\\\/kagame-Tshisekedi11.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/05\\\/kagame-Tshisekedi11.jpg\",\"width\":960,\"height\":724,\"caption\":\"Ba Perezida Kagame na Tshisekedi igihe bahuriraga i Paris kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Leta y&#8217;u Rwanda n&#8217;iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Leta y'u Rwanda n'iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Leta y'u Rwanda n'iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23 - Umunyarwanda","og_description":"Ibihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n\u2019u Rwanda bikomeje kwitana ba mwana ku kuba intandaro y\u2019ibibazo by\u2019intambara z\u2019umutwe w\u2019inyeshyamba za M23 zongeye kubura mu burasirazuba bwa Kongo. Kuwa mbere w\u2019iki cyumweru nibwo leta y\u2019u Rwanda yari yasohoye itangazo ishinja Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kurenga ku byo icyo gihugu gituranyi cyemeye byo gukemura ibibazo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-10-26T19:00:35+00:00","article_modified_time":"2022-10-29T19:02:35+00:00","og_image":[{"width":960,"height":724,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/kagame-Tshisekedi11.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Leta y&#8217;u Rwanda n&#8217;iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23","datePublished":"2022-10-26T19:00:35+00:00","dateModified":"2022-10-29T19:02:35+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/"},"wordCount":883,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/kagame-Tshisekedi11.jpg","articleSection":["Akarere"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/","name":"Leta y'u Rwanda n'iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/kagame-Tshisekedi11.jpg","datePublished":"2022-10-26T19:00:35+00:00","dateModified":"2022-10-29T19:02:35+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/kagame-Tshisekedi11.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/kagame-Tshisekedi11.jpg","width":960,"height":724,"caption":"Ba Perezida Kagame na Tshisekedi igihe bahuriraga i Paris kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-niya-kongo-ziraterana-amagambo-ku-nkunga-ihabwa-m23\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Leta y&#8217;u Rwanda n&#8217;iya Kongo ziraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46545","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=46545"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46545\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":46546,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46545\/revisions\/46546"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/41372"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=46545"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=46545"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=46545"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}