{"id":4667,"date":"2014-01-12T20:30:04","date_gmt":"2014-01-12T18:30:04","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4667"},"modified":"2014-01-12T20:35:29","modified_gmt":"2014-01-12T18:35:29","slug":"ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/","title":{"rendered":"Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bashinga FCLR-Ubumwe!"},"content":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 001\/14\/CR\/FCLR-UBUMWE IHURIRO FCLR &#8211; UBUMWE RYIYEMEJE KWERURA RIKORERA KU MUGARAGARO.<\/p>\n<p>&#8211; Ashingiye ku mvugo z\u2019ikinyoma n\u2019ibikorwa byiterabwoba bigamije gucecekesha abatavugarumwe na Leta ya Kigali aho uwo ariwe wese ugize icyo akora cyangwa avuga ahindurwa umugenosideri, umwanzi w\u2019igihugu n\u2019ibindi ;<!--more--><\/p>\n<p>&#8211; Agarutse ku bikorwa byo gushora ku bwinshi urubyiruko mu gisirikari mu rwego rwo kongerera ingufu ingabo zahoze zirwanira M23 zahungiye mu Rwanda kandi amakuru menshi akaba agaragaza ko Leta ya Kigali ishyize imbere kongera gutera muri Kongo yitwaje FDLR nk\u2019uko byakomeje kubaho cyane cyane kuva muri 2000 ;<\/p>\n<p>&#8211; Agarutse kandi kw\u2019ihohoterwa ry\u2019uburenganzira bwa muntu aho nta shyaka ritavuga rumwe na Leta cyangwa imiryango yigenga y\u2019ikiremwa muntu ndetse n\u2019itangazamakuru ryigenga byemerewe gukora kugeza aho abayobozi bakuru bose b\u2019amashyaka atavuga rumwe na Leta ari mu gihugu bafunze ndetse n\u2019abandi bayobozi bakaba barishwe, bafunzwe cyanga bahigwa bukware ;<\/p>\n<p>&#8211; Agarutse kandi ku karengane gakomeje kwibasira abaturage kugera aho hashyirwaho ku mugaragaro gahunda z\u2019ivangura no kwicisha abaturage inzara n\u2019ubukene (guhinga igihingwa kimwe, kwimura abaturage ku ngufu nta ngurane bahahwe, imisoro ikabije, gukona abaturage, kwima abana b\u2019abakene ubushobozi bwo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza, kuburabuza ba rwiyemezamirimo, n\u2019ibindi). Ibi kandi bikaba bikorwa bigamije kugwiza umutungo n\u2019ibyiza by\u2019igihugu ku gatsiko kayobora igihugu ;<\/p>\n<p>&#8211; Agarutse cyane cyane kuri gahunda y\u2019ivangura ishingiye ku bwicanyi na genoside byabaye mu Rwanda muri 1994 aho kugeza ubu abatutsi bonyine aribo bemerewe kuririra ababo naho abahutu bose bakaba baragizwe abagenosideri kugeza aho Leta ya Kigali itangiza ku mugaragaro gahunda y\u2019ivangura yise \u00ab Ndi Umunyarwanda \u00bb igamije kumvisha umuhutu wese ko agomba guhorana ipfunwe, agahora apfukamye asaba umututsi imbabazi, nyamara ari nako ihigika umututsi utari mu gatsiko ahubwo igatutsura umuhutu wiyemeje kuba umumotsi w\u2019agatsiko ;<\/p>\n<p>&#8211; Agarutse kandi ku bikorwa by\u2019iterabwoba no guhohotera uburenganzira bwa muntu ndetse n\u2019ibyaha nyokomuntu byatangiriye mu Rwanda ubu bikaba byibasiye n\u2019uburenganzira bwa Kongo aho Leta ya Kigali ikomeje gutera inkunga imitwe yitwaje ibirwanisho yitwaje guhiga FDLR ari nako iyo mitwe yashyizweho cyangwa ifashwa na Leta ya Kigali yica urw\u2019agashinyaguro impunzi z\u2019abanyarwanda ziri muri Kongo, udasize n\u2019abanyekongo; Amashyaka FDLR na PS IMBERAKURI yishyize hamwe ashinga IHURIRO FCLR \u2013 UBUMWE (ihuriro rigamije kubohoza u Rwanda n&#8217;abanyarwanda) ku wa 01 Nyakanga 2012, ritangazwa ku wa 04 Gashyantare 2013 i Musanze. Ihuriro FCLR &#8211; Ubumwe, rigamije impinduka mu mahoro y\u2019ubutegetsi buriho mu Rwanda (Reba itangazo N\u00b0 001\/13\/COORD\/FCLR-UBUMWE ryo ku wa 04 Gashyantare 2013).<\/p>\n<p>Kubera impamvu zivuzwe haruguru ndetse ukongeraho ko kuva ryatangazwa muri Gashyantare 2013, Abaryankuna b&#8217;igihugu, INDATSIMBURWA (abagize ihuriro FCLR &#8211; UBUMWE), bihatiye kugira ibiganiro n&#8217;imibonano hirya no hino, kwiga no gutegura neza uko IHURIRO rizakora n&#8217;aho gukorera. Ibyo byose byasabaga kubyitondamo no kwigengesera.<\/p>\n<p>IHURIRO FCLR &#8211; UBUMWE, rimaze gusuzuma ibimaze gukorwa hagakubitiraho akaga gakabije ingoma ngome ya FPR idakozwa demokarasi iyobowe na Jenerali Paul KAGAME n&#8217;agatsiko ke, ikomeje guteza abanyarwanda, risanze ari igihe gikwiye cyo gutera indi ntambwe, rikerura rigakorera ku mugaragaro kuko ari yo nzira nyayo yo kumara ubwoba abanyarwanda kugira ngo impinduka y\u2019amahoro yihuse izabe ari bo iturutseho ubwabo.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego Ihuriro FCLR UBUMWE risaba:<\/p>\n<p>1. Abanyarwanda n\u2019Inshuti z\u2019u Rwanda cyane cyane Umuryango Mpuzamahanga wa Loni, Inama y&#8217;Umutekano y&#8217;Umuryango w&#8217;Abibumbye wa Loni, Umuryango w\u2019ubumwe bw\u2019u Burayi, Umuryango w&#8217;Ubumwe bwa Afurika (UA), Umuryango SADEC, Inama CIRGL kotsa igitutu Leta ya Kigali kugirango yemere nta yandi mananiza gufungura urubuga rwa Politiki no kwemera Ubwisanzure mu Rwanda.\u00a0Ibyo bizagaragazwa no gufungura nta yandi mananiza abanyapolitiki n\u2019abanyamakuru bafungiwe impamvu za politiki maze hagategurwa ibiganiro hagati ya leta n\u2019abatavugarumwe nayo bigamije kurebera hamwe uburyo buboneye bwo kuyobora u Rwanda muri Demukarasi, Ubucamanza n\u2019Ubwisanzure.\u00a0Abanyarwanda bakeneye kuganira ku mateka yabo cyane cyane kubwizanya UKURI ku bwicanyi bwabaye hagati y\u2019ABAHUTU n\u2019ABATUTSI kugirango hafatwe ingamba zihamye zo kubaka u Rwanda rugendera k\u2019UBUTABERA n\u2019UBWISANZURE.\u00a0Kurwanya politiki yo kudahana nibyo bizatuma twubaka u Rwanda rufite ejo hazaza.\u00a0Abanyarwanda dukeneye igihugu buri wese yibonamo, igihugu kibungabunga umutekano wa buri wese, igihugu kigendera ku butegetsi bwa Demukarasi, igihugu kibana neza n\u2019abaturanyi bacyo;<\/p>\n<p>2. Buri wese, cyane cyane abanyarwanda kumva ko nk\u2019uko byagaragaye, iyi mikorere ya Leta ya FPR i Kigali nta kindi igamije uretse guhindura abanyarwanda abacakara imaze kubagerekaho icyaha ndengakamere cya genoside, kwibuka ko FDLR yabayeho, ifata intwaro kugirango itabare kandi irinde impunzi z\u2019abanyarwanda zari zikomeje gutsematsemberwa muri Kongo n\u2019ingabo za FPR\/APR\/RDF, nk\u2019uko bigaragara muri raporo nyinshi nka \u201cDRC Mapping Exercise Report 1993 \u2013 2003\u201d. Ntawe ugomba kwirengagiza kandi ko agahenge gake abanyarwanda bafite ubu, ari uko FPR izi neza ko FDLR ishobora kubatabara bibaye ngombwa;<\/p>\n<p>3. Abanyapolitiki b\u2019abanyarwanda gushyira hamwe ingufu kugirango dutabare abanyarwanda baba abari mu gihugu imbere cyangwa se impunzi . Kuba abatavugarumwe na Leta ya Kigali bakomeza gutatanya imbaraga zabo, kuba bakomeza kwigira ba nyamwigendaho, nibyo bikomeje guha imbaraga agatsiko gakomeje kubyina ku mubyimba abanyarwanda, kabashengura, kanabasonga. Gukomeza gutatanya imbaraga ntaho bitaniye no gukorera umwanzi kuko bimutiza umurindi muri gahunda ze zo guhonyora Abanyarwanda;<\/p>\n<p>4. Abanyarwanda bose, abari mu gihugu imbere n&#8217;abari hanze yacyo kwiyumvisha neza akaga u Rwanda n&#8217;Abanyarwanda barimo, maze bagatsinda ubwoba, bakagira umutima ukunda, umutima utabara, maze twese hamwe tukifatanya mu bikorwa by\u2019ubwunamuzi bw&#8217;u RWANDA n&#8217;Abanyarwanda. Muri make, ihuriro FCLR &#8211; UBUMWE rishyize imbere inzira y&#8217;amahoro mu gukemura ibibazo by&#8217; u Rwanda n&#8217;ibyo muri aka karere. Ni muri urwo rwego, FDLR yiyemeje gushyira hasi intwaro. Ariko Umuryango Mpuzamahanga nukomeza kwirengagiza akababaro kabo, bazahagurukira icyarimwe bitabare bakoresheje uburyo bwose bushoboka ku buryo nta wabura gutinya ko haba n\u2019ibikomeye. Dukurikije ko ari ngombwa ko uburenganzira bwa muntu ari ubwo gusigasirwa n&#8217;ubutegetsi bugendera ku mategeko kugira ngo umuntu atagera aho afata ibyemezo bya kiyahuzi ari mbuze uko ngira yivumbura ku ngoyi mbi n&#8217;itsikamirwa bimurembeje&#8221; [Reba igaragazampamvu rya 3 y&#8217;iriburiro ry&#8217;itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu ryo mu wa 1948 nk&#8217;uko ryemejwe n&#8217;inteko rusange mu mwanzuro wayo wa 217A (III) wo ku wa 10 Ukuboza 1948]. Iyo bibaye ngombwa, uburenganzira bwa muntu buraharanirwa, natwe rero, twese hamwe, mu BWISANZURE, duharanire AMAHORO n\u2019 UBUMWE bw\u2019 u Rwanda n\u2019abarutuye.<\/p>\n<p>Bikorerwe i Kigali n\u2019i Walikale kuwa 12 Mutarama 2014.<\/p>\n<p><strong>BAKUNZIBAKE Alexis <\/strong><\/p>\n<p>Visi Perezida wa mbere wa PS IMBERAKURI.<\/p>\n<p>Kigali-Rwanda<\/p>\n<p><strong>Generali Majoro BYIRINGIRO Victor <\/strong><\/p>\n<p>Perezida ai wa FDLR Walikale-RD CONGO<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 001\/14\/CR\/FCLR-UBUMWE IHURIRO FCLR &#8211; UBUMWE RYIYEMEJE KWERURA RIKORERA KU MUGARAGARO. &#8211; Ashingiye ku mvugo z\u2019ikinyoma n\u2019ibikorwa byiterabwoba bigamije gucecekesha abatavugarumwe na Leta ya Kigali aho uwo ariwe wese ugize icyo akora cyangwa avuga ahindurwa umugenosideri, umwanzi w\u2019igihugu n\u2019ibindi ;<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4669,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-4667","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bashinga FCLR-Ubumwe! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bashinga FCLR-Ubumwe! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 001\/14\/CR\/FCLR-UBUMWE IHURIRO FCLR &#8211; UBUMWE RYIYEMEJE KWERURA RIKORERA KU MUGARAGARO. &#8211; Ashingiye ku mvugo z\u2019ikinyoma n\u2019ibikorwa byiterabwoba bigamije gucecekesha abatavugarumwe na Leta ya Kigali aho uwo ariwe wese ugize icyo akora cyangwa avuga ahindurwa umugenosideri, umwanzi w\u2019igihugu n\u2019ibindi ;\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-12T18:30:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-01-12T18:35:29+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/\",\"name\":\"Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bashinga FCLR-Ubumwe! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-01-12T18:30:04+00:00\",\"dateModified\":\"2014-01-12T18:35:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":618,\"height\":307},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bashinga FCLR-Ubumwe!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bashinga FCLR-Ubumwe! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bashinga FCLR-Ubumwe! - Umunyarwanda","og_description":"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 001\/14\/CR\/FCLR-UBUMWE IHURIRO FCLR &#8211; UBUMWE RYIYEMEJE KWERURA RIKORERA KU MUGARAGARO. &#8211; Ashingiye ku mvugo z\u2019ikinyoma n\u2019ibikorwa byiterabwoba bigamije gucecekesha abatavugarumwe na Leta ya Kigali aho uwo ariwe wese ugize icyo akora cyangwa avuga ahindurwa umugenosideri, umwanzi w\u2019igihugu n\u2019ibindi ;","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-12T18:30:04+00:00","article_modified_time":"2014-01-12T18:35:29+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/","name":"Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bashinga FCLR-Ubumwe! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-01-12T18:30:04+00:00","dateModified":"2014-01-12T18:35:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":618,"height":307},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-ryishyize-hamwe-na-fdlr-bashinga-fclr-ubumwe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bashinga FCLR-Ubumwe!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4667","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4667"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4667\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4667"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4667"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4667"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}