{"id":4680,"date":"2014-01-14T17:08:11","date_gmt":"2014-01-14T15:08:11","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4680"},"modified":"2014-01-14T17:08:11","modified_gmt":"2014-01-14T15:08:11","slug":"rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/","title":{"rendered":"RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA"},"content":{"rendered":"<p>Ku itariki ya 1 Mutarama 2014 nibwo umurambo wa nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya, umwe mu batavuga rumwe na Leta y\u2019I Kigali wabonetse muri Hoteli Michelangelo yo mu mujyi wa Johannesburg, ho muri Afurika y\u2019Epfo,banasanga yarahotowe aterewe ku munigo. Leta ya Afurika y\u2019Epfo yahise isaba inzego zibishinzwe kwihutisha iperereza.<!--more--><\/p>\n<p>Nk\u2019uko tubikesha Associated Press, uyu munsi Pawulo Kagame yavuze ko : \u201d Uzagambanira u Rwanda uwo ariwe wese, n\u2019ukiriho bizamugaruka.\u201d Yongeyeho ati:\u201dNi igihe gusa; ugambanira igihugu cye uwo ari we wese ntabwo yabikira, biramugaruka.\u201d Ibyo Kagame akaba yabivugiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu \u201cnational prayer breakfast.\u201d. Perezida Kagame yabwiye abari bateraniye aho ko abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwe bazajya bafatwa kimwe, kandi ko nta mpavu n\u2019imwe y\u2019uko hari umuntu uri muri Leta ayoboye wari ukwiriye guterwa agahinda n\u2019ibigwirirye abanzi b\u2019ubutegetsi bwe.<\/p>\n<p>Uko kwemera icyaha kwa Perezida kuje gushimangira ibyari byatangajwe mbere n\u2019abandi bayobozi b\u2019u Rwanda. Nko muri tweeter yo kuwa mbere tariki ya 6 Mutarama 2014 ya Minisitiri w\u2019Itebe Bwana Petero Habumuremyi, aravuga ngo 2014: \u201cKugambanira abaturage n\u2019igihugu cyabo cyakugize uwo uri we, iteka ryose bikugiraho ingaruka.\u201d Naho minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga, Madamu Louise Mushikiwabo yanditse kuri tweeter kandi anavuga ko kuba Karegeya yari \u201cyarihinduye umwanzi\u201d wa guvernoma ye, ibyamubayeho bitari bwikwiriye kugira uwo bibuza gusinzira. Mu kiganiro yagiranye n\u2019abanyamakuru, yashimangiye ko nyakwigendera Karegeya yari akwiriye urupfu kubera kugambanira igihugu cyamugize uwo ari we. Noneho, mu muhango wo kwamamaza gahunda \u201cNdi umunyarwanda\u201d wabereye muri District ya Rubavu ku itariki ya 11 Mutarama, Minisitiri w\u2019Ingabo, Generali James Kabarebe, we yaragaciye, yemeza uruhare rwa gunernoma y\u2019u Rwanda muri kiriya gikorwa cy\u2019ubuhotozi. Ati\u201d Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n\u2019umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka. Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk\u2019imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho nibyo bahisemo ntacyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa.\u201d<\/p>\n<p>Kwica no gufunga abanyarwanda muri rusange, by\u2019umwihariko abatavuga rumwe na Leta bimaze gufata intera idashobora kwihanganirwa. Abacamanza barasya batanzitse mu guhana abanyepolitiki n\u2019abanyamakuru bigenga, ibyo birimo igihano cyo gufungwa burundu cyahawe Deo Mushayidi (PDP Imanzi); igifungo cy\u2019imyaka 15 cyahawe Madamu Victoire Ingabire (Perezidante wa FDU-INKINGI); igifungo cy\u2019imyaka 4 cyahawe Bernard Ntaganda (Perezida wa PS Imberakuri); imyaka 2 bakatiye Sylvain Sibomana (Umunyamabanga Mukuru wa FDU-INKINGI); imyaka 15 bakatiye Dr. Theoneste Niyitegeka (kandida perezida wa Republika mu 2003), n\u2019abandi\u2026 Kuva muri 1994, ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwohonyoye by\u2019indegakamere uburenganzira bwa kiremwamuntu haba mu Rwanda, haba muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri ibyo hakaba harimo ibyaha by\u2019intambara, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, bitaretse n\u2019ibikorwa bishobora kwitwa jenoside. Urubuga rwa politiki ruradanangiye, itangazamakuru ryigenga ryaranize, sositeye sivile yararuciye irarumira, u Rwanda ni igihugu gihora mu bihe nk\u2019iby\u2019intambara, tutaretse ubwoba n\u2019umutekano muke bisa n\u2019ibyo mu gihe cyabanjirije amarorerwa yo muri 1994. Aho Leta y\u2019u Rwanda yakarengeye kandi ngo anarinde abaturage, ahubwo yahisemo kwishora mu bikorwa by\u2019iterabwoba mu karere k\u2019Ibiyaga Bigari ndetse na kure yaho. Kuba umuryango mpuzamahanga warahisemo kwicecekera ntiwamaganire ahabona amarorerwa akorwa na Perezida Kagame, byabaye nko kumukingira ikibaba, bituma umuco wa kudahana wimakazwa, noneho igitugu gisya kitanzitse.<\/p>\n<p>Hashize imyaka n\u2019imyaniko abaharanira demokarasi mu Rwanda bavuza iya bahanda basaba ko ibibazo byugarije u Rwanda byacyemurwa mu nzira y\u2019imishyikirano. Inzira y\u2019amahoro n\u2019imishyikirano Perezida Kagame yabiteye utwatsi, ahitamo inzira yo gukoresha umurya, yica anafunga abo batavuga rumwe, none ageze aho gushoza intambara ku muntu wese usaba ubwisanzure.<\/p>\n<p>Dushingiye kuri ibi byose, turasaba:<\/p>\n<p>1) Perezida Pawulo Kagame n\u2019ngoma mpotozi ye guhita begura ntayandi mananiza kuko batakaje icyizere cyo kuyobora igihugu;<br \/>\n2) Abanyarwanda gushirika ubwoba, bagatuza, bagashyira hamwe, bakiyemeza gukaza umurego mu rugamba rwo kwibohora bagaruza uburenganzira bwabo;<br \/>\n3) Umuryango mpuzamahanga gushyiraho icyo bita \u201cINSHINGANO YO KURINDA\/RESPONSIBILITE DE PROTEGER\u201d, arizo ngamba nshya zo kubungabunga umutekano n\u2019uburenganzira bwa kiremwamuntu mu rwego mpuzamahanga, zigamize gukumira no guhagarika jenoside, ibyaha by\u2019intambara, n\u2019ibyo kwibasira inyokomuntu;<br \/>\n4) Umuryango mpuzamahanga gushyikiriza ubutabera Perezida Kagame n\u2019izindi nkozi z\u2019ibibi akoresha kubera ibyaha ndengakamere bakoze haba mbere ya 1994, haba muri 1994, haba na nyuma yahoo;<br \/>\n5) Umuryango mpuzamahanga gushyikira no gufasha abanyarwanda gushyiraho ubutegetsi burangwa n\u2019ukuri, ubutabera, igihugu kigendera ku mategeko, ubwiyunge no gusana imitima bya nyabyo.<\/p>\n<p>Tuboneyeho umwanya wo kwongera kwizeza abanyarwanda ko n\u2019ubwo urugamba rw\u2019ubwisanzure, ubumwe, demokarasi, ubutabera n\u2019uburumbuke busangiwe ari rurerure kandi rutoroshye, uko bimera kose, ukwishyira tukizana bizasezerera ingoma y\u2019igitugu izuba riva, urupfu rutwugarije rwimukire ubuzima buzira umuze.<\/p>\n<p>Mu izina rya Plateforme,<\/p>\n<p>Dr. Nkiko Nsengimana,\u00a0Umuhuzabikorwa<\/p>\n<p><strong>FDU-Inkingi<\/strong><br \/>\nLausanne, Switzerland<\/p>\n<p>Etienne Masozera, Umuhuzabikorwa<br \/>\n<strong>AMAHORO People\u2019s Congress<\/strong><br \/>\nOttawa, Canada<\/p>\n<p>Dr. Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa<br \/>\n<strong>Ihuriro Nyarwanda (RNC)<\/strong><br \/>\nWashington DC, USA<br \/>\nE-mail: ngombwa@gmail.com<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.fdu-rwanda.com\/wp-content\/uploads\/2014\/01\/Itangazo-Kagame-ashoje-intambara-ku-banyarwanda.pdf\">Itangazo Kagame ashoje intambara ku banyarwanda<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku itariki ya 1 Mutarama 2014 nibwo umurambo wa nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya, umwe mu batavuga rumwe na Leta y\u2019I Kigali wabonetse muri Hoteli Michelangelo yo mu mujyi wa Johannesburg, ho muri Afurika y\u2019Epfo,banasanga yarahotowe aterewe ku munigo. Leta ya Afurika y\u2019Epfo yahise isaba inzego zibishinzwe kwihutisha iperereza.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4611,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-4680","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku itariki ya 1 Mutarama 2014 nibwo umurambo wa nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya, umwe mu batavuga rumwe na Leta y\u2019I Kigali wabonetse muri Hoteli Michelangelo yo mu mujyi wa Johannesburg, ho muri Afurika y\u2019Epfo,banasanga yarahotowe aterewe ku munigo. Leta ya Afurika y\u2019Epfo yahise isaba inzego zibishinzwe kwihutisha iperereza.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-14T15:08:11+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/\",\"name\":\"RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-01-14T15:08:11+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":274,\"height\":321},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA - Umunyarwanda","og_description":"Ku itariki ya 1 Mutarama 2014 nibwo umurambo wa nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya, umwe mu batavuga rumwe na Leta y\u2019I Kigali wabonetse muri Hoteli Michelangelo yo mu mujyi wa Johannesburg, ho muri Afurika y\u2019Epfo,banasanga yarahotowe aterewe ku munigo. Leta ya Afurika y\u2019Epfo yahise isaba inzego zibishinzwe kwihutisha iperereza.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-14T15:08:11+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/","name":"RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-01-14T15:08:11+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":274,"height":321},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandakagame-yiyemereye-ko-ubutegetsi-bwe-ari-bwo-bwahitanye-koloneli-karegeya-kandi-anashoza-intambara-ku-banyarwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4680","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4680"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4680\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4680"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4680"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4680"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}