{"id":46809,"date":"2022-12-31T20:50:42","date_gmt":"2022-12-31T18:50:42","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=46809"},"modified":"2022-12-31T20:51:12","modified_gmt":"2022-12-31T18:51:12","slug":"rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/","title":{"rendered":"RDC\u2212RWANDA:  M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE"},"content":{"rendered":"<p class=\"p1\">Yanditswe na <strong>Erasme Rugemintwaza<\/strong><\/p>\n<p class=\"p2\"><em><span class=\"s1\">K<\/span>uva kera na kare Igihugu cy\u2019u Rwanda n\u2019icya Kongo (Za\u00efre), byahoze ari ibihugu bifitanye umubano wihariye. Mbere ya 1994, U Rwanda na Kongo byari bifitanye umubano mwiza udasanzwe, bibanye kivandimwe, abaturage babyo babanye neza, bagenderana, bahahirana haba mu bwenge cyangwa mu bicuruzwa bindi, bakishimira uwo mubano kugeza ubwo bawuririmba. Ariko nyuma 1994, aho Paul Kagame afatiye u Rwanda mu ntamabara yamennye amaraso y\u2019Abanyarwanda atagira ingano, umubano w\u2019u Rwanda na Kongo wajemo igitotsi, ibihugu bibana nabi, mu rwikekwe n\u2019amacenga menshi ndetse haba n\u2019intambara zayogoje igihugu cya Kongo, zihuruza amahanga. Imyaka 25 irashize, Uburasirazuba bwa Kongo bwarabaye cya Kirunga, dore bunarimo koko ibirunga, kitazima, gihora gitegereje kuruka. Uburasirazuba bwa Kongo bwabaye indiri y\u2019imitwe yitwaje intwaro, aho bucya bwakira ukaba uramye. Kuri uwo muriro utazima, hiyongeyeho ko uyu mwaka wa 2022, urimo urarangira Kigali na Kinshasa byacanye umubano kubera intambara yashojwe n\u2019Umutwe wa M23, Kinshasa ivuga ko ari waremwe n\u2019u Rwanda, Kigali ikawuvuganira ivugako urimo kurengera Abatutsi b\u2019Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, batotezwa na Leta ikabashumuriza Umutwe wa FDLR w\u2019Abahutu wasize woretse abatutsi mu Rwanda. Guhomahoma byararangiye, imizinga n\u2019indege biraziburwa. Amahanga yarahagurutse, atangira aruma ahuha none ageze aho aomera akamo u Rwanda, ariko Kagame n\u2019Ingabo ze ntacyo bitayeho kubibabwirwa. Ese u Rwanda mu kujya inyuma ya M23 rurashaka iki muri Kongo? Umutwe wa M23 ukorana ute n\u2019u Rwanda? Wo se urashaka iki?<\/em><\/p>\n<ul class=\"ul1\">\n<li class=\"li2\"><b>Amavu n\u2019amavuko y\u2019umutwe wa M23<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p class=\"p2\">Iyo Abihayimana batwigisha inkomoko y\u2019umuntu, batubwira ko mbere ya byose Jambo yahozeho, ngo kandi Jambo yari Imana. Nyuma Imana yaremye umuntu, ikoresheje ijambo gusa. Na mbere ya M23 hari icyari gihari, kandi icyo cyari gihari nicyo cyaremye M23, nicyo kiyiyobora nicyo kiyibeshaho nk\u2019uko Imana ibeshaho umuntu, umunsi wagera ikamuhamagara ikamwisubiza. Ese M23 mbere yo kuvuka hari iki?<\/p>\n<p class=\"p2\">Byose birahera i Kigali, ubwo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwavugije induru butabaza inshuti buvugako Abahutu bahungiye muri Kongo, nyuma yo guhirima kw\u2019ingoma yabo, ngo bagasiga bahekuye u Rwanda, barimo kwisuganya ngo batere igihugu bityo babone urwaho rwo gukomeza kwica Abatutsi. Amerika yahise itabara bwangu, itanga imyitozo, itanga intwaro, itanga amahugurwa, itanga amakuru ashingiye ku butasi. Biba bihuriranye n\u2019uko Mobutu atari acyifuzwa n\u2019Amerika yakoreraga. Nibwo rero Kigali yashinze Umutwe w\u2019Inyeshyamba witwa Ihuriro riharanira Demokarasi no kubohoza Kongo (AFDL: Alliance des Forces D\u00e9mocratiques pour la Lib\u00e9ration du Congo), kugira ngo bawitwaze babone uko binjira muri Zayire. Uwo mutwe wahise ushakirwa Abayobozi b\u2019Abanyekongo na Kigali nibwo bagiye batoragura hirya no Abanyekongo bigeze kugira inyota y\u2019ubutegetsi no kurwanya Leta. Nguko uko Laurent Desire Kabila yagizwe umuyobozi wa AFDL, bamukikiza Abatutsi bo mu Rwanda n\u2019abo muri Kongo aribo Banyamurenge bo muri Kivu y\u2019Amajyepfo n\u2019Abagogwe bo muri Kivu y\u2019Amajyaruguru dore ko benshi bari bavuye mu ntambara yo gufata u Rwanda, abandi bamaze gutahuka ku gahato k\u2019ubutegetsi bwa Perezida Mobutu bwababonagamo abantu babi bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana Yuvenali wari inshuti ye y\u2019akadasohoka. Ishami rya Gisirikare cy\u2019izo nyeshyamba ryayobowe na James Kabarebe wahise aba n\u2019Umuyobozi Mukuru w\u2019Ingabo wa Kongo nyuma yo guhirika Mobutu. Nibwo AFDL ifashe ubutegetsi I Kinshasa muri Gicurasi 1997.<\/p>\n<p class=\"p2\">Ntibwateye kabiri ariko, abashyize hamwe barwanya Mobutu ntibumvikana. Nibwo mu 1998 gusa, havutse Umutwe wiyomoye kuri AFDL, nawo uhimbwe na Kigali witwa Ihuriro rya Kongo riharanira Demokarasi (RDC: Rassemblement Congolais pour la D\u00e9mocratie). Ibi bikaba byari biturutse ko na Perezida Laurent Desire Kabila yari yasabye abamufashije gutaha, ariko bo ntibabikozwa. RDC nawo waje gucikamo ibice bibiri by\u2019ingenzi harimo icya Goma (RCD Goma) cyagumye mu kwaha k\u2019u Rwanda rwari rwarigaruriye Intara ya Kivu y\u2019Amajyaruguru kugeza ubwo Abanyarwanda bajyaga bita za Goma muri Rwanda B. Icyo gice cya Goma cyasigayemo Abatutsi naho icya Kisangani (RCD Kisangani), kijya ku kwaha kwa Uganda; cyo kikaba cyari cyiganjemo abahoze muri Leta ya Mobutu. Muri iki gihe igihugu cya Kongo cyari cyararacitsemo ibice, hari icyayoborwaga na Leta ya Kinshasa, ariko uburasirazuba bwo hari igice cyayoborwaga n\u2019u Rwanda na RCD\/Goma, umurwa ari Goma, hari n\u2019icyayoborwaga na Uganda na RCD Kisangani, umurwa mukuru ari Kisangani. Ibi kandi nibyo byavuyemo intamabara yiswe iya kabiri, Muzehe Kabila agera ubwo yicwa, muri Mutarama 2001, ayiraga Kadogo we Joseph Kabila w\u2019imyaka 29, maze ku bw\u2019Imana amahanga arahaguruka haba imishyikiran ya Sun City ya 2003, ari nayo twavugako yahosheje intambara kuko u Rwanda na Uganda byategetswe kuva muri Kongo. Ariko ngo so ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye, kubera ubukungu bwa Kongo yaba u Rwanda yaba na Uganda byakomeje gushaka uburyo byaba muri Kongo.<\/p>\n<p class=\"p2\">Ubwo habaye agahenge mu Burasirazuba, ndetse na Kongo ishobora kujya mu matora ya Perezida n\u2019andi anyuranye mu 2006. Ariko hari ikibazo cyagombaga gukemuka mu Ntara ya Kivu y\u2019amajyaruguru, guhiga bukware impuzi z\u2019Abahutu b\u2019Abanyarwanda b\u2019umutwe wa FDLR( Forces D\u00e9mocratiques pour la Lib\u00e9ration du Rwanda) kuko kuva izi ntambara zose za Kongo ziba niwo wari umugambi wa Leta ya Kigali. Joseph Kabila yari yiyemeje guhiga uwo mutwe, nyuma ariko atangiye kugenda biguruntege nibwo habayeho kuvuka k\u2019umutwe wa CNDP (Congres National pour la D\u00e9fense du Peuple) muri Nyakanga 2006, umutwe wakozwe na Kigali ugahabwa Jenerali Laurent Nkunda, wahise afata abasirikare barigumura dore ko abenshi ari Abatutsi bahoze muri RCD. Tariki ya 23 Werurwe habaye andi masezerano hagati ya Leta ya Kinshasa na CNDP. Nkunda Laurent yaje gufatwa n\u2019u Rwanda azanwa i Kigali aho yibera kugeza ubu mu mutekano ukomeye kurusha n\u2019abajenerali b\u2019u Rwanda. Nkunda yaje gusimburwa na Bosco Ntaganda warimo ashakishwa la Leta ndetse n\u2019Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha yakoze by\u2019inyokomuntu. Muri ako kavuyo nka Bosco Ntaganda ko kwihishahisha za Masisi kugeza yigemuye muri Ambasade y\u2019Abanyamerka I Kigali,, havutse undi mutwe nawo ukuriwe n\u2019uwahoze ari umusirikare w\u2019u Rwanda, Colonel Sultan Makenga; we yaje asaba ko amasezerano CNDP, yubahirizwa. Niyo mpamvu y\u2019iryo zina rya M23, bivuga tariki 23 Mars 2009, umunsi wasinyiweho amasezerano bavuga ko kugeza n\u2019ubu atubahirijwe na Leta ya Kinshasa. Umugambi w\u2019uyu mutwe M23,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>wavutse muri Gicurasi 2012, kugira ngo usimbure CNDP, akaba ari uwo guhiga FDLR, Ibyo ariko ntawabyizera kuko ibirindiro bya FARDC, M23 yibasira, cyangwa gufata imijyi minini nka Goma yafashe mu 2012 ikawirukanwamo, ntabwo biba bikibaye guhiga FDLR gusa, ahubwo haba hajemo kugaragaza imbaraga bityo bikaba byafashaka gusaba Leta ibyo bifuza byose, basa n\u2019abayirusha imbaraga cyangwa bagaragaza ko bahagrariwe n\u2019ingwe.<\/p>\n<p class=\"p2\">Ngicyo igisekuru cyose cya M23. Muri make ni umutwe w\u2019Abasirikare banze kuguma mu gisrikare, uyobowe n\u2019abasirikare bakuru bahoze mu ngabo z\u2019u Rwanda nka Colonel Sultan Makenga, bafite ubutumwa bw\u2019umubyeyi wabo Paul Kagame, bwo kwigarurira Intara ya Kivu y\u2019amajyaruguru, guhiga no kurimbura muri iyo Ntara impunzi z\u2019Abahutu bibumbiye muri FDLR kugira ngo barinde u Rwanda rw\u2019Abatutsi, icyitwa uwo bakeka ko umwanzi cyose. Ngiyo M23 yatsinzwe mu 2012, ikanahunga, yagarutse ifite imbaraga zatumye amahanga yose ahaguruka, amaze kubona izo mbaraga z\u2019umurengera, asaba u Rwanda kureka intambara rushoza muri Kongo runyuze muri M23.<\/p>\n<ul class=\"ul1\">\n<li class=\"li2\"><b>U Rwanda rurashaka iki muri Kongo<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p class=\"p2\">Kuva kera na kare ntabwo u Rwanda rwa Paul Kagame ntirwigeze rwemera ko arirwo ruri inyuma y\u2019imitwe twavuze haruguru yose, ariko nyamara umuntu akaba yakwibaza impamvu buri teka iyo iyo mitwe ivuzwe, usanga u Rwanda rusa n\u2019abavugizi bayo. Intamabara zose zibera muri Kongo usanga n\u2019umunyarwanda wo hasi ba akubita agatoki ku kandi ashaka kujyayo, kuko niwo mwera uba waturutse ibukuru.<\/p>\n<p class=\"p2\">Iyo usesenguye neza rero usanga impamvu zitangwa na Kigali, ivuga ko ari impamvu z\u2019umutekano zo guhiga ababangamiye u Rwanda atari zo kuko Abayobozi b\u2019u Rwanda, uhereye ku mujyanama wa Kagame mu by\u2019umutekano Jenerali James Kabarebe, bivugiye kenshi ko Interahamwe cyangwa FDLR btasinzwe burundu ko abasidaue ari intarukira zidashobora kwisuganya ngo zigire icyo zigeraho. Ikigaragara Kagama arashaka ahantu hagutse haha ubuhumekero u Rwanda, igihugu gikennye kandi gituwe cyane. Muri make ni ugushaka ubutaka bwo gutuwaho Abanyarwanda, no gusahura imitungo ya Kongo. Ntacyo Etienne Tshikededi atakoze kugira ngo Kagame ahuge abo barwanyi ba FDLR cyangwa se ngo ahe ku Rwanda ubukungu bwa Kongo. Aha amasezerano ku by\u2019umutekano yo gufata no kohereza mu Rwanda Abarwanyi ba FDLR, tutibagiwe ibikorwa bya gisirikare byiswe \u201cUmoja\u201d, byagiye bihurirwamo n\u2019ingabo z\u2019u Rwanda (RDF) n\u2019iza Kongo (FARDC), zahize kubura hasi no hejuru FDLR. Aha na none tuba tuvuga amazereno y\u2019ubucuruzi yashyizweho umukono n\u2019ibihugu byombi ku birebana n\u2019ubucuruzi yashyizweho umukono n\u2019Abaperezida bombi Paul Kagame na Antoine Tsishekedi, ku matariki ya 25 na 26 GIcurasi 2021 mu Mijyi ya Goma na Rubavu. Muri ayo u Rwanda rwahawe uburenganzira bwo gutunganya zahabu ya Kongo, ndetse<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>hari n\u2019andi masezerano yo kurwanya uburiganya mu misoro. Nyuma ndetse humvikanye andi masezerano arebana n\u2019iby\u2019umutekano yasinywe n\u2019ibigo bya Polisi z\u2019ibihugu byombi. Ese n\u2019iki koko Kongo itakoze ngo inyure umuturanyi wayo u Rwanda?<\/p>\n<ul class=\"ul1\">\n<li class=\"li2\"><b>Amahanga aramagana imikoranire y\u2019u Rwanda na M23 <\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p class=\"p2\">Nk\u2019uko bisanzwe, intambara zibera muri Kongo, ntabwo zisaba ubuhanga buhanitse mu bugusesenguzi kugira ngo umuntu abone ko ari u Rwanda ruziri inyuma. Aho ikoranabuhanga rimariye guterera imbere buri kantu kose karamenyekana; Umuturage wese yabaye umunyamakuru, indege n\u2019ibyogajuru bitagararagara ariko bifite imbonerakure ni uruhuri. Niyo mpamvu rero amahanga yahagurutse asaba u Rwanda gusigaho gufasha no kuvugira umutwe<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>wa M23. Ubu bufasha bw\u2019u Rwanda bukaba bwaragaragajwe na raporo yakozwe n\u2019impuguke za LONI, itangazwa tariki<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>16 ukuboza 2022.<\/p>\n<p class=\"p2\">Muri iyo raporo y\u2019impuguke za LONI, ubwanditsi bufitiye kopi, mu gice cyiswe <b><i>\u201cUduteroshuma tw\u2019ingabo z\u2019u Rwanda (RDF), ibikorwa bya gisirkare n\u2019ubufasha mu bikoresho bwahawe umutwe wa M23\/ ARC\u201d<\/i><\/b><\/p>\n<p class=\"p2\">Mu gaka ka 47, <i>\u201c Itsinda ryabonye ibimenyetso ku bikorwa bya gisirikare byakozwe n\u2019ingabo za RDF muri Teritwari ya Rutshuru hagati y\u2019ukwezi k\u2019Ugushyingo 2022 n\u2019Ukwakira 2022. Itsinda ryabonye ko kuva kuri Mutarama 2022, byibuze abasirikare 5 ba RDF bafatiwe ku butaka bwa Repubulika iaharanira Demokarasi ya Kongo (Umugereka wa 28)\u201d.<\/i><\/p>\n<p class=\"p2\">Mu gaka ka 48 <i>\u201cAbahamya babibonye n\u2019amaso, abarwanyi ba M23 bafashwe cyangwa bitanze, Ingabo za Kongo (FARDC), sosiyete siviri, abayobozi b\u2019inzego z\u2019ibanze ndetse n\u2019abayobozi b\u2019imitwe<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>yitwaje intwaro babajijwe n\u2019Itsinda, muri gurupema za Kibumba na Buhumba, abo muri Rumangabo, Rugari, Ntamugenga, Kiwanja na Rutshuru, muri Teritwari na Nyiragongo na Rutshuru, bemeza ko hari Ingabo za RDF muri ibyo bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, rimwe bagenda ku mirongo iyo bamaze kwinjira mu Gihugu bavuye mu Rwanda. Ingabo za RDF<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>zikambitseho ahantu hanyuranye, ndetse hamwe na hamwe hagenzuwe n\u2019Itsinda (Reba umugereka 29). Abarwanyi 10 ba M23\/ARC bafashwe ndetse n\u2019ababibonye n\u2019amaso baba muri ibyo bice, bavuze ko RDF ikambika impande hafi y\u2019aho M23\/ARC ikambika ku rugamba. Amashusho n\u2019amafoto yafatiwe mu kirere bigaragaza abasirikare ba RDF mu midugudu no ku bice by\u2019imipaka ndetse n\u2019aho M23\/ARC bakambitse. . Abo basirikare bambaye imyenda y\u2019akazi kandi bafite n\u2019ibikoresho (Umugereka wa<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>30).\u201d <\/i><\/p>\n<p class=\"p2\">Agaka ka 49<i>, \u201cRDF yagabye ibitero ku birindiro bya<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muri Gicurasi na Kamena 2022 (umugereka wa 31); RDF iri yonyine<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>cyangwa iri kumwe n\u2019Abarwanyi ba M23\/ARC, yagabye ibitero ku birindiro bya FARDC (Umugereke wa 32<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>na S\/2022\/479, ibika 60\u221262).<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Byongeye, RDF yahaye M23\/ARC umusada w\u2019abasirikare mu bitero bimwe na bimwe, by\u2019umwihariko iyo habaga hari umugambi wogufata imijyi cyangwa ahantu hihariye. Nk\u2019urugero, muri Gicurasi 2022, M23\/ARC na RDF, bagabiye hamwe igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo, banafata Bunagana muri Kamena 2022 (Umugereka 16).\u201d<\/i><\/p>\n<p class=\"p2\">Agaka ka 50, <i>\u201cKu itariki ya 30 Ukwakira 2022, umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yamaganye igikorwa cyo kuza uruvunge kw\u2019ingabo za RDF zije gushyigikira umutwe w\u2019iterabwoba wa M23 mu kugaba ibitero rusange ku ngabo za FARDC, byagaraye mu minsi ya vuba, kandi ibyo byahuye n\u2019amashusho ya dorone (Umugereka wa 33), kubera iyo mpamvu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>akaba yarahise atangaza iyirukanwa rya Ambasaderi w\u2019u Rwanda I Kinshasa, Vincent Karega\u201d.<\/i><\/p>\n<p class=\"p2\">Agaka ka 51, <i>\u201cMu gusubiza ubusabe bw\u2019amakuru bw\u2019Itsinda, Guverinoma y\u2019u Rwanda yavuze ko RDF itigeze yambuka umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo \u2018ku mpamvu iyo ariyo yose\u2019, ihakana ibirego biyishinja gushyigikira M23\/ARC, ikaba ifata ibyo \u2018nko kugereka ibyaha ku Rwanda nyamara ari ibibazo bya Kongo ubayo\u2019. U Rwanda rwashimangiyeko rutigeze rufasha kandi nta gahunda rufite to gufasha mu gushakira M23\/ARC abarwanyi, haba ku butaka bwayo cyangwa mu Karere\u201d.<\/i><\/p>\n<p class=\"p2\">Si ubwa mbere LONI ikora raporo igaraza ibikorwa bibi by\u2019u Rwanda ku butaka bwa Kongo.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Reka twibutse ko mu kwezi kwa Nzeli 2010, LONI yasohoye raporo yiswe \u201cMapping Report 2010\u201d, yari yakozwe na Komisariya ishinzwe uburenganzira bwa Muntu ya LONI. Iyo raporo yagaragzaga uruhare rw\u2019ingabo z\u2019u Rwanda mu byaha byakozwe ku butaka bwa Kongo kuva 1996 \u22122003; iyo raporo ikaba ivuga ko ibyaha byakorewe Abahutu muri Kongo ari ibyaha by\u2019intambara, byibasiye inyokomuntu ndetse n\u2019ibya jenoside. Iyo raporo nk\u2019ibisanzwe yamagangwe ka Kigali, ku buryo uyivuzeho wese agerekwaho gupfobya Jenoside y\u2019Abatutsi no kugira ingengabitekerezo bya jenoside.<\/p>\n<p class=\"p2\">Hari andi maraporo menshi yagiye ashyira u Rwanda mu majwi mu busahuzi bw\u2019umutungo kamere wa Kongo, ariko byose Kigali itabihakana;<\/p>\n<p class=\"p2\">Nk\u2019uko bimeze ubu, ibihugu by\u2019ibihangange uhereye kuri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, Ubudage, Ubufaransa, byose biramagana u Rwanda, ku ntambara ikomeje guhembera muri Kongo, bagasaba Kagame kuvana ingabo muri Kongo no guhagarika inkunga iyo ariyo yose aha M23\/ARC.<\/p>\n<ul class=\"ul1\">\n<li class=\"li4\"><b>Ingaruka z\u2019iyi ntambara<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p class=\"p4\">Ingaruka z\u2019iyi ntambara ni nyinshi cyane ku Rwanda. Nk\u2019Igihugu kidakora ku Nyanja kandi gikennye u Rwanda rwari rufite inyungu yo kubiba amahoro mu baturanyi, ariko abantu bose batungurwa no kubona Paul Kagame asa n\u2019uwanduranya ku biguhu bituranyi. Abanyarwanda hafi 60% baturiye imipaka babaho ari uko bambutse imipaka. Ibi bibazo rero u Rwanda rukurura ku baturanyi bitera inzara, bikongera ubukene. Ibyo bigakubitiraho gukurura inzangano gahati y\u2019abantu bari basanzwe babanye neza, basabana, bagasangira ubuzima. Ubu Umunyarwanda aranzwe cyane muri Kongo, mu Burundi byo ni ibisannzwe, mu Buganda byo menya yari amayeri y\u2019Inkotanyi na Museveni.<\/p>\n<p class=\"p4\">Ku Bihugu by\u2019inshuti bifata u Rwanda nk\u2019igihugu kica amategeko harimo by\u2019umwihariko Amasezerano\u2212Nyobozi 20988 (Accord\u2212Cadre 20988), avuga ko nta gihugu kigomba kwivanga mu micungire y\u2019ikindi; cyane ahavugwa ko ntagucira akari urutega, cyangwa guha ubufasha ubwo aribwo bwose imitwe yitwaza ibirwanisho; kubaha ubusugire no kutavogera imipaka y\u2019ibihugu bituranyi ndetse no kubaha inyungu zubaharije amategeko z\u2019ibihugu bituranyi cyane cyane ku birebana n\u2019umutekano. Izi ngingo by\u2019umwihariko zirareba u Rwanda. Uku gutsimbarara no kutumva kwa Leta ya Kigali kugiye kongera gutuma Kongo iba ihuriro ry\u2019ingabo z\u2019amahanga dore ko ubu ibihugu byose by\u2019Umuryango w\u2019Ibihugu by\u2019Iburasirazuba (EAC: East Africa Community), byose uko ari 7 uvanemo u Rwanda, byaparitse ibifaru n\u2019imbunda za rutura mu Burasirazuba. Byanga bikunze Kongo igiye kongera kuba isibaniro. Ibi rero uretse no kwangiza isura y\u2019Akarere, umutungo, bizangiza Kongo ku buryo bwose ariko bibabaje cyane izindi miliyoni z\u2019abanyekongo zigiye kongera kuhatikirira, abazarokoka bazaba ari ibihamuke cyangwa barahahamutse.<\/p>\n<p class=\"p4\">Iyi ya M23 na RDF kandi bifite ingaruka zikomeye, aho Leta ya Kagame imaze kubiba ikibazo cy\u2019amoko muri aka Karere ariko agaragaza ko Abahutu bakarimo bose bagomba gupfa cyangwa kugirwa abacakara, ari nako ubona ashishikajwe no gushyira imbere Abatutsi, ugasanga akeka ko bashobora gutegeka aho bari hose nko muri Kongo, nyamara Kongo usanga irimo amoko amagana, kuvuga ko Abatutsi, aribo bayobora Kongo ni ukguteza ibibazo. Kuko Kongo ituwe n\u2019abaturage bagera kuri miliyoni 105, muri bo Abatutsi nta nubwo ari miliyoni 5, ni ukuvuga byibuze 5%. Benshi aha niho nakomeza kwibaza ku bigenda bivugwa mu matamatama ko hashobora kuba hari umugambi wo kugora igihugu cy\u2019Abahima\u2212Tutsi muri Afuruka yo hagati, icyo gihugu akaba ari Igihugu cyagutse kiwabumbira hamwe na za Angola na Kondo Brazaville; Abatanga ubutaka rero babuha Kigali bararye ari menge.<\/p>\n<p class=\"p4\">Abarwanyi ba M23\/ARC bari bakwiye kumenya ko ibyaha barimo gukora birimo ubwicanyi nk\u2019ubwabereye i Kashishe, n\u2019ahandi ari ibyaha byibasiye inyokomuntu bidasaza. Byongeye ntibakwiye kuba ibikoresho bya Kigali kuko uretse bo ubwabo amateka azababaza ibyo barimo gukora, barimo barakururira abavandimwe babo ibyago.<\/p>\n<p class=\"p4\">Abanyekongo bose baba Abayobozi, abaturage basanzwe bari bakwiye kwigira ku mateka y\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi, aho ibibazo byitwaza ubwoko nta kindi byakuruye uretse kurimburana kw\u2019abenegihugu, bikabayara urwango\/ inzigo ikomeye guca. Nibasigeho rero amazi atararenga inkombe. Naho Paul Kagame we icyo afite mu mutwe ni intenkerezo zo kuba igihangange gusa mu Karere kandi kuri uburyo ubwo aribwo bwose bwtuma abigeraho ni bwiza; intekerezo ze ni nk\u2019iz\u2019umugabo witwa Cic\u00e9ron wavuze ngo, <em>\u201cNibanyange, icy\u2019ingenzi ni uko bantinya\u201d<\/em>, cyangwa ngo <em>\u201cImbunda zicecekesha amategeko\u201d.<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Kuva kera na kare Igihugu cy\u2019u Rwanda n\u2019icya Kongo (Za\u00efre), byahoze ari ibihugu bifitanye umubano wihariye. Mbere ya 1994, U Rwanda na Kongo byari bifitanye umubano mwiza udasanzwe, bibanye kivandimwe, abaturage babyo babanye neza, bagenderana, bahahirana haba mu bwenge cyangwa mu bicuruzwa bindi, bakishimira uwo mubano kugeza ubwo bawuririmba. Ariko nyuma [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":46588,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-46809","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc\u2212rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Kuva kera na kare Igihugu cy\u2019u Rwanda n\u2019icya Kongo (Za\u00efre), byahoze ari ibihugu bifitanye umubano wihariye. Mbere ya 1994, U Rwanda na Kongo byari bifitanye umubano mwiza udasanzwe, bibanye kivandimwe, abaturage babyo babanye neza, bagenderana, bahahirana haba mu bwenge cyangwa mu bicuruzwa bindi, bakishimira uwo mubano kugeza ubwo bawuririmba. Ariko nyuma [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc\u2212rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-12-31T18:50:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2022-12-31T18:51:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/11\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1024\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"768\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"13 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE\",\"datePublished\":\"2022-12-31T18:50:42+00:00\",\"dateModified\":\"2022-12-31T18:51:12+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/\"},\"wordCount\":2675,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/11\\\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg\",\"articleSection\":[\"Isesengura\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/\",\"name\":\"RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/11\\\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg\",\"datePublished\":\"2022-12-31T18:50:42+00:00\",\"dateModified\":\"2022-12-31T18:51:12+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/11\\\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/11\\\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg\",\"width\":1024,\"height\":768},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc\u2212rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Kuva kera na kare Igihugu cy\u2019u Rwanda n\u2019icya Kongo (Za\u00efre), byahoze ari ibihugu bifitanye umubano wihariye. Mbere ya 1994, U Rwanda na Kongo byari bifitanye umubano mwiza udasanzwe, bibanye kivandimwe, abaturage babyo babanye neza, bagenderana, bahahirana haba mu bwenge cyangwa mu bicuruzwa bindi, bakishimira uwo mubano kugeza ubwo bawuririmba. Ariko nyuma [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc\u2212rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-12-31T18:50:42+00:00","article_modified_time":"2022-12-31T18:51:12+00:00","og_image":[{"width":1024,"height":768,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/11\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"13 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE","datePublished":"2022-12-31T18:50:42+00:00","dateModified":"2022-12-31T18:51:12+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/"},"wordCount":2675,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/11\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg","articleSection":["Isesengura"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/","name":"RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/11\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg","datePublished":"2022-12-31T18:50:42+00:00","dateModified":"2022-12-31T18:51:12+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/11\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/11\/312874082_4130182120439347_5947316314282279860_n.jpg","width":1024,"height":768},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rdc%e2%88%92rwanda-m23-birangiye-uteje-intamabara-yakarere\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"RDC\u2212RWANDA: M23 BIRANGIYE UTEJE INTAMABARA Y\u2019AKARERE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46809","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=46809"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46809\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":46811,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/46809\/revisions\/46811"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/46588"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=46809"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=46809"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=46809"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}