{"id":4689,"date":"2014-01-15T07:30:45","date_gmt":"2014-01-15T05:30:45","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4689"},"modified":"2014-01-15T07:30:45","modified_gmt":"2014-01-15T05:30:45","slug":"paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/","title":{"rendered":"PAUL KAGAME YAVUGISHIJE UKURI , ati: \u00ab Mwakoze ikosa ryo kungira umuyobozi wanyu \u00bb!"},"content":{"rendered":"<p>Paul Kagame afite byinshi cyane abanyarwanda bamunenga\u00a0! Ariko hari kimwe yakemuye\u00a0. N&#8217;ubwo ari umukuru w&#8217;igihugu, arivugira ubwe ko nta \u00ab\u00a0diplomatie\u00a0\u00bb agira, kandi ntabeshya\u00a0! Bisobanuye ko yivugira ibimujemo byose nta rutangira, akagaragaza imigambi ye mibisha mbere y&#8217;uko ayishyira mu bikorwa na nyuma yo kubikora akaza kubyemera , mu gihe abavugizi be baba benda gushiramo umwuka bagerageza kumukingira ikibaba no guhishira amahano adasiba kubakoresha\u00a0 ! Niko bihora bigenda, tumaze imyaka 20 tubibona.<!--more--><\/p>\n<p>Mu giterane (ngo cy&#8217;amasengesho da!)cyitwa\u00a0<b>National Prayer Breakfast\u00a0<\/b>cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 12 Mutarama 2014, nanone Paul Kagame yafashe iminota 40 n&#8217;amasegonda 13 yo kwivuga ibigwi, yivuga ko ari umwicanyi kabuhariwe utagira icyo yikanga\u00a0 , ntagire n&#8217;uwo atinya\u00a0; yaboneyeho no kwemeza ko we ubwe yiyumva nk&#8217;umuntu\u00a0<b>\u00ab\u00a0wasinyiye\u00a0 \u00a0guhangana\u00a0\u00bb<\/b>, gukomeretsa no kwica abo batabona ibintu kimwe.<\/p>\n<p><i><b>1.Ikibazo ni ikihe\u00a0?<\/b><\/i><\/p>\n<p><span style=\"text-decoration: underline\">IKIBAZO GIKOMEYE<\/span>\u00a0abantu bagomba kumva neza, kugira ngo basobanukirwe neza amagambo ya Kagame , dore aho kiri\u00a0: nk&#8217;uko akomeje kubigaragaza , Paul Kagame afite INDWARA IKOMEYE\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\"><b>mu myumvire ye ya politiki\u00a0<\/b><\/span>kuko hari ibintu bibiri yitiranya ku buryo buteye inkeke\u00a0:<\/p>\n<p>(1)Perezida Paul Kagame yumva ko igihugu cy&#8217;u\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\"><b>Rwanda ari WE ubwe.<\/b><\/span>\u00a0Hanze ye u Rwanda ntiruriho. Ashobora kuba anibwira ko umunsi yapfuye azamanukana n&#8217;u Rwanda mu kuzimu\u00a0!<\/p>\n<p>(2)Paul Kagame yumva ko umunyarwanda wese utemera imiterere n&#8217;imikorere y&#8217;ingoma y&#8217;igitugu cy&#8217;Agatsiko n&#8217;akarengane yubakiyeho\u00a0; uwemeza wese ko hari ukundi u Rwanda rushobora kuyoborwa mu nzira nziza abanyarwanda bose bibonamo agomba gufatwa nk&#8217;<span style=\"text-decoration: underline\"><b>INGAMBNYI n&#8217;UMWANZI W&#8217;IGIHUGU,\u00a0<\/b><\/span>agakanirwa urw&#8217;abagome.<\/p>\n<p>Ni ukuvuga ko hanze y&#8217;ishyaka rye , nta wundi mwenegihugu ufite uburenganzira bwo gutekereza no kugirira igihugu akamaro. Amahano Kagame akora ni aha ashingiye.<\/p>\n<p><i><b>2.Uwo iyi diskuru igamije kubwira ni nde\u00a0?<\/b><\/i><\/p>\n<p>Paul Kagame ntabwo yari azinduwe no kubwira abari mu giterane, abanyamahanga cyangwa abanyarwanda bose muri rusange\u00a0!<\/p>\n<p>Ubutumwa bw&#8217;iyi disikuru Kagame yabugeneye abo yita<span style=\"text-decoration: underline\"><b>\u00ab\u00a0Abanyamurengwe bibagiwe icyabakuye mu buja\u00a0\u00bb<\/b><\/span><b>, \u00ab\u00a0ingambanyi zibagiwe ko icyo baricyo ari iki gihugu cyabibagize\u00a0\u00bb\u00a0,\u00a0<\/b>ni ukuvuga\u00a0:<\/p>\n<p><span style=\"text-decoration: underline\"><b>*By&#8217;umwihariko<\/b><\/span><b>\u00a0:\u00a0<\/b>abakoranye na FPR , cyane cyane abahawe imyanya ikomeye mu gihugu nyuma y&#8217;uko FPR ifashe ubutegetsi ku ruhembe rw&#8217;umuheto mu 1994.<\/p>\n<p><span style=\"text-decoration: underline\"><b>*Ababwirwa mu by&#8217;ukuri\u00a0:<\/b><\/span>\u00a0ni Abenegihugu bo mu bwoko bw&#8217;Abatutsi bashaka impinduka mu butegetsi bwa Kagame, kuko bamaze kubona ko akarengane ingoma ya Paul Kagame yubakiyeho amaherezo kazashyira Abanyarwanda mu mwiryane uzongera ugashora igihugu mu makuba arushije ubukana ayo twanyuzemo.<\/p>\n<p>Umaze kumva izi ngingo tugaragaje haruguru, ashobora kongera agatega amatwi Ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri kiriya giterane, yarushaho gusobanukirwa.<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li><i><b>Amagambo Kagame yakoresheje\u00a0 si ay&#8217;umukuru w&#8217;igihugu, ni ay&#8217;Umuterabwoba (Terroriste) wabigize umwuga !<\/b><\/i><\/li>\n<\/ol>\n<p>Koko rero nyuma y&#8217;iminota 21 avuga ubusa, Paul Kagame yageze aho\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\"><b>agusha ku ntego<\/b><\/span>\u00a0, agaragaza icyo atekereza ku rupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya bakoranye igihe kirekire akaba aherutse guhotorerwa mu gihugu cya Afurika y&#8217;Epfo anigishijwe ikiziriko\u00a0! Iki gikorwa cy&#8217;iterbwoba kikaba cyarasakuje cyane mu mahanga kigatera n&#8217;abanyarwanda benshi agahinda kavanze n&#8217;ubwoba .<\/p>\n<p>Paul Kagame yeruye avuga ko mu by&#8217;ukuri ari we wivuganye Nyakwigendera Patrick Karegeya, kandi ngo akaba yumva abifitiye uburenganzira, ndetse ngo akaba yiteguye kwivugana n&#8217;abandi bose bashaka impinduka nziza mu gihugu , ngo mu rwego rwo &#8220;kurinda ibyo amaze kubaka&#8221;, ni ukuvuga ko yiteguye gukoresha ingufu zose z&#8217;igihugu mu kurengera<span style=\"text-decoration: underline\"><strong>imitungo ye bwite\u00a0<\/strong><\/span>amaze kurunda abikesheje gusahura igihugu na Kongo:<\/p>\n<p>(1)Kagame yanenze \u00ab\u00a0Intore\u00a0\u00bb ze zagize ubwoba bwinshi muri iyi minsi, zigatitizwa n&#8217;iki gikorwa cy&#8217;iterabwoba zari zimaze gukora mu gihugu cy&#8217;abandi, bityo ngo zikaba zimaze iminsi zititira , zikirirwa zandika utugambo mu bitangazamakuru zigerageza kwikuraho icyaha hagamijwe kwikura mu isoni no gukingira ikibaba umutware wazo Paul Kagame.<\/p>\n<p>(2)Kagame yashimye abantu ba \u00ab<b>\u00a0Birihanze\u00a0\u00bb<\/b>\u00a0nka Ministri w&#8217;Intebe Petero Damiyani (na Louise Mushikiwabo) , (babandi bamenyereye kwiterera mu mata nk&#8217;isazi, bakarwana urwo batashoje), wanditse kuri Twitter yigura ngo arebwe neza ngo\u00a0<i><b>\u00ab\u00a0uwo ari we wese wagambanira u Rwanda\u00a0\u00bb<\/b><\/i>\u00a0agomba kwitegura ko bizamugiraho ingaruka\u00a0! Kandi nyine uwo yitagaga ingambanyi ni Patrick Karegeya wari umaze guhotorwa!<\/p>\n<p>Umugabo mbwa aseka imbohe, none ni Karegeya mu kiziriko ,ejo ni Damiyani\u00a0! Ari Kagame ubikoze\u00a0! Ntawe utabinona keretse Damiyani !<\/p>\n<p>(3)Kagame yatoboye yemeza ko ikibazo atari uko \u00ab\u00a0Leta y&#8217;u Rwanda\u00a0\u00bb yaba yarivuganye Patrick Karegeya mu buryo buteye isoni nka buriya , ko ahubwo ikibazo gikomeye ari uko<b>\u00ab\u00a0Intore ze zananirwa gukora ibikorwa by&#8217;iterabwoba\u00a0\u00bb<\/b>nk&#8217;ibyo.<\/p>\n<p>Mu yandi magambo Perezida Paul Kagame arahamagarira abicanyi ba FPR gushishikarira kumara abandi benegihugu bita &#8220;abanzi n&#8217;ingambanyi&#8221; bahorwa gusa ko bamagana akarengane ;Kagame arizeza &#8220;Intore ze&#8221; ko ubwicanyi bwabo n&#8217;iterabwoba ryabo bitazahanwa n&#8217;inkiko ahubwo ko bizafatwa nk&#8217;ibikorwa cy&#8217;Ubutwari\u00a0! Undi mugabo ni uw&#8217;iki !<\/p>\n<p>(4)Kagame yagaye abategetsi b&#8217;abanyamahanga bakomeje kumucyaha no kumushinja kuba inyuma y&#8217;ibikorwa by&#8217;iterabwoba bibangamiye Abanyarwanda n&#8217;ubusugire bw&#8217;ibindi bihugu\u00a0; we abona ngo nta somo bakwiye kumuha kuko nabo ubwabo bakora ibikorwa by&#8217;ubugizi bwa nabi bikubye incuro 1000 ibye mu nyungu z&#8217;ibihugu byabo. Icyo ashingira yemeza ko nawe afite uburenganzira bwo kungikanya ibikorwa by&#8217;urukozasoni ngo kuko n&#8217;ubundi<strong><span style=\"text-decoration: underline\">\u00a0&#8220;iyi si nta kuri ikoresha&#8221;\u00a0<\/span><\/strong>!<\/p>\n<p>Iyo ingoma nk&#8217;izi zigeze mu marembera, kimwe mu bimenyetso zitanga ni uku kwisumbukuruza kw&#8217;abayobozi bazo : hari n&#8217;abaryama bakarota ko bahindutse\u00a0<strong>&#8220;Imana Ishoborabyose&#8221;<\/strong>(Toupuissant), bugacya bategeka abaturage babo gupfukama bakabasenga! Paul Kagame niryo korosi ariho akata !<\/p>\n<p>Ibi birerekana ko nta garuriro, Kagame nta cyo agitinya\u00a0: abaturage, amategeko, amahanga&#8230;. nta kigishoboye kumukoma mu nkokora mu migambi ye mibisha, icyo ashatse cyonyine niryo gikwiye gufatwa nk&#8217;itegeko rivuye mu ijuru ! Iyi ngingo irakomeye cyane Abanyarwanda bakwiye kuyumva neza , bakamenya n&#8217;inyenga umuyobozi nk&#8217;uyu abaganishamo\u00a0! Aho ubu sibwo nyine bakwiye kugira bwangu bakamubwira bati\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\"><b>\u00ab\u00a0slow down\u00a0\u00bb<\/b><\/span>\u00a0(genza make) nk&#8217;uko atahwemye kubyisabira muri iki kiganiro\u00a0?<\/p>\n<p>(5)Kagame yatangaje ko abirirwa bidegembya hanze babiterwa n&#8217;umurengwe wabibagije ko u Rwanda arirwo rwabagize icyo baricyo.<\/p>\n<p>Aha Kagame yaguye ku ijambo. Icy&#8217;ukuri muri ibi avuga ni uko Kagame ari we koko wabagize icyo baricyo ubungubu \u00a0:<span style=\"text-decoration: underline\"><b>IMPUNZI\u00a0!<\/b><\/span><\/p>\n<p><b>Umwanzuro<\/b><\/p>\n<p>(1)Tutabiciye ku ruhande, Paul Kagame akomeje kwibwira ko abenegihugu bo mu bwoko bw&#8217;Abatutsi ari ingaruzwamuheto ze zikwiye kwemera kuba ibikoresho by&#8217;inyungu ze gusa\u00a0, ubutarora ku ruhande. Kuva ku italiki ya 1\/10\/1990, yarabashumuye ngo barimburwe(reba igitabo :\u00a0<strong><em>Kagame a sacrifi\u00e9 les Tutsi<\/em><\/strong>) agira ngo akunde yifatire ubutegetsi mu nyungu ze, none n&#8217;abagerageje bose kumubwiza ukuri, bakagaya akarengane akorera abenegihugu, nibo yita<span style=\"text-decoration: underline\"><b>\u00ab\u00a0Abanyamurengwe bibagiwe icyabakuye mu bucakara !<\/b><\/span><\/p>\n<p>Nyamara\u00a0<strong>UBUCAKARA<\/strong>\u00a0nibwo Kagame akomeje kubatebezamo kandi nyine nibwo barambiwe, bakaba bifuza kubwibohoza!<\/p>\n<p><b>(2)Kagame arashyira nkana Abatutsi mu mayira abiri\u00a0:<\/b><\/p>\n<p>Kuri we (1)bagomba kwemera kumuyoboka buhumyi, akabagaraguza agati uko yishakiye, akabicamo abo adakeneye nk&#8217;ubaga amatungo yiyororeye, akabateranya na bagenzi babo b&#8217;Abahutu hagamijwe inyu ze bwite n&#8217;iz&#8217;umuryango we gusa , (2)babyanga bakaba bahisemo ko abamarira mu kiziriko nka Patrick Karegeya. Kandi si ubwa mbere abicisha\u00a0! nabo ntibabiyobewe.<\/p>\n<p>(3)Igikomeye kurusha byose mu byo Kagame yatangaje, ni uko yerura akagaya \u00a0<strong>&#8220;abakoze\u00a0<\/strong><b>ikosa ryo kumugira umuyobozi w&#8217;igihugu \u00bb, (<\/b>ari nabo yiyemeje kurimbura!)\u00a0kuko mu by&#8217;ukuri ngo yiyiziho ko atari umuntu wifitemo ubushobozi bwo kubaka igihugu &#8220;gituje&#8221;ahubwo akaba yaragaragaje kenshi no mu buryo bunyuranye ko ari umuntu ufite gahunda imwe rukumbi yo guteza amacakubiri n&#8217;imiborogo mu bana b&#8217;u Rwanda\u00a0: \u00a0arigamba ko ngo<span style=\"text-decoration: underline\">\u00a0<\/span><span style=\"text-decoration: underline\"><b>\u00ab\u00a0yasinyiye GUHANGANA\u00a0\u00bb!<\/b><\/span><\/p>\n<p>Guhangana na nde\u00a0? N&#8217;abenegihugu batemera ko ahombora igihugu cyabo barebera\u00a0! Ishyano riragwira, u Rwanda rurongeye rurarigushije<\/p>\n<p>(4)Biragaragarira buri wese ko\u00a0<strong>&#8220;Inzira imwe isigaye&#8221;<\/strong>\u00a0yo kugoboka u Rwanda ari uko abenegihugu b&#8217;intwari kandi bashyira mu gaciro, Abahutu n&#8217;Abatutsi, bagomba kwiyumvamo ko\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\">IGIHE KIGEZE<\/span>\u00a0ngo bashakane , bicarane, baganire, bisuganye(organisation), maze hamwe no gushushanya umushinga ubereye u Rwanda rwa twese, bafatanye :<\/p>\n<p>(a)kwereka Abanyarwanda n&#8217;amahanga ukuntu Kagame n&#8217;Agatsiko ke, mu mvugo no mu ngiro, bibumbiye mu muryango wa FPR bahinduye\u00a0<b>\u00ab\u00a0Umutwe w&#8217;iterabwoba\u00a0\u00bb<\/b>\u00a0ukwiye kongerwa ku rutonde, ugaseswa n&#8217;ingufu z&#8217;Umuryango w&#8217;Abibumbye;<\/p>\n<p>(b)gutobora bakemeza ko Leta iyobowe na Paul Kagame , itakiri Leta ikwiye kwizerwa n&#8217;umuryango mpuzamahanga, ko ahubwo ari\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\"><b>\u00ab\u00a0un ETAT VOYOU\u00a0\u00bb<\/b><\/span>, ni ukuvuga igisa na Leta cyaguye mu maboko y&#8217;abantu bakora nka \u00ab\u00a0Mafia\u00a0\u00bb, bibereye muri \u00ab\u00a0business\u00a0\u00bb yabo bwite, bakifashisha izina n&#8217;inzego zakabaye iza Leta y&#8217;u Rwanda, mu kwiba, kwica, gukwirakwiza ibikorwa by&#8217;iterabwoba mu Rwanda, mu Karere k&#8217;ibiyaga bigari no mu bindi bihugu by&#8217;amahanga . Ibimenyetso birahari. Harabura Abanyarwanda bahagije bazi ubwenge kandi barwiyemeje ngo babibyaze umusaruro muzima!<\/p>\n<p><b><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/05\/thomas.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-3599\" alt=\"thomas\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/05\/thomas-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/b><\/p>\n<p><b>Padiri Thomas Nahimana,<\/b><\/p>\n<p><b>Umuyobozi w&#8217;Ishyaka ISHEMA ry&#8217;u Rwanda.<\/b><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Paul Kagame afite byinshi cyane abanyarwanda bamunenga\u00a0! Ariko hari kimwe yakemuye\u00a0. N&#8217;ubwo ari umukuru w&#8217;igihugu, arivugira ubwe ko nta \u00ab\u00a0diplomatie\u00a0\u00bb agira, kandi ntabeshya\u00a0! Bisobanuye ko yivugira ibimujemo byose nta rutangira, akagaragaza imigambi ye mibisha mbere y&#8217;uko ayishyira mu bikorwa na nyuma yo kubikora akaza kubyemera , mu gihe abavugizi be baba benda gushiramo umwuka bagerageza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":2984,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-4689","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>PAUL KAGAME YAVUGISHIJE UKURI , ati: \u00ab Mwakoze ikosa ryo kungira umuyobozi wanyu \u00bb! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"PAUL KAGAME YAVUGISHIJE UKURI , ati: \u00ab Mwakoze ikosa ryo kungira umuyobozi wanyu \u00bb! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Paul Kagame afite byinshi cyane abanyarwanda bamunenga\u00a0! Ariko hari kimwe yakemuye\u00a0. N&#8217;ubwo ari umukuru w&#8217;igihugu, arivugira ubwe ko nta \u00ab\u00a0diplomatie\u00a0\u00bb agira, kandi ntabeshya\u00a0! Bisobanuye ko yivugira ibimujemo byose nta rutangira, akagaragaza imigambi ye mibisha mbere y&#8217;uko ayishyira mu bikorwa na nyuma yo kubikora akaza kubyemera , mu gihe abavugizi be baba benda gushiramo umwuka bagerageza [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-15T05:30:45+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/\",\"name\":\"PAUL KAGAME YAVUGISHIJE UKURI , ati: \u00ab Mwakoze ikosa ryo kungira umuyobozi wanyu \u00bb! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-01-15T05:30:45+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"588\",\"height\":\"495\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"PAUL KAGAME YAVUGISHIJE UKURI , ati: \u00ab Mwakoze ikosa ryo kungira umuyobozi wanyu \u00bb!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"PAUL KAGAME YAVUGISHIJE UKURI , ati: \u00ab Mwakoze ikosa ryo kungira umuyobozi wanyu \u00bb! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"PAUL KAGAME YAVUGISHIJE UKURI , ati: \u00ab Mwakoze ikosa ryo kungira umuyobozi wanyu \u00bb! - Umunyarwanda","og_description":"Paul Kagame afite byinshi cyane abanyarwanda bamunenga\u00a0! Ariko hari kimwe yakemuye\u00a0. N&#8217;ubwo ari umukuru w&#8217;igihugu, arivugira ubwe ko nta \u00ab\u00a0diplomatie\u00a0\u00bb agira, kandi ntabeshya\u00a0! Bisobanuye ko yivugira ibimujemo byose nta rutangira, akagaragaza imigambi ye mibisha mbere y&#8217;uko ayishyira mu bikorwa na nyuma yo kubikora akaza kubyemera , mu gihe abavugizi be baba benda gushiramo umwuka bagerageza [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-15T05:30:45+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/","name":"PAUL KAGAME YAVUGISHIJE UKURI , ati: \u00ab Mwakoze ikosa ryo kungira umuyobozi wanyu \u00bb! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-01-15T05:30:45+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"588","height":"495"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-yavugishije-ukuri-ati-mwakoze-ikosa-ryo-kungira-umuyobozi-wanyu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"PAUL KAGAME YAVUGISHIJE UKURI , ati: \u00ab Mwakoze ikosa ryo kungira umuyobozi wanyu \u00bb!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4689","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4689"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4689\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4689"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4689"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4689"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}