{"id":4706,"date":"2014-01-20T08:05:53","date_gmt":"2014-01-20T06:05:53","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4706"},"modified":"2014-01-20T08:05:53","modified_gmt":"2014-01-20T06:05:53","slug":"abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/","title":{"rendered":"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa."},"content":{"rendered":"<p><em>(Photo) Prof Jean De la Paix Mupenzi<\/em><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019urupfu rwa Patrick Karegeya havuzwe byinshi cyane. Abenshi bashinje Leta ya Kagame ko ariyo yahitanye Colonel Karegeya, intore ziva inyuma mu kumuhanaguraho icyaha \u00a0ariko ziza gukorwa n\u2019isoni zisanze hari imigambi zishorwamo zitazi ibyayo. Ministri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga yavuze amagambo ateye agahinda yunganirwa na ministri w\u2019intebe maze Kagame we araza yiyemerera ku mugaragaro ko ari we wishe Karegeya.<!--more--><\/p>\n<p>Hagati aho ariko hari igihuha cyavuzwe ngo ko Kagame yapfuye, abantu bava mu mirimo yabo mu mujyi wa Goma ngo barishimira ko Kagame yapfuye. Ababikurikiranira hafi bakemanze Kagame kuba ari we wapanze iki gihuha kugira ngo nibura abantu barangamiye urupfu rwa Karegeya baba baretse kubivuga akibagirana nk\u2019uko ba Sendashonga bahise bibagirana. Gusa rero Kagame yasanze aho iterambere mu itumanaho rigeze, bidashoboka ko ikintu nka kiriya kiba bikibagirana. Ikindi kiyongeraho ni uko ubu mahanga amaze iminsi arangamiye ibibera mu Rwanda no mu karere k\u2019ibiyaga bigari ku buryo bigoye kuyobya uburari.<\/p>\n<p>Ubu noneho igihuha gihari ni ishingwa ry\u2019umutwe wa gisirikare Coalition Forces for Change in Rwanda (CFCR) ngo uhuriweho n\u2019amashyaka atavuga rumwe na leta. Abagaragara ko bashyize umukono kuri iri tangazo ni general Emmanuel Habyarimana, Theobald Gakwaya Rwaka, aba bakaba ari abo mu Ishyaka CNR Intwari, Dr Rudasingwa wo muri RNC, Rutayisire Boniface wo mu ishyaka Banyarwanda, Dr Gasana Anastase na Mukeshimana Isaac bo mu ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi hamwe na Professor Jean De la Paix Mupenzi uvuga ko afite ipeti rya General de Brigade ngo akaba ari nawe uyoboye ingabo.<\/p>\n<p>Iri tangazo rikimara kujya ahagaragara, umuntu wese ushishoza arabona ko hari ikintu cy\u2019amakemwa rifite. Ntibishoboka ko abantu barenga batanu bose b\u2019abahanga bandika itangazo ririmo amakosa. Urugero ni aho bavuga ishyaka ryitwa Amahoro Peace Congres. Iri shyaka ntaho riba. Ikindi kigaragara ni uko amashyaka amwe agiye agira imikono ibiri, twavuga nka CNR hasinye Habyarimana na Rwaka, uretse ko Habyarimana ngo yasinye nk\u2019uhagarariye Inkomarume za CNCD, na PMR Abasangizi ryasinyiwe n\u2019abantu babiri. Ikindi uyu Mupenzi Jean de la Paix asanzwe atazwi muri opposition. Cyakora hari umugabo witwa Mupenzi w\u2019umwarimu wa Kaminuza biherutse kuvugwa n\u2019itangazamakuru ry\u2019u Rwanda ko yatorotse gereza mu Rwanda bakavuga ko yasubiye muri FDLR, wenda wasanga ari uwo.<\/p>\n<p>Inkuru kuri uyu Prof Jean de La Paix zatangajwe na Leta ya Kigali zaje kunyomozwa n\u2019ibaruwa Jean de la Paix Mupenzi yandikiye umunyamabanga mukuru w\u2019umuryango w\u2019abibumbye kuwa 19 Ukuboza 2013 asobanura uko byagenze.<\/p>\n<p>Avuga ko FPR yashakaga ko Mupenzi wari ufite ipeti rya Capitaine, Mbarushimana \u00a0Placide na Mazimpaka Yozefu basubira mu gisirikare bakoherezwa muri Kongo kurwana indi ntambara. Ibi kugira ngo bishoboke babanje guhabwa amapeti yo hejuru Mupenzi ahabwa ipeti rya General de Brigade. Nyuma baje kujyanwa mu rukiko imanza zabo zisubirwamo mu ikinamico barafungurwa bahita bajyanwa Gisenyi aho biteguraga kwambuka bakajya kurwanya MONUSCO n\u2019ingabo za Tanzaniana na Africa y\u2019epfo. Kubera ko batari babyishimiye, bafashijwe n\u2019abandi basirikare, batishimiye gahunda za Kagame muri Congo baratorotse binjira muri Uganda.<\/p>\n<p>Muri iyi baruwa kandi Mupenzi yasabaga ko leta ya Kagame yakwemera gushyikirana n\u2019abatavuga rumwe na yo kandi ko amashyaka yose yahuriza hamwe imbaraga. Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na FPR kandi nayo yahawe copies.<\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko iri tangazo risohoka ngo bamwe mu Banyamashyaka babonye ibaruwa ibasaba kurisinya ariko barahakana kuko babonaga ari ibintu bihubukiwe cyangwa bitajyanye n\u2019imirongo ya politiki bagenderaho. Na none hari amashyaka amaze gutangaza ko atigeze asinya iryo tangazo harimo ahuriye muri plateforme ya RNC, Amahoro People\u2019s Congres n\u2019igice cya FDU Inkingi.<\/p>\n<p>Abanyarwanda barasabwa kwitondera ibyo basoma cyangwa bumva, kuko nta wundi ubifitemo inyungu uretse ushaka ko abantu barangara bakananirwa kwisuganya ngo barwane urugamba rwa politiki birinda gukora amakosa yabayeho mu bihe byashize.<\/p>\n<p><strong>Chaste Gahunde<\/strong><\/p>\n<p>Ushobora kubona ibaruwa ya Mupenzi aha:<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/gahunde.rw-leaks.org\/wp-content\/uploads\/2014\/01\/denouncing-of-criminal-abuses-by-the-government-kigali-on-its-population.pdf\">denouncing-of-criminal-abuses-by-the-government-kigali-on-its-population<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>(Photo) Prof Jean De la Paix Mupenzi Nyuma y\u2019urupfu rwa Patrick Karegeya havuzwe byinshi cyane. Abenshi bashinje Leta ya Kagame ko ariyo yahitanye Colonel Karegeya, intore ziva inyuma mu kumuhanaguraho icyaha \u00a0ariko ziza gukorwa n\u2019isoni zisanze hari imigambi zishorwamo zitazi ibyayo. Ministri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga yavuze amagambo ateye agahinda yunganirwa na ministri w\u2019intebe maze Kagame we [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4707,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-4706","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"(Photo) Prof Jean De la Paix Mupenzi Nyuma y\u2019urupfu rwa Patrick Karegeya havuzwe byinshi cyane. Abenshi bashinje Leta ya Kagame ko ariyo yahitanye Colonel Karegeya, intore ziva inyuma mu kumuhanaguraho icyaha \u00a0ariko ziza gukorwa n\u2019isoni zisanze hari imigambi zishorwamo zitazi ibyayo. Ministri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga yavuze amagambo ateye agahinda yunganirwa na ministri w\u2019intebe maze Kagame we [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-20T06:05:53+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa.\",\"datePublished\":\"2014-01-20T06:05:53+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/\"},\"wordCount\":623,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/\",\"name\":\"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-01-20T06:05:53+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":200,\"height\":200},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa. - Umunyarwanda","og_description":"(Photo) Prof Jean De la Paix Mupenzi Nyuma y\u2019urupfu rwa Patrick Karegeya havuzwe byinshi cyane. Abenshi bashinje Leta ya Kagame ko ariyo yahitanye Colonel Karegeya, intore ziva inyuma mu kumuhanaguraho icyaha \u00a0ariko ziza gukorwa n\u2019isoni zisanze hari imigambi zishorwamo zitazi ibyayo. Ministri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga yavuze amagambo ateye agahinda yunganirwa na ministri w\u2019intebe maze Kagame we [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-20T06:05:53+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa.","datePublished":"2014-01-20T06:05:53+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/"},"wordCount":623,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/","name":"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-01-20T06:05:53+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":200,"height":200},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-barasabwa-kugira-ubushishozi-mu-byo-babwirwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4706","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4706"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4706\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4706"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4706"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4706"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}