{"id":472,"date":"2012-07-21T16:25:34","date_gmt":"2012-07-21T14:25:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=472"},"modified":"2012-07-21T16:25:34","modified_gmt":"2012-07-21T14:25:34","slug":"imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/","title":{"rendered":"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro"},"content":{"rendered":"<p>Mu Rwanda inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro ukorera ikinyamakuru the Chronicles wafashwe agafungwa na polisi y\u2019uRwanda kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2012, uyu munyamakuru yari amaze iminsi aterwa ubwoba n\u2019abantu bataramenyekana bakorera inzego z\u2019umutekano mu Rwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Gasana Byiringiro yarandikiwe ubutumwa bugufi inshuro nyinshi kuri terefone ye igendanwa bumubwira ko agomba kwitondera ibyo arimo gushaka gutangaza. amaze kubona ubwo butumwa bwamuteraga ubwoba yabimenyesheje ubuyobozi bw\u2019ikinyamakuru akorera ko umutekano we ubangamiwe n\u2019abantu atazi, biza no kugeza n\u2019aho ashimutwa atwarwa mu kigo cya gisirikare i Gashora mu karere ka Bugesera aho yahatiwe ibibazo birebana n\u2019inkuru yashakaga kwandika ndetse n\u2019abamufashije kubona amakuru.<\/p>\n<p>Amakuru ikinyamakuru Umusingi gifitiye gihamya aturuka ku bantu batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z\u2019umutekano wabo, aragaragaza neza ko Gasana yarimo akurikirana inkuru irebana n\u2019inyerezwa ry\u2019amafaranga atagira ingano yari yaragenewe kubaka urugomero rw\u2019amashanyarazi rwa Rukarara, rukaba rwaragombaga kubyazwa amashanyarazi angana na megawati 9.5 mu gihe cy\u2019amezi 28 bigatwara Miliyoni 16 z\u2019amadorali ariko bikaba byarananiranye ubu hakaba hashize amezi 64 ariko bikaba biteganyijwe ko kugirango Rukarara ibashe kubyara megawati 9.5 nk\u2019uko byari biteganyijwe hazagenda Miliyoni 26 z\u2019amadolali.<\/p>\n<p>Kubera abanyembaraga bashinjwa kunyereza ayo mafaranga, byatumye n\u2019inteko ishinga amategeko ihagarika icukumbura yakoraga nyuma y\u2019aho isangiye ko ari ngombwa ko abashinjwa kunyereza ayo mafaranga batumizwa mu nteko ndetse bakanakurikiranwa mu butabera.<\/p>\n<p>Iperereza ryacu rigaragaza ko ibikorwa byose byakorwaga ku iperereza ry\u2019inyerezwa ry\u2019amamiliyoni atagira ingano byahagaritswe na kizigenza akaba ari nawe ufite uruhare runini mu kunyereza amafaranga ya Rukarara ariwe Minisitiri w\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage Musoni James kugeza nubu akaba akoresha imbaraga afite kuburyo nta kintu na kimwe kijya ahagaragara kigaragaza uko ayo mafaranga yanyerejwe.<\/p>\n<p>Gihamya dufite kandi zigaragaza ko umunyamakuru Gasana yari yabonye impapuro zigaragaza uko James Musoni na bagenzi be banyereje amafaranga azihawe n\u2019uwahoze akuriye iperereza mu gihugu Col.Emmanuel Ndahiro kuberako azirana urunuka na Minisitiri James Musoni, izo mpapuro zikaba zaranyujijwe kuri Dr Kayumba Christopher akaba ari nawe nyiri ikinyamakuru Chronicles. nyuma amakuru yaje kugera kuri James Musoni yuko umunyamakuru Gasana arimo gukora iperereza ndetse ko yabonye na zimwe muri za gihamya abwira abashinzwe umutekano ko bagomba guhagarika iryo perereza ryakorwaga na Gasana Byiringiro.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego Gasana yatangiye kubona ubutumwa bugufi bumutera ubwoba, bumwe muri ubwo butumwa bukaba bwaragiraga buti <strong><em>\u00bb Amakuru ki Edrice, umeze ute ? Ya baruwa wayikoresheje iki ? Muracyanshakisha ? Birasekeje rwose kora attention mu byo mukora byose. Itondere ibyo gutangaza amakuru uracyari umwana, kandi ntuzi aho ubikorera. N\u2019abatari wowe byaranze sha. Tekereza neza icyo gukora, si ubwoba ngutera gusa witondere imitego yose uhura nayo. Ya baruwa uyitondere kuko yagukoraho utitonze ngo ushishoze. M josh. \u00bb<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ubundi butumwa bwagiraga buti <strong><em>\u00bb Brother Edrisa, ndakugira inama ibintu bibiri. a. hagarika ibintu byose uri gukurikirana nabagushuka bose ngo bazagufasha. b. Kayumba arakubeshya ngo mudushakishe ngo muzatubone kandi arakubeshya ntabwo ari byo. Wowe ufite ububasha bwo kuvuga ko udashaka ko biba birebire bikarangira ariko nubikomeza gukurikirana ibyo utazi ni akazi kawe. Ibi ngibi ubibwire na Kayumba ni inama nakugiraga. Hari ikintu kibi twagutwaye ? Kuki se bagushuka umuntu w\u2019umugabo !M Josh. \u00bb<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Nyuma yuko Dr Christopher Kayumba avugana na komiseri mukuru wa polisi amubwira iby\u2019iterwa ubwoba n\u2019ishimutwa rya Gasana Byiringiro, hatanzwe itegeko ko afatwa agafungwa bityo Gasana Byiringiro aza guhamagarwa ngo afashe polisi mu gutanga amakuru ariko yageze kuri polisi ntayasubira murugo ahita afungwa ndetse n\u2019uwazaga kumureba wese ntiyemererwaga kuburyo yari ameze nk\u2019ufunze azira iterabwoba.<\/p>\n<p>Inkuru zatangiye gucicikana yuko Leta ya Kagame yafunze umunyamakuru ndetse n\u2019imiryango irengera abanyamakuru nka CPJ yandika itangazo yamagana icyo gikorwa. Leta ya Kagame imaze kubona ko biri buyikomerane gufunga umunyamakuru nta gihamya y\u2019ibyo aregwa,Komiseri wa Polisi Gasana yahawe amabwiriza yuko agomba gutera ubwoba umunyamakuru Gasana Byiringiro kugirango avuge ko yabeshsyeye inzego z\u2019umutekano bityo bigaragare ko abanyamakuru bo mu Rwanda baba babeshya ibyo baba bavuga byose ndetse bateshe agaciro n\u2019imiryango irengera abanyamakuru nka CPJ yari imaze kwandika yamagana igikorwa cyo gufunga umunyamakuru.<\/p>\n<p>Gasana Byiringiro yatumijwe mu biro bya Komiseri wa Polisi mu ijoro ryo kuwa 18 ahagana mu masaha ya saa munani atwarwa mu modoka ya polisi ifite plaque nomero RNP 039V akuwe kuri station ya Polisi ku Kicukiro. Gasana yabwiwe ko agomba kuvuga ko yabesheyaraga polisi yakwanga akaba yabura ubuzima bwe cyangwa agafungwa bityo nawe yemera ko azatangariza itangazamakuru ko yikoreraga ubushakashatsi bigatuma abeshyera inzego zishinzwe umutekano.<\/p>\n<p>Andi makuru dufite agaragaza ko kubera imbaraga Musoni afite ndetse n\u2019uburemere bw\u2019inkuru ya Rukarara,byatumye umuyobozi w\u2019ikinyamakuru Dr Kayumba Christopher wakoraga ikiganiro cyitwa Inteko yanyu kuri Televiziyo y\u2019uRwanda buri wa gatandatu ahagarikwa gukora icyo kiganiro kubera ko yarimo ashaka gutumira bamwe mu bayobozi kugirango baganire ku inyerezwa ry\u2019amafaranga ya Rukarara. ibyo byatumye ikinyamakuru Chronicles gihagarara gusohoka kuko ikiganiro Dr Kayumba Christopher yakoraga atahembwaga na ORINFOR kubera icyo kiganiro, ahubwo yari yaremerewe ko ORINFOR izajya imucapira ikinyamakuru cye bikaba byari ingurane ya za services. ingaruka za Rukarara kandi si Kayumba na Gasana Byiringiro byagezeho gusa kuko n\u2019uwahoze ayobora Newtimes ariwe Bideli Joseph yafunzwe akanegura ku mirimo ye kubera kwandika ku inyerezwa ry\u2019amafaranga ya Rukarara.<\/p>\n<p><strong>Nelson Gatsimbazi\/Sweden<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu Rwanda inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro ukorera ikinyamakuru the Chronicles wafashwe agafungwa na polisi y\u2019uRwanda kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2012, uyu munyamakuru yari amaze iminsi aterwa ubwoba n\u2019abantu bataramenyekana bakorera inzego z\u2019umutekano mu Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":473,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,62,63],"tags":[],"class_list":["post-472","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-politiki","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu Rwanda inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro ukorera ikinyamakuru the Chronicles wafashwe agafungwa na polisi y\u2019uRwanda kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2012, uyu munyamakuru yari amaze iminsi aterwa ubwoba n\u2019abantu bataramenyekana bakorera inzego z\u2019umutekano mu Rwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-21T14:25:34+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro\",\"datePublished\":\"2012-07-21T14:25:34+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/\"},\"wordCount\":849,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"Politiki\",\"Ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/\",\"name\":\"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-21T14:25:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"140\",\"height\":\"180\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro - Umunyarwanda","og_description":"Mu Rwanda inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro ukorera ikinyamakuru the Chronicles wafashwe agafungwa na polisi y\u2019uRwanda kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2012, uyu munyamakuru yari amaze iminsi aterwa ubwoba n\u2019abantu bataramenyekana bakorera inzego z\u2019umutekano mu Rwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-21T14:25:34+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro","datePublished":"2012-07-21T14:25:34+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/"},"wordCount":849,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru","Politiki","Ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/","name":"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-21T14:25:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"140","height":"180"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imvo-nimvano-yifungwa-ryumunyamakuru-gasana-byiringiro\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imvo n\u2019Imvano y\u2019ifungwa ry\u2019umunyamakuru Gasana Byiringiro"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/472","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=472"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/472\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=472"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=472"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=472"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}