{"id":4726,"date":"2014-01-24T19:37:49","date_gmt":"2014-01-24T17:37:49","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4726"},"modified":"2014-01-24T19:37:49","modified_gmt":"2014-01-24T17:37:49","slug":"gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/","title":{"rendered":"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana?"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma yo gusoma inkuru iri kuri leprophete ifite umutwe ugira uti: <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/niba-umunyagitugu-kagame-ariwe-kibazo-kuki-igisubizo-cyashakirwa-mu-gushoza-intambara-irimbura-abaturage-binzirakarengane\/\">\u201cNiba umunyagitugu Paul Kagame ariwe kibazo, kuki igisubizo cyashakirwa mu gushoza intambara irimbura abaturage b&#8217;inzirakarengane?\u201d<\/a> nsanze ngomba kugira icyo musubiza kuko nkeka ko yigiza nkana cyangwa akaba yitiranya umukino wa politiki yinjiyemo n\u2019umurimo w\u2019ubusaseridoti!<!--more--><\/p>\n<p>Muri iyi nyandiko ngufi irimo ibitekerezo byanjye, namara kuyisoma, ndamusaba kutazankurikiza imijugujugu ngo gusa n\u2019uko ntumvise ibintu kimwe nawe kuko ndi umwe mubakunda inyandiko ze.<\/p>\n<p>Ubundi ko nigeze kumva Thomas Nahimana avuga ko ikibazo Atari Paulo Kagame ahubwo ari agatsiko k\u2019abantu bake; iyi nyandiko ye akaba ashaka ko bikiza Paulo Kagame wenyine bite? Yaba yarahinduye imyumvire kuri iyi ngingo sinabimenya?<\/p>\n<p>Tugarutse ku iriya nyandiko navuze reka mbanze mugaragarize ko namunenze kuba afata ko ibintu atarimo bidasobanutse neza mwibutse ko ashobora kumva ko ibintu bisobanutse nyamara abandi babona bidasobanutse cyangwa akabona ko ibintu bidasobanutse nyamara hari abandi benshi babona ko bisobanutse.<\/p>\n<p>Mu nyandiko ye aragira ati: <em>\u201cUbwo bushake bwo kwihutisha impinduka bwateye bamwe kwisuganya huti huti mu mpuzamashyaka zitarasobanuka neza zibumbiye ahanini ku gitekerezo cy&#8217;uko bagomba \u00ab kurema imitwe y&#8217;ingabo bagatera u Rwanda !<\/em> \u201d.\u00a0Bwana Thomas Nahimana hano arihuta nk\u2019uwayobye.<\/p>\n<p>Ese Bwana Nahimana yabwiwe n\u2019iki ko ari ibya huti huti?\u00a0Ubundi ayo mashyaka yari asanzwe amuha raporo ku bikorwa byayo ku buryo izo mpuzamashaka zaje zimutunguye? Kuki ashaka gusobanukirwa n\u2019ibikorwa by\u2019andi mashyaka ku buryo ageraho akumva bitarasobanuka kuko we ubwe atarasobanukirwa nibyo barimo?<\/p>\n<p>Hari aho yageze yibaza ibibazo ntekereza ko igisubizo cyacyo cyari ku muyobora bigatuma yandika bike. Icyo kibazo n\u2019iki: <em>\u201cEse koko Abanyarwanda bari ku ngoyi mu Rwanda bakeneye intambara isesa andi maraso nk&#8217;igisubizo cy&#8217;ibibazo bifitiye ?\u201d<\/em><\/p>\n<p>Mushubije namurangira umwanditsi Didas Gasana mu kinyamakuru Umuseso yigeze kwibaza ati: Kuki abanyarwanda bageze aho bifuza intambara kandi isesa amaraso? Igisubizo cy\u2019ikibazo cya Thomas Nahimana kirimo aho. Niba igisubizo kidahagije reka murangire igitabo cy\u2019umuhanga Thomas Malthus (1766 \u2013 1834) mu gitabo cye yise An Essay on the Principle of Population azasanga ko intambara ari bumwe mu buryo Imana yateganije bwo gukemura ibibazo by\u2019ikiremwamuntu.<\/p>\n<p>Umutungo\/ ibiribwa byiyongera gake, abantu bakiyongera cyane; iyo ibitunga abantu byabaye bike bitakibahaza, ibibazo birarota umuti ukaba uw\u2019uko abo bantu bagabanutse! Bagabanuka bate? Iyo bagize amahirwe intambara irarota, ibyorezo by\u2019indwara, impanuka kamere,\u2026 biraza bikabagabanya hagasigara abashoboye guhazwa n\u2019umutungo uhari-niko Thomas Malthus abivuga. Ndetse n\u2019Imana yagiye ikoresha kenshi intambara mu bihe bya cyera; niyo usomye Bibiliya usanga huzuyemo amateka y\u2019intambara. Ndetse yaba mu Islam cyangwa mubakirisitu habaho n\u2019izitwa intambara ntagatifu .<\/p>\n<p>Nubwo asa n\u2019uwamagana abashaka kuzana intambara mu Rwanda zigasesa amaraso y\u2019inzirakarengane, ndasanga yigiza nkana kuko nawe uburyo ashishikaza abanyarwanda gukoresha nabwo byagaragaye henshi ko busesa amaraso. Arashishikaza abanyarwanda kujya mu mihanda bakigaragambya; nyamara aziko ahenshi byabaye abaturage bagiye baraswa bikomeye abarokotse bakagenda mu mivu y\u2019amaraso<\/p>\n<p>Urugero: ibyabaye mu gihugu cyitwa Bahrain turabyibuka ko abaturage bigaragambije bamagana ubwami bwa ba nyamuke ariko bakaraswa kugeza bicujije icyatumye babaho? Muri Misiri\/Egiputa ntamaraso y\u2019inzira karengana yatembye? None ariyibagiza ibyabaye vuba aha muri Ukraine aho perezida aherutse kubwira abaturage ko agiye kubarasa kugeza kuwa nyuma nibadahagarika imyigaragambyo? Icyizere afite cy\u2019uko abanyarwanda nibajya mu mihanda kugaragariza leta ibitagenda inzego z\u2019umutekano zitazabarasa n\u2019ikihe? Aha ndasanga yigiza nkana!<\/p>\n<p>Itandukaniro ry\u2019imyigaragambyo asaba abanyarwanda n\u2019intambara avuga n\u2019uko hamwe haseswa amaraso y\u2019abatitwaje imbunda (abigaragambya) ahandi haseseka kenshi amaraso y\u2019abitwaje imbunda n\u2019abaturage rimwe na rimwe b\u2019aho imirwano yabereye.<\/p>\n<p>Hari ahandi Thomas Nahimana agira ati: <em>\u201c\u2026Babona se guhera iyo za Gisenyi ari yo nzira ya bugufi igera kuri Kagame wiyicariye iwe i Kigali, arya ibye n&#8217;ibyo yibye ntawe umuhagaze hejuru ?\u201d\u00a0<\/em>Ese Thomas Nahimana yaba yibagiwe ko Inkotanyi zahereye m\u2019Umutara zikaruhukira i Kanombe mu ngoro ya Yuvenali Habyarimana.<\/p>\n<p>Yarangije mu mwanzuro agira ati:<em>\u201d Abatekereza guteza intambara mu Rwanda ngo bashaka impinduka yihuse, nibafate intwaro barwane n&#8217;ingabo zirinda Nyirabayazana uzwi neza, ariko bareke kogera uburimiro ku baturage b&#8217;inzirakarengane.\u201d<\/em><\/p>\n<p>None Bwana Thomas Nahimana, asanga abo avuga bafite imigambi yo gutera bahereye aho Kagame atuye aribwo hatameneka amaraso y\u2019abanyarwanda? Hariya I Kigali abatungira agatoki ngo bazabe ariho bahera nta banyarwanda bahagwa b\u2019inzirakarengane? Ese ubundi ko abisobanura neza akavuga n\u2019aho bazahera barwana abizi ate?\u00a0Barabimubwiye ko bazahera I Gisenyi?<\/p>\n<p>Hari aho agera bikansetsa cyane; nk\u2019aho agira ati:<em>\u201d Intambara isaba byinshi : igihe, ibirwanisho, abarwanyi, igihugu kibacumbikira, amafaranga menshi,&#8230;aho abavuga ko intambara ariyo nzira \u00ab efficace \u00bb ibyo byose barabitekereza ?\u201d<\/em>.\u00a0Ndatekereza ko uwatekereza intambara wese ibi aribyo bibazo by\u2019ibanze agomba guheraho gutekereza na mbere y\u2019uko ashaka abasirikare. Sinzi rero impamvu Thomas Nahimana yiha gutanga isomo nk\u2019iri atarigeze arwana intambara iyariyo yose cyangwa ngo atunge imbunda (niko mbitekereza da niba yarayitunze wenda byagira uruvugiro).<\/p>\n<p>Gusa hari ikibazo kimwe nashimye kandi umuntu uwariwe wese woogeza, niba koko hari aboogeza intambara bagombye kwibaza: <em>\u201cAho abarusha abandi koogeza intambara, ubwabo \u00ab bashoboye \u00bb kuyirwana ? Cyangwa ni ukuryoherwa no gushyushya imitwe y&#8217;Abanyarwanda gusa, bigasa no kogeza umupira utabaye ?\u201d<\/em> Ndibaza intambara Thomas avuga barimo koogeza n\u2019iyihe? Ese hari abarimo koogeza intambara idahari ko umupira bawogeza urimo gukinwa?<\/p>\n<p>Jye rero nafashye iyi nyandiko ya Thomas Nahimana mu rwego rw\u2019inyandiko zigamije gushyushya abanyarwanda imitwe gusa. Adutera ubwoba ko byacitse hari intambara igiye kwanduka vuba bityo bitubuze kujya guhinga dufite ubwoba ko tutazasarura.<\/p>\n<p>Birababaje!<\/p>\n<p><strong>Kazubwenge JMV <\/strong><\/p>\n<p>Juba\/ South Sudan<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma yo gusoma inkuru iri kuri leprophete ifite umutwe ugira uti: \u201cNiba umunyagitugu Paul Kagame ariwe kibazo, kuki igisubizo cyashakirwa mu gushoza intambara irimbura abaturage b&#8217;inzirakarengane?\u201d nsanze ngomba kugira icyo musubiza kuko nkeka ko yigiza nkana cyangwa akaba yitiranya umukino wa politiki yinjiyemo n\u2019umurimo w\u2019ubusaseridoti!<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":3599,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4726","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma yo gusoma inkuru iri kuri leprophete ifite umutwe ugira uti: \u201cNiba umunyagitugu Paul Kagame ariwe kibazo, kuki igisubizo cyashakirwa mu gushoza intambara irimbura abaturage b&#8217;inzirakarengane?\u201d nsanze ngomba kugira icyo musubiza kuko nkeka ko yigiza nkana cyangwa akaba yitiranya umukino wa politiki yinjiyemo n\u2019umurimo w\u2019ubusaseridoti!\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-24T17:37:49+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana?\",\"datePublished\":\"2014-01-24T17:37:49+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/\"},\"wordCount\":867,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/\",\"name\":\"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-01-24T17:37:49+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":264,\"height\":191},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana? - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma yo gusoma inkuru iri kuri leprophete ifite umutwe ugira uti: \u201cNiba umunyagitugu Paul Kagame ariwe kibazo, kuki igisubizo cyashakirwa mu gushoza intambara irimbura abaturage b&#8217;inzirakarengane?\u201d nsanze ngomba kugira icyo musubiza kuko nkeka ko yigiza nkana cyangwa akaba yitiranya umukino wa politiki yinjiyemo n\u2019umurimo w\u2019ubusaseridoti!","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-24T17:37:49+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana?","datePublished":"2014-01-24T17:37:49+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/"},"wordCount":867,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/","name":"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-01-24T17:37:49+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":264,"height":191},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gusubiza-ese-aho-padiri-thomas-nahimana-ntiyaba-yigiza-nkana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4726","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4726"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4726\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4726"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4726"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4726"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}