{"id":47408,"date":"2023-04-06T20:37:56","date_gmt":"2023-04-06T18:37:56","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=47408"},"modified":"2023-04-09T20:39:58","modified_gmt":"2023-04-09T18:39:58","slug":"ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/","title":{"rendered":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023."},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z\u2019u Rwanda.<\/p>\n<ol type=\"1\">\n<li>Imyaka 29 irashize twibuka umunsi u Rwanda rwaciwe umutwe maze ababisha bakirara mu benegihugu bakabicamo abatagira ingano muri gahunda yari yatangiye tariki ya 01 Ukwakira 1990 i Kagitumba muri Byumba, n\u2019uyu munsi ikaba igikomeje. Itariki ya 06 Mata 1994 izahora yibukwa nk\u2019umunsi winjije u Rwanda mu mperuka y\u2019igice cy\u2019intambara cyagejeje FPR Inkotanyi ku butegetsi.<\/li>\n<li>Koko rero, ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana, Perezida w\u2019Uburundi Cyprien Ntaryamira, Umugaba w\u2019ingabo D\u00e9ogratias Nsabimana n\u2019abandi bari kumwe, ryaciye igihugu umutwe, haba mu butegetsi bwa gisikare no mu bwa gisiviri haba icyuho mu buyobozi, abaturage basubiranamo.<\/li>\n<li>Mu gihe tuzirikana aya mateka akakaye igihugu cyacu cyanyuzemo reka twibukiranye ibi bikurikira:<\/li>\n<\/ol>\n<ul type=\"1\">\n<li>A. Kuva u Rwanda rwahitamo kugendera ku matwara ya Repubulika na Demokarasi, igice cy\u2019abanyarwanda bari batsimbaraye ku ndonke bakuraga ku butegetsi bw\u2019agatsiko ka cyami cyahisemo guhunga u Rwanda no kurugabaho ibitero by\u2019Inyenzi, byahitanye abantu benshi kugeza mu mwaka wa 1967. Ibyo bitero byari bigamije kugarura Umwami, n\u2019ingoma Kalinga igakomeza igatamirizwa ibishahu by\u2019abahutu.<\/li>\n<li>B. Ibitero by\u2019Inyenzi binaniwe habayeho agahenge maze hategurwa intambara karundura yari igamije kwica abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw\u2019abahutu kugira ngo hasibangane icyitwa majorit\u00e9 cyatumye ubwami butsindwa ruhenu muri Kamaparampaka ya 1961.<\/li>\n<li>C. Igitero cy\u2019itariki ya 01 Ukwakira 1990 cyaje gifite intego yo kumaraho abahutu bose aho bishoboka n\u2019abatutsi bashoboraga kubangamira uwo mugambi mubisha. Intangiriro ya jenoside yakorewe abahutu ni iyo ngiyo.<\/li>\n<li>D. Ku itariki ya 06 Mata 1994, Inkotanyi zishe umukuru w\u2019igihugu n\u2019umukuru w\u2019ingabo zigamije guteza akavuyo no kurema icyuho zanyuramo ngo zigere ku butegetsi. Ni uko icyari jenoside yakorerwaga abahutu cyiyongeraho jenoside yakorewe abatutsi. Mu gihe cyose abasirikare bakuru b\u2019ingabo z\u2019igihugu, (FAR) basabye FPR guhagarika intambara ngo bajye gukiza abaturage bari bahanganye, Inkotanyi zo zarabyanze ndetse zibwira isi yose ko jenoside yarangiye, ngo si ngombwa kuza gutabara, ngo ndetse uzaza gutabara zizamurwanya. Aho hari tariki ya 30 Mata 1994, hashize iminsi 24 indege imaze guhanurwa. Ku rundi ruhande ni ko FPR ikoresheje abatekinisiye (techniciens) bayo bari baracengeye mu mashyaka menshi yashishikarizaga kandi ikerekera abahutu kwica abatutsi kugira ngo koko bigaragare ko abatutsi bari gukorerwa jenoside. Abo batekinisiye ni nabo bafataga amafoto bakajya kuyerekana nk\u2019ibimenyetso takuka by\u2019ibirimo kuba.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Banyarwanda Banyarwandakazi,<\/p>\n<ol start=\"4\" type=\"1\">\n<li>Birababaje kubona akaga kagwiriye u Rwanda gakoreshwa mu nyungu za Politiki, aho guhoza amarira imfubyi n\u2019abapfakazi ahubwo hagahoraho gahunda zikomeza kubatoneka no kubashinyagurira, kubeshyera abahutu batagize uruhare mu bwicanyi, kubuza abatutsi barokowe n\u2019abahutu gutanga ubuhamya, guhiga abahutu hagamijwe kubagerekaho urusyo no kubakura mu kibuga cya politiki, gukoresha inzibutso za jenoside nk\u2019igishoro mu bukerarugendo, cyangwa igikoresho cyo gusaba imfashanyo, n\u2019ibindi byinshi bigamije gutsimbarara ku butegetsi bw\u2019umuntu umwe \u00a0Paul Kagame ubeshya ko ari we rukumbi wahagaritse jenoside. Iyi politiki mbi ya FPR ni iyo kwamaganwa.<\/li>\n<li>Twihanganishije kandi dufashe mu mugongo abo bose babuze ababo kandi turifuriza abatuvuyemo gukomeza kuruhukira mu mahoro. By\u2019umwihariko ariko, ndahamagarira Abanyarwanda b\u2019ingeri zose ngira nti: <em>\u201c<strong>Aho gushaka imbaraga zisenya igihugu mu guhembera umujinya, dushakire imbaraga zubaka mu kwimika kuvugisha ukuri ku byabaye kuko ari byo bizatugeza ku bwiyunge bw\u2019abanyarwanda\u201d.<\/strong><\/em><\/li>\n<li>Ntituzahwema guharanira gushyiraho mu Rwanda ubutegetsi bugendera ku mategeko, buzaha ubutabera buri munyarwanda wagizweho ingaruka n\u2019ubwicanyi, kandi bugahana bwihanukiriye ababiba inzangano mu Banyarwanda kimwe n\u2019abahohotera uburenganzira bwa muntu bose.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Imana ihanagure amarira abanyarwanda bose bashavuye.<\/p>\n<p>Muragahorana Ishema ry\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Bikorewe Montreal<\/p>\n<p>Kuwa 06\/04\/2023<\/p>\n<p>NADINE Claire KASINGE<\/p>\n<p><strong>Perezida.<\/strong><\/p>\n<p><strong>Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2024<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z\u2019u Rwanda. Imyaka 29 irashize twibuka umunsi u Rwanda rwaciwe umutwe maze ababisha bakirara mu benegihugu bakabicamo abatagira ingano muri gahunda yari yatangiye tariki ya 01 Ukwakira 1990 i Kagitumba muri Byumba, n\u2019uyu munsi ikaba igikomeje. Itariki ya 06 Mata 1994 izahora yibukwa nk\u2019umunsi winjije u Rwanda mu mperuka y\u2019igice cy\u2019intambara [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":42072,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-47408","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z\u2019u Rwanda. Imyaka 29 irashize twibuka umunsi u Rwanda rwaciwe umutwe maze ababisha bakirara mu benegihugu bakabicamo abatagira ingano muri gahunda yari yatangiye tariki ya 01 Ukwakira 1990 i Kagitumba muri Byumba, n\u2019uyu munsi ikaba igikomeje. Itariki ya 06 Mata 1994 izahora yibukwa nk\u2019umunsi winjije u Rwanda mu mperuka y\u2019igice cy\u2019intambara [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-04-06T18:37:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2023-04-09T18:39:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"797\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"733\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023.\",\"datePublished\":\"2023-04-06T18:37:56+00:00\",\"dateModified\":\"2023-04-09T18:39:58+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/\"},\"wordCount\":576,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/07\\\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/\",\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/07\\\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png\",\"datePublished\":\"2023-04-06T18:37:56+00:00\",\"dateModified\":\"2023-04-09T18:39:58+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/07\\\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/07\\\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png\",\"width\":797,\"height\":733,\"caption\":\"Nadine Claire Kasinge, umukuru w'ishyaka Ishema\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023. - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z\u2019u Rwanda. Imyaka 29 irashize twibuka umunsi u Rwanda rwaciwe umutwe maze ababisha bakirara mu benegihugu bakabicamo abatagira ingano muri gahunda yari yatangiye tariki ya 01 Ukwakira 1990 i Kagitumba muri Byumba, n\u2019uyu munsi ikaba igikomeje. Itariki ya 06 Mata 1994 izahora yibukwa nk\u2019umunsi winjije u Rwanda mu mperuka y\u2019igice cy\u2019intambara [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2023-04-06T18:37:56+00:00","article_modified_time":"2023-04-09T18:39:58+00:00","og_image":[{"width":797,"height":733,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023.","datePublished":"2023-04-06T18:37:56+00:00","dateModified":"2023-04-09T18:39:58+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/"},"wordCount":576,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/","name":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png","datePublished":"2023-04-06T18:37:56+00:00","dateModified":"2023-04-09T18:39:58+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/Skjermbilde-2021-07-01-kl.-08.00.02.png","width":797,"height":733,"caption":"Nadine Claire Kasinge, umukuru w'ishyaka Ishema"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ishema-ryu-rwanda-ku-itariki-ya-06-mata-2023\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA ISHEMA RY\u2019U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47408","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=47408"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47408\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":47409,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47408\/revisions\/47409"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/42072"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=47408"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=47408"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=47408"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}