{"id":4746,"date":"2014-01-27T21:23:53","date_gmt":"2014-01-27T19:23:53","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4746"},"modified":"2020-03-28T11:01:36","modified_gmt":"2020-03-28T09:01:36","slug":"fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/","title":{"rendered":"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha!"},"content":{"rendered":"<p>Muri iyi minsi hamenyekaniye amakuru y\u2019uko Leta y\u2019u Rwanda itangiye gushyira ingufu mu itezwa cyamunara ry\u2019imitungo y\u2019umunyemari w\u2019umunyarwanda F\u00e9licien Kabuga, ndetse ubu imitungo imwe ikaba yaratangiye gutezwa cyamunara.<!--more--><\/p>\n<p>Amakuru atugeraho aravuga ko hari ikimeze nk\u2019urujijo rwinshi mu buryo iki kibazo giteye. Ibyo byatumye ubwanditsi bw\u2019urubuga The Rwandan rushaka abo mu muryango w\u2019umunyemari F\u00e9licien Kabuga ngo batwibwirire ubwabo uko ikibazo giteye dore ko hari byinshi bikiri urujijo ndetse hakaba na byinshi bivugwa n\u2019abatarabihagazeho akenshi babikura mu makuru afite izindi nyungu aba ahishe inyuma.<\/p>\n<p>Mu kiganiro The Rwandan yagiranye n\u2019uyu muryango hari byinshi twabonye bitandukanye n\u2019ibyo benshi bibaza. Icyo twashoboye kubona n\u2019uko umuryango wa F\u00e9licien Kabuga ari umuryango usanzwe nk\u2019uw\u2019abandi banyarwanda, wicisha bugufi, ufite umuco kandi w\u2019abakristu. Bitandukanye cyane n\u2019ibyo benshi bibwira.<\/p>\n<p>Twaganiriye na <b>Donatien KABUGA<\/b>, umuhungu we, atubwira muri make uko ikibazo giteye.<\/p>\n<figure id=\"attachment_4748\" aria-describedby=\"caption-attachment-4748\" style=\"width: 671px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yibyayi-ya-Kabuga-muri-Kiyombe-na-Mukarange.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4748    \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yibyayi-ya-Kabuga-muri-Kiyombe-na-Mukarange.jpg\" alt=\"imirima y'ibyayi ya Kabuga muri Kiyombe na Mukarange\" width=\"671\" height=\"504\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yibyayi-ya-Kabuga-muri-Kiyombe-na-Mukarange.jpg 2592w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yibyayi-ya-Kabuga-muri-Kiyombe-na-Mukarange-300x225.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yibyayi-ya-Kabuga-muri-Kiyombe-na-Mukarange-1024x768.jpg 1024w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yibyayi-ya-Kabuga-muri-Kiyombe-na-Mukarange-160x120.jpg 160w\" sizes=\"auto, (max-width: 671px) 100vw, 671px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4748\" class=\"wp-caption-text\">imirima y&#8217;ibyayi ya Kabuga muri Kiyombe na Mukarange<\/figcaption><\/figure>\n<p><b><em>Mbere na mbere mushobora gutangira mutubwira muri make uwo Bwana F\u00e9licien Kabuga ari we, amateka ye, ibikorwa yakoze n\u2019uburyo yabayeho?<\/em><\/b><\/p>\n<p>Bwana F\u00e9licien Kabuga yavutse mu ntangiriro ya za 1930 mu muryango uciriritse wo muri Komini ya Mukarange, muri Perefegitura ya Byumba. Yiyigishije gusoma no kwandika kuko ntiyagize amahirwe yo kujya mw\u2019ishuri.<\/p>\n<p>Bwana F\u00e9licien Kabuga, ni icyo bita mu rurimi cy\u2019icyongereza: self-made man. Ni umuntu wavuye ku busa akiyubakira umutungo ugaragara. Yatangiye akiri muto. Ifaranga rye rya mbere yarikoreye afite imyaka 12, agurisha ibisobane yabaga yiboheye ubwe. Buhoro buhoro, yagiye ashyira udufaranga ku ruhande, twatumye agura umunyu yagurishaga mw\u2019isoko.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 1955, nibwo yabonye uburenganzira bwifuzwa cyane bwo kwiyandikisha\u00a0 kuri Registre de Commerce. Nibwo rero yubakaga inzu muri Centre de N\u00e9goce ya Rushaki, Komine ya Kiyombe, Perefegitura ya Byumba, kugira ngo akoreremo ubucuruzi bwe. Yahagurishaka ibicuruzwa by\u2019amoko atandukanye.<\/p>\n<p>Mu ntangiriro ya za 1970, abona ko umujyi wa Rushaki utagihaza ubucuruzi bwe, yimukiye i Kigali, aho yari amaze kuzuza inzu ya etaje imwe, yari igenewe guturamo kimwe no gucururizamo. Nibwo rero yageze ku ntera yo kuba utumiza ibintu mu mahanga (Importateur). Yatangiye atumiza caguwa zo mu Buholandi, Amerika no mu Bubirigi.<\/p>\n<p>Hanyuma rero, nibwo Bwana F\u00e9licien Kabuga, yagiye atumiza za Amerika, Uburaya, Aziya no muri Afurika ibindi bicuruzwa byinshi binyuranye nk\u2019amatara, ibikoresho byo mu rugo bikoreshwa n\u2019amashanyarazi (Firigo, amashyiga yo gutekaho), peteroli yo mu matara, imyenda, ibikoresho by\u2019ubuhinzi (amasuka, ibitiyo, imipanga, amapiki n\u2019ibindi\u2026), ibiryo (Umuceri, isukari, amata y&#8217;ifu), ibikoresho byo mu rugo (amabinika, amasahani, amatasi, amasafuriya, amapanu, amapalato y\u2019idongo cyangwa ya seramiki, teremusi, imitaka n\u2019ibindi\u2026), ibikoresho by\u2019ubwubatsi (amatiyo PVC, ferabeto, amabati, ingorofani n\u2019ibindi\u2026)<\/p>\n<p>Bwana F\u00e9licien Kabuga, ntiyashoye imari gusa mu bucuruzi mpuzamahanga gusa, yagiye ashora imari ye mu bindi bipande by\u2019ubukungu bw\u2019igihugu. Ni uko yashoye imari mu bwikorezi bw&#8217;imizigo (Transport), mu buhinzi bw\u2019icyayi, mu nganda no mu mazu.<\/p>\n<p>Ku itariki ya 6 Mata 1994, yari atunze amakamyo akururana agenda amahanga arenga 40, imilima y\u2019icyayi isaga hegitari 350, uruganda rusya ingano zisaga toni 39000 ku mwaka mu mujyi wa Byumba, amazu ya rutura menshi mu mujyi wa Kigali, harimo inzu nini mu Muhima ikubiyemo ihoteri, ibiro, ibyumba byo gukodeshwa, super-march\u00e9, n\u2019ibindi nk\u2019amadepo y\u2019ibicuruzwa i Gikondo, amazu yo guturamo ku Kimihurura, i Remera, i Nyange muri Mukarange i Byumba ku ivukiro n\u2019andi mazu menshi akodeshwa ku Kimihurura.<\/p>\n<p>Bwana Felisiyani Kabuga yari afite ndetse n&#8217;imigabane muri Banque Commerciale du Rwanda (BCR), muri Banque Continentale Africaine (BACAR), muri La Rwandaise (Ubu yabaye Akagera Motor), muri Soci\u00e9t\u00e9 de Transport Internationale du Rwanda (STIR) no mu yandi masosiyete.<\/p>\n<p>Uwo mutungo wose, maze kuvuga, n\u2019ibicuruzwa byose byari mu ma depo yo mu Muhima, i Gikondo, i Byumba, no muri Quartier Commercial y\u2019i Kigali, kimwe n\u2019amafaranga byagiye bibyara kuva muri 1994 bigize ubutunzi ubutegetsi bwa FPR bwigaruriye kandi budashaka kuzasubiza no kwishyura kuri bene byo nk&#8217;uko amategeko abiteganya.<\/p>\n<p>Mu mirimo ye, Bwana F\u00e9licien Kabuga ntiyari ashishikarijwe n\u2019inyungu y\u2019amafaranga gusa, yarebaga n\u2019akamaro yagirira abaturage. Niko rero mugushaka guteza imbere ibyaro, mukurwanya ubukene bwababituye, no kurwanya uguhunga ibyaro by\u2019abantu baza mu mijyi, yahisemo gushinga uruganda rusya ingano muri perefegitura ya Byumba kandi inyungu y\u2019amafaranga yari kuba nyinshi iyo arushinga mu murwa mukuru. Urwo ruganda rwari rubeshejeho imiryango isaga 500.<\/p>\n<p>Bwana F\u00e9licien Kabuga yari kandi ashishikarijwe n\u2019ibibazo by\u2019imibereho y\u2019abaturage kimwe n\u2019iby\u2019inyokumuntu yiboneraga. Nibwo rero kugira ngo yorohereze urubyiruko kugera ku mashuri, yashinze, biturutse ku gitekerezo cye no ku mafaranga ye bwite, ishuri ryisumbuye (secondaire) ry\u2019ubucuruzi n\u2019ubukungu i Rushaki kandi, mu ntambara ya 1990 &#8211; 1994, yakoze igikorwa cyo gufasha abavuye mu byabo i Byumba.<\/p>\n<p>Uwo ni we Bwana F\u00e9licien Kabuga nyawe, umucuruzi bashatse gutandukanya burundu n\u2019umulyango we, n\u2019ibintu bye kimwe n\u2019igihugu cye bakoresheje kumushinja ibinyoma. Mu byo twunva, bamushinja ngo ko yatumije imipanga, ko yashoye imari muri RTLM n\u2019ibindi bakomeza bahimba.<\/p>\n<p>Kuva igihe yasimbutse umutego wa FPR wo kumwivugana muri Kenya, kandi agasanga nta butabera buhamye mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Bwana F\u00e9licien Kabuga abaho atandukanye n\u2019umulyango we, yihishe, mu gihe ategereje ko ukuri kubimwerekeye kujya ahagaragara.<\/p>\n<p>Bwana F\u00e9licien Kabuga, ntabwo ari umwicanyi nk&#8217;uko bamwe bashaka kubihamya mu gihugu cyangwa mu mahanga. Abanyarwanda bamuzi ahubwo nk\u2019umunyemari bubahira imyitwarire ye, ukwicisha bugufi, ukudakabya mu bitekerezo bye kimwe n\u2019umwete mu mirimo ye. Bamuzimo umuntu wiyushye akuya kandi wageze aho yageze ari we wenyine abikesheje. Nta butegetsi bwa politiki bwabimufashijemo. Yabanye n\u2019abantu bose nta gukurukiza ibitekerezo bya politiki, by\u2019amadini, ubwoko se cyangwa akarere.<\/p>\n<figure id=\"attachment_4749\" aria-describedby=\"caption-attachment-4749\" style=\"width: 647px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/ahahoze-inzu-yigorofa-ya-Kabuga-i-Remara-yasenywe-ningabo-za-FPR-mu-1994.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4749  \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/ahahoze-inzu-yigorofa-ya-Kabuga-i-Remara-yasenywe-ningabo-za-FPR-mu-1994.jpg\" alt=\"ahahoze inzu y'igorofa ya Kabuga i Remara (yasenywe n'ingabo za FPR mu 1994)\" width=\"647\" height=\"485\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/ahahoze-inzu-yigorofa-ya-Kabuga-i-Remara-yasenywe-ningabo-za-FPR-mu-1994.jpg 799w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/ahahoze-inzu-yigorofa-ya-Kabuga-i-Remara-yasenywe-ningabo-za-FPR-mu-1994-300x224.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/ahahoze-inzu-yigorofa-ya-Kabuga-i-Remara-yasenywe-ningabo-za-FPR-mu-1994-160x120.jpg 160w\" sizes=\"auto, (max-width: 647px) 100vw, 647px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4749\" class=\"wp-caption-text\">Ahahoze inzu y&#8217;igorofa ya Kabuga i Remera (yasenywe n&#8217;ingabo za FPR mu 1994)<\/figcaption><\/figure>\n<p><em><b>Hari amakuru twumva ashyira Bwana F\u00e9licien Kabuga mu rwego rwa ba ruharwa ngo bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Igikunze kuvugwa ngo ni ibijyanye na RTLM no kugura imihoro. Mwagira icyo mubitubwiraho?\u00a0<\/b><\/em><\/p>\n<p><b><\/b><span style=\"text-decoration: underline;\">Ku byerekeye RTLM\u00a0:<\/span><\/p>\n<p>Kuri Bwana F\u00e9licien Kabuga, RTLM yari isosiyeti y\u2019ubucuruzi nk\u2019iyindi. Nk&#8217;uko nabivuze haruguru, Bwana F\u00e9licien Kabuga yashoye imari ndetse agura imigabane mu duce twinshi tw\u2019ubukungu bw\u2019igihugu. Muri transport na STIR, mu kugurisha amamodoka na LaRwandaise, mu ma banki nka BACAR na BCR, \u00a0N&#8217;uko buri munyemari yashakishaga aho gushora ifaranga heza.<\/p>\n<p>Igitekerezo cya RTLM bakimugejejeho mu gihe hazaga programme nshyanshya y\u2019ubukungu bw\u2019igihugu ishyigikiwe n\u2019ikigega mpuzamahanga cy\u2019imari (Fond Mon\u00e9taire nternational) yari igamije kwagura ipiganwa mu bucuruzi (concurrence).<\/p>\n<p>Ni ukuvuga ko iyamamaza ry&#8217;ibicuruzwa (Publicit\u00e9s)\u00a0 ryari rigiye kubona amasoko mashyashya. Ni ukuvuga ko umugambi wari uguha abacuruzi n\u2019abandi bafite icyo kwamamaza urubuga rwo kubikora kandi bigatuma no mu rwego rw\u2019amashyaka menshi yaramaze kwemerwa, ufite icyo kuvuga yakivuga.<\/p>\n<p>RTLM rero, ku mucuruzi nka F\u00e9licien Kabuga, yari igitekerezo cyiza cyo gushoramo imari. Yashinzwe binyuze mu mategeko nk&#8217;uko byari biteganyijwe mu byerekeye gushinga amasosiyete.<\/p>\n<p>RTLM rero yari isosiyete ikurikiza amategeko, statuts zazo zari zarasohowe muri Journal Officiel. Ndetse, hari amasezerano y\u2019ishinga n\u2019iyobora rya RTLM yari yarateganyijwe na Ministre w\u2019Itangaza Makuru. Akadomo ka 2 k\u2019ingingo ya gatanu karagira kati\u00a0 <em>\u00ab\u00a0RTLM yiyemeje kudasohora ibiganiro biteza urwangano, imvururu cyangwa se itandukana iryo ari ryo ryose mu baturage\u00a0\u00bb.<\/em><\/p>\n<p>Kuba Bwana F\u00e9licien Kabuga yarashyizwe ku mutwe wa Comit\u00e9 d\u2019Initiative, ntabwo ari uko ari we wari warashoye amafaranga menshi muri iyo sosiyete, ahubwo ni uko yari azwi\u00a0 ko ari umucuruzi ukomeye bityo bikaba byatuma n\u2019abandi bacuruzi bashoramo imari.<\/p>\n<p>Ntabwo rero Bwana F\u00e9licien Kabuga ari we wari ufitemo imigabane myinshi muri RTLM, kuko yari afitemo 1% y\u2019imigabane. Izina rya Perezida wa Komite d\u2019Initiative nta burenganzira na bumwe ryamuhaga mu kuyobora sosiyete, mu kugena imiyoborere ya buri munsi cyangwa se muguhitamo ibiganiro. Byaba mu bitekerezo cyangwa se mu bikorwa, ntabwo yigeze aba umuyobozi wayo cyangwa se umunyamakuru. Statuts za RTLM zigaragaza ku buryo bwunvikana kandi busobanutse inzego zari zibishinzwe.<\/p>\n<p>Birumvikana kandi ko niba hari uwavuze amagambo adakwiye kuri radio RTLM yisobanura. Ikidasubirwaho ni uko Bwana F\u00e9licien Kabuga atigeze agira igitekerezo cyo gukwiza urwangano mu baturage kandi ko nta n\u2019ikintu na kimwe yigeze akora cyabitera.<\/p>\n<p><span style=\"text-decoration: underline;\">Ku byerekeye imipanga\u00a0:<\/span><\/p>\n<p>Icyo kirego gishingiye ku kintu kidashyitse, gutumiza imipanga mu mahanga. Abarwanya Bwana F\u00e9licien Kabuga bagendera ku kutamenya kw&#8217;abanyamahanga uko ibintu bimeze mu Rwanda, bityo bagashaka gukwiza ikinyoma ngo imipanga yatumijwe bwa mbere mu mateka y&#8217;u Rwanda hagati 1990 na 1994, nk\u2019intwaro yo kwica abatutsi. Ku batabizi, twagiraga ngo tubamenyeshe ko mu Rwanda kuva kera na mbere, imipanga kimwe n\u2019amasuka, iri mu bikoresho bya ngombwa by\u2019abahinzi n\u2019aborozi, bagize 90 kw\u2019ijana by\u2019abaturage. Ndetse n\u2019abatuye imijyi barayikoresha kugira ngo bateme ibiti bigize ibipangu, base inkwi n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Ets K.F. (Etablissements Kabuga F\u00e9licien), mu biyerekeye, yatumije imipanga kuva muri 1981, ntabwo yigeze iyitanga, yarayicuruzaga nk\u2019ibindi bicuruzwa nk&#8217;uko nabivuze haruguru. Ntabwo yari yonyine muri ubwo bucuruzi, nta n&#8217;ubwo ari yo yatumizaga myinshi. Nk\u2019uko Ets\u00a0 Jobanputras Suresh, igikora mu Rwanda na n\u2019ubu mu buryo kandi bwemewe n\u2019amategeko, yatumije iyikubye inshuro eshatu. Ndetse, n\u2019abatutsi ubwabo, nka Uzziel Rubangura, barayitumizaga. Umupanga n\u2019igikoresho gifite umwanya munini mu buzima bwa buri munsi bw\u2019abanyarwanda ku buryo kuwutumiza no kuwugurisha bikomeje kuba ubucurunzi busanzwe, no ku ngoma ya FPR.<\/p>\n<p>Twibutse ndetse ko uruganda rwakoraga imipanga, Rwandex Chilington, rwabagaho mu Rwanda kandi rukaba ntaho rwari ruhuriye na Bwana F\u00e9licien Kabuga. Gutumiza mu mahanga imipanga kandi hari hari uruganda ruyikora byategwaga n\u2019uko, urwo ruganda ntirwashoboraga guhaza isoko ryo mu gihugu.<\/p>\n<p>Twibutse kandi ko na Croix-Rouge ubwayo, mu bikoresho yahaga abavuye mu byabo, babaga bahunze intambara bari mu nkambi, nk\u2019ab\u2019i Nyacyonga,\u00a0 habaga harimo isafuriya, ikiringiti, ihema kimwe n\u2019umupanga.<\/p>\n<figure id=\"attachment_4750\" aria-describedby=\"caption-attachment-4750\" style=\"width: 622px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura-1.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4750\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura-1.jpg\" alt=\"Inzu yo guturamo ya Kabuga ku Kimihurura 1\" width=\"622\" height=\"467\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura-1.jpg 778w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura-1-300x225.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura-1-160x120.jpg 160w\" sizes=\"auto, (max-width: 622px) 100vw, 622px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4750\" class=\"wp-caption-text\">Inzu yo guturamo ya Kabuga ku Kimihurura<\/figcaption><\/figure>\n<p><em><b>Iyo mucishirije musanga ari iki kitavugwa ku mugaragaro cyaba gituma ubutegetsi buriho mu Rwanda bwibasira Bwana Kabuga?<\/b><\/em><\/p>\n<p><b><\/b>Muri uko kwibasira Bwana F\u00e9licien Kabuga, twagiraga ngo twibutse ko ubutegetsi bwa FPR bwanashatse kumwivugana muri Kenya mu Kuboza 1995 nuko Imana ikinga ukuboko.<\/p>\n<p>Impamvu tubona zituma Bwana Kabuga yibasirwa n&#8217;eshatu:<\/p>\n<p>1\/ FPR Inkotanyi zibonamo Bwana F\u00e9licien Kabuga umunyemari ushobora gufasha abarwanya ubutegetsi bw\u2019I Kigali bw\u2019ubu. Ibyo kandi ntabwo bijyanye n\u2019ukuri.<\/p>\n<p>2\/ Ubutegetsi buriho, bufite ubwoba bwo kumwishyura akayabo k\u2019amafaranga bumungomba kubera kuba barashenye inzu ye yo kubamo y\u2019I Remera, kuba barasahuye amadepo ye y\u2019I Gikondo barangiza bakayagira gereza, kuba barasahuye amadepo ye yo mu Muhima, yo muri Centre Commercial kimwe n\u2019ayo mu ruganda rusya ingano rw\u2019I Byumba. Kuba barafashe inzu ye yo mu Muhima bakayikoreramo kandi no kuba ari bo barya amafaranga yose aturuka mu mitugo ye yose, ibyo byose bikaba bibaye imyaka 20 nta n\u2019urumiya bamuha. Kuva kera, umulyango wa Bwana F\u00e9licien Kabuga wagerageje gusubirana imitungo yawo, ntacyo bitanga, ahubwo ubutegetsi bwagiye bukwirakwiza ngo imitungo twarayisubiranye kandi atari byo. Twohereje procurations nkuko bamwe babigenza, zigezeyo, uwo twari twazihaye, ubutegetsi burazimwambura.<\/p>\n<p>3\/ Urebye amahano yabereye mu gihugu cyacu, bigatuma hagomba kwerekanwa abayateye, Bwana F\u00e9licien Kabuga ari mu byitwazo biri kw\u2019isonga ku bamurwanya.<\/p>\n<p>Rero abo bamurwanya basanze ibiboherera ari ukuguma bamuhimbira ibirego bidafite ishingiro uko igihe gihita no gushaka kwicisha inzara umuryango we kugira ngo ntazashobore kubarega nk&#8217;uko byakagombye.<\/p>\n<p>Igihe kirageze kugira ngo hubahirizwe itegeko rivuga ko umuntu wese utari wakatirwa n&#8217;urukiko aba ari umwere. Iryo tegeko, rero, rigomba no kubahirizwa kuri Bwana F\u00e9licien Kabuga n\u2019umuryango we.<\/p>\n<p>Igihe kirageze kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bwa Bwana F\u00e9licien Kabuga n\u2019umuryango we, ahasigaye bakabareka bakabaho mu mahoro.<\/p>\n<figure id=\"attachment_4751\" aria-describedby=\"caption-attachment-4751\" style=\"width: 645px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4751 \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura.jpg\" alt=\"Inzu yo guturamo ya Kabuga ku Kimihurura\" width=\"645\" height=\"484\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura.jpg 717w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura-300x225.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-yo-guturamo-ya-Kabuga-ku-Kimihurura-160x120.jpg 160w\" sizes=\"auto, (max-width: 645px) 100vw, 645px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4751\" class=\"wp-caption-text\">Inzu yo guturamo ya Kabuga ku Kimihurura<\/figcaption><\/figure>\n<p><em><b>Muri iyi minsi haravugwa ikibazo cy\u2019itezwa cyamunara ry\u2019imitungo yanyu, mbere y\u2019iri tezwa cyamunara iyi mitungo yacungagwa na nde? Ni inde wakira amafaranga avuye muri iyo mitungo? Ibi byo guteza cyamunara kuki bije ubu nyuma y\u2019imyaka 20? Mubona hari impamvu itumye biba ubu?<\/b><\/em><\/p>\n<p><b><\/b>Nk&#8217;uko twabisobanuye mw\u2019ibaruwa twoherereje Minisitiri w\u2019ubutabera, Bwana Johnston Busingye ku ya 30\/10\/2013, n\u2019andi mabaruwa menshi twoherereje nyuma yaho umukuru w\u2019igihugu, Bwana Paul Kagame, cyangwa se amatangazo yakozwe na CLIIR (Umuryango uyobowe na Joseph Matata, ushinzwe kurwanya umuco w&#8217;akarengane no kudahana mu Rwanda) ku ya 04\/11\/2013, twagaragaje ko nta mpanvu n\u2019imwe isobanura uguteza cyamunara umutungo w\u2019umuryango wa Bwana F\u00e9licien Kabuga.<\/p>\n<p>Ntabwo nabigarukaho kuko byaba birebire, ariko ubyifuza ashobora kubibona ku rubuga rwa Internet <a href=\"http:\/\/www.comite-kabuga.net\/\">www.comite-kabuga.net<\/a>. Muri make hari umuryango w\u2019umugabo witabye Imana witwa Karinijabo Victor uhagarariwe n&#8217;umuhungu we Karinijabo Gilbert, wagiye kurega mu rukiko rw\u2019abunzi (Ni urukiko umuntu yagereranya na za Gacaca zitakiriho zo) ko Bwana F\u00e9licien Kabuga yaba yarasahuye quincaillerie mu gihe cy\u2019intambara ya 1994, agapakira ikamyo akayitwarira no muri Congo.<\/p>\n<p>Ubwo se murumva umucuruzi wo mu rwego rwe, nahoze mbasobanurira umubare w&#8217;amadepo yuzuye ibicuruzwa yari afite kandi byasahuwe n\u2019ubutegetsi bwa FPR, yari guta igihe ngo agiye gusahura iduka rya quincaillerie, adashobora no guhungisha kimwe k\u2019igihumbi (1\/1000) cy\u2019ibicuruzwa bye?<\/p>\n<p>Murumva rero ko iki kirego cy\u2019amahugu bakoreye Bwana F\u00e9licien Kabuga, nacyo kibarirwa muri bya birego bidafite ishingiro bahora bamuhimbira uko igihe gihita nk\u2019aho ibyo baba barahimbye biba bidahagije. Ariko, nabwo umuntu yabumva, n\u2019uko nyine ibirego byabo baba babona ko ntaho bishingiye, bagasanga kwirirwa bayobya uburari bahimba buri munsi ari byo biborohera.<\/p>\n<p>Naho, nk&#8217;uko nabisobanuye mu bisubizo bya mbere, kuva 1994, imitungo yacu iri mu maboko ya FPR, amafaranga avamo niyo iyacunga, yo n\u2019ibyegera byayo.<\/p>\n<p>Naho kuba bibaye ubu, ntabwo twavuga ko bibaye ubu kubera ko kuva kera, kuva 1994, imitungo yacu yibasiwe na FPR cyangwa se ibyegera byayo. Muri 1994, igipangu kinini cyane cya Remera kirimo inzu ngari yo guturamo kimwe n\u2019andi mazu agera kuri cumi n\u2019abiri ya cadastr\u00e9, harimo n\u2019ibindi bintu byinshi; piscine, imirima y\u2019inanasi, imirima y\u2019intoki n\u2019ibindi, byatezwe ibisasu, birasenywa, haraharurwa, nta mpamvu n\u2019imwe. Amadepo menshi hirya no hino arasahurwa, amamashini y\u2019uruganda rusya ingano rw\u2019i Byumba arasahurwa ajyanwa i Bugande, bigeze muri 2006, inama ya guverinoma, iyobowe na perezida Paul Kagame, ifata icyemezo cyo kugurisha urwo ruganda rusya ingano rw&#8217;i Byumba ku banyemari b\u2019abanyakenya bitwa Pembe Flour Mills. Icyo gihe, nabwo, twarabyamaganye, ntibyagira icyo bitanga.<\/p>\n<figure id=\"attachment_4752\" aria-describedby=\"caption-attachment-4752\" style=\"width: 645px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-ya-Kabuga-muri-Quartier-Commercial-i-Kigali.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4752  \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-ya-Kabuga-muri-Quartier-Commercial-i-Kigali-1024x768.jpg\" alt=\"Inzu ya Kabuga muri Quartier Commercial i Kigali\" width=\"645\" height=\"484\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-ya-Kabuga-muri-Quartier-Commercial-i-Kigali-1024x768.jpg 1024w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-ya-Kabuga-muri-Quartier-Commercial-i-Kigali-300x225.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Inzu-ya-Kabuga-muri-Quartier-Commercial-i-Kigali-160x120.jpg 160w\" sizes=\"auto, (max-width: 645px) 100vw, 645px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4752\" class=\"wp-caption-text\">Inzu ya Kabuga muri Quartier Commercial i Kigali<\/figcaption><\/figure>\n<p><b><em>Nk\u2019uko bigaragara mu nyandiko umuryango wanyu washyize ahagaragara ngo mu myaka ishize abayobozi b\u2019u Rwanda bari bemeye ndetse babaha n\u2019icyizere cy\u2019uko mwasubizwa imitungo yanyu. Byaje kugenda bite kugira ngo iyo mitungo ntimuyisubizwe ahubwo ubu ikaba igurishwa?<\/em><\/b><\/p>\n<p>Ntabwo twahunze ngo ahasigaye duterere iyo. Kuva mu mwaka w\u2019i 2000, twasinyishije amaprocurations kuri za ambassades twohereza mu Rwanda nk&#8217;uko abandi babikoraga. Ariko uwo twoherereje procurations services za maneko za Leta ( DMI) zikazimwaka zikamubuza kongera gukurikirana iby\u2019imitungo y\u2019umuryango wa F\u00e9licien Kabuga.<\/p>\n<p>Twavuganye n\u2019abategetsi b\u2019u Rwanda bari mu nzengo zitandukanye tubasaba gusubirana imitungo yacu nkuko amategeko abitwemerera, tuvugana na ba ambassaderi, na ba minisitiri, ndetse na perezida Kagame ubwe. Bose baratubwira ngo tujye mu Rwanda babidusubize.<\/p>\n<p>Mu w\u2019i 2003, mu kwa cyenda, njye na mushyiki wanjye, twigiriye mu Rwanda, tugiye koko kureba ko byakubahirizwa, bakadusubiza imitungo yacu, tugakomeza tugateza urwatubyaye imbere nkuko Bwana F\u00e9licien Kabuga yabitangiye. Muri make, nk&#8217;uko twabyandikiye mw\u2019ibaruwa inononsoye Minisitiri w\u2019ubutegetsi bw&#8217;igihugu n\u2019amajyambere y\u2019ibyaro ku ya 21\/09\/2004 (<a href=\"http:\/\/www.comite-kabuga.net\/\">www.comite-kabuga.net<\/a>), nta kintu na kimwe twasubijwe. Ahubwo, hashize imyaka, muri 2011 (Murebe Communiqu\u00e9 du Comit\u00e9 de Soutien du 15\/02\/2011 kuri <a href=\"http:\/\/www.comite-kabuga.net\/\">www.comite-kabuga.net<\/a>) ni bwo twumvise ubutegetsi bwo mu Rwanda buhimba ngo nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya yashatse gufata ruswa kugira ngo adusibize imitungo yacu.\u00a0Ibyo ariko, byari ibihimbano nk&#8217;uko bisanzwe n\u2019ubwo ubu ngubu, byari byibasiye uwo nyakwigendera Patrick Karegeya.<\/p>\n<p>Mbibutse ko ejo bundi umwaka wa 2004 utangira, bamaze kumwivugana, minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga, Madamu Louise Mushyikiwabo, yarongeye asubiramo ibyo binyoma. Natwe rero, turongera dukora irindi tangazo ryo ku ya 18\/01\/2014 ryo kwamagana icyo kinyoma cyari gisubiwemo.<\/p>\n<figure id=\"attachment_4534\" aria-describedby=\"caption-attachment-4534\" style=\"width: 671px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/12\/uruganda-rwa-Kabuga.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4534 \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/12\/uruganda-rwa-Kabuga.jpg\" alt=\"Uruganda rwa Kabuga rusya ingano i Byumba\" width=\"671\" height=\"457\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/12\/uruganda-rwa-Kabuga.jpg 746w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/12\/uruganda-rwa-Kabuga-300x204.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 671px) 100vw, 671px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4534\" class=\"wp-caption-text\">Uruganda rwa Kabuga rusya ingano i Byumba<\/figcaption><\/figure>\n<p><em><b>Ibintu byanyu byatangiye kugurishwa kandi iyo urebye usanga birimo kugurishwa amafaranga make cyane ndetse ngo hari abantu benshi barimo kwigaragaza bavuga ko umubyeyi wanyu yabangirije ibintu akanabisahura mu 1994, ku buryo iyo urebye imitungo yanyu yose ishobora kuzagurishwa bikaba binashoboka ko hari n\u2019ubwo bashobora gusigara bababaraho imyenda. Ubu mwe murateganya gukora iki?<\/b><\/em><b><\/b><\/p>\n<p>Ibyo byose twarabyunvishe kandi koko, turabyamagana. Mw\u2019ibaruwa twandikiye perezida Paul Kagame yo ku ya 18\/12\/2013, twamaganye igikorwa cyabaye ku ya 11\/12\/2013 cyo guteza cyamunara imirima minini y\u2019icyayi yacu iri i Byumba, isaga hectares 350 kimwe n\u2019inzu yo guturamo iri kw\u2019ivukiro rya Bwana F\u00e9licien Kabuga. Uwo mutungo ngo ukaba waragurishijwe umunyemari witwa Habibu Muhamed ku mafaranga 153.200.000 FRW.<\/p>\n<p>Muri iyo baruwa, turasobanura ko igiciro cyatanzwe, kiri hasi cyane, ntaho gihuriye n\u2019agaciro iyo mitungo yari ifite. Ibyo byose bikaba bigaragaza amayeri y\u2019ubusahuzi, yihishe inyuma yabyo kuko kubigura ubusa, ni ugushaka inyungu zirenze.<\/p>\n<p>Twakomeje twamagana n\u2019igikorwa kindi twumvise ko Leta yahamagaye ngo abantu batsinze Bwana F\u00e9licien Kabuga mu zindi manza za Gacaca z\u2019amahugu zavutse, ngo bazaze kwishyuza, bateze cyamunara ibisigaye, ibyo byose bigambiriye gusahura umuryango wacu.<\/p>\n<p>Ibyo binyoma rero byo kubeshyera Bwana F\u00e9licien Kabuga, bamugerekaho ibyaha atigeze anatekereza gukora, bamuhimbira imyenda idafite ishingiro, tuzakomeza tubyamagana byaba mu nyandiko, byaba mu nkiko zikurikiza ukuri cyangwa se byaba mu bindi bikorwa byubahiriza amahoro. Kandi twizeye ko ukuri ariko kuzatsinda.<\/p>\n<figure id=\"attachment_4753\" aria-describedby=\"caption-attachment-4753\" style=\"width: 700px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yicyayi-ya-Kabuga-muri-Mukarange-na-Kiyombe.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4753\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yicyayi-ya-Kabuga-muri-Mukarange-na-Kiyombe.jpg\" alt=\"imirima y'icyayi ya Kabuga muri Mukarange na Kiyombe\" width=\"700\" height=\"525\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yicyayi-ya-Kabuga-muri-Mukarange-na-Kiyombe.jpg 700w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yicyayi-ya-Kabuga-muri-Mukarange-na-Kiyombe-300x225.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/imirima-yicyayi-ya-Kabuga-muri-Mukarange-na-Kiyombe-160x120.jpg 160w\" sizes=\"auto, (max-width: 700px) 100vw, 700px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4753\" class=\"wp-caption-text\">imirima y&#8217;icyayi ya Kabuga muri Mukarange na Kiyombe<\/figcaption><\/figure>\n<p><em><b>Tukiri mu bijyanye n\u2019imitungo, mu myaka yashize havuzwe cyane ikibazo cy\u2019imitungo yanyu iri mu gihugu cya Kenya yendaga gufatirwa. Ese icyo kibazo cyaje kurangira gite?<\/b><\/em><\/p>\n<p><b><\/b>Ni byo koko, hari imitungo yafatiwe muri Kenya ya Bwana F\u00e9licien Kabuga n\u2019umuryango we. Ariko, n\u2019ubwo bibabaje y&#8217;uko uburenganzira butubahirizwa, ntabwo biduca intege kuko turabizi ko ukuri kuzagera aho kukagaragara, igasubiza Bwana F\u00e9licien Kabuga n\u2019umuryango we mu burengazira bwabo.<\/p>\n<p><b><em>Umuryango wanyu wagiranye ubucuti bukomeye n\u2019umuryango wa Perezida Habyalimana, ese ubu bucuti bwari bushingiye ku bucuruzi, kuri politiki cyangwa ku zindi mpamvu?<\/em><\/b><\/p>\n<p><b><\/b>Nk&#8217;uko, nabisobanuye ku buryo burambuye, Bwana F\u00e9licien Kabuga, ntawe akesha umutungo we. We n\u2019umufasha we, Madamu Jos\u00e9phine Mukazitoni, batangiriye hasi. Bakora batikoresha, Imana irabagoboka, baratunga. Igihe bari bakwiye gusoroma umusaruro w\u2019ibyo baruhiye, abagizi ba nabi, barabahimbira, barabatandukanya, bababeshaho ubuzima bw\u2019akarengane karenze ukwemera.<\/p>\n<p>Bwana F\u00e9licien Kabuga n\u2019umufasha we, ntabwo ari politiki, ntabwo ari ikimenyane cyatumye bagera aho bageze mu gutunga. Ubucuti rero baje kugirana n\u2019umuryango wa Juv\u00e9nal Habyarimana, ushingiye ku bucuti bw\u2019abantu baje kumenyana, bakubahana, bagakundana, nta kindi.<\/p>\n<p><b><em>Imitungo yanyu yasigaye mu Rwanda, umubyeyi wanyu arashakishwa, ubu se umuryango wanyu ubayeho gute mu buhungiro?<\/em><\/b><b><\/b><\/p>\n<p>Mbere na mbere, tuzakomeza dukore uko dushoboye, umuryango wacu dufatanyije na Comit\u00e9 de Soutien ya Bwana F\u00e9licien Kabuga n\u2019umuryango we, tugaragaza ko Bwana F\u00e9licien Kabuga ari umwere kugeza igihe bizemerwa.<\/p>\n<p>Tuzakomeza kandi dusabe ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa. Imitungo yacu, ntabwo ituruka mu bujura cyangwa se mu bwicanyi. Nta muntu twagiriye nabi, nta mwenda dufitiye umuntu uwari we wese. Icyo dushaka kandi gikwiye, ni uko ukuri gushyirwa ahagaragara, kukubahirizwa, nta kindi. Naho, birumvikana ko umuryango wacu bashaka kuwicisha inzara ariko, nk&#8217;uko nabivuze, ntabwo ducika intege, kurwanira ukuri niyo ntego yacu.<\/p>\n<figure id=\"attachment_4747\" aria-describedby=\"caption-attachment-4747\" style=\"width: 664px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Igorofa-ya-Kabuga-ku-Muhima.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4747   \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Igorofa-ya-Kabuga-ku-Muhima-1024x768.jpg\" alt=\"Igorofa ya Kabuga ku Muhima\" width=\"664\" height=\"498\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Igorofa-ya-Kabuga-ku-Muhima-1024x768.jpg 1024w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Igorofa-ya-Kabuga-ku-Muhima-300x225.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Igorofa-ya-Kabuga-ku-Muhima-160x120.jpg 160w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/Igorofa-ya-Kabuga-ku-Muhima.jpg 2048w\" sizes=\"auto, (max-width: 664px) 100vw, 664px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4747\" class=\"wp-caption-text\">Igorofa ya Kabuga ku Muhima<\/figcaption><\/figure>\n<p><strong>Ben Barugahare<\/strong><\/p>\n<p><strong>The Rwandan<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri iyi minsi hamenyekaniye amakuru y\u2019uko Leta y\u2019u Rwanda itangiye gushyira ingufu mu itezwa cyamunara ry\u2019imitungo y\u2019umunyemari w\u2019umunyarwanda F\u00e9licien Kabuga, ndetse ubu imitungo imwe ikaba yaratangiye gutezwa cyamunara.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":35457,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-4746","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muri iyi minsi hamenyekaniye amakuru y\u2019uko Leta y\u2019u Rwanda itangiye gushyira ingufu mu itezwa cyamunara ry\u2019imitungo y\u2019umunyemari w\u2019umunyarwanda F\u00e9licien Kabuga, ndetse ubu imitungo imwe ikaba yaratangiye gutezwa cyamunara.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-27T19:23:53+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-03-28T09:01:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/kabuga-house.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"873\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"491\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"16 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha!\",\"datePublished\":\"2014-01-27T19:23:53+00:00\",\"dateModified\":\"2020-03-28T09:01:36+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/\"},\"wordCount\":3150,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/01\\\/kabuga-house.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/\",\"name\":\"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/01\\\/kabuga-house.jpg\",\"datePublished\":\"2014-01-27T19:23:53+00:00\",\"dateModified\":\"2020-03-28T09:01:36+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/01\\\/kabuga-house.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/01\\\/kabuga-house.jpg\",\"width\":873,\"height\":491,\"caption\":\"igorofa ya Kabuga iri ku Muhima mu mujyi wa Kigali\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha! - Umunyarwanda","og_description":"Muri iyi minsi hamenyekaniye amakuru y\u2019uko Leta y\u2019u Rwanda itangiye gushyira ingufu mu itezwa cyamunara ry\u2019imitungo y\u2019umunyemari w\u2019umunyarwanda F\u00e9licien Kabuga, ndetse ubu imitungo imwe ikaba yaratangiye gutezwa cyamunara.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-27T19:23:53+00:00","article_modified_time":"2020-03-28T09:01:36+00:00","og_image":[{"width":873,"height":491,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/kabuga-house.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"16 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha!","datePublished":"2014-01-27T19:23:53+00:00","dateModified":"2020-03-28T09:01:36+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/"},"wordCount":3150,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/kabuga-house.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/","name":"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/kabuga-house.jpg","datePublished":"2014-01-27T19:23:53+00:00","dateModified":"2020-03-28T09:01:36+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/kabuga-house.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/kabuga-house.jpg","width":873,"height":491,"caption":"igorofa ya Kabuga iri ku Muhima mu mujyi wa Kigali"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yashatse-kwica-felicien-kabuga-iramuhusha\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"FPR yashatse kwica F\u00e9licien Kabuga iramuhusha!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4746","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4746"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4746\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":35458,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4746\/revisions\/35458"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/35457"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4746"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4746"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4746"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}