{"id":4754,"date":"2014-01-27T21:43:37","date_gmt":"2014-01-27T19:43:37","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4754"},"modified":"2014-01-27T21:43:37","modified_gmt":"2014-01-27T19:43:37","slug":"nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/","title":{"rendered":"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk&#8217;umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu"},"content":{"rendered":"<p>Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryakoze ikiganiro mbwirwa ruhame mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy&#8217;u Bufaransa. Icyo kiganiro cyamaze amasaha atatu (15 :00-18 :00), cyiyobowe na Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, Prezida wa RDI, akikijwe na Bwana MBONIMPA Jean-Marie, Umunyamabanga Mukuru wa RDI, hamwe n\u2019abandi bayobozi barimo Abakomiseri batatu b\u2019Ishyaka<!--more--><\/p>\n<p>Mu gutangiza Inama, Umunyamabanga mukuru w\u2019ishyaka RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza Bwana Mbonimpa yashimiye abayitabiriye, avuga ko ubwinshi bwabo ari ikimenyetso cy\u2019uko abanyarwanda batabarika bifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Yatsindagiye ko ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ryahisemo itariki ya 25.01.2014 kubera ko iri bugufi bw\u2019isabukuru ya demokrasi izibukwa ku nshuro ya 33 tariki ya 28.01.2014. Yaboneyeho gusaba abari aho kumara umunota bibuka bucece intwari z\u2019u Rwanda zirimo Prezida Kayibanda na bagenzi be, zaharaniye repubulika na demokrasi kugeza ubwo bishinze imizi mu gihugu cyacu mu mwaka w\u20191961. Bwana Mbonimpa yibukije amagambo ari mu ndirimbo \u00ab Turate twogeze demokrasi \u00bb, ahavuga ko \u00ab Gihake yari yarayinize \u00bb, yongeraho ko muri iki gihe, uniga demokrasi ari Prezida Kagame, kandi ko biteye inkeke kubera ko ataniga demokrasi gusa, ko ahubwo aniga n\u2019abantu batavuga rumwe n\u2019Ubutegetsi bwe!<\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko aha ijambo Prezida w\u2019Ishyaka, Umunyamabanga Mukuru wa RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza yavuze muri make ibigwi bya Bwana Twagiramungu Faustin, birimo ibi:<\/p>\n<ul>\n<li>Kuba atarahwemye guharanira demokrasi n\u2019ubumwe bw\u2019abanyarwanda, cyane cyane ubwo yari Prezida wa MDR (1991-1995) na Ministri w\u2019Intebe w\u2019u Rwanda (1994-1995) ;<\/li>\n<li>Kuba yararanzwe no gushiruka ubwoba, akarwanya ku mugaragaro mu mvugo itaziguye ubutegetsi bw\u2019igitugu, ari ku ngoma ya Prezida Habyarimana, ari no ku ngoma ya FPR-Kagame ;<\/li>\n<li>Kuba yaratinyutse guhangana na Kagame mu matora ya Prezida wa Repubulika muw\u20192003, akayatsinda, uretse ko amajwi ye yibwe ;<\/li>\n<li>Kuba yarakomeje gushakisha inzira zo guhindura imitegekere y\u2019igihugu cyacu, cyane cyane ubwo yashingaga ishyaka RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza mu kwezi kwa Kanama 2010, ubwo Prezida Kagame yari yongeye kwigabiza ubutegetsi mu matora yuzuye uburiganya, amaze gufunga Madamu INGABIRE, Prezidente wa FDU-INKINGI na Ma\u00eetre NTAGANDA, Prezida wa PS-IMBERAKURI ;<\/li>\n<li>Kuba agikomeye ku murongo ibitekerezo n\u2019ibikorwa bye byashingiyeho mu myaka hafi 25 amaze muri politiki, ari byo umuntu yakwita \u00ab constance politique \u00bb mu rurimi rw\u2019igifransa.<\/li>\n<\/ul>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/lyon-RDI.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter size-full wp-image-4755\" alt=\"lyon RDI\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/lyon-RDI.jpg\" width=\"629\" height=\"470\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/lyon-RDI.jpg 629w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/lyon-RDI-300x224.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/lyon-RDI-160x120.jpg 160w\" sizes=\"auto, (max-width: 629px) 100vw, 629px\" \/><\/a><\/p>\n<p>Hakurikiyeho ijambo rya Twagiramungu Faustin Faustin, watanze ubutumwa bw\u2019ingirakamaro ku migambi y\u2019ishyaka RDI-RWANDA RWIZA no ku bufatanye bw\u2019amashyaka ya opposition.Ku byerekeye ishyaka RDI-RWANDA RWIZA, yavuze muri make ku ntego zaryo arizo : Ukuri, ubutabera no kwishyira ukizana .Twagiramungu Faustin yavuze ko ukuri ku mateka y\u2019igihugu cyacu ariko kuzubaka u Rwanda, ikinyoma kigacika, yifuje ko urubyiruko rwasobanukirwa n\u2019ayo mateka, asaba ababyeyi b\u2019abanyarwanda kwigisha abana amateka y\u2019igihugu cyabo cyane ko leta ya Kagame na FPR yakuyeho isomo ry\u2019amateka y\u2019u Rwanda mu mashuri kugirango abana bavuka batamenya ukuri kw\u2019igihugu cyabo ;Twagiramungu Faustin yasabye abanyarwanda baba mu mahanga kwigisha abana babo ikinyarwanda ntibishimire ko bavuga neza indimi z\u2019amahanga kuko abo bana badashobora kuzagira uruhare mu guteza imbere u Rwanda batavuga ururimi abanyarwanda bumva.<\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin Faustin yashimangiye ko abanyarwanda badapfa amoko yabo y\u2019ubuhutu ,ubututsi n\u2019Ubutwa ko ahubwo bapfa ubutegetsi,ibyo bikaba byaragaragajwe ni uko intambara yo ku Rucunshu itatewe n\u2019abahutu n\u2019abatutsi ahubwo yatewe n\u2019Abega bashakaga ko mwishywa wabo ariwe Musinga ategeka,ubwo abega bayobowe na Kabare bapanga intambara yo kwica umwami Rutarindwa wari umunyiginya, kuva ubwo abega bishe abanyiginya benshi bari mu butegetsi bwa Rutarindwa kugira ngo ubwami bwa Musinga bukomere ;kuburyo mubyukuri jenoside ya mbere mu Rwanda yatangiriye ku Rucunshu.<\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin yemeza ko mbere y\u2019uko abazungu baza mu Rwanda nta munyarwanda numwe wavugaga ko ubwoko bwe ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ahubwo iyo wabazaga umunyarwanda w\u2019icyo gihe ubwoko bwe yagusubizaga ko ari umwega, umusinga, umunyiginya,umugesera\u2026 kuba amoko y\u2019abahutu ,abatutsi n\u2019abatwa yarafatwaga muri icyo gihe nk\u2019ikiciro cy\u2019ubukungu umuntu yabaga aherereyemo,ubu akaba yahindutse ubwoko agasimbura ubwoko bwavugwaga mbere bikaba bisaba gukorerwa ubushakashatsi bukomeye bwatumye ayo moko ya mbere asibangana ; Twagiramungu Faustin asanga aho ibintu bigeze abantu batarwana intambara yo gukuraho ubwoko bw\u2019abahutu, abatutsi n\u2019abatwa kuko ayo moko yinjiye mu mitwe y\u2019abanyarwanda cyane, ko ahubwo ikigomba gukorwa ari uko abantu batakomeza kuzira ayo moko yabo bemera !<\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin yasobanuye ko RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza izarwanira ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda ; umuntu wese akagira amahoro mu mutima we , akaba iwe ntihagire umuntu uwo ariwe wese umusenyera inzu, ngo amurandurire imyaka, amufungire ubusa,abacuruzi bashyirirweho imisoro yo kubahombya nyuma bikabaviramo guhunga igihugu ! Twagiramungu Faustin yavuze ko ako karengane kose kagomba gucika mu Rwanda, abantuy bose bakavuga icyo batekereza kubutegetsi bw\u2019igihugu bakabunenga cyangwa bakabushima, abanyamakuru bagakora mubwisanzure busesuye.<\/p>\n<p>Ku byerekeye uburyo bushya bwo gukora politiki, Twagiramungu Faustin yavuze ko amashyaka yose, yaba ari imbere mu gihugu cy\u2019u Rwanda yaba ari hanze y\u2019u Rwanda atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa Kagame na FPR agomba kwishyira hamwe, akotsa igitutu ubutegetsi bwa Kagame kugira ngo ibintu bihinduke mu mahoro mu Rwanda,abanyarwanda bashobore kwishyiriraho ubutegetsi butabarenganya cyangwa ngo bubice.<\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin yasobanuye ko ubwo buryo bwo kwishyira hamwe kw\u2019amashyaka ari imwe mu mpamvu zatumye ishyaka ayoboye rya RDI-RWANDA RWIZA ryiyemeza gufatanya n\u2019ishyaka PS Imberakuri na FDLR.Twagiramungu Faustin yavuze ko ishyaka PS Imberakuri rikomeye cyane kuko rigizwe n\u2019abanyarwanda bakiri bato kandi bafite ubushake bwo guhindura ubutegetsi bwa Kagame na FPR, Twagiramungu Faustin yagize ati : \u00abUshaka guhakana ko PS Imberakuri idakomeye azatahe ajye i Kigali maze avugire ku mugaragaro ko ari umuyoboke wa PS Imberakuri,nabishobora azaba abaye umugabo !\u00bbTwagiramungu Faustin yagaragaje uburyo abayoboke ba PS Imberakuri bakomeje kwitanga mu Rwanda , bamwe baricwa, abandi bagahohoterwa kuburyo bunyuranye harimo gukubitwa no gufungirwa ubusa ariko abasigaye ntibacike intege ; yatanze urugero rw\u2019umwe mubayobozi ba PS Imberakuri witwa Icyitonderwa wafunzwe mu minsi yashize n\u2019ubutegetsi bwa Paul Kagame na nubu akaba agikomeje gutotezwa mu munyururu atagira umutabara wundi uretse abayopoke ba PS Imberakuri bakomeza kumutabariza, ibyo byerekana ko ishyaka PS Imberakuri rifite imbaraga zidasanzwe.<\/p>\n<p>Kubyerekeranye n\u2019ishyaka rya FDLR,Twagiramungu Faustin yasobanuye mu buryo burambuye impamvu zatumye RDI-RWANDA RWIZA yifatanya nayo. Twagiramungu Faustin yavuze ko kwifatanya na FDLR ari uburyo bwo guca ikinyoma cya Kagame na FPR,yakomeje avuga ko FPR na Kagame babeshye cyane abanyarwanda n\u2019amahanga bavuga ko FDLR ari abicanyi ndetse bakaba n\u2019ibyihebe ; icyo kinyoma cya Kagame akaba aricyo kigiye gutuma atsindwa ruhenu ibintu bigahinduka mu gihugu. Twagiramungu Faustin yavuze ko aba FDLR benshi bariho mbere ya 1994 batahanye mu Rwanda n\u2019umukuru wabo Paul Rwarakabije,ubu ufite umwanya w\u2019ubuyobozi mu Rwanda wagereranywa no kuba ministre.<\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin yavuze ko aba FDLR batahanye na Rwarakabije banyujijwe mu kigo cyo kuboza ubwonko kiri i Mutobo, nyuma yaho Kagame abashyira mu ngabo z\u2019inkotanyi arongera abohereza muri Congo kujya kwiba amabuye y\u2019agaciro, kwica impunzi z\u2019abanyarwanda mu mashyamba ya Congo no kwica abakongomani ! Twagiramungu Faustin akaba atumva uburyo abantu Kagame yita abicanyi n\u2019ibyihebe iyo bamaze gutaha bakishyira mu maboko ye bahita bahinduka abana beza akabinjiza no mu ngabo ze, noneho abanze kumupfukamira bashaka gutaha bemye mu gihugu cyabo kandi bafite ijambo akaba aribo akomeza kwita abicanyi n\u2019ibyihebe !<\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin asanga ikinyoma cya kagame kuri FDLR kigiye kumuhirika burundu kuko yarabeshye arenza urugero ! Twagiramungu Faustin yavuze ko FDLR igizwe n\u2019abana b\u2019impfubyi ziciwe ababyeyi na Kagame mu mashyamba ya Congo kandi abo bana bakaba baravutse nyuma y\u20191994, abandi bakaba baragiye muri Congo bakiri bato, abakuru bake bari kumwe nabo akaba ari abanyarwanda bacitse ku icumu rya jenoside\u00a0 Kagame yakoreye abahutu mu mashyamba ya Congo.Twagiramungu Faustin yavuze ko ijambo jenoside atarihimbye kuko ryanditse muri rapport mapping ya ONU itegereje gushyikirizwa abacamanza ! Twagiramungu Faustin kandi yasobanuye ko FDLR ubu ari umutwe wa politiki uri kwiyubaka kuburyo bukomeye kandi ukaba ukomeje kugirana ibiganiro n\u2019andi mashyaka mu rwego rw\u2019ubufatanye bwa politiki naho ingabo za FDLR zitwa FOCA \u2013Abacunguzi zikaba zararambitse intwaro hasi kugira ngo ibibazo by\u2019imiyoborere mibi y\u2019u Rwanda bikemurirwe mu biganiro bizatuma impunzi zose zitaha mu mahoro !<\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin asanga kandi amahanga atahatira Kabila gushyikirana n\u2019umutwe w\u2019abagizi ba nabi wa M23 ariko ayo mahanga agatinya kubwira Kagame gushyikirana n\u2019impfubyi za FDLR ziciwe ababyeyi ziri mu mashyamba ya Congo Kagame abeshya ko ari abicanyi. Twagiramungu Faustin yagize ati : \u00abEse hari umuntu uri muri FDLR muzi wakoze ubwicanyi kurusha Kagame ?\u00bb. Twagiramungu Faustin asanga bitangaje cyane kuba umwicanyi ariwe wakwanga kugirana ibiganiro n\u2019abantu bazima ! Twagiramungu Faustin yavuze ko Paul Kagame yishe abaperezida babiri Habyarimana Juv\u00e9nal na Ntaryamira Cypriano,icyo gikorwa cy\u2019ubwicanyi kiba imbarutso ya jenoside mu Rwanda, Kagame yishe impunzi muri Congo kuburyo ubwo bwicanyi nabwo bwitwa jenoside, Kagame yishe abakongomani babarirwa muri miliyoni 8 none ubu ageze ku rwego rwo kuniga abo basangiye akabisi na gahiye ahereye kuri Karegeya Patrick ! Twagiramungu Faustin asanga kandi haramutse hari umuntu wicanye uri muri FDLR ikibazo cye cyaharirwa ubutabera!<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/rukokoma-lyon.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter size-full wp-image-4756\" alt=\"rukokoma lyon\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/rukokoma-lyon.jpg\" width=\"629\" height=\"470\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/rukokoma-lyon.jpg 629w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/rukokoma-lyon-300x224.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/01\/rukokoma-lyon-160x120.jpg 160w\" sizes=\"auto, (max-width: 629px) 100vw, 629px\" \/><\/a><\/p>\n<p><b>UMWANYA W\u2019IBIBAZO<\/b><\/p>\n<p><i>1)\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ikibazo cyo kumenya impamvu Faustin Twagiramungu Faustin yagiye mu matora yo mu w\u20192003 n\u2019impamvu yicecekeye nyuma yayo kandi byaravugwaga ko ariwe wayatsinze!<\/i><\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin avuga ko mubyukuri yagiye mu matora mu Rwanda mu mwaka w\u20192003 afite intego yo kwerekana ikinyoma k\u2019inkotanyi zabeshyaga amahanga n\u2019abanyarwanda ko zarwaniye demokarasi ariko bikaba byaragaragaye ko Kagame Paul yibye amajwi, akaba yarabeshye abanyarwanda ko yatowe n\u2019abanyacyangugu batamuzi naho Twagiramungu Faustin uhavuka akabona amajwi 0,06 ! Twagiramungu Faustin yavuze ko kuva icyo gihe ibinyoma bya Kagame byatangiye kujya bivumburwa n\u2019amahanga, ibyo bikaba bigaragazwa n\u2019uko yabeshyaga ko adafasha umutwe wa M23 muri Congo ariko ONU ikamutahura ikerekana ko arimo abeshya kugeza kuri raporo yemejwe na ONU yo kuri uyu wa gatanu taliki ya 24\/01\/2014 .<\/p>\n<p>Muri iyo raporo nabwo ONU yashyize ahagaragara ibimenyetso bigaragaza ko Kagame Paul akomeje gufasha umutwe wa M23 ; ikindi kinyoma gikomeye abazungu bafatiyemo Kagame ni uko yateranyije abapasitoro n\u2019abihayimana i Kigali akababwira ijambo ryo kwigamba ko yahotoye Patrick karegeya bakamukomera amashyi, ariko mu mpera z\u2019iki cyumweru ari mu Busuwisi abazungu bakaba barashyuhije Kagame ngo asobanure icyo yiciye Karegeya, Kagame agahita abeshya ko atariwe wamwishe ariko ngo akaba yarashimishijwe ni uko yishwe !!!<\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin avuga ko kuba yaracecetse nyuma y\u2019amatora y\u20192003 ari uko hari abahutu bamubwiraga ko agomba kureka politiki kugira ngo abahutu bandi bashobore kumvikana ariko imyaka ikaba yarashize ari hafi 20 abo bahutu batarashobora kumvikana akaba ariyo mpamvu yatumye Twagiramungu Faustin agaruka muri politiki n\u2019imbaraga nyinshi.<\/p>\n<p><i>2)\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ikibazo nimba Prezida Kagame azemera Imishyikirano kandi nta gace k\u2019igihugu abamurwanya bafashe cyangwa ngo bagaragaze ko bafite intwaro n\u2019abasilikare benshi bahagije bo kumurwanya ? <\/i><\/p>\n<p>Kuri icyo kibazo Twagiramungu Faustin yagisubije avuga ko ikintu kitwa nyamwishi tugomba kukitondera, avuga ko abarwanashyaka bazanye repubulika baramutse bazutse bagasanga twese twarahungiye mu mahanga twirukanywe n\u2019inkotanyi twitaga nyamuke bahita bisubirira ikuzimu ! Twagiramungu Faustin yavuze ko akurikije ibyo yiboneye mu matora yo mu mwaka w\u20192003 akareba n\u2019amakuru amugeraho y\u2019uko ubu abanyarwanda bameze n\u2019uko ikinyoma k\u2019inkotanyi kimaze gutahurwa n\u2019amahanga ; asanga bitagombera intwaro zikaze zo guhindura ubutegetsi bubi bwa Kagame, kuko abanyarwanda nibo basilikare nyakuri ba mbere kandi ukwishyira hamwe kw\u2019amashyaka atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwe gushobora kuzahindura ibintu .<\/p>\n<p>Twagiramungu Faustin asanga ikibazo cy\u2019u Rwanda kizakemuka binyuze mu nzira 2 byanze bikunze :inzira ya mbere kandi ishyizwe imbere na RDI-RWANDA RWIZA n\u2019andi mashyaka bafatanyije, ni ibiganiro hagati y\u2019amashyaka atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bw\u2019ikigali noneho hakigwa uburyo ubutegetsi n\u2019imiyoborere byahinduka mu gihugu cy\u2019u Rwanda mu mahoro, Twagiramungu Faustin asanga iyo nzira y\u2019ibiganiro n\u2019amahanga ayishyigikiye kandi ikaba ariyo nzira nziza kurusha izindi zose. Inzira ya kabiri Twagiramungu Faustin yavuze ni uko Paul Kagame ashobora kwinangira akanga ibiganiro maze akikomereza gahunda ye yo kwica no kuniga abatemera ubutegetsi bwe ,Twagiramungu Faustin yavuze ko bigenze gutyo mu Rwanda hazavuka intambara abantu badashobora kumenya uko izarangira, akaba abona ko ni ubwo Kagame yakwica abanyarwanda bose bamuhunze bari hanze\u00a0 azatsindwa byanze bikunze kuko intambara izavumbuka mu gihugu imbere kubera akaga abaturage barimo Kagame azayitsindwa!<\/p>\n<p><i>3)\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Urugendo mu gihugu cya Tanzaniya <\/i><\/p>\n<p>Ku iri icyo kibazo cyo kumenya niba koko Twagiramungu Faustin yaragiye muri Tanzaniya nkuko byanditswe n\u2019ibitangazamakuru byo mu Rwanda, Bwana Twagiramungu Faustin yasubije ko yakoreye koko uruzinduko muri Tanzaniya, ariko ko nk\u2019umuntu mukuru agomba kugira ibanga, bityo akaba nta kindi kintu yatangaza kuri urwo rugendo, abari mu nama bamuhaye amashyi menshi kuri icyo gisubizo kuko bumvise kibanyuze.<\/p>\n<p><i>4)\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ubufatanye bw\u2019amashyaka <\/i><\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019uko ukwishyirahamwe kw\u2019amashyaka ya opposition kuzashoboka, umunyamabanga Mukuru wa RDI-RWANDA RWIZA yatangaje ko ibintu biri kujya mu buryo, ko amashyaka yose RDI-RWANDA RWIZA yagejejeho icyo gitekerezo yacyakiriye neza, kandi ko mu gihe cya vuba, abanyarwanda bazatangarizwa aho ubwo bufatanye bugeze.<\/p>\n<p><b>GUSOZA<\/b><b><\/b><\/p>\n<p>Mbere yo gusoza ibyo biganiro Bwana Twagiramungu Faustin Faustin yavuze ko abategeka u Rwanda muri iki gihe bakomeje kumwima ibyangombwa bishobora gutuma ajya mu Rwanda, we akaba asanga ibyo bitazamuca intege, ubu akaba ageze kure acukura inzira(tunnel)igomba kumuhingura mu Rwanda byanze bikunze ! Twagiramungu Faustin yagize ati : \u00ab bamwe bajya bandika kuri interineti ngo uwo musaza ntabashishikaze kuberako ashigaje iminsi mike yo kubaho. \u00bb Twagiramungu Faustin ati \u00abNyamara ndakomeye,ese bagize ibyago nkageza ku myaka 100 bajyahe koko?\u00bb<\/p>\n<p>Mu kurangiza, Umunyamabanga Mukuru wa RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza yongeye gushimira abaje muri icyo kiganiro. Bwana Mbonimpa yazirikanye by\u2019umwihariko abatashoboye kuza bitewe n\u2019ibyago by\u2019urupfu imiryango ibiri yo mu karere ka Lyon yarimo, aboneraho umwanya wo kuyifuriza kwihangana no gukomera muri ibyo bizazane. Ikiganiro cyari kitabiriwe n\u2019abantu barenga 70.<\/p>\n<p><b><i>Rukundo Alphonse,<br \/>\nKomiseri wa RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza ushinzwe Ubufransa<br \/>\n26\/01\/2014<\/i><\/b><\/p>\n<p><b><i>Website: RDI-Rwanda Rwizarwandarwiza.com<br \/>\nTwitter: @RDI-Rwanda Rwizarwandarwiza<br \/>\nYoutube:RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza<\/i><\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryakoze ikiganiro mbwirwa ruhame mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy&#8217;u Bufaransa. Icyo kiganiro cyamaze amasaha atatu (15 :00-18 :00), cyiyobowe na Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, Prezida wa RDI, akikijwe na Bwana MBONIMPA Jean-Marie, Umunyamabanga Mukuru wa RDI, hamwe n\u2019abandi bayobozi barimo Abakomiseri batatu b\u2019Ishyaka<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4687,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-4754","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk&#039;umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk&#039;umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryakoze ikiganiro mbwirwa ruhame mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy&#8217;u Bufaransa. Icyo kiganiro cyamaze amasaha atatu (15 :00-18 :00), cyiyobowe na Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, Prezida wa RDI, akikijwe na Bwana MBONIMPA Jean-Marie, Umunyamabanga Mukuru wa RDI, hamwe n\u2019abandi bayobozi barimo Abakomiseri batatu b\u2019Ishyaka\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-01-27T19:43:37+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"11 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk&#8217;umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu\",\"datePublished\":\"2014-01-27T19:43:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/\"},\"wordCount\":2189,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/\",\"name\":\"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk'umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-01-27T19:43:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":539,\"height\":545},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk&#8217;umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk'umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk'umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu - Umunyarwanda","og_description":"Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryakoze ikiganiro mbwirwa ruhame mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy&#8217;u Bufaransa. Icyo kiganiro cyamaze amasaha atatu (15 :00-18 :00), cyiyobowe na Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, Prezida wa RDI, akikijwe na Bwana MBONIMPA Jean-Marie, Umunyamabanga Mukuru wa RDI, hamwe n\u2019abandi bayobozi barimo Abakomiseri batatu b\u2019Ishyaka","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-01-27T19:43:37+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"11 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk&#8217;umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu","datePublished":"2014-01-27T19:43:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/"},"wordCount":2189,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/","name":"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk'umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-01-27T19:43:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":539,"height":545},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibyo-koko-nagiye-muri-tanzaniya-ariko-nkumuntu-mukuru-ngomba-kugira-ibanga-faustin-twagiramungu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk&#8217;umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4754","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4754"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4754\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4754"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4754"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4754"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}