{"id":47625,"date":"2023-07-06T19:59:50","date_gmt":"2023-07-06T17:59:50","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=47625"},"modified":"2023-07-06T19:59:50","modified_gmt":"2023-07-06T17:59:50","slug":"aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/","title":{"rendered":"Aimable Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha"},"content":{"rendered":"<p>Bwana Aimable Karasira Uzaramba kuri uyu wa Gatatu yabwiye urukiko ko gereza imufunze yamwambuye uburenganzira bwo kubona dosiye yagombye kwifashisha aburana. Izo zirimo imyanzuro avuga ko yari yasubije kuri raporo y\u2019inzobere z\u2019abaganga igaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe.<\/p>\n<p>Imyanzuro Karasira avuga ko yakoze asubiza kuri raporo y\u2019abaganga baherutse gukora ku burwayi bwe bwo mu mutwe ni yo yabaye intandaro y\u2019impaka z\u2019urudaca mu rukiko.<\/p>\n<p>Karasira yabwiye umucamanza ko akimara kubona raporo y\u2019abaganga yakoze imyanzuro iyisubiza aho kugira ngo ubuyobozi bwa gereza buyinjize muri dosiye burayizimiza. Imbonankubone mu rukiko , Karasira yatunze agatoki umucungagereza avuga ko yagize uruhare mu kuzimiza imyanzuro ye.<\/p>\n<p>Hamwe Karasira yumvikana nk\u2019ufite ibyo atemeranyaho n\u2019abamwunganira mu mategeko ahandi akumvikana avuga ko ibijyanye n\u2019uburwayi bwe yiteguye kubyisobanurira kuko urubanza ari urwe.<\/p>\n<p>Umucamanza yabajije Karasira n\u2019abamwunganira aho yahera yemeza ko Karasira gereza yamwambuye imyanzuro yari yakoze kuri raporo y\u2019abaganga. Urukiko ruvuga ko ibyo bavuga bagombye kubitangira ibimenyetso.<\/p>\n<p>Karasira yabwiye urukiko ko ibimenyetso rumusaba adashobora kubibona kuko akomeza gushimangira ko afungiye mu kato. Mu magambo ye ati \u201cUkwica ni we wakavuze ngo bagutabare.\u201d<\/p>\n<p>Umucamanza yamubajije niba ajya abona umwanya wo kuganira n\u2019abamwunganira bagafatanya gutegura urubanza. Yasubije ko ku bijyanye n\u2019uburyo baganira , abamwunganira basa n\u2019abashobora gushyigikira leta avuga ko ari yo imutoteza.<\/p>\n<p>Yavuze ko akunze kurota yicwa. Ati \u201cNjyewe ubwanjye ndota mfa buri gihe kandi abanyunganira biragoye ko bakwemera kuvuga ko ababyeyi banjye n\u2019abandi bavandimwe bishwe n\u2019abari abarwanyi b\u2019inkotanyi. Hari aho bagarukira kuko na bo bagiye kumfasha bakwisanga bambaye uyu mwenda nambaye.\u201d<\/p>\n<p>Yabwiye urukiko ko na rwo rudashaka kumva ibyo avuga kubera uburemere bwabyo. Umucamanza ukuriye inteko iburanisha Bwana Antoine Muhima yabwiye Karasira ko mu rukiko bahura n\u2019imanza nyinshi zikomeye kurusha urwe; bityo ko bumva ibirenze ibyo avuga.<\/p>\n<p>Kubwa Karasira yagombye gusuzumwa n\u2019abaganga b\u2019abanyamahanga ku burwayi bwe aho gusuzumwa n\u2019abanyarwanda kuko atabizeye.<\/p>\n<p>Abamwunganira mu mategeko na bo bemeje ko iyo bagiye kumusura muri gereza abagaragariza ikibazo ko hari amadosiye gereza itamuhaho uburenganzira yagombye kumufasha mu kwiregura. Bagasaba ko urukiko rwategeka gereza imyanzuro ya Karasira ikagera muri sisitemu y\u2019urukiko.<\/p>\n<p>Umucamanza avuga ko kwiregura kuri Karasira biri mu burenganzira bwo kubona ubutabera buboneye. Ariko akibaza aho yahera ategeka gereza gutanga iyo myanzuro mu gihe nta kimenyetso ko bayimwatse.<\/p>\n<p>Gashabana avuga ko iyo agiye gusura abandi bagororwa gereza imworohereza, ariko byagera kuri Karasira bikaba umwihariko. Avuga ko bamusaka bagamije kumenya buri kamwe kose kamufasha kwiregura bakakamwambura.<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw\u2019ibyo aburana. Buvuga ko Karasira nk\u2019umuburanyi yagatanze ibimenyetso bigaragaza uburyo gereza imwaka amadosiye yakifshishije mu miburanire.<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha buvuga ko Karasira n\u2019abunganizi batabujijwe guhura bakandika imyanzuro yo kwireguza. Bwavuze ko ibyo barimo ari ibyo bise \u2018Imico idahwitse yo gutinza urubanza ku bushake mu gihe bamaze kumenyeshwa ibirego\u2019<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwasabye ko uruhande rwiregura rwakwihanangirizwa kugira ngo urubanza rutangire kuburanishwa mu mizi. Bwavuze ko gereza idashobora kumwima dosiye zo kwireguza. Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko Karasira atajya akomeza gutandukira mu gihe arimo yisobanura.<\/p>\n<p>Bwamusabiye ko igihe yakomeza kubirengaho amategeko yakurikizwa. Karasira yasabye ijambo avuga ko na we ubwe nk\u2019umulezi adashyigikiye gutandukira mu myiregurire. Aravuga ko aregwa ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside icyarimwe uburwayi bwe ari byo ntandaro yabwo.<\/p>\n<p>Umucamanza yanzuye ko Karasira agomba guhabwa umwanya uhagije ari kumwe n\u2019abamwunganira mu mategeko bakazategura imyanzuro kuri raporo y\u2019abaganga.<\/p>\n<p>Aimable Karasira Uzaramba ubushinjacyaha bw\u2019u Rwanda bumurega ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibyaha ahakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki kuko yemeza ko atahakana jenoside yamusize iheruheru.<\/p>\n<p>Urubanza ruzakomeza ku itariki ya 26 z\u2019uku kwezi.<\/p>\n<p>VOA<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bwana Aimable Karasira Uzaramba kuri uyu wa Gatatu yabwiye urukiko ko gereza imufunze yamwambuye uburenganzira bwo kubona dosiye yagombye kwifashisha aburana. Izo zirimo imyanzuro avuga ko yari yasubije kuri raporo y\u2019inzobere z\u2019abaganga igaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Imyanzuro Karasira avuga ko yakoze asubiza kuri raporo y\u2019abaganga baherutse gukora ku burwayi bwe bwo mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":47383,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[63],"tags":[],"class_list":["post-47625","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Aimable Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Aimable Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bwana Aimable Karasira Uzaramba kuri uyu wa Gatatu yabwiye urukiko ko gereza imufunze yamwambuye uburenganzira bwo kubona dosiye yagombye kwifashisha aburana. Izo zirimo imyanzuro avuga ko yari yasubije kuri raporo y\u2019inzobere z\u2019abaganga igaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Imyanzuro Karasira avuga ko yakoze asubiza kuri raporo y\u2019abaganga baherutse gukora ku burwayi bwe bwo mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-07-06T17:59:50+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/04\/Skjermbilde-2023-04-04-kl.-04.37.08.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1022\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"575\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/\",\"name\":\"Aimable Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/04\/Skjermbilde-2023-04-04-kl.-04.37.08.png\",\"datePublished\":\"2023-07-06T17:59:50+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/04\/Skjermbilde-2023-04-04-kl.-04.37.08.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/04\/Skjermbilde-2023-04-04-kl.-04.37.08.png\",\"width\":1022,\"height\":575},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Aimable Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Aimable Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Aimable Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha - Umunyarwanda","og_description":"Bwana Aimable Karasira Uzaramba kuri uyu wa Gatatu yabwiye urukiko ko gereza imufunze yamwambuye uburenganzira bwo kubona dosiye yagombye kwifashisha aburana. Izo zirimo imyanzuro avuga ko yari yasubije kuri raporo y\u2019inzobere z\u2019abaganga igaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Imyanzuro Karasira avuga ko yakoze asubiza kuri raporo y\u2019abaganga baherutse gukora ku burwayi bwe bwo mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2023-07-06T17:59:50+00:00","og_image":[{"width":1022,"height":575,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/04\/Skjermbilde-2023-04-04-kl.-04.37.08.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/","name":"Aimable Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/04\/Skjermbilde-2023-04-04-kl.-04.37.08.png","datePublished":"2023-07-06T17:59:50+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/04\/Skjermbilde-2023-04-04-kl.-04.37.08.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/04\/Skjermbilde-2023-04-04-kl.-04.37.08.png","width":1022,"height":575},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-yashinje-gereza-kumwima-dosiye-zimufasha-mu-iburanisha\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Aimable Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47625","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=47625"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47625\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":47626,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47625\/revisions\/47626"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/47383"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=47625"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=47625"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=47625"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}