{"id":47627,"date":"2023-07-09T15:10:02","date_gmt":"2023-07-09T13:10:02","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=47627"},"modified":"2023-07-09T15:17:15","modified_gmt":"2023-07-09T13:17:15","slug":"rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/","title":{"rendered":"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso"},"content":{"rendered":"<p>Kigeli Rwabugiri yashakaga kwica <b>Rwampembwe<\/b> kandi akababaza cyane nyina umubyara. <span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yamuhoraga iki\u00a0? Uwo Rwampembwe wayoboraga ingabo z\u2019Abashakamba yari mu bantu bake cyane bari baziko igitero cyo mu Lito (mu Burundi) cyari kigamije gushaka uburyo bwo kwica Nkoronko ariwe se wa Rwabugiri\u00a0!<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Bagombaga kumwica mu buryo bw\u2019amayeri bikitwa ko yaguye ku rugamba. Abapfumu n\u2019abiru<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>bari babujije Rwabugiri kwicira Nkoronko mu Rwanda kuko yari igikomangoma (ni mwene Yuhi Gahindiro) kandi yari umutware w\u2019ingabo zikomeye zitwaga Inzirabwoba.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>Bageze mu mirwano i Burundi ntibyashobotse kumwica kuko aho babaga bashaka kumwicira ntiyahazaga. Byabaye ngombwa ko Rwabugiri ahagarika iyo ntambara kuko icyo yari igamije kitashoboraga kugerwaho.<\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>Igitero cyo mu Lito kirangiye rero Rwabugiri yakoze iperereza ryimbitse amenya ko uwaburiye Nkoronko ari Rwampembwe, niko gufata icyemezo cyo kumwica, kandi akababaza na nyina umubyara. Ahamagara uwitwa <b>Rwatambuga rwa Mushengezi<\/b>, umutware w\u2019ingabo zitwaga Abazirampuhwe. Ni umwe mu bahutu bakeya bayoboraga ingabo icyo gihe. Rwabugiri abwira uwo Rwatambuga kujya kuzana nyina wa Rwampembwe witwaga<b> Kabyaza<\/b> kugirango azarebe uburyo umuhungu we yicwa. Rwatambuga rwa Mushengezi yumvise ubwo butumwa ahawe biramushobera. Aho kujya kuzana Kabyaza ahubwo ajya<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>kubibwira Rwampembwe.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Buracya mu gitondo isaha yo kwica igeze Rwabugiri abaza Rwatambuga ati ari hehe uwo nagutumye\u00a0? Rwatambuga ati ntabwo nagiyeyo. Rwabugiri ati nawe shahu uri mu kagambane nk\u2019abanzi banjye\u00a0? Rwatambuga ati\u00a0: umwanzi wawe ni ukoshya gukora ayo mafuti. Rwabugiri ati\u00a0: nibakwice.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Ibyo birangiye Rwabugiri abwira Rwampembwe ati ngaho isobanure kubyo ushinjwa.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Vuga niba bakubeshyera. Umutware w\u2019Abashakamba ati amahanga yose yamenye ko naboshywe ntabwo nakwirirwa nta igihe ngo ndisobanura. Ati byongeye kandi uriya umaze kwica ni umuhutu, ndamutse ntapfuye ari jyewe azize yaba andushije ubupfura.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Ati\u00a0: nibanyice birangire.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Rwabugiri ati uraruciye ni ibyo nibahite bakwica. Kabyaza nawe yari yabimenyeurutegereje umuhungu we, biramushobera<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ahitamo kwiyahura.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>Ayo makuba yabaye mu mwaka w\u20191873. Uwo mwaka wamenyekanye kubera ko mu kirere habonetse ikintu kidasanzwe (ph\u00e9nom\u00e8ne astronomique), abaturage bakeka ko gifitanye isano n\u2019ayo makuba igihugu cyari kimazemo iminsi. Niko kukita <b>Rwakabyaza<\/b>. Babonaga ari umuzimu w\u2019uriya<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>mugore w\u2019imfura wapfanye agahinda gakomeye. Ubushakashatsi bwerekanye ko icyo kintu kidasanzwe ari com\u00e8te de Coggia (ubwo Coggia ni umushakashatsi wayibonye bwa mbere), ikaba yaragaragaye mu kirere cy\u2019u Rwanda muri uwo mwaka. Ibyo byanafashije ubwanditsi bw\u2019amateka kumenya igihe ibintu bimwe na bimwe byagiye bibera (la datation).<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Natekereje kugaruka kuri aya mateka y\u2019ubwicanyi bwa Rwabugiri<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>(yanditswe ku buryo burambuye n\u2019igihangange mu bwanditsi bw\u2019Amateka y\u2019u Rwanda, Musenyeri Alegisi Kagame) kuko tumaze iminsi twumva hari abivuga imyato y\u2019uko bandikishije amateka amaraso kandi bakaba bumva aribyo bigomba gukomeza gukorwa. Kwandikisha amaraso amateka ni ugushyira igihugu mu makuba nk\u2019ariya yo mu gihe cya Rwakabyaza. Nta muntu wavukiye kwicwa kugirango bamwe babone uko bitakuma bavuga ko barimo kwandika amateka. Amaraso y\u2019undi ni nk\u2019ayawe cyangwa ayanjye. Araseseka ntayorwa!<\/p>\n<p>Bruxelles, le 08\/07\/2023<\/p>\n<p><strong>Nkuliyingoma Jean Baptiste<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><sup>1<\/sup> Nkoronko niwe warongoye Murorunkwere, nyina wa Rwabugiri. Mu muco usanzwe wa kinyarwanda Rwabugiri ni mwene Nkoronko. Bavuga ko mukuru we,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Mutara Rwogera,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>yamucaga<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>inyuma ariko nta test ADN yakozwe kugirango ihamye uwaba yarateye inda utari Nkoronko.<\/p>\n<p><sup>2<\/sup> Reba A. Kagame, un abr\u00e9g\u00e9 de l\u2019histoire du Rwanda, de 1853 \u00e0 1972, Editions Universitaires du Rwanda, 1975.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kigeli Rwabugiri yashakaga kwica Rwampembwe kandi akababaza cyane nyina umubyara. \u00a0 Yamuhoraga iki\u00a0? Uwo Rwampembwe wayoboraga ingabo z\u2019Abashakamba yari mu bantu bake cyane bari baziko igitero cyo mu Lito (mu Burundi) cyari kigamije gushaka uburyo bwo kwica Nkoronko ariwe se wa Rwabugiri\u00a0!\u00a0 Bagombaga kumwica mu buryo bw\u2019amayeri bikitwa ko yaguye ku rugamba. Abapfumu n\u2019abiru\u00a0 bari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":47630,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-47627","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kigeli Rwabugiri yashakaga kwica Rwampembwe kandi akababaza cyane nyina umubyara. \u00a0 Yamuhoraga iki\u00a0? Uwo Rwampembwe wayoboraga ingabo z\u2019Abashakamba yari mu bantu bake cyane bari baziko igitero cyo mu Lito (mu Burundi) cyari kigamije gushaka uburyo bwo kwica Nkoronko ariwe se wa Rwabugiri\u00a0!\u00a0 Bagombaga kumwica mu buryo bw\u2019amayeri bikitwa ko yaguye ku rugamba. Abapfumu n\u2019abiru\u00a0 bari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-07-09T13:10:02+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2023-07-09T13:17:15+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/07\/musinga2.jpeg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"571\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"344\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso\",\"datePublished\":\"2023-07-09T13:10:02+00:00\",\"dateModified\":\"2023-07-09T13:17:15+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/\"},\"wordCount\":523,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2023\\\/07\\\/musinga2.jpeg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/\",\"name\":\"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2023\\\/07\\\/musinga2.jpeg\",\"datePublished\":\"2023-07-09T13:10:02+00:00\",\"dateModified\":\"2023-07-09T13:17:15+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2023\\\/07\\\/musinga2.jpeg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2023\\\/07\\\/musinga2.jpeg\",\"width\":571,\"height\":344},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso - Umunyarwanda","og_description":"Kigeli Rwabugiri yashakaga kwica Rwampembwe kandi akababaza cyane nyina umubyara. \u00a0 Yamuhoraga iki\u00a0? Uwo Rwampembwe wayoboraga ingabo z\u2019Abashakamba yari mu bantu bake cyane bari baziko igitero cyo mu Lito (mu Burundi) cyari kigamije gushaka uburyo bwo kwica Nkoronko ariwe se wa Rwabugiri\u00a0!\u00a0 Bagombaga kumwica mu buryo bw\u2019amayeri bikitwa ko yaguye ku rugamba. Abapfumu n\u2019abiru\u00a0 bari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2023-07-09T13:10:02+00:00","article_modified_time":"2023-07-09T13:17:15+00:00","og_image":[{"width":571,"height":344,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/07\/musinga2.jpeg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso","datePublished":"2023-07-09T13:10:02+00:00","dateModified":"2023-07-09T13:17:15+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/"},"wordCount":523,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/07\/musinga2.jpeg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/","name":"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/07\/musinga2.jpeg","datePublished":"2023-07-09T13:10:02+00:00","dateModified":"2023-07-09T13:17:15+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/07\/musinga2.jpeg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2023\/07\/musinga2.jpeg","width":571,"height":344},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwakabyaza-1873-urundi-rugero-rwamateka-yandikishije-amaraso\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwakabyaza (1873):\u00a0Urundi rugero rw\u2019amateka yandikishije amaraso"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47627","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=47627"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47627\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":47629,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47627\/revisions\/47629"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/47630"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=47627"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=47627"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=47627"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}