{"id":47883,"date":"2023-12-07T16:48:33","date_gmt":"2023-12-07T14:48:33","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=47883"},"modified":"2023-12-13T16:52:22","modified_gmt":"2023-12-13T14:52:22","slug":"intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/","title":{"rendered":"INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE"},"content":{"rendered":"<p>Ku wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023 ni ho Bwana Twagirmungu Fawusitini bahimbaga \u00abRukokoma\u00bb yatabarutse, afite imyaka 78 y\u2019amavuko, azize urupfu rutunguranye.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yitabye Imana ari mu gihugu cy\u2019u Bubiligi aho yari yarahungiye igitugu cy\u2019ingoma ya FPR-Inkotanyi, iyobowe na Perezida Pawulo KAGAME. Kunanirwa gukorana na Bwana TWAGIRAMUNGU, byagaragaje ku buryo budasubirwaho ko ingoma ya FPR-Inkotanyi yanga urunuka Abahutu batemera kuba inkomamashyi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Bwana Twagiramungu akomoka muri komini Gishoma, muri perefegitura ya Cyangugu, ubu hasigaye hitwa mu karere ka Rusizi, mu ntara y\u2019Uburengerazuba. Yari umuntu uzwi cyane muri politiki y\u2019u Rwanda\u00a0: umukwe wa perezida Kayibanda Gr\u00e9goire, Minisitiri w\u2019intebe w\u2019u Rwanda kuva muri Nyakanga 1994 kugera muri Kanama 1995 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya kubera kwanga gukomeza kurebera ubwicanyi n\u2019iyicarubozo byibasiraga cyane Abahutu bikozwe<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>n\u2019ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, umukandida ku buperezida muri 2003 ubwo amajwi ye yibwagwa ku mugaragaro mu turere twose tw\u2019igihugu agahabwa Perezida Pawulo Kagame.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Natangiye kumva ibiganiro bya TWAGIRAMUNGU nkiri muto, uko ngenda nkura nkomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga, namukundiye cyane ukuntu yamaganaga ingoma y\u2019igitugu atitaye ku bwoko bw\u2019uyiriho. Yanenze ibibi byabaye ku ngoma ya Habyarimana ukomoka mu bwoko bw\u2019Abahutu, anenga n\u2019ibibi by\u2019ingoma ya Kagame w\u2019Umututsi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Namukunze kurushaho nsomye amateka ye yerekeye uko yitwaye mu myaka ya za 1990 agafata iya mbere mu gusaba mu nyandiko ko urubuga rwa politiki igendera ku mashyaka menshi rufunguka mu Rwanda, agasobanurira intagondwa z&#8217;abahutu bahoze mu ishyaka rya MDR PARMEHUTU ya Perezida Kayibanda Geregori ko amatwara ya MDR ivuguruye abazaniye atazabemerera kwigabiza ubuzima n\u2019imitungo by\u2019Abatutsi, ko MDR ayoboye iharanira ubutegetsi bubereye bose, budashingiye ku moko n&#8217;uturere nk&#8217;uko babibamenyereje, ko abibwira ko MDR ari ishyaka rizarya inka z\u2019Abatutsi, rikabatwikira, rikabasenyera, rikabamenesha, uwo adakenewe nk\u2019umurwanashyaka wa MDR ivuguruye kuko yo idaheza Umunyarwanda n\u2019umwe, yugururira amarembo buri wese, irwanya akarengane kandi ishakira umutekano buri munyarwanda nta kuvangura.<\/p>\n<p>Twagiramungu yarushijeho kumenyekana ubwo FPR-Inkotanyi yari imaze gutera u Rwanda iturutse mu gihugu cya Uganda ku 01 Ukwakira 1990. Icyo gihe imiryango y\u2019Abatutsi yari mu Rwanda yagiye mu mazi abira, Abatutsi benshi barafatwa barafungwa, bakorerwa iyica rubozo, bamwe bagwa mu munyururu, abo mu miryango yabo bahabwa akato, barahutazwa mu ngo zabo no mu mayira. Twagiramungu yanze kurebera ako karengane, aratinyuka avuga ku mugaragaro ko abagize FPR-Inkotanyi ari Abanyarwanda nk\u2019abandi, ko ari abavandimwe, ko nta mirizo n\u2019amatwi atendera bafite nk\u2019uko Leta ya Habyarimana n\u2019ingabo ze bageragezaga kubicengeza mu mitwe y\u2019Abahutu bari mu Rwanda.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yabaye uwa mbere watinyutse kubwira perezida Habyarimana ko abo yafunze abita ibyitso ababeshyera, ko FPR-Inkotanyi atari Abagande, ari abana b\u2019u Rwanda agomba gushyikirana na bo, intambara igahagarara, abakuwe mu byabo n\u2019intabara bakabisubiramo, impunzi zigataha mu mahoro.<\/p>\n<p>Ibi bitekerezo byiza bya Twagiramungu, intagondwa z\u2019Abahutu zarabimwangiye cyane kuko yatumye Abatutsi babaga mu Rwanda bongera kugira ijambo nyuma y&#8217;igitero cy\u2019Inkotanyi cyari cyatumye bose bahindurwa ruvumwa bakitwa ibyitso by\u2019Inkotanyi, bagatotezwa kakahava. Yagize uruhare rukomeye kugira ngo imishyikirano hagati ya FPR-Inkotanyi na Guverinoma y\u2019u Rwanda ibeho, igere ku masezerano y\u2019amahoro y&#8217;Arusha, nubwo aya atigeze ashyirwa mu bikorwa kubera intangondwa zari mu mpande zombi zashyikiranaga zitifuzaga na busa inzira y\u2019amahoro kugera ubwo Perezida Habyarimana yiciwe ku itariki ya 06 Mata 1994, jenoside yakorewe Abatutsi igatangira.<\/p>\n<p>Twagiramungu, haba mu magambo ye cyangwa mu nyandiko ze, yamaganye akarengane yivuye inyuma. Ibi byatumye intagondwa z\u2019Abahutu zimwanga urunuka, zimuhiga bukware ngo zimwice mu gihe cya jenoside ariko Imana ikinga akaboko abasha kurokoka. Abavandimwe be benshi n\u2019imiryango yabo barishwe babahora ubutwari n\u2019ukuri bye.<\/p>\n<p>Twagiramungu agiye atabonye u Rwanda yaharaniye kuva mu busore bwe. Yaharaniye u Rwanda rw\u2019Abanyarwanda bareshya imbere y\u2019amategeko, basangira akabisi n\u2019agahiye. Ariko nyuma y\u2019igitugu cy\u2019ingoma ya Habyarimana, haje icya FPR-Inkotanyi cyiza cyica inyangamugayo, kikubira ibyiza by\u2019igihugu, kimika akarengane, kiyogoza akarere mu ntambara z\u2019urudaca zigamije gusahura umutungo wa Kongo-Kinshasa.<\/p>\n<p>Twagiramungu atashye abambari ba perezida Habyarimana MRND-CDR n\u2019aba perezida Kagame FPR-Inkotanyi-DMI, bamwita umwanzi. Bose bamuziza ko akunda ababuza kwica Abanyarwanda no kubacamo ibice.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Ntwari y\u2019u Rwanda, Twagiramungu Fawusitini, ruhukira mu mahoro, Iyaguhanze kandi wakundaga, igutuze aheza.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p><b>Muamini UWASE<\/b><\/p>\n<p><em>i Buruseli mu Bubiligi, ku wa 06 Ukuboza 2023<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023 ni ho Bwana Twagirmungu Fawusitini bahimbaga \u00abRukokoma\u00bb yatabarutse, afite imyaka 78 y\u2019amavuko, azize urupfu rutunguranye.\u00a0 Yitabye Imana ari mu gihugu cy\u2019u Bubiligi aho yari yarahungiye igitugu cy\u2019ingoma ya FPR-Inkotanyi, iyobowe na Perezida Pawulo KAGAME. Kunanirwa gukorana na Bwana TWAGIRAMUNGU, byagaragaje ku buryo budasubirwaho ko ingoma ya FPR-Inkotanyi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":21969,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-47883","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023 ni ho Bwana Twagirmungu Fawusitini bahimbaga \u00abRukokoma\u00bb yatabarutse, afite imyaka 78 y\u2019amavuko, azize urupfu rutunguranye.\u00a0 Yitabye Imana ari mu gihugu cy\u2019u Bubiligi aho yari yarahungiye igitugu cy\u2019ingoma ya FPR-Inkotanyi, iyobowe na Perezida Pawulo KAGAME. Kunanirwa gukorana na Bwana TWAGIRAMUNGU, byagaragaje ku buryo budasubirwaho ko ingoma ya FPR-Inkotanyi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-12-07T14:48:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2023-12-13T14:52:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/Faustin-Twagiramungu.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"638\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"480\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/\",\"name\":\"INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/Faustin-Twagiramungu.png\",\"datePublished\":\"2023-12-07T14:48:33+00:00\",\"dateModified\":\"2023-12-13T14:52:22+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/Faustin-Twagiramungu.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/Faustin-Twagiramungu.png\",\"width\":638,\"height\":480,\"caption\":\"Faustin Twagiramungu\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE - Umunyarwanda","og_description":"Ku wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023 ni ho Bwana Twagirmungu Fawusitini bahimbaga \u00abRukokoma\u00bb yatabarutse, afite imyaka 78 y\u2019amavuko, azize urupfu rutunguranye.\u00a0 Yitabye Imana ari mu gihugu cy\u2019u Bubiligi aho yari yarahungiye igitugu cy\u2019ingoma ya FPR-Inkotanyi, iyobowe na Perezida Pawulo KAGAME. Kunanirwa gukorana na Bwana TWAGIRAMUNGU, byagaragaje ku buryo budasubirwaho ko ingoma ya FPR-Inkotanyi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2023-12-07T14:48:33+00:00","article_modified_time":"2023-12-13T14:52:22+00:00","og_image":[{"width":638,"height":480,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/Faustin-Twagiramungu.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/","name":"INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/Faustin-Twagiramungu.png","datePublished":"2023-12-07T14:48:33+00:00","dateModified":"2023-12-13T14:52:22+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/Faustin-Twagiramungu.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/Faustin-Twagiramungu.png","width":638,"height":480,"caption":"Faustin Twagiramungu"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intwari-twagiramungu-fawusitini-yaratabarutse\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47883","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=47883"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47883\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":47884,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47883\/revisions\/47884"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/21969"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=47883"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=47883"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=47883"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}