{"id":47891,"date":"2023-12-13T15:21:40","date_gmt":"2023-12-13T13:21:40","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=47891"},"modified":"2023-12-17T15:24:34","modified_gmt":"2023-12-17T13:24:34","slug":"karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/","title":{"rendered":"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza"},"content":{"rendered":"<p>Impirimbanyi y\u2019uburenganzira bwa muntu, Aimable Karasira, yatangaje ko yikuye mu rubanza rwe kuko avuga ko nta butabera arwitezemo. Aravuga ko urukiko rumuburanisha arwaye indwara zo mu mutwe aho kubanza kumuvuza kandi ko rufatanya n\u2019ubushinjacyaha mu kubogama.<\/p>\n<p>Ni urubanza rwaranzwe n\u2019amagambo aremereye hagati ya Aimable Karasira Uzaramba n\u2019umucamanza ukuriye inteko iburanisha. Mbere y\u2019uko iburanisha ritangira, Karasira yabanje kwibutsa urukiko ko n\u2019ubwo yakunze kurugezaho iby\u2019uburwayi bwe bwo mu mutwe ntirubuhe agaciro, akirwaye kandi ko gereza imujyana kwa muganga.<\/p>\n<p>Yavuze ko iteka iyo aje kuburana agira ikibazo cy\u2019ihungabana. Avuga ko atabangamira urubanza ariko ko urukiko rugomba kumufata nk\u2019udahari kuko arwaye. Yikomye urukiko n\u2019ubushnjacyaha ko mu miburanire bombi bamukorera icyo yise kumuviraho inda imwe\u201d kandi ko hari amagambo avuga mu iburanisha urukiko ntiruyandike. Ati \u201cNdi hano ntakeneye ubutabera, ndi hano ngo ibyanjye bijye ahagaragara bimenyekane. Nimubona ntasinye ku nyandikomvugo z\u2019amaburanisha munyihanganire.\u201d<\/p>\n<p><strong>\u201c<\/strong>Ni uburenganzira bwawe, iyo uza kuba urwaye wagombye kuzana impapuro za muganga zikwemerera ikiruhuko cy\u2019uburwayi. Ibyo uvuga birandikwa nunakenera amajwi uzayahabwa. Ibyo uvuga uba wagira ngo si urukiko ubwira hari abandi uri kubwira.Ibyo ukora byose ni uburenganzira bwawe wabukoresha uko ubyumva.\u201d Icyo ni igisubizo cy\u2019umucamanza uburanisha Karasira.Yamwibukije ko icyo urukiko rwibandaho ari ibimenyetso kuruta ibindi.<\/p>\n<p>Karasira yavuze ko adasuzugura urukiko ariko ko aza kuburana nk\u2019uri gusezera kuko ashimangira ko namara gukatirwa ibihano azagwa muri gereza. Urukiko rwamwemereye kubifata uko abyumva kuko ruvuga ko ruburanisha imanza nyinshi zikomeye no kurusha urwe.<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwasobanuye icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda rwisunze amagambo buregesha Karasira. \u201cU Rwanda ruracyaboshye, badutetsemo umuleti tubabera ibitambo, mu bigo bya RGB, RDB, Rwandair, mu marushanwa ya nyampinga w\u2019u Rwanda no mu nzego za gisirikare hagaragaramo abatutsi kandi biganjemo abavuye I Bugande\u201d. Ni amwe mu magambo ubushinjacyaha bumuregesha buvuga ko yayakoresheje agamije gutanya abanyarwanda.<\/p>\n<p>Buvuga ko ibyaha yabikoze azi neza ko ziriya mvugo zatanya abantu ajya no gushaka imiyoboro ya youtube ayavugiraho. Ubushinjacyaha bwasobanuye kandi icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Rugishingira ku magambo burega Karasira ko yavuze ko mu gisirikare cy\u2019u Rwanda abakomeye ari abagande, ko gahunda ya Ndumunyarwanda ari amayeri yo kubeshya ko mu Rwanda amoko atariho. Bukabwira urukiko ko ayo magambo agaragaza ubushake bwo gukora icyaha. Bwasobanuye ko Karasira yavugaga ko rubanda rutegetswe n\u2019abanyamahanga barubeshya. .<\/p>\n<p>Hari ikiganiro mu majwi n\u2019amashusho Karasira yagiranye n\u2019umuyoboro wa Umurabyo TV cyakuruye impaka z\u2019urudaca kiba intandaro y\u2019amagambo akarishye mu rukiko. Ni ikiganiro cy\u2019iminota igera muri 50 ubushinjacyaha bwasabaga ko bakumva utuce twacyo Karasira n\u2019abamwunganira bagasaba kucyumva cyose kugira ngo hamenyekano ibigikubiyemo n\u2019uko byavuzwe.<\/p>\n<p>Karasira ati \u201c twumve videwo yose, ntabwo mbategeka ariko muhembwa imisoro y\u2019abaturage nanjye ndi umuturage mwimbindikiranya.\u201d Ni imvugo yazamuye uburakari bw\u2019umucamanza amusubiza mu magambo agira ati \u201cBube ubwa mbere n\u2019ubwa nyuma ntabwo ibyo bintu bizongera mu iburanisha. Karasira uri umuburanyi kimwe nk\u2019abandi ugomba kubaha urukiko.\u201d<\/p>\n<p>Ku banyamategeko ba Karasira umucamanza ati \u201cMuvugane n\u2019umukiliya wanyu, ibyo bintu byo gukomeza gutesha agaciro urukiko ntitugomba kubyihanganira uyu munsi tugomba kubishyiraho iherezo. Nibiba na ngombwa tuzafata izindi ngamba.\u201d<\/p>\n<p>Byarangiye urukiko rutegetse ko ibiganiro babyumva uko byafashwe.Hari ikiganiro Karasira agaragara avuga ko FPR Ikoresha ubwirasi no kwiyemera kuko ari yo ifite ingabo. Agashimangira ko FPR Ibaye ikora yonyine nta n\u2019icyasigara. Yumvikanisha ko ibyo avuga ari ibitekerezo bye kandi atagombye kubizira. Yumvikanamo avuga ko ishyaka MRND ryo kwa Perezida Habyarimana ritimaga abatutsi akazi ko n\u2019ikimenyimenyi mu gihe cyo kwibuka jenoside hari ibigo byibuka ababyo bishwe.<\/p>\n<p>Muri ayo magambo Kandi Karasira hari aho yumvikana avuga ko zimwe mu mbwirwaruhame za Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame zimutera ukumirwa akarira. Agashimangira ko adashobora kwifatanya n\u2019abamukomera amashyi mu magambo akomoza ku bwicanyi. Yumvikanamo avuga ko jenoside mu Rwanda ubutegetsi buyikoresha nk\u2019igikoresho cyo gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.<\/p>\n<p>Naho ku ngingo y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge mu Banyarwanda Karasira akavuga ko hari icyo yita \u201cAmajanisha y\u2019imbusane ku bumwe n\u2019ubwiyunge.\u201d Akavuga ko mu gihe ubutegetsi bwagaragaza 90 ku ijana we yabiha 10 ku ijana. Iburanisha rirangiye Karasira yatse ijambo asaba imbabazi ku myitarire ye mu rukiko. Ati \u201cNtabwo nzongera nisubiyeho nta kibazo\u201d.<\/p>\n<p>Urukiko ruti \u201cUrakoze kuba wisubiyeho. Nta propaganda dukeneye hano mu rukiko. Icyo dukeneye ni uko hari ikirego bakurega, wagombye kureka bakagisobanura ukacyireguraho.\u201d Karasira yashimiye urukiko ko rwamufashije akabasha kwishyura abanyamategeko be ku mafaranga ye yari yarafatiriwe.<\/p>\n<p>Gusa nk\u2019uko yari yatangiye abibwira urukiko arasa n\u2019utisubiyeho n\u2019ubwo mu miburanire acimo akaka ijambo. Byarangiye yanze gushyira imikono ku nyandikomvugo z\u2019uyu munsi. Bamwe mu bakurikiranaga urubanza bagafata iyi myitwarire y\u2019uregwa nk\u2019ikimenyetso cy\u2019uburwayi. Mu bihe bitandukanye amatsinda y\u2019abaganga yagaragaje ko Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe bukomoka ku mateka ya jenoside yamugizeho ingaruka. Gusa ko ubwo burwayi butamwambuye ubushobozi bwo gutekereza neza.<\/p>\n<p>Karasira aregwa ibyaha bya jenoside birimo guha ishingiro jenoside, kuyipfobya no kuyihakana. Akavuga ko atatinyuka gukora ibyaha kuri jenoside yamukorewe ikamusiga iheruheru. Avuga ko aregwa ibyaha byo mu nyungu za politiki. Asobanura ko amagambo yavuze yari agamije kurwanya akarengane yiteze ko yazabiboneramo igihembo cy\u2019amahoro cyitiriwe Nobel birangira yisanze mu buroko. Ibyaha bine muri bitandatu ubushinjacyaha bumurega bikomoka mu magambo yagiye atangaza mu bihe bitandukanye ku mutyoboro wa Youtube.<\/p>\n<p>Urubanza ruzakomeza mu ntangiro z\u2019umwaka utaha.<\/p>\n<p>VOA<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Impirimbanyi y\u2019uburenganzira bwa muntu, Aimable Karasira, yatangaje ko yikuye mu rubanza rwe kuko avuga ko nta butabera arwitezemo. Aravuga ko urukiko rumuburanisha arwaye indwara zo mu mutwe aho kubanza kumuvuza kandi ko rufatanya n\u2019ubushinjacyaha mu kubogama. Ni urubanza rwaranzwe n\u2019amagambo aremereye hagati ya Aimable Karasira Uzaramba n\u2019umucamanza ukuriye inteko iburanisha. Mbere y\u2019uko iburanisha ritangira, Karasira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":41705,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[63],"tags":[],"class_list":["post-47891","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Impirimbanyi y\u2019uburenganzira bwa muntu, Aimable Karasira, yatangaje ko yikuye mu rubanza rwe kuko avuga ko nta butabera arwitezemo. Aravuga ko urukiko rumuburanisha arwaye indwara zo mu mutwe aho kubanza kumuvuza kandi ko rufatanya n\u2019ubushinjacyaha mu kubogama. Ni urubanza rwaranzwe n\u2019amagambo aremereye hagati ya Aimable Karasira Uzaramba n\u2019umucamanza ukuriye inteko iburanisha. Mbere y\u2019uko iburanisha ritangira, Karasira [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-12-13T13:21:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2023-12-17T13:24:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/Karasira-Uzaramba.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"800\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"450\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza\",\"datePublished\":\"2023-12-13T13:21:40+00:00\",\"dateModified\":\"2023-12-17T13:24:34+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/\"},\"wordCount\":862,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/06\\\/Karasira-Uzaramba.jpg\",\"articleSection\":[\"Ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/\",\"name\":\"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/06\\\/Karasira-Uzaramba.jpg\",\"datePublished\":\"2023-12-13T13:21:40+00:00\",\"dateModified\":\"2023-12-17T13:24:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/06\\\/Karasira-Uzaramba.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/06\\\/Karasira-Uzaramba.jpg\",\"width\":800,\"height\":450,\"caption\":\"Aimable Karasira Uzaramba\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza - Umunyarwanda","og_description":"Impirimbanyi y\u2019uburenganzira bwa muntu, Aimable Karasira, yatangaje ko yikuye mu rubanza rwe kuko avuga ko nta butabera arwitezemo. Aravuga ko urukiko rumuburanisha arwaye indwara zo mu mutwe aho kubanza kumuvuza kandi ko rufatanya n\u2019ubushinjacyaha mu kubogama. Ni urubanza rwaranzwe n\u2019amagambo aremereye hagati ya Aimable Karasira Uzaramba n\u2019umucamanza ukuriye inteko iburanisha. Mbere y\u2019uko iburanisha ritangira, Karasira [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2023-12-13T13:21:40+00:00","article_modified_time":"2023-12-17T13:24:34+00:00","og_image":[{"width":800,"height":450,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/Karasira-Uzaramba.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza","datePublished":"2023-12-13T13:21:40+00:00","dateModified":"2023-12-17T13:24:34+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/"},"wordCount":862,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/Karasira-Uzaramba.jpg","articleSection":["Ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/","name":"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/Karasira-Uzaramba.jpg","datePublished":"2023-12-13T13:21:40+00:00","dateModified":"2023-12-17T13:24:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/Karasira-Uzaramba.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/Karasira-Uzaramba.jpg","width":800,"height":450,"caption":"Aimable Karasira Uzaramba"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/karasira-aimable-yikuye-mu-rubanza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47891","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=47891"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47891\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":47893,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47891\/revisions\/47893"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/41705"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=47891"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=47891"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=47891"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}