{"id":47954,"date":"2024-01-05T13:06:24","date_gmt":"2024-01-05T11:06:24","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=47954"},"modified":"2024-01-10T13:13:18","modified_gmt":"2024-01-10T11:13:18","slug":"abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/","title":{"rendered":"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje"},"content":{"rendered":"<p><strong>Itangazo rigenewe abanyamakuru<\/strong><\/p>\n<p>Muri ibi bihe bikomeye abantu bose barimo kubwirwa y\u2019uko ibihugu bibiri duturanye bishobora gushoza intambara ku Rwanda, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyennet\u00e9 d\u00e9mocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda aho bari hose no ku nshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira :<\/p>\n<ol>\n<li>Nta munyarwanda utazi ko intambara zimaze imyaka irenga 25 ziyogoza akarere k\u2019 uburasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo zikomoka mu Rwanda. Imitwe y\u2019inyeshyamba yagiye yitirirwa Abanyamulenge n\u2019ayandi moko byitwa ko ngo ari abatutsi cyangwa afitanye isano n\u2019abatutsi bo muri Kongo yose yashyizweho n\u2019abategetsi b\u2019u Rwanda, bayikoresha bagamije gutera akavuyo muri Kongo kugirango bashobore kuba aribo bacukura bakanacuruza amabuye y\u2019agaciro aboneka mu bice baba bigaruriye muri icyo gihugu. Ibyo byatumye u Rwanda rwari rusigaye rubarirwa mu bihugu bya mbere ku Isi bishyira ku masoko mpuzamahanga amabuye y\u2019agaciro menshi. Iyi niyo mpamvu nyamukuru y\u2019intambara u Rwanda rushoza mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo rukoresheje inyeshyamba zigenda zihindura amazina.<\/li>\n<li>Ntabwo bitangaje kumva ko Perezida F\u00e9lix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ubwo yarimo kwiyamamariza mandat ye ya kabiri, yarashyize mu majwi ubutegetsi bw\u2019u Rwanda abushinja ko aribwo bushoza intambara mu ntara ya Kivu y\u2019amajyaruguru. Iyo ntambara ikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi, ikaba yaravanye abaturage mu byabo, ibikorwa byinshi harimo uburezi bikaba byarahagaze, ndetse n\u2019amatora aherutse kuba muri icyo gihugu akaba atarashoboye kuhakorerwa. Ni ngombwa kwibutsa ko amaraporo yagiye akorwa kenshi n\u2019impuguke zoherejwe na LONI yagiye yemeza uruhare rukomeye rwa Leta y\u2019u Rwanda mu gushyigikira inyeshyamba zigize umutwe wa M23 ufite ibirindiro muri za teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo. Ibyo bisobanura impamvu Perezida Tshisekedi yasabye amajwi abaturage abizeza ko icya mbere azakora ari ukugarura umutekano mu ntara ya Kivu, ibyo bikaba bishobora gutuma biba ngombwa kujya guhirika ubutegetsi bw\u2019igihugu kiri inyuma y\u2019izo nyeshyamba.<\/li>\n<li>Nta munyarwanda uyobewe ko mu mwaka wa 2015, mu gihugu cy\u2019u Burundi, abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, iyo kudeta yabapfubana bagahungira mu Rwanda. Nyuma yaho hashinzwe umutwe w\u2019inyeshyamba witwa Red Tabara ukorera mu ntara ya Kivu y\u2019amajyepfo, intego zawo zikaba ari uguhirika ku ngufu ubutegetsi bwa CNDD FDD buyobora u Burundi kuva muri 2005. Mu minsi ishize izo nyeshyamba zigambye kuba arizo zagabye igitero ahitwa i Gatumba, igitero cyaguyemo abantu barenga 20 biganjemo abana, abakecuru n\u2019abasaza. Nyuma y\u2019ayo marorererwa, Perezida w\u2019u Burundi, Evariste Ndayishimye, yashyize mu majwi abategetsi b\u2019u Rwanda, avuga ko aribo bacumbikiye izo nyeshyamba, bakaziha intwaro n\u2019imyitozo. Mu mvugo yeruye Perezida Ndayishimiye nawe yavuze ko leta y\u2019u Rwanda itisubiyeho icyo kibazo gishobora gukururaintambara hagati y\u2019ibihugu byombi.<\/li>\n<li>Nk\u2019uko bigaragara ubutegetsi bw\u2019u Rwanda nibwo nyirabayazana w\u2019ibibazo bishobora gusubiza igihugu cyacu mu ntambara. Ibirego byose abaturanyi badushinja bifite ishingiro. Abayobozi b\u2019u Rwanda nabo ubwabo banyuzamo bakabyigamba. Jenerali James Kabarebe ubwe yarivugiye ati \u00ab&#8230;akarere twarakayogoje \u00bb. Naho Jenerali Mubarakh Muganga, ari nawe mugaba mukuru w\u2019ingabo z\u2019u Rwanda, yarivugiye ati \u00ab &#8230;u Rwanda ni ruto, kuharwanira ni nko kurwanira muri salon, ukaba wamena televiziyo cyangwa ugakandagira abana&#8230; Ati ibibazo byacu tuzajya kubikemurira iyo mu mahanga, ubundi dutahe tubyina intsinzi \u00bb. Aya ni amagambo ya gashozantambara yavuzwe ku mugaragaro akwirakwizwa ku Isi yose. Intambara ibihugu duturanye bishobora gushoza ku Rwanda nta handi ikomoka, ni ku myitwarire y\u2019ubutegetsi bwacu\u00a0bushaka kwerekana u Rwanda nk\u2019igihugu cy\u2019igihangange cyavogera abaturanyi, kigasahura ibyo gishaka, byaba na ngombwa kigahindurayo ubutegetsi.<\/li>\n<li>Abanyarwanda bazi neza ibibi by\u2019intambara. Birakwiye ko bakora ibishoboka kugirango ibibazo bivugwa n\u2019abaturanyi bikemurwe mu nzira y\u2019amahoro. Ntabwo ibisubizo by\u2019ibyo bibazo biri muri Kongo no mu Burundi. Ibisubizo biri mu Rwanda kuko niho ibibazo bituruka. Abategetsi bagize uruhare mu guteza ibyo bibazo bakeneye kumva ijwi ry\u2019abanyarwanda bashaka igisubizo mu mahoro, iri rikaba ari naryo jwi rya Institut Seth Sendashonga, buri wese mu bushobozi bwe. Ntabwo tuzagira amahoro duteza ibibazo mu baturanyi. Ibyo twishimira ko byagezweho, birashoboka cyane ko intambara yabisenya mu gihe gito, amasomo twarayabonye mu mateka yacu ya vuba. Abaturage nimukanguke dusabe impinduka igamije kurengera amahoro no gusigasira ibyo twagezeho twiyushye akuya. Dufite amashyaka ya politiki, ayemewe n\u2019atemewe, dufite abanyamadini, abanyamakuru n\u2019impuguke zinyuranye muri za kaminuza n\u2019ahandi. Nimuhaguruke tubwire nyirabayazana w\u2019intambara ko arimo guhemukira igihugu. Abana bacu n\u2019abavandimwe bacu ntibakwiye gushorwa mu ntambara z\u2019amafuti. Twarababaye, tuzi intambara icyo ari cyo. Ntabwo ari igihe cyo guhebera urwaje cyangwa kwizera ko imvugo z\u2019abagerageza guhumuriza abaturage zonyine zihagije. Niduhaguruke, twese biratureba.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Bikorewe i Buruseli, tariki ya 05\/01\/2024<\/p>\n<p><strong>Jean-Claude Kabagema,<\/strong><br \/>\nPerezida wa ISCID asbl<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Itangazo rigenewe abanyamakuru Muri ibi bihe bikomeye abantu bose barimo kubwirwa y\u2019uko ibihugu bibiri duturanye bishobora gushoza intambara ku Rwanda, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyennet\u00e9 d\u00e9mocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda aho bari hose no ku nshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira : Nta munyarwanda utazi ko intambara zimaze imyaka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":26526,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-47954","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Itangazo rigenewe abanyamakuru Muri ibi bihe bikomeye abantu bose barimo kubwirwa y\u2019uko ibihugu bibiri duturanye bishobora gushoza intambara ku Rwanda, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyennet\u00e9 d\u00e9mocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda aho bari hose no ku nshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira : Nta munyarwanda utazi ko intambara zimaze imyaka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-01-05T11:06:24+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2024-01-10T11:13:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"797\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"583\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje\",\"datePublished\":\"2024-01-05T11:06:24+00:00\",\"dateModified\":\"2024-01-10T11:13:18+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/\"},\"wordCount\":749,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/05\\\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/\",\"name\":\"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/05\\\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"datePublished\":\"2024-01-05T11:06:24+00:00\",\"dateModified\":\"2024-01-10T11:13:18+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/05\\\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/05\\\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"width\":797,\"height\":583,\"caption\":\"Seth Sendashonga\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje - Umunyarwanda","og_description":"Itangazo rigenewe abanyamakuru Muri ibi bihe bikomeye abantu bose barimo kubwirwa y\u2019uko ibihugu bibiri duturanye bishobora gushoza intambara ku Rwanda, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyennet\u00e9 d\u00e9mocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda aho bari hose no ku nshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira : Nta munyarwanda utazi ko intambara zimaze imyaka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2024-01-05T11:06:24+00:00","article_modified_time":"2024-01-10T11:13:18+00:00","og_image":[{"width":797,"height":583,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje","datePublished":"2024-01-05T11:06:24+00:00","dateModified":"2024-01-10T11:13:18+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/"},"wordCount":749,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/","name":"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","datePublished":"2024-01-05T11:06:24+00:00","dateModified":"2024-01-10T11:13:18+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","width":797,"height":583,"caption":"Seth Sendashonga"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-nibahaguruke-bakumire-intambara-aho-guhebera-urwaje\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47954","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=47954"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47954\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":47955,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47954\/revisions\/47955"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/26526"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=47954"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=47954"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=47954"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}