{"id":47995,"date":"2024-01-22T23:47:12","date_gmt":"2024-01-22T21:47:12","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=47995"},"modified":"2024-01-22T23:47:12","modified_gmt":"2024-01-22T21:47:12","slug":"leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/","title":{"rendered":"Leta y&#8217;u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa"},"content":{"rendered":"<p><strong>Kigali, 22 Mutarama 2024-\u00a0<\/strong>Guverinoma y&#8217;u Rwanda yamaganye amagambo ivuga ko atesha agaciro kandi atari mu muco wa Afurika yavuzwe na Perezida wa Burundi, Evariste Ndayishimiye, mu gikorwa cyabereye i Kinshasa ku itariki ya 21 Mutarama 2024.<\/p>\n<p>Perezida Ndayishimiye, wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk&#8217;Intumwa yihariye mu by&#8217;urubyiruko, amahoro n&#8217;umutekano, ngo yatangaje ibirego bidafite ishingiro kandi bigamije gutanya Abanyarwanda, byongeye ngo bikaba bishobora guhungabanya amahoro n&#8217;umutekano mu karere k&#8217;ibiyaga bigari.<\/p>\n<p>Itangazo Leta y&#8217;u Rwanda yasohoye kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 22 Mutarama 2024 rikomeza rigira riti: <em>&#8220;abanyarwanda bagaragaje umuhate mu gushimangira ubumwe no guteza imbere igihugu cyabo. Urubyiruko rw&#8217;u Rwanda rwakiriye aya mahirwe, rufata iyambere mu kubaka ejo hazaza habo heza.&#8221;<\/em><\/p>\n<p><em>&#8220;Kuba hari uwigiza nkana agashaka guhungabanya iyi ntambwe iboneye, cyane cyane iyo biva mu bayobozi b&#8217;ibihugu duturanye, binyuze mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ni ibintu biteye inkeke kandi bihabanye n&#8217;indangagaciro z&#8217;Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.&#8221;<\/em><\/p>\n<p><em>&#8220;U Rwanda ntirufite inyungu mu gutera amakimbirane n&#8217;ibihugu duturanye. Tuzakomeza gukorana n&#8217;abafatanyabikorwa mu karere no hanze yako mu guteza imbere umutekano n&#8217;iterambere rirambye.&#8221;<\/em><\/p>\n<p>I Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku itariki ya 21 Mutarama 2024 &#8211; Mu ruzinduko rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yitabiriye irahira rya Perezida F\u00e9lix Antoine Tshisekedi, Perezida w&#8217;u Burundi Evariste Ndayishimiye, nk&#8217;Intumwa y&#8217;Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu by&#8217;urubyiruko, amahoro n&#8217;umutekano, yavugiye ijambo imbere y&#8217;urubyiruko rurenga 500 rw&#8217;Abanyekongo n&#8217;abarundi muri Hoteli Fleuve i Kinshasa.<\/p>\n<p>Perezida Ndayishimiye yavuze ku bibazo by&#8217;umutekano bikomeje mu karere, cyane cyane ku birego byo gutera akaduruvayo n&#8217;ibitero bivugwa ko bikorwa n&#8217;u Rwanda. Yagarutse ku biganiro by&#8217;imyaka ibiri yagiranye n&#8217;abayobozi b&#8217;u Rwanda, avuga ko byaranzwe n&#8217;uburyarya. Ndayishimiye yagaragaje ko n&#8217;ubwo Burundi bwafunguye imipaka yabwo, bigatuma abaturage benshi b&#8217;u Rwanda binjira mu Burundi, ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda bwakomeje gucura imigambi yo guhungabanya u Burundi, bushyigikira inyeshyamba za RED-TABARA zikorera i Kigali, ibirego u Rwanda ngo rutigeze ruhakana. Ibi byabaye nk&#8217;imbarutso kuri Ndayishimiye igihe inyeshyamba za RED-TABARA zagabye ibitero hafi ya Bujumbura, bituma agira ati:<em> &#8220;Iyo ubeshywe rimwe cyangwa kabiri, ni ikosa ry&#8217;ubeshya. Ariko iyo ubeshywe ubugira gatatu, biba ari ikosa ryawe.&#8221;<\/em><\/p>\n<p>Mu ijambo rye ku rubyiruko rw&#8217;Abanyekongo rwagaragaje impungenge ku mutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, Perezida Ndayishimiye yagarutse ku kamaro ko kugira ubumwe. Yavuze ko Abanyarwanda nta rwango bafitiye abandi, ahubwo ashinja ubuyobozi bubi. Yagize ati: <em>&#8220;Nta ngabo mbi zibaho, habaho abayobozi babi gusa,&#8221;<\/em> asaba ko urugamba rugomba gukomeza kugeza n&#8217;Abanyarwanda batangiye gushyira igitutu ku bayobozi babo, bakanga kwemera kuba imfungwa mu karere kubera imyitwarire mibi y&#8217;abayobozi babo.<\/p>\n<p>Icyakora aya magambo yateje impaka zikomeye mu Rwanda. Abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali, bifashishije imbuga nkoranyambaga, banenze cyane Perezida w&#8217;u Burundi, rimwe na rimwe bakoresha amagambo akarishye arimo no kumwifatira ku gahanga.<\/p>\n<p>Ni ngombwa kumenya amateka y&#8217;izi mvururu. Guverinoma y&#8217;u Rwanda yagiye ishinjwa kenshi kuba yarateje umutekano muke mu Burundi, by&#8217;umwihariko ishinjwa gushyigikira kudeta yapfubye yari igamije guhirika Perezida w&#8217;u Burundi nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu 2015. Abenshi mu bateguye kudeta babashije guhunga bafashe inzira y&#8217;u Rwanda, aho bakomeje ibikorwa byo guhungabanya u Burundi bafashijwe na guverinoma ya Paul Kagame.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kigali, 22 Mutarama 2024-\u00a0Guverinoma y&#8217;u Rwanda yamaganye amagambo ivuga ko atesha agaciro kandi atari mu muco wa Afurika yavuzwe na Perezida wa Burundi, Evariste Ndayishimiye, mu gikorwa cyabereye i Kinshasa ku itariki ya 21 Mutarama 2024. Perezida Ndayishimiye, wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk&#8217;Intumwa yihariye mu by&#8217;urubyiruko, amahoro n&#8217;umutekano, ngo yatangaje ibirego bidafite [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":47996,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66],"tags":[],"class_list":["post-47995","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Leta y&#039;u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Leta y&#039;u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kigali, 22 Mutarama 2024-\u00a0Guverinoma y&#8217;u Rwanda yamaganye amagambo ivuga ko atesha agaciro kandi atari mu muco wa Afurika yavuzwe na Perezida wa Burundi, Evariste Ndayishimiye, mu gikorwa cyabereye i Kinshasa ku itariki ya 21 Mutarama 2024. Perezida Ndayishimiye, wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk&#8217;Intumwa yihariye mu by&#8217;urubyiruko, amahoro n&#8217;umutekano, ngo yatangaje ibirego bidafite [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-01-22T21:47:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/01\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"648\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"610\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Leta y&#8217;u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa\",\"datePublished\":\"2024-01-22T21:47:12+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/\"},\"wordCount\":502,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/01\\\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png\",\"articleSection\":[\"Akarere\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/\",\"name\":\"Leta y'u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/01\\\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png\",\"datePublished\":\"2024-01-22T21:47:12+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/01\\\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/01\\\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png\",\"width\":648,\"height\":610},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Leta y&#8217;u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Leta y'u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Leta y'u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa - Umunyarwanda","og_description":"Kigali, 22 Mutarama 2024-\u00a0Guverinoma y&#8217;u Rwanda yamaganye amagambo ivuga ko atesha agaciro kandi atari mu muco wa Afurika yavuzwe na Perezida wa Burundi, Evariste Ndayishimiye, mu gikorwa cyabereye i Kinshasa ku itariki ya 21 Mutarama 2024. Perezida Ndayishimiye, wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk&#8217;Intumwa yihariye mu by&#8217;urubyiruko, amahoro n&#8217;umutekano, ngo yatangaje ibirego bidafite [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2024-01-22T21:47:12+00:00","og_image":[{"width":648,"height":610,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/01\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Leta y&#8217;u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa","datePublished":"2024-01-22T21:47:12+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/"},"wordCount":502,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/01\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png","articleSection":["Akarere"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/","name":"Leta y'u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/01\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png","datePublished":"2024-01-22T21:47:12+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/01\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/01\/Skjermbilde-2024-01-22-kl.-21.46.03.png","width":648,"height":610},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-yateye-utwatsi-amagambo-perezida-ndayishimiye-yavugiye-i-kinshasa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Leta y&#8217;u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47995","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=47995"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47995\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":47997,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/47995\/revisions\/47997"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/47996"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=47995"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=47995"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=47995"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}