{"id":4817,"date":"2014-02-15T18:58:22","date_gmt":"2014-02-15T16:58:22","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4817"},"modified":"2014-02-15T18:58:22","modified_gmt":"2014-02-15T16:58:22","slug":"hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/","title":{"rendered":"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato!"},"content":{"rendered":"<p>Abanyarwanda turibuka inkundura y\u2019amashyaka yo mumyaka ya za 1992-1994 aho yasize u Rwanda kugeza n\u2019uyu munsi agahiri n\u2019agahinda turimo bikaba bifite inkomoko yabyo bitewe nuko twabyitwayemo mu gihe hari abandi bavuga ko byose byakuruwe n\u2019Inkotanyi igihe zateraga igihugu cyuje ituze n\u2019umutekano aha kandi nanjye nkaba nemeranya nabo mbitewe n\u2019impamvu zikurikira:<!--more--><\/p>\n<p>Abanyarwanda twaciwemo ibice n\u2019abanyapolitike b\u2019ibisahiranda nka Twagiramungu Faustin alias Rukokoma hamwe n\u2019abandi bari bafatanyije nawe icyo gihe bari bashyize imbere inyota y\u2019ubutegetsi batitaye ku nyungu za rubanda nyamwinshi ; ibi kandi byatumye urugamba rworohera cyane Inkotanyi zitigeze zishaka kubona abanyarwanda dushyize hamwe.<\/p>\n<p>Njye ndemeza ko iyo abantu nka Twagiramungu Faustin cyane cyane we ubwe bataza kubaho u Rwanda uyu munsi ntiruba ruri mu maboko y\u2019inkotanyi kubera ko ariwe watumye Abanyarwanda bo mu Nduga bacika intege ku rugamba rwo kurwanya inkotanyi abumvisha ko ikibazo twari dufite icyo gihe ari icyo kurwanya Habyarimana ku giti cye n\u2019Abakiga muri rusange .<\/p>\n<p>Uyu Twagiramungu waje kwigaragaza cyane nk\u2019umuntu waruteye ubwoba perezida Habyarimana yakoresheje imbaraga yahabwaga na rubanda nyamwinshi mu gucengeza amatwara y\u2019inkotanyi anatuma ubwicanyi ndengakamere zarimo zikorera abanyabyumba butavugwa, impuzi zari Nyacyonga zidafashwa kubera propaganda yo kumvisha Abanyenduga ko ibiri kubera i Byumba no mu birunga byatewe n\u2019Abakiga kandi ibi akabigira nkana.<\/p>\n<p>Ibi tubonye haruguru ni mike mu myato ya Twagiramungu (Rukokoma) usigaye ashaka kwigira Mesiya w\u2019Abanyarwanda kandi rwose ari ikirura mu ntama. Ndahamagarira Abanyarwanda kwitondera cyane uyu munyapolitike Rusisibiranya ushyira imbere igifu n\u2019inyota y\u2019ubutegetsi idashira, noneho asigaye anavugira mu manama ko ari we mukandida uhagaze neza muri iki gihe wanayobora u Rwanda.<\/p>\n<p>Abanyarwanda turarabaye rwose Inkotanyi zadukururiye umuvumo w\u2019agahinda gahoraho bityo rero abantu bo kudukina ku mubyimba nka Twagiramungu nibasigeho bareke gutobera opposition Nyarwanda nyamara yari imaze kugera kuri byinshi. Aha nibutse ijambo Twagiramungu yavuze ubwo yademisiyonaga ku mwanya wa Minisiri w\u2019Intebe muri leta ya Kagame avuga ko abitewe no kutisanzura mu gufata ibyemezo ngo no gutegekwa ibyo agomba kuvuga bivuze ko iyo aza guhabwa ibi mvuze hejuru Twagiramungu uyu uri gushuka amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame aba akiyirimo.<\/p>\n<p><strong>INAMA NGIRA FDLR <\/strong><\/p>\n<p>Bacunguzi bavandimwe dusangiye gupfa no gukira ndabagira inama ngo mureke gushukwa n\u2019abanyapolitike baritswemo n\u2019ikinyoma nka Twagiramungu uyu Rusisibiranya. Turabizi ko abenshi muri mwe muri abana bato kandi b\u2019imfubyi abandi mukaba muri abapfakazi basigaye buri buri kubera FPR\/Inkotanyi bityo mukaba mugomba kwirinda kugwa mu mutego w\u2019abashaka kubakoresha ngo bagere ku ntego zabo zo kwisabira ubutegetsi Kagame hatanabuzemo kubagambanira mwese mukazakanguka mwagejejwe i Kigali.<\/p>\n<p><strong>Bugingo Paulin<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyarwanda turibuka inkundura y\u2019amashyaka yo mumyaka ya za 1992-1994 aho yasize u Rwanda kugeza n\u2019uyu munsi agahiri n\u2019agahinda turimo bikaba bifite inkomoko yabyo bitewe nuko twabyitwayemo mu gihe hari abandi bavuga ko byose byakuruwe n\u2019Inkotanyi igihe zateraga igihugu cyuje ituze n\u2019umutekano aha kandi nanjye nkaba nemeranya nabo mbitewe n\u2019impamvu zikurikira:<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4687,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4817","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyarwanda turibuka inkundura y\u2019amashyaka yo mumyaka ya za 1992-1994 aho yasize u Rwanda kugeza n\u2019uyu munsi agahiri n\u2019agahinda turimo bikaba bifite inkomoko yabyo bitewe nuko twabyitwayemo mu gihe hari abandi bavuga ko byose byakuruwe n\u2019Inkotanyi igihe zateraga igihugu cyuje ituze n\u2019umutekano aha kandi nanjye nkaba nemeranya nabo mbitewe n\u2019impamvu zikurikira:\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-02-15T16:58:22+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato!\",\"datePublished\":\"2014-02-15T16:58:22+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/\"},\"wordCount\":426,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/\",\"name\":\"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-02-15T16:58:22+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":539,\"height\":545},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato! - Umunyarwanda","og_description":"Abanyarwanda turibuka inkundura y\u2019amashyaka yo mumyaka ya za 1992-1994 aho yasize u Rwanda kugeza n\u2019uyu munsi agahiri n\u2019agahinda turimo bikaba bifite inkomoko yabyo bitewe nuko twabyitwayemo mu gihe hari abandi bavuga ko byose byakuruwe n\u2019Inkotanyi igihe zateraga igihugu cyuje ituze n\u2019umutekano aha kandi nanjye nkaba nemeranya nabo mbitewe n\u2019impamvu zikurikira:","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-02-15T16:58:22+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato!","datePublished":"2014-02-15T16:58:22+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/"},"wordCount":426,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/","name":"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-02-15T16:58:22+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":539,"height":545},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hari-abanyarwanda-bamwe-batizeye-bwana-twagiramungu-na-gato\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4817","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4817"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4817\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4817"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4817"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4817"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}