{"id":48255,"date":"2024-02-21T18:03:53","date_gmt":"2024-02-21T16:03:53","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=48255"},"modified":"2024-02-21T18:03:53","modified_gmt":"2024-02-21T16:03:53","slug":"amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/","title":{"rendered":"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23"},"content":{"rendered":"<p>Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, ibinyujije muri ambasade yayo muri Repubulika ya Demukarasi Kongo iramagana ibihuha bishinja icyo gihugu gushyikira inyeshyamba za M23 n\u2019u Rwanda muri Kongo mu ntambara zibere mu burasirazuba bwa Kongo.<\/p>\n<p>Ibyo bikubiye mu itangazo ambasade y\u2019Amerika muri Kongo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri.<\/p>\n<p>Muri iri tangazo, ambasade y\u2019Amerika iratanga umucyo ku ngingo zigera ku icumi zerekeranye n\u2019impuha zikwirakwizwa ko iki gihugu cyaba gifite aho gihuriye n\u2019umutwe wa M23 ndetse n\u2019intambara washoje mu burasirazuba bwa Kongo.<\/p>\n<p>Ku kuba Amerika yaba ishyigikiye uyu mutwe w\u2019inyeshyamba, ibyo iri tangazo ryamaganira kure.<\/p>\n<p>Rikavuga ko \u201cAmerika ihamagarira imitwe yose yitwaje intwaro &#8211; harimo n\u2019uwa M23 Amerika isanzwe yarafatiye ibihano, guhagarika imirwano no gushyira intwaro hasi.\u201d<\/p>\n<p>Kandi ko \u201cLeta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, ku mugaragaro, yakomeje ubudahwema guhamagarira u Rwanda kureka gufasha M23, ndetse ari yo yabaye iya mbere mu kubikora.<\/p>\n<p>Ambasade y\u2019Amerika muri Kongo iti:<\/p>\n<p>\u201cM23 yakoze ibikorwa bitabarika bihonyora amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by\u2019ubutabazi n\u2019ibihonyora uburenganzira bwa muntu, birimo gusambanya abagore ku gahato n\u2019ubwicanyi bwibasira abasivili. Kandi ibyo tubyamagana twivuye inyuma.\u201d<\/p>\n<p>Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibyo byaha biri mu byatumye Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika ubwayo mu kwa Mbere kwa 2013 ifatira ibihano umutwe wa M23.<\/p>\n<p>Ambasade y\u2019Amerika muri Kongo iti: \u201cTuracyakomeje gushyira mu ngiro ibyo bihano no kubyongera ku bayobozi ba M23, harimo n\u2019ibiheruka gushyirirwaho Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare w\u2019uyu mutwe mu kwa 12 kwa 2023, ndetse n\u2019ibyashyiriweho Bernard Byamungu, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n\u2019ubutasi mu kwezi kwa 8 kwa 2023.\u201d<\/p>\n<p>Ikindi kinyoma ambasade y\u2019Amerika muri Kongo yamaganye, ni igishinja Amerika guhatira leta ya Kongo kuganira na M23.<\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo, itangazo riragira riti: \u201cLeta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika ntishobora guhatira Kongo cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo zyose mu isi kugira uwo kiganira nawe. Turimo gukorana umunsi ku wundi n\u2019abafatanyabikorwa bacu bo muri leta ya Kongo mu gushaka inzira iboneye igana ku mahoro.\u201d<\/p>\n<p>Aha ambasade y\u2019Amerika i Kinshasa yongeye gushimangira ko ishyigikiye imirimo y\u2019ubuhuza bw\u2019Afurika mu gukemura ikibazo cy\u2019amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Kongo, buyobowe na Perezida Joao Lourenco wa Angola ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ategeka Kenya.<\/p>\n<p>Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika kandi yavuze ko hari ibinyoma bivuga ko Amerika idashaka ko ingabo za Kongo \u2013 FARDC zirengera ubusugire bw\u2019igihugu cyazo.<\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo, itangazo ry\u2019ambasade riragira riti: \u201cTwabisubiyemo kenshi ko twubaha kandi dushimangiye uburenganzira Kongo ifite bwo kurengera ubusugire bwayo n\u2019abaturage bayo mu gihe yaba yugarijwe n\u2019ibitero byaba ibivuye imbere mu gihugu cyangwa se hanze yacyo.\u201d<\/p>\n<p>Gusa aha ambasade ya Leta Zunze ubumwe z\u2019Amerika ikongeraho ko \u201cAmerika yizera ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Kongo gisaba igisubizo cya politiki, aho kuba icya gisirikare, bitewe n\u2019uko gukomeza imirwano bizarushaho kongerera ubukana ikibazo cy\u2019abakeneye ubutabazi no kurushaho gutakaza ubuzima bwa benshi. \u201c<\/p>\n<p>Tukivuga kuri iki kibazo cy\u2019ibihuha ku ntambara ibera muri Kongo. Leta zunze Ubumwe z\u2019Amerika kandi ibinyujije muri ambasade yayo i Kinshasa, yamaganye inkuru z\u2019ibinyoma zikwirakwizwa ko yaba ishyigikiye ibikorwa by\u2019u Rwanda muri Kongo. Kuri iyi ngingo, itangazo ry\u2019ambasade rigira riti:<\/p>\n<p>\u201cAmerika yakomeje guhamagarira u Rwanda mu ruhame guhagarika ubufasha iha M23 no gukura ingabo zarwo zose ku butaka bwa Kongo. Mu kwezi kwa Cyenda kwa 2023, Amerika yashyize u Rwanda ku rutonde rw\u2019ibihugu byinjiza abana mu gisirikare kubera kuba rufasha M23, umutwe w\u2019inyeshyamba ukoresha abana mu gisirikare.\u201d<\/p>\n<p>Muri iri tangazo kandi, ambasade y\u2019Amerika muri Kongo yamaganye, ibinyoma bishinja iki gihugu gushyigikira gahunda yo gucamo ibice Kongo.<\/p>\n<p>Aha, mu itangazo ryayo, yavuze ko \u201cpolitiki y\u2019Amerika ari uko ubwigenge n\u2019ubusugire bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bigomba kubahwa. Kandi ibyo ari ingenzi mu kugarukana amahoro mu burasirazuba bw\u2019igihugu.\u201d Itangazo riti: \u201ckandi iyo ngingo ntishidikanwaho.\u201d<\/p>\n<p>Indi ngingo yagarutsweho muri iri tangazo ni uko hari ibinyoma bivuga ko Amerika ishaka guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwa Kongo kugira ngo ibigo by\u2019abanyamerika bibashe kugera ku mabuye y\u2019agaciro ya Kongo.<\/p>\n<p>Kuri ibi, itangazo ry\u2019amabasade y\u2019Amerika rigira riti:<\/p>\n<p>\u201cIbigo by\u2019ubucuruzi by\u2019abanyamerika ntibishobora gushora imari mu burasirazuba bwa Kongo bitewe n\u2019uko hari umutekano muke.<\/p>\n<p>Leta y\u2019Amerika irashaka cyane kugarura ituze, kubera ko bizakurura ishoramari ry\u2019ingenzi ririmo n\u2019iryakorwa n\u2019inganda zo muri Amerika, ibizana imirimo, imishahara myiza, amahugurwa, iterambere mu bumenyi, guhanga udushya mu ikoranabuhanga, ari nako bifasha abaturage gutera imbere.\u201d<\/p>\n<p>Itangazo rya ambasade y\u2019Amerika risohowe mu gihe mu ruhererekane rw\u2019imyigaragambyo yamagana intambara mu burasirazuba bwa Kongo, hakomeje kugaragaramo abamagana Leta y\u2019Amerika bayishinja gushyigikira u Rwanda na M23.<\/p>\n<p>Yewe, hari n\u2019ahagiye hagaragara ibikorwa byo gutwika ibendera rya Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika bikorwa n\u2019abigaragambya.<\/p>\n<p><strong>VOA<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, ibinyujije muri ambasade yayo muri Repubulika ya Demukarasi Kongo iramagana ibihuha bishinja icyo gihugu gushyikira inyeshyamba za M23 n\u2019u Rwanda muri Kongo mu ntambara zibere mu burasirazuba bwa Kongo. Ibyo bikubiye mu itangazo ambasade y\u2019Amerika muri Kongo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri. Muri iri tangazo, ambasade y\u2019Amerika iratanga umucyo ku [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":48256,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-48255","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, ibinyujije muri ambasade yayo muri Repubulika ya Demukarasi Kongo iramagana ibihuha bishinja icyo gihugu gushyikira inyeshyamba za M23 n\u2019u Rwanda muri Kongo mu ntambara zibere mu burasirazuba bwa Kongo. Ibyo bikubiye mu itangazo ambasade y\u2019Amerika muri Kongo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri. Muri iri tangazo, ambasade y\u2019Amerika iratanga umucyo ku [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-02-21T16:03:53+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/02\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"968\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"568\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23\",\"datePublished\":\"2024-02-21T16:03:53+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/\"},\"wordCount\":781,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/02\\\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/\",\"name\":\"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/02\\\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png\",\"datePublished\":\"2024-02-21T16:03:53+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/02\\\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/02\\\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png\",\"width\":968,\"height\":568},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23 - Umunyarwanda","og_description":"Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, ibinyujije muri ambasade yayo muri Repubulika ya Demukarasi Kongo iramagana ibihuha bishinja icyo gihugu gushyikira inyeshyamba za M23 n\u2019u Rwanda muri Kongo mu ntambara zibere mu burasirazuba bwa Kongo. Ibyo bikubiye mu itangazo ambasade y\u2019Amerika muri Kongo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri. Muri iri tangazo, ambasade y\u2019Amerika iratanga umucyo ku [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2024-02-21T16:03:53+00:00","og_image":[{"width":968,"height":568,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/02\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23","datePublished":"2024-02-21T16:03:53+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/"},"wordCount":781,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/02\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/","name":"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/02\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png","datePublished":"2024-02-21T16:03:53+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/02\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/02\/Skjermbilde-2024-02-21-kl.-17.02.16.png","width":968,"height":568},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amerika-iramagana-abayishinja-gushyigikira-inyeshyamba-za-m23\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/48255","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=48255"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/48255\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":48257,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/48255\/revisions\/48257"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/48256"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=48255"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=48255"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=48255"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}