{"id":4872,"date":"2014-02-23T21:19:05","date_gmt":"2014-02-23T19:19:05","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4872"},"modified":"2014-02-23T21:19:05","modified_gmt":"2014-02-23T19:19:05","slug":"twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/","title":{"rendered":"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka &#8220;Petit Dictateur&#8221;: Evode Uwizeyimana"},"content":{"rendered":"<p><b>Me Evode Uwizeyimana, Umunyarwanda akaba n\u2019impuguke mu mategeko wari umaze igihe kitari gito mu mahanga,akaba yaranamenyekanye kenshi ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n\u2019ijwi ry\u2019Amerika, ngo gutahuka kwe ntibikwiye kuba ikibazo kuko agarutse mu gihugu cye kugirango afatanye n\u2019abandi Banywarwanda kucyubaka<\/b><!--more--><\/p>\n<p>Me Evode Uwizeyimana, yavuye mu Rwanda mu mwaka w\u20192007, nyuma yo kuba umucamanza mu nkiko z\u2019u Rwanda, nyuma ahava yerekeza mu gihugu cya Canada. Akimara kugera muri iki gihugu, Me Evode Uwizeyimana yakunze kuvugira ku maradiyo nka BBC na VOA, akenshi anenga cyane amwe mu mategeko n\u2019ibyemezo byafatwaga na Leta y\u2019u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.<\/p>\n<p>Hari n\u2019ibindi biganiro bitandukanye ndetse n\u2019inyandiko Me Evode yagiye asohora mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyandikwa n\u2019abatavuga rumwe na Leta y\u2019u Rwanda ndetse n\u2019ibindi bitandukanye.<\/p>\n<p style=\"text-align: center\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter\" alt=\"Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n'abanyamakuru.\" src=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/Me-Evode-Uwizeyimana-_2_.jpg\" width=\"645\" height=\"484\" \/><\/p>\n<div><strong>Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n\u2019abanyamakuru.<\/strong><\/div>\n<p>Gutahuka kwa Me Evode Uwizeyimana, kwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru rya hano mu gihugu mu minsi ishize. Ni nyuma y\u2019aho Me Uwizeyimana yagaragaye mu karere ka Bugesera aho yatangaga ikiganiro ku mategeko agenga uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu.<\/p>\n<p>Kuva icyo gihe, ibitangazamakuru n\u2019amaradiyo atandukanye bya hano mu Rwanda, byatangiye gukwirakwiza amakuru y\u2019itahuka rye, bimwe binibaza byinshi kuri we, hari ndetse n\u2019ibyandika ko yaba agiye guhabwa umwanya ukomeye muri Minisiteri y\u2019ubutabera.<\/p>\n<p>Akimara kugera mu Rwanda, abatavuga rumwe na Leta bakorera mu mahanga bakomeje kwandika inyandiko nyinshi zirimo gusenya Me Uwizeyimana, ndetse banagarura bimwe mu biganiro yagiye agirana n\u2019amaradiyo atandukanye.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego, abifashijwemo n\u2019ibiro bishinzwe itumanaho muri minisiteri y\u2019ubutabera, kuri iki cyumweru tariki 23\/02\/2014 Me Uwizeyimana Evode yagiranye ikiganiro n\u2019abanyamakuru kuri La Pallisse Nyandungu, iki kiganiro kikaba cyari kigamije ahanini gusobanukirwa n\u2019itahuka rya Me Uwizeyimana ndetse n\u2019ibimaze iminsi bimuvugwaho.<\/p>\n<p>\u201cNifuje ko tubonana uyu munsi tukaganira kugira ngo mbasobanurire neza byinshi bimaze iminsi bimvugwaho ndetse bimwe na mwe ubwanyu mwanyanditseho. Ndabizi havuzwe byinshi haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta cyane cyane nka RNC n\u2019abandi.<\/p>\n<p>Ndagirango mbamenyeshe ko nagarutse mu gihugu cyanjye ku mpamvu zingenzi arizo; kuza gutanga umusanzu w\u2019ubwenge mfite nkafatanya n\u2019abandi kubaka igihugu cyacu, ikindi ni uko numvaga nkumbuye n\u2019igihugu cyange\u201d; Me Evode Uwizeyimana.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Me Evode Uwizeyimana yemeza ko yagarutse mu Rwanda gutanga umusanzu wo kurwubaka.\" src=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/Me-Evode-Uwizeyimana-_4_.jpg\" width=\"623\" height=\"534\" \/><\/p>\n<div><strong>Me Evode Uwizeyimana yemeza ko yagarutse mu Rwanda gutanga umusanzu wo kurwubaka.<\/strong><\/div>\n<p>Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko ngo usibye kuba kuza mu Rwanda kwe kwaravuzwe mu minsi ishize, ngo we yari amaze igihe aza mu Rwanda guhera umwaka ushize.<\/p>\n<p>Ati \u201cNari maze igihe nza mu Rwanda. Ubushize nari hano mu kwezi kwa cumi mu bushakashatsi. Nubu rero nagarutse kandi noneho mfite na kontaro y\u2019akazi muri Minisiteri y\u2019ubutabera. Aka kazi ndagirango mbamenyeshe ko nagapiganiwe nk\u2019Umunyarwanda ubifitiye uburenganzira kandi ngahabwa kuko nkashoboye. Ni kontaro izamara amezi atandatu ariko ishobora no kuzongerwa.\u201d<\/p>\n<p><strong>Ngo gukorana n\u2019abatavuga rumwe na Leta ntibyari ku nyungu za politiki<\/strong><\/p>\n<p>Asubiza abanyamakuru ku bibazo yabajijwe byerekeranye nuko yaba aje mu Rwanda kandi yarakunze kugaragara akorana n\u2019abatavuga rumwe na Leta, Me Evode Uwizeyimana yabashubije muri aya magambo:<\/p>\n<p>\u201cNiba mwarakurikiranye neza ibiganiro nagiye ngirana n\u2019amaradiyo atandukanye, jye navugaga nk\u2019inzobere mu mategeko mpuzamahanga. Yewe nta na rimwe nigeze nkorana n\u2019abanyapolitiki ngamije inyungu za politiki, ahubwo nakoranye nabo nk\u2019umujyanama mu by\u2019amategeko kandi narabihemberwaga.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Me Evode Uwizeyimana yari amaze imyaka myinshi ataba mu Rwanda.\" src=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/Me-Evode-Uwizeyimana-_5_.jpg\" width=\"612\" height=\"816\" \/><\/p>\n<div><strong>Me Evode Uwizeyimana yari amaze imyaka myinshi ataba mu Rwanda.<\/strong><\/div>\n<p>Ngira ngo murabizi neza ko mu mwaka w\u20192003 nabaye umuyobozi wari ushinzwe kwamamaza Faustin Twagiramungu, ariko nabikoraga mbizi ko ari akazi mpemberwa kandi mumubaze neza sinari umuyoboke w\u2019ishyaka rye. Usibye n\u2019ibyo kandi, Twagiramungu nawe arabizi ibyo twahoraga dupfa. Yewe nanahoraga mwita akabyiniriro ka \u2018Petit Dictateur (Umunyagitugu muto)\u2019.\u201d<\/p>\n<p><strong>Amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera hanze y\u2019u Rwanda ninka za Boutique<\/strong><\/p>\n<p>Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko bimwe mu bitari bumutwarire umwanya yifatanya n\u2019amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera hanze y\u2019u Rwanda ngo ari uko nta kerekezo kizima agira, ngo ahubwo ashingira ku marangamutima, kandi ngo agasanga aya mashyaka ari nka za \u2018Boutique\u2019 ziri hafi guhomba zigasenyuka burundu.<\/p>\n<p>Yabisobanuye atya: \u201cAriya mashyaka atavuga rumwe na Leta ni nka za Boutique (Amaduka). Avuka buri munsi kandi ikibabaje yose agendera ku marangamutima.<\/p>\n<p>Hafi ya bariya bayobozi bayo bose iyo ubegereye usanga nta cyerekezo bafite usibye gukwirakwiza ibinyoma. Icyo gusa na none ikibazo Leta igomba gushakira umuti ni uko bafite ubushobozi bwo gukomeza kwangiza byinshi mu gihugu harimo nko gutera za Grenade n\u2019ibindi.\u201d<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Me Evode Uwizeyimana ngo gukorana n'abatavuga na Leta nti byari mu nyungu za politike.\" src=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/Me-Evode-Uwizeyimana-_1_.jpg\" width=\"612\" height=\"660\" \/><\/p>\n<div><strong>Me Evode Uwizeyimana ngo gukorana n\u2019abatavuga na Leta nti byari mu nyungu za politike.<\/strong><\/div>\n<p>Abanyamakuru kandi banabajije Me Uwizeyimana niba ntacyo yavuga kijyanye n\u2019amagambo atandukanye benshi bakomeje kuvuga ko atari meza yagiye avuga, abasubiza ko byinshi yagiye avuga byari ibitekerezo bye mu by\u2019amategeko, ariko anisegura ku wo amagambo ye yaba yarahungabanyije.<\/p>\n<p><strong>Dan Ngabonziza<\/strong><\/p>\n<p><em>Source:Kigali today<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Me Evode Uwizeyimana, Umunyarwanda akaba n\u2019impuguke mu mategeko wari umaze igihe kitari gito mu mahanga,akaba yaranamenyekanye kenshi ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n\u2019ijwi ry\u2019Amerika, ngo gutahuka kwe ntibikwiye kuba ikibazo kuko agarutse mu gihugu cye kugirango afatanye n\u2019abandi Banywarwanda kucyubaka<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":1500,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-4872","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka &quot;Petit Dictateur&quot;: Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka &quot;Petit Dictateur&quot;: Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Me Evode Uwizeyimana, Umunyarwanda akaba n\u2019impuguke mu mategeko wari umaze igihe kitari gito mu mahanga,akaba yaranamenyekanye kenshi ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n\u2019ijwi ry\u2019Amerika, ngo gutahuka kwe ntibikwiye kuba ikibazo kuko agarutse mu gihugu cye kugirango afatanye n\u2019abandi Banywarwanda kucyubaka\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-02-23T19:19:05+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka &#8220;Petit Dictateur&#8221;: Evode Uwizeyimana\",\"datePublished\":\"2014-02-23T19:19:05+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/\"},\"wordCount\":778,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/\",\"name\":\"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka \\\"Petit Dictateur\\\": Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-02-23T19:19:05+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"203\",\"height\":\"290\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka &#8220;Petit Dictateur&#8221;: Evode Uwizeyimana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka \"Petit Dictateur\": Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka \"Petit Dictateur\": Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda","og_description":"Me Evode Uwizeyimana, Umunyarwanda akaba n\u2019impuguke mu mategeko wari umaze igihe kitari gito mu mahanga,akaba yaranamenyekanye kenshi ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n\u2019ijwi ry\u2019Amerika, ngo gutahuka kwe ntibikwiye kuba ikibazo kuko agarutse mu gihugu cye kugirango afatanye n\u2019abandi Banywarwanda kucyubaka","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-02-23T19:19:05+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka &#8220;Petit Dictateur&#8221;: Evode Uwizeyimana","datePublished":"2014-02-23T19:19:05+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/"},"wordCount":778,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/","name":"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka \"Petit Dictateur\": Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-02-23T19:19:05+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"203","height":"290"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-nanahoraga-mwita-akabyiniriro-ka-petit-dictateur-evode-uwizeyimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Twagiramungu nanahoraga mwita akabyiniriro ka &#8220;Petit Dictateur&#8221;: Evode Uwizeyimana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4872","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4872"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4872\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4872"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4872"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4872"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}