{"id":48753,"date":"2024-05-19T04:17:11","date_gmt":"2024-05-19T02:17:11","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=48753"},"modified":"2024-05-19T04:17:44","modified_gmt":"2024-05-19T02:17:44","slug":"duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/","title":{"rendered":"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA"},"content":{"rendered":"<p>Mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku itariki ya 15 Gicurasi 2024, rifite umutwe ugira uti: <em>&#8220;DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA,&#8221;<\/em> ryashyizweho umukono na Jean-Claude Kabagema, Perezida w&#8217;Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennet\u00e9 D\u00e9mocratique, ISCID asbl), icyo kigo cyishimiye kumenyesha abantu bose ko cyujuje imyaka 25 gishinzwe.<\/p>\n<p>Gahunda yo kwizihiza iyo sabukuru izabera i Buruseli tariki ya 25 Gicurasi uyu mwaka. Kuri uwo munsi, ISCID ifatanije na Komisiyo Ukuri Rwanda (Rwanda Truth Commission, RTC) bazakora ibiganiro mbwirwaruhame ku nsanganyamatsiko zikurikira:<\/p>\n<p><strong>&#8220;KWIBUKA ABACU BAGUYE MURI JENOSIDE YABAYE MU RWANDA MU MWAKA W\u20191994 NO KWIMIKA UKURI TURWANYA IKINYOMA.&#8221;<\/strong><\/p>\n<p>Ibyo biganiro bizaba hagati ya saa munani na saa kumi n\u2019ebyiri za nimugoroba, bisozwe no gusabana ndetse no kwica akanyota. Adresse y\u2019aho ibyo biganiro bizabera ni Rue Washington 40, 1050 Ixelles, mu quartier bakunze kwita Chatelain, hafi y\u2019umuhanda witwa Avenue Louise.<\/p>\n<p>Institut Seth Sendashonga yashinzwe muri Gicurasi 1999, nyuma y\u2019umwaka umwe gusa Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya azira ibitekerezo byo kurwanya akarengane, ivangura ry\u2019amoko no gutonesha igice kimwe cy\u2019abanyarwanda ukandamiza ikindi. Ibyo bitekerezo Seth Sendashonga yabiharaniye kuva akiri muto bimuviramo gutotezwa no guhunga igihugu mu mwaka w\u20191975. Nyuma y\u2019uko FPR ifashe ubutegetsi mu w\u20191994, Seth Sendashonga yabaye ministiri w\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu n\u2019amajyambere ya komini, asezera kuri iyo mirimo nyuma y\u2019umwaka umwe ku mpamvu z\u2019amakimbirane yagiranye na Paul Kagame wari ministiri w\u2019ingabo ndetse na visiperezida w\u2019igihugu. Ayo makimbirane yaturukaga ku bibazo by\u2019umutekano byaterwaga n\u2019ingabo za FPR kandi ubuyobozi bw\u2019izo ngabo bubiri inyuma. Ni muri urwo rwego Seth Sendashonga yasezeye arongera ahungira mu gihugu cya Kenya aho abicanyi boherejwe na Paul Kagame bamwiciye tariki ya 16 Gicurasi 1998.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019icyo gikorwa kibabaje, bamwe mu nshuti za Nyakwigendera Seth Sendashonga biyemeje gukomeza gusigasira umurage w\u2019ibitekerezo byiza yaharaniye ubuzima bwe bwose akaza no kubizira. Iyo niyo nkomoko y\u2019ishingwa rya Institut Seth Sendashonga.<\/p>\n<p>Mu myaka 25 ishize, icyo kigo, kibitewemo inkunga n\u2019abantu banyuranye, cyasohoye ibitabo bitatu n\u2019izindi nyandiko zinyuranye, gikora n\u2019ibiganiro mbwirwaruhame n\u2019ibindi biganiro ku maradiyo na televiziyo binyuranye. Icyari kigamijwe ni ugushishikariza abanyarwanda kurenga amacakubiri, guharanira uburenganzira bwabo, ubutabera nyabwo na demokarasi isesuye.<\/p>\n<p>Institut Seth Sendashonga ikomeje guhangayikishwa n\u2019uko nyuma y\u2019imyaka 30 FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi binyuze mu ntambara yamennye amaraso menshi, ibitambo bikomeje kwiyongera kubera intambara zikomeje kuyogoza akarere kandi leta y\u2019u Rwanda ariyo ibiri inyuma. Biteye inkeke kuba isi yose idasiba kubwirwa amarorerwa ingabo z\u2019u Rwanda zirimo gukora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, cyane cyane mu ntara ya Kivu y\u2019amajyaruguru bikaba nta gushidikanya ko bizagira ingaruka ziremereye ku mibanire y\u2019abanyarwanda n\u2019abaturanyi bo mu bihugu duhana imbibi.<\/p>\n<p>Ikindi giteye inkeke nukuba abanyarwanda bakomeje kuba ingwate y\u2019ingoma y\u2019igitugu imaze imyaka 30, iyo ngoma ikaba yubakiye ku muntu umwe n\u2019agatsiko k\u2019abantu bake bamugaragiye nk\u2019uko byari bimeze ku ngoma ya cyami.<\/p>\n<p>Institut Seth Sendashonga yongeye gushimangira ko abanyarwanda bafite inshingano yo gukora ibishoboka byose kugirango bategurire abana babo igihugu bazabanamo, ntawe uvukijwe amahirwe ye kubera ubwoko bwe, akarere avukamo, idini cyangwa ibindi bitabangamiye inyungu rusange n\u2019amategeko y\u2019igihugu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku itariki ya 15 Gicurasi 2024, rifite umutwe ugira uti: &#8220;DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA,&#8221; ryashyizweho umukono na Jean-Claude Kabagema, Perezida w&#8217;Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennet\u00e9 D\u00e9mocratique, ISCID asbl), icyo kigo cyishimiye kumenyesha abantu bose ko cyujuje imyaka 25 gishinzwe. Gahunda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":20181,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[46],"tags":[],"class_list":["post-48753","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amanama"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku itariki ya 15 Gicurasi 2024, rifite umutwe ugira uti: &#8220;DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA,&#8221; ryashyizweho umukono na Jean-Claude Kabagema, Perezida w&#8217;Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennet\u00e9 D\u00e9mocratique, ISCID asbl), icyo kigo cyishimiye kumenyesha abantu bose ko cyujuje imyaka 25 gishinzwe. Gahunda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-05-19T02:17:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2024-05-19T02:17:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/sendashonga.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1030\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"684\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA\",\"datePublished\":\"2024-05-19T02:17:11+00:00\",\"dateModified\":\"2024-05-19T02:17:44+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/\"},\"wordCount\":521,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/05\\\/sendashonga.jpg\",\"articleSection\":[\"Amanama\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/\",\"name\":\"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/05\\\/sendashonga.jpg\",\"datePublished\":\"2024-05-19T02:17:11+00:00\",\"dateModified\":\"2024-05-19T02:17:44+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/05\\\/sendashonga.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/05\\\/sendashonga.jpg\",\"width\":1030,\"height\":684,\"caption\":\"Seth Sendashonga\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA - Umunyarwanda","og_description":"Mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku itariki ya 15 Gicurasi 2024, rifite umutwe ugira uti: &#8220;DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA,&#8221; ryashyizweho umukono na Jean-Claude Kabagema, Perezida w&#8217;Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennet\u00e9 D\u00e9mocratique, ISCID asbl), icyo kigo cyishimiye kumenyesha abantu bose ko cyujuje imyaka 25 gishinzwe. Gahunda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2024-05-19T02:17:11+00:00","article_modified_time":"2024-05-19T02:17:44+00:00","og_image":[{"width":1030,"height":684,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/sendashonga.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA","datePublished":"2024-05-19T02:17:11+00:00","dateModified":"2024-05-19T02:17:44+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/"},"wordCount":521,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/sendashonga.jpg","articleSection":["Amanama"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/","name":"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/sendashonga.jpg","datePublished":"2024-05-19T02:17:11+00:00","dateModified":"2024-05-19T02:17:44+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/sendashonga.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/sendashonga.jpg","width":1030,"height":684,"caption":"Seth Sendashonga"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duharanire-kubaka-igihugu-giha-abana-bacyo-amahirwe-angana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/48753","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=48753"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/48753\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":48755,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/48753\/revisions\/48755"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/20181"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=48753"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=48753"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=48753"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}