{"id":4879,"date":"2014-02-25T09:01:31","date_gmt":"2014-02-25T07:01:31","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4879"},"modified":"2014-02-25T09:01:31","modified_gmt":"2014-02-25T07:01:31","slug":"iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/","title":{"rendered":"IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N\u2019ABAYIKEZA !"},"content":{"rendered":"<p>Kera mu mashuri abanza hari icyivugo cy\u2019umubiri cyatangiraga kivuga ngo ese umpoye iki ruhu rwanjye. Kigasoza kigira kiti<b>\u00a0\u201c<\/b><i><b>inzoga ya ngeso yanga ababo, aho kuyivumba nzayinywa hambavu<\/b><\/i><b>\u201d.<\/b>\u00a0Ku bato batazi ikinyarwanda cy\u2019abasaza ibi biravuga ngo umuntu wanga abitwa abe, bikugwiririye mwasangira, ariko ntuzamwiyegereze ngo umuvumbe cyangwa se agutumire. Nzinduwe no gufatanya ngo twungurane ibitekerezo ku kibazo kitoroshye: kuki FPR ari ngeso yanga ababo. Kuki FPR irimbura abitwa abayo cyangwa abayikeza, ni ukuvuga abayishakaho ubuhake?.<!--more--><\/p>\n<p><b>1. Kugira isano na FPR bibaye nko gutunga urupfu mu mbere.<\/b><\/p>\n<p>Turondoye abo FPR yoretse biturutse ku isano bafitanye (yaba isano nyakuri cyangwa se isano abantu bihimbira) urutonde ntirwabona aho rukwirwa. Reka ne kugira icyo mvuga ku bihumbi amagana by\u2019abatutsi batikiye muri jenoside. Muribuka uburyo FPR yakoze ibishoboka ngo urwango hagati y\u2019amoko ruzamuke (strat\u00e9gie de la tension) bityo izasahurire mu nduru. Siniriwe mvuga uko yarwanye inkundura ngo Loni idatabara igahagarika ubwicanyi n\u2019intambara kandi iyo ntambara ari yo FPR yari itezeho iteme rigana ku gufata ubutegetsi budasangiwe. Ntabwo ndirirwa mvuga amagana y\u2019abasore n\u2019inkumi bavuye za Burundi na Kongo baje kuyifasha urugamba. Batikiriye mu rugano Abasajya bakeka ko nibagera mu gihugu bazabafatana imyanya y\u2019ubuyobozi kuko impunzi z\u2019i Burundi na Kongo zari zarize naho iza Uganda zikumira ku murizo w\u2019inka (abashumba). Ubishidikanya nambonera umujenerali utaravuye Uganda (keretse ba Rwarakabije bo muri FDLR) azambwire.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Abayobozi mu nzego za Leta n'abaturage benshi bitabiriye umuhango wo gushyingura Padiri Nambaje.\" src=\"http:\/\/kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/Abayobozi-mu-inzego-za-Leta-n_abaturage-benshi-bitabiriye-umuhango-wo-gushyingura-padiri-nambaje-.jpg\" width=\"717\" height=\"475\" \/><\/p>\n<p><strong><em>Hari\u00a0 n\u2019abari bazinduwe no kugenzura niba koko igikorwa cyaragenze uko babishakaga !<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Twabanje kugira ngo ni ibyo mu ntambara, nyamara uwitegereza abona ko bigikomeje mu zindi nzira: Kuva kuri Seti Sendashonga ukagera kuri Karegeya, ubaruye usangamo ibitambo bitari bike. Ibi nabyibutse ejobundi aho Padiri Evariste Nambaje anigiwe bukoko kandi byari bimaze kugaragara ko ari mu bakeza neza(bashaka ubuhake) FPR. Ubyegeranyije byose usanga FPR yaramaze kwesa umuhigo utarigeze ubaho mu mateka. Abazakora amataka nyuma yacu, bazarwana no kumva no gushaka impamvu FPR, n\u2019ubwo itarebera izuba abayirwanya n\u2019abatayiyoboka, ariko abayiyoboka n\u2019ab\u2019iwayo mu mbere bo ibarimburira kubamara. Igitangaje ariko, bazatungurwa n\u2019uburyo iyo igeze ku bayo ibacura bufuni na buhoro.<\/p>\n<p><b>2. FPR iyo itagushaka ariko nta mabanga mufitanye, iragufunga. Iyo itakigukeneye ariko mufitanye amabanga, irakwica.<\/b><\/p>\n<p>Ibi bishobora gutungura abantu, ariko uwacishamo ijisho yabona uburyo FPR irenganya abantu ku bipimo binyuranye. Iyo uyirwanya, iyo utayiyoboka, ariko mukaba nta mabanga mwigeze mugirana, urafungwa, cyangwa ugahunga, cyangwa ikagukenesha ukaba imbwa. Ariko iyo mwigeze kugirana amabanga nyuma mugashwana cyangwa ukaba utagikenewe: FPR irakwica.Gihamya ni Lizinde, Sendashonga, Rwisereka, Ruzibiza, Majoro Cyiza\u2026urutonde ni rurerure. Uwahera aha yakumva impamvu, n\u2019ubwo Ntaganda na Victoire baregwaga ibyaha bikarishye kurusha ibya Mushayidi, bo FPR yabakatiye ibihano bito (ni binini ku bantu barengana), naho Mushayidi ikamukatira burundu.<\/p>\n<p>Igikomeye ariko ni ukugerageza kumva impamvu FPR ikora itya.\u00a0Kuvuga gusa ko iba yanga ko bazamena amabanga ntibihagije. Ibyo byaba ukuri ku bo mu mbere nka Karegeya, ariko se amabanga adasanzwe Padiri Evariste yari azi ni ayahe banyarwanda? Hari izindi mpamvu ebyiri mbona ko abantu batakwirengangiza.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\"><b>3. Impamvu ya mbere: Ubuhake bw\u2019ubucanirambwa.<\/b><\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Ubusanzwe mu kinyarwanda bacanira inka gusa. Mu gushaka ubuhake, umugaragu utiyizeye yarangwaga no guhuzagurika bikabyara gukabya no kurenza, hakaba ubwo acanira inka, agakabya agacanira n\u2019imbwa za shebuja kandi ubundi kizira. Ni ho haturutse kwita ubwo buhake ubucanirambwa. Iyo umuntu ashaka kwemerwa ku ngufu mu kintu iki n\u2019iki ubusanzwe adafitemo ingufu, hari ubwo ashyiramo ubushake agakabya bikazanamukoraho.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\" style=\"text-align: center\"><em><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter\" alt=\"JPEG - 125.4 kb\" src=\"http:\/\/kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/imodoka-ya-Padiri-Nambaje.jpg\" width=\"645\" height=\"484\" \/><\/em><\/p>\n<p lang=\"es-ES\"><em>Ngiyo imodoka yasanzwemo umurambo wa padiri Evariste, iparitse muri Nyungwe !<\/em><\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Reka dufate urugero rwa Majoro Cyiza Augustin (aruhukire mu mahoro sinzinduwe no kumunenga cyangwa gukora mu bikomere umuryango we, ariko ibiriho biravugwa munyihanganire). Naganiriye n\u2019abasirikari bato (sous-officiers) binjiranye mu nkotanyi mpavana agace k\u2019igisobanuro cy\u2019iyicwa rye. Ngo bamaze kwi \u201cripotinga\u201d (ni ko bo babimbwiraga) inkotanyi zarabicaje ziti mutubwire uko igisirikari cyanyu cyakoraga. Abana bato barabigarama. Bati twizanye ariko na none ntituri abagambanyi. None se mwe mwashima ko umunsi twavuye mu gisirikari cyanyu tugenda tuvuga ibyanyu mu mayirabiri? Ngo icyabatangaje ni uko Majoro wari ubakuriye abarusha n\u2019imikorere y\u2019uwo mwuga (d\u00e9ontologie) yafashe ijambo maze agasasa intahe. Ngo yaravuze ageza no ku kari i Murori. Wenda shobora kuba yarabikoze mu rwego rwo gushaka kugirirwa icyizere nk\u2019umuntu witanze wese, ariko hari icyo yiyibagije. Inkotanyi (kimwe n\u2019undi wese) ntizabuze kwibaza ziti uyu Major umena amabanga y\u2019abandi ku buryo bworoshye nta n\u2019umushyizeho agahato, natwe ni ko yazamena ayacu. Ibi byasobanura imwe mu mpamvu z\u2019iyicwa rye.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\"><b>4. Impamvu ya kabiri: amafaranga.<\/b><\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Kuba inkotanyi ari abacancuro bafashe igihugu si ibanga mvumbuye. Kuri bo ,\u00a0<strong>\u00ab\u00a0ifaranga\u00a0\u00bb<\/strong>niyo ndangagaciro iruta izindi : hose baba bahashaka amafaranga !Icyo nshaka kwerekana ni imwe mu ngaruka bifite ku miyoborere y\u2019igihugu. Burya imyumvire n\u2019imikorere y\u2019inkotanyi mu by\u2019ubukungu ni icyo mu masesengura bita\u00a0<b>\u201c\u00e9conomie de guerre\u201d<\/b>\u00a0(ubukungu bushingiye ku ntambara). Ni ukuvuga ngo ibyo zikora byose mu bukungu ziba zitekereza intambara, yaba iy\u2019amasasu cyangwa guhangana n\u2019abazirwanya mu bya politiki. Nintanga ingero murabyumva.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\" style=\"text-align: center\"><strong><em><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter\" alt=\"Padiri Rwakabayiza Dieudonne avuga iby'urupfu rwa mugenzi we Nambaje.\" src=\"http:\/\/kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/Padiri-Rwakabayiza-Dieudonne-avuga-ibyurupfu-rwa-mugenzi-we-Nambaje.jpg\" width=\"645\" height=\"428\" \/><\/em><\/strong><\/p>\n<p lang=\"es-ES\"><strong><em>Ngo intandaro y\u2019urupfu rwa Evariste\u00a0 ni imirimo yakoraga yo kubakisha Hoteli !<\/em><\/strong><\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Amatora yo muri 2003 ajya kuba, mwabonye ko bahaye uruhusa ibigega byinshi by\u2019imari (Microfinances). Byijeje abantu kubaha inguzanyo ku buryo bworoshye maze amafaranga bayavana mu mabanki bayashyira aho. Byoroheye FPR kubona ayo ikoresha amatora kuko abaterankunga bari bayifungiye amayira banenga ubwisanzure buke mu itegurwa ryayo. Iyo amafaranga aguma mu mabanki asanzwe ntibyari kuborohera kuyakoresha uko babonye. Ayo mabanki abaterankunga (FMI, BM) barayagenzura, cyane ko hari n\u2019andi yo mu mahanga ayafitemo imigabane. Naho ibigenga biciriritse ni umwihariko wa Banki Nkuru y\u2019u Rwanda. Mwibuke ko amatora arangiye bya bigega byose byahise bifunga ngo byahombye, nyamara nyuma y\u2019imyaka 11 nta muntu n\u2019umwe uragenzwa mu butabera kubera icyo gihombo. Kugirango bidasakuza, Banki Nkuru yemeye kwishyura abari barabikije muri ibyo bigega, ariko kugeza n\u2019ubu abagombaga kwishyurwa barategereje amaso ahera mu kirere! Ikindi ariko cyari kigamijwe, ni ugukamura amafaranga mu baturage akarundwa aho FPR yizeye igenzura, kuko bikangaga ko hari abayakoresha bashyigikira umukandida Twagiramungu. Mu kwirinda ko hagira na make asaguka, bategetse abacuruzi bose gusiga amarangi mashya ku maduka no kuvugurura igisenge cy\u2019imbere (balzan). Byitwaga umuhate mu isuku ariko impamvu yari ahandi.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Reka nsoreze ku rugero rw\u2019ibigori. Muribuka inkubiri imaze iminsi yo guhingisha abaturage ibigori ku ngufu. Icyo abantu bibanzeho ni uko gukoresha ingufu, no guhingisha abantu igihingwa kimwe. Ariko nta wibajije impamvu icyo gihingwa kigomba kuba ibigori. Igitangaje rero, nta n\u2019ingada nshyashya zubatswe zitunganya ibyo bigori ngo tugire tuti ni umushinga urambuye. Muribuka kandi ukuntu abaturage babujijwe no kugira icyo botsa bagategekwa gusarura no guhinika hamwe, bikitwa kwiteganyiriza. Nyuma basubiraga kubishaka bakabuka inabi. Ni byabindi nyine by\u2019ubukungu bugamije intambara. Hategurwaga intambara ya M23, bari bazi ko izaba ndende ikaba yagera na Kinshasa. Kandi inkotanyi zizi uburyo ibigori ari rudasumbwa mu gutunga abasirikari ku rugamba. Ni byo byazitunze imyaka ine yose. Aho M23 itsindiwe, inkubiri y\u2019igihingwa kimwe yaracogoye, ijambo ikigori ryo ntawe ukiryumva. Keretse hirya mu biturage aho abayobozi b\u2019ibanze bakurikira butama, bagakomeza inyikirizo batazi ko intero yahindutse hambere.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">N\u2019inkubiri y\u2019ikigega Agaciro yari muri uru rwego. Abanyarwanda baguze ibikoresho bya M23 batabizi, kandi mu nzira abaterankunga badashobora kugenzura. Aha hadufasha kumva uburyo ministeri iyi n\u2019iyi yadahaga mu mutugo wayo (wa leta) ikamena mu kigega kindi na cyo cya leta, ukibaza agaciro kabyo ukakabura. Iyo uzirikanye ibi, ukibuka ko umusenyeri wa Gatolika Ntagatifu nka Simaragidi yashishimuye ibaruwa ategeka abantu gutanga amafaranga yo gutera Kongo no kurimbura imbaga (Agaciro Fund), yaba yarabikoze abizi cyangwa kubera ubuswa, wumva uzanye urumeza ku mubiri. Uwapfuye yarihuse koko, atabonye aho bavanga amata n\u2019amatezano!<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Muri iki gice cy\u2019amafaranga n\u2019ubukungu bushingiye ku rugamba, ni ho humvikanira iyicwa rya Padiri Evariste Nambaje.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\"><b>5. Padiri Evariste Nambaje, amafaranga, n\u2019ubukungu bwubakiye ku ntambara za FPR.<\/b><\/p>\n<figure id=\"attachment_4880\" aria-describedby=\"caption-attachment-4880\" style=\"width: 597px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/02\/munyuza-nziza.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4880    \" alt=\"Uwo bagambaniye , nta garuriro, afumbira umunaba !\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/02\/munyuza-nziza.jpg\" width=\"597\" height=\"398\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/02\/munyuza-nziza.jpg 1024w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/02\/munyuza-nziza-300x200.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/02\/munyuza-nziza-120x80.jpg 120w\" sizes=\"auto, (max-width: 597px) 100vw, 597px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4880\" class=\"wp-caption-text\">Uwo bagambaniye , nta garuriro, afumbira umunaba !<\/figcaption><\/figure>\n<p lang=\"es-ES\">Iby\u2019umubano udasanzwe cyangwa se ubuhake hagati ya FPR na Padiri Evariste byatangiye kunugwanugwa mu myaka itatu ishize, ubwo yafataga iya mbere yungikanya impapuro zisaba ko ngo ikinyamakuru leprophete.fr cya Padiri Tomasi cyafungwa ngo na nyiracyo agafatirwa ibihano. Icyaha yamushinjaga ni uko inyandiko asohora zinenga ubutegetsi bwa Kigali zibiba amacakubiri mu banyarwanda kandi zikabangamira politiki ya Leta y\u2019ubwiyunge. Uwazishaka yanaga akajisho aha: (<a href=\"http:\/\/leprophete.jimdo.com\/2012\/12\/19\/iyo-padiri-evariste-nambaje-ashaka-kwibagiza-rubanda-igihombo-yateje-diyosezi-ya-cyangugu-yitakana-urubuga-leprophete-fr\/\">http:\/\/leprophete.jimdo.com\/2012\/12\/19\/iyo-padiri-evariste-nambaje-ashaka-kwibagiza-rubanda-igihombo-yateje-diyosezi-ya-cyangugu-yitakana-urubuga-leprophete-fr\/<\/a>). Mu kumusubiza, padiri Tomasi yemezaga ko ibi bigamije guhishira igihombo yateye Diyosezi kandi inzira amafaranga yanyuzemo ngo ikaba ica ku irembo kwa FPR. Yaragize ati: \u201c<i>bimaze kugaragarira bose ko iyo ibibazo byamurenze biturutse ku makosa ye bwite no ku rukundo yikundira FPR-Inkotanyi (yagabiye amafaranga atari make ya Diyosezi Cyangugu kugira ngo akunde yemerwe mu Cyama !) aribwo yibuka ko leprophete.fr ikibaho n\u2019abapadiri bayishinze bakaba bagihumeka<\/i>!\u201d.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Nyuma byaje gukomeza, n\u2019imbuga bizwi ko zivugira FPR nka Rushyashya ya Tom Ndahiro zitangira kwerekana ku mugaragaro ko\u00a0<b>uyu mupadiri yizewe bidasanzwe<\/b>. Mu nyandiko Rushyashya yasohoye tariki 10 nzeri 2013, umwanditsi wayo Cyiza Davison yaragize ati:<\/p>\n<p>\u201c<i>Padri Eugene yahunze yizeye ko abazungu b\u2019inshuti ze bazahita bamwakira bakamufasha kubona impapuro zo kuba i Burayi,nyamara yagezeyo biramugora ,ubuzima buramusharirira, ahitamo kugaruka mu Rwanda.Yaje ameze nk\u2019umuntu ubebera, usesera kubera ikimwaro.Kubera iryo pfunwe rivanze n\u2019ubwoba bwo gukurikiranwa yitabaje Padri Eric NZAMWITA na\u00a0<\/i><i><b>Padri Evariste NAMABAJE nk\u2019Abapadri bagenzi be Leta ifitiye icyizere,<\/b><\/i><i>\u00a0umucuruzi witwa Alexis NSENGUMUREMYI n\u2019izindi nshuti ze za hafi kugira ngo bamufashe.Bamubaye hafi yongera kujya ahagaragara no gusubira mu buzima busanzwe<\/i>\u201d.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Ndetse na nyir\u2019ubwite ubwe byageze aho bijya bimucika, akigamba, akiyerekana nk\u2019umuntu ufite imbaraga zitagira bose. Mu butumwa yoherereje mugenzi we padiri Tomasi yamugiriye inama nyinshi harimo no gufunga urubuga leprophete, nyuma mu gusoza ati:<b>\u00a0\u201c<\/b><i><b>Nyuma y\u2019ibyo\u00a0<\/b><\/i><strong><i>niba ushaka kuza mu Rwanda,\u00a0\u00a0nzaguha umusanzu wanjye ushoboka muri iyo gahunda yo gusaba imbabazi no kongera kumenyera<\/i><\/strong><strong>\u201d.<\/strong><\/p>\n<p><strong>6. Imbarutso ntiyaba yarabaye Kongere y\u2019Ishema Party ?<\/strong><\/p>\n<p>Ibi byose nta wakumva aho bihuriye n\u2019iyicwa rya Padiri Evariste Nambaje arenze kuri Kongere y\u2019ishyaka Ishema. Kuva tariki ya 7 kugera ku ya 9 Gashyantare 2014, hateranye Kongere y\u2019Ishema maze itanga Padiri Tomasi Nahimana nk\u2019umukandida uziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017. Insiriri y\u2019iyicwa rya Padiri Evariste iba iratangiye. Nk\u2019uko byagenze muri 2003 ubwo hakorwaga ibishoboka byose ngo hatagira amafaranga ajya gushyigikira iyamamaza rya Twagiramungu, FPR ubu na bwo irikanga ko Padiri Tomasi yagira abamushyigikira. Uwa mbere yahise itekereza ni Padiri Nambaje ihitamo kumukuraho.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\" style=\"text-align: center\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter\" alt=\"Imbaga nyamwinshi yitabiriye umuhango wo gushyingura padiri Nambaje.\" src=\"http:\/\/kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/imbaga-nyamwinshi-yitabiriye-umuhango-wo-gushyingura-padiri-Nambaje.jpg\" width=\"645\" height=\"428\" \/><\/p>\n<p><strong><em>Padiri Evariste yaherekejwe na bagenzi be benshi.<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Hari uwambwira ati urivuguruje kuko umaze kutubwira ko uyu mupadiri yari acuditse na FPR atumvikana na Tomasi. FPR izi ko ubucuti bwayo butamara kabiri. Ni kenshi abayisingiza uyu munsi bucya bayivumbuye bagasigara bayivumira ku gahera. Ibyo byashobokaga no kuri Evariste Nambaje. Ibi bikaba ikibazo cyane ko mu guha FPR iritubutse rya Diyosezi, yagaragaje ko iyo ashyigikiye impamvu yitanga atitangiriye itama. FPR igatinya ko bihindutse yariha na mugenzi we Tomasi. Cyane ko burya abantu babyirukanye, bakigana, bakaba banasangiye ubupadiri aba ari nk\u2019abavandimwe. Ntawe umenya aho biyungira n\u2019igihe biyunga. Kandi rero, FPR yari yaragaragaje kenshi ko n\u2019ubwo bakoranaga, yakekaga ko ashobora no guca ruhande agakorana na padiri Tomasi. Tariki 26 mutarama 2012, igihe.com yagiranye ikiganiro kirambuye na Padiri Eug\u00e8ne Dusabirema ku idindira rya ya Hoteli Ituze. N\u2019ubwo ibibazo byagombaga gusubizwa na Padiri Evariste, byashubijwe na Padiri Eug\u00e8ne. Uyu bari banafatanyije urugamba rwo kurwanya leprophete.fr mu rwego rw\u2019ubuhake. Igihe cyo kibisobanura gitya: \u201c<i>IGIHE yegereye Padiri Evariste Nambaje ari nawe ushinzwe umutungo muri Diyoseze ya Cyangugu kugira ngo rumenye neza iby\u2019iyo nkuru.<\/i>\u00a0<i>Padiri Evariste Nambaje yadusobanuriye ko amakuru nyayo twayahabwa na Padiri Eugene Dusabirema, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mibirizi akaba n\u2019umwe mu bagize inama y\u2019umutungo ya Diyoseze kandi akaba anayimazemo igihe kirekire<\/i>\u201d (<a href=\"http:\/\/leprophete.jimdo.com\/2012\/04\/17\/padiri-dusabirema-e-mukuru-wa-pascal-ntiharabayo-aremeza-ko-urubuga-leprophete-fr-rwandika-impuha-zisenya-ubumwe-bw-abanyarwanda\/\">http:\/\/leprophete.jimdo.com\/2012\/04\/17\/padiri-dusabirema-e-mukuru-wa-pascal-ntiharabayo-aremeza-ko-urubuga-leprophete-fr-rwandika-impuha-zisenya-ubumwe-bw-abanyarwanda\/<\/a>).<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">\u00a0Muri iki kiganiro harimo ikibazo giteye kwibaza.<\/p>\n<p>\u00a0\u201cIGIHE :\u00a0<i><b>Ibivugwa ko padiri Evariste Nambaje yaba ari umwe mu bapadiri ba Diyoseze ya Cyangugu ukorana na ziriya mbuga ku buryo anazoherereza amakuru byo mubivugaho iki<\/b><\/i><b>\u00a0?<\/b><\/p>\n<p>Padiri Dusabirema:\u00a0<i>Ikigaragara cyo ni uko iyo umuntu yohereza amakuru atizewe, ibihuha, amacakubiri, amakuru atubaka, akenshi ahinduranya amazina. Abavuga rero ko yaba ari umupadiri njye sinabyemeza. Gusa bigaragara ko umukirisitu nabwo adafite amakuru nyayo yatuma atanga n\u2019imibare ifatika y\u2019ibyavugiwe mu nama y\u2019abapadiri. Gusa bigaragara ko hari umuntu certainement wagize utya atanga amakuru na yo adafite ishingiro\u201d<\/i>.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Ntibyabura gutangaza umuntu kubona mu kiganiro kimwe kigamije kwerekana ko ngo leprophete.fr yasebeje padiri Evariste imushinja guhombya diyosezi, ari na ho bibaza niba ayo makuru atari we uyatanga!!! Uyu se Eugene akeka ko yatanze amakuru azabe ari Evariste agobyoreraho? Wenda byakumvikanisha impamvu yahunze gusubiza ibibazo bimureba akohereza abanyamakuru kwa Eug\u00e8ne. Ikigaragara ni uko FPR yamubeshyaga ko imwizeye, ariko igaca iruhande ikanamwishisha. Mu gihe rero mugenzi we agiye gutaha no gukorera politiki, bizabe aribyo bitumye isaha ye igera ngo atazamuterurira akayabo nk\u2019ako yapfunyikiye FPR ? Kugirira FPR neza ni nko kunywana n\u2019impyisi.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\"><b>Umwanzuro: Kuri FPR igishobora kubaho (probabilit\u00e9) kiba cyabaye.<\/b><\/p>\n<p lang=\"es-ES\" style=\"text-align: center\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter\" alt=\"JPEG - 61.1 kb\" src=\"http:\/\/kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/Jeanne-d_Arc-Nyinawase-asaba-abanyarwanda-guhanga-amaso-ubutabera-kurupfu-rwa-padiri-nambaje.jpg\" width=\"645\" height=\"428\" \/><\/p>\n<p lang=\"es-ES\"><em><strong>Nguwo Depite Jeanne d\u2019Arc Nyinawase ngo\u00a0 winjije Padiri Evariste mu Cyama ! Arajijisha anashinyagurira rubanda ngo \u00ab\u00a0nibahange amaso ubutabera !!\u00a0\u00bb Ubutabera bwa he ?<\/strong><\/em><\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Mu kwica abo ikeka, FPR ntitandukanya uwakoze ikintu n\u2019ushobora kugikora. Kuri bo iyo ushobora gukora ikintu, uba wagikoze. Ugomba gupfa ngo utazavaho ugishyira mu bikorwa. Evariste ashobora kuba atanarotaga kuzaha Tomasi amafaranga ya Diyosezi mu kwiyamamaza, dore ko nta n\u2019ayo yari agicunga mu by\u2019ukuri, ariko kuba FPR itamushira amakenga birahagije ngo yicwe nk\u2019umugome. Ibi bamye babikora. Mu ntambara y\u2019abacengezi za Gisenyi na Ruhengeri, Kayumba Nyamwasa wari ukuriye Ingabo yigeze gusobanura icyo bitaga<b>\u201cikinyeganyega\u201d.\u00a0<\/b>Ryari itegeko ryo kurasa ikinyeganyega cyose ngo hatagira umucangezi ubacika. Cyaba igiti, umwana, umukecuru, ihene, cyangwa imbwa. Ubwo gishobora kunyeganyega ari umucengezi, kirase naba we uraba umwishe, naba ari ikindi nta shida.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Si njye wahera hahera umugani.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Gusa byumvikane neza ko urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rubabaje benshi kuko mu by\u2019ukuri azize ubusa !Turongeye duhombye undi muntu, nk\u2019uko twabuze n\u2019abandi ibihumbi n\u2019ibihumbi! Musenyeri Mbonyintege yavuze ukuri ubwo yagiraga ati\u00a0<b>\u201cFPR ntiyica gusa ahubwo irabaga\u201d<\/b>\u00a0, none birasa n\u2019aho abayobozi ba FPR baba bariyemeje guhinyuza iyo mvugo :\u00a0<strong>FPR ntikibaga gusa isigaye \u201ciniga\u201d !<\/strong><\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Muvandimwe Padiri Evariste, washyinguwe uyu munsi, igendere, Nyagasani aguhe iruhuko ridashira, amaze akwiyereke iteka, uruhukire mu mahoro.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Nta kindi numva nakubwira uretse kukuririmbira aka karirimbo :<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Hariho indi si nziza cyane,<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Twasezeranyijwe n\u2019Imana<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Tuyitegereze twizeye<\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Yuko Data ayiduhishiye.<\/p>\n<p lang=\"es-ES\"><em><b>R\/Aheza ni mu ijuru,<\/b><\/em><\/p>\n<p lang=\"es-ES\"><em><b>Tuzahurirayo bagenzi!<\/b><\/em><\/p>\n<p lang=\"es-ES\">Munyangaju Edmond<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kera mu mashuri abanza hari icyivugo cy\u2019umubiri cyatangiraga kivuga ngo ese umpoye iki ruhu rwanjye. Kigasoza kigira kiti\u00a0\u201cinzoga ya ngeso yanga ababo, aho kuyivumba nzayinywa hambavu\u201d.\u00a0Ku bato batazi ikinyarwanda cy\u2019abasaza ibi biravuga ngo umuntu wanga abitwa abe, bikugwiririye mwasangira, ariko ntuzamwiyegereze ngo umuvumbe cyangwa se agutumire. Nzinduwe no gufatanya ngo twungurane ibitekerezo ku kibazo kitoroshye: [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4881,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-4879","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N\u2019ABAYIKEZA ! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N\u2019ABAYIKEZA ! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kera mu mashuri abanza hari icyivugo cy\u2019umubiri cyatangiraga kivuga ngo ese umpoye iki ruhu rwanjye. Kigasoza kigira kiti\u00a0\u201cinzoga ya ngeso yanga ababo, aho kuyivumba nzayinywa hambavu\u201d.\u00a0Ku bato batazi ikinyarwanda cy\u2019abasaza ibi biravuga ngo umuntu wanga abitwa abe, bikugwiririye mwasangira, ariko ntuzamwiyegereze ngo umuvumbe cyangwa se agutumire. Nzinduwe no gufatanya ngo twungurane ibitekerezo ku kibazo kitoroshye: [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-02-25T07:01:31+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/\",\"name\":\"IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N\u2019ABAYIKEZA ! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-02-25T07:01:31+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":717,\"height\":475},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N\u2019ABAYIKEZA !\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N\u2019ABAYIKEZA ! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N\u2019ABAYIKEZA ! - Umunyarwanda","og_description":"Kera mu mashuri abanza hari icyivugo cy\u2019umubiri cyatangiraga kivuga ngo ese umpoye iki ruhu rwanjye. Kigasoza kigira kiti\u00a0\u201cinzoga ya ngeso yanga ababo, aho kuyivumba nzayinywa hambavu\u201d.\u00a0Ku bato batazi ikinyarwanda cy\u2019abasaza ibi biravuga ngo umuntu wanga abitwa abe, bikugwiririye mwasangira, ariko ntuzamwiyegereze ngo umuvumbe cyangwa se agutumire. Nzinduwe no gufatanya ngo twungurane ibitekerezo ku kibazo kitoroshye: [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-02-25T07:01:31+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/","name":"IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N\u2019ABAYIKEZA ! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-02-25T07:01:31+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":717,"height":475},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyicwa-rya-padiri-evariste-nambaje-ariko-se-fpr-ipfa-iki-nabayikeza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N\u2019ABAYIKEZA !"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4879","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4879"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4879\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4879"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4879"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4879"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}