{"id":4894,"date":"2014-02-27T08:08:06","date_gmt":"2014-02-27T06:08:06","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4894"},"modified":"2014-02-27T08:08:06","modified_gmt":"2014-02-27T06:08:06","slug":"fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/","title":{"rendered":"FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe"},"content":{"rendered":"<p>Kigali kuwa 19 Gashyantare 2014<\/p>\n<p>Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo leta y\u2019u Rwanda \u00a0yatangaje inkuru y\u2019incamugongo n\u2019agashinyaguro ko ihagaritse inguzanyo zo kwiga mu buryo bwari busanzwe ku banyeshuri bo muri kaminuza za leta. Leta ikaba yaravugaga ko izo nguzanyo zizajya zitangwa hakurikije ibyiciro by\u2019ubudehe\u00a0; nyamara nkuko byaje kugaragara ibyo byiciro by\u2019ubudehe byari byarabeshyeye Abanyarwanda bibitirira ubushobozi badafite hagamijwe inyungu yo kwiyerekana neza imbere y\u2019amahanga ko Abanyarwanda barangije kuba abasirimu kuburyo bafite ubushobozi bwo kwirihira amashuri n\u2019ibindi.<!--more--><\/p>\n<p>Icyi cyemezo cyo kuvanaho izi nguzanyo ku banyeshuri, Ishyaka FDU-Inkingi ryacyamaganye ryivuye inyuma, cyane ko ryabonaga kigiye guheza burundu Abanyarwanda b\u2019abakene nubundi basanzwe batorohewe n\u2019imibereho mibi inagenda yiyongera umunsi ku wundi. Ibi byanatumye bamwe mu banyeshuri b\u2019inkwakuzi nabo bashishikariza bagenzi babo kwandikira inzego zibishinzwe, harimo n\u2019ibiro bya Minisitiri w\u2019Intebe, batakamba bamusaba ko icyi cyemezo cyahagarikwa\u00a0;gusa abanditse iyi baruwa, nubwo nta kibi bari bakoze, ntibyabaguye amahoro kuko kugeza uyu munsi bamwe barafunze, abandi barihishahisha hiryo no hino kubera gutinya kugirirwa nabi n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu buriho mu Rwanda butanifuza ko hari umuturage numwe wanenga ibyo bukora\u00a0! Nyuma yaho icyi cyemezo gitumye havugwa byinshi,ndetse Abanyarwanda benshi bakacyamagana, Leta yisubiyeho itangariza Abanyarwanda ko izo nguzanyo zo kwiga zisubiyeho, ndetse inemera ko ibyo byiciro by\u2019ubudehe byakozwe nabi, inasaba ko byasubirwamo, \u00a0ari naho hasabwe ko abanyeshuri bajya ku mashuri kubera ko igihe cyo kwiga cyari kirimo kubacika, hanyuma ibibazo byabo bikazagenda bicyemukira aho ku mashuri.<\/p>\n<p>Igitangaje rero kugeza uyu munsi ni uko kuva muri uko kwezi kwa Nzeri 2013 kugeza uyu munsi mu kwezi kwa Gashyantare 2014, abo banyeshuri nta faranga na rimwe barahabwa dore amezi abaye atanu, iki kibazo kikaba kiri hose mu mashuri, ariko kikaba gikaze cyane muri Kaminuza nkuru y\u2019Urwanda ishami rya Butare, kuburyo hari abanyeshuri bamwe bari kuzinga utuntu bagasubira iwabo kubera imibereho yabagoye.<\/p>\n<p>Kugeza uyu munsi nta muyobozi w\u2019igihugu uragaragaza ko icyo kibazo abo banyeshuri bafite kimuhangayikishije, ibi nibyo bitumye Ishyaka FDU-Inkingi ryongeye gusaba ko Minisiteri y\u2019Uburezi \u00a0ikwiye kugira icyo itangaza kuri iki kibazo gikomereye aya mabako y\u2019ahazaza. Ese iki kibazo irakizi\u00a0? Irateganya kugikoraho iki\u00a0? Yaba se yaremeye ko izaguriza aba banyeshuri amafaranga yo kwiga mu buryo bwa nyirarureshwa, none ikaba yarabuze amikoro cyangwa ni ubushake buke bwo kutababazwa n\u2019ibibazo bihangayikishije aba bana\u00a0? Mu gihe iki kibazo cyaba gikomeje kwirengagizwa n\u2019abagishinzwe, ni nako gikomeza kuhuhura n\u2019ireme ry\u2019Uburezi nubundi rigeze aharindimuka mu Rwanda kandi riterwa n\u2019impamvu zitandukanye zikomeje kwirengagizwa nkana\u00a0!<\/p>\n<p>Ishyaka FDU-Inkingi risanga mu gihe cyose abayobozi b\u2019igihugu badahangayikishijwe n\u2019ubuzima, ndetse n\u2019ibibazo by\u2019umuturage uyu wo hasi kandi w\u2019intege nke, iterambere riririmbwa ryaba ari baringa kuko nubundi iterambere ry\u2019igihugu runaka ripimirwa ku mibereho y\u2019umuturage uyu usanzwe wo hasi.<\/p>\n<p>Turasaba dukomeje Leta y\u2019uRwanda kwita no guhagurukira ikibazo cy\u2019aba banyeshuri, niba kandi bidashoboka, igatangaza ku mugaragaro ko ikibazo cyarenze ubushobozi bw\u2019igihugu, hanyuma abantu bagatangaza ku mugaragaro kugobokwa n\u2019abagiraneza, ariko Abanyarwanda ntibagere aho bashiramo umwuka haririmbwa ko ibintu bimeze neza.<\/p>\n<p><strong>FDU-Inkingi<\/strong><br \/>\n<strong> Boniface Twagirimana<\/strong><br \/>\n<strong> Umuyobozi wungirije w\u2019agateganyo<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kigali kuwa 19 Gashyantare 2014 Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo leta y\u2019u Rwanda \u00a0yatangaje inkuru y\u2019incamugongo n\u2019agashinyaguro ko ihagaritse inguzanyo zo kwiga mu buryo bwari busanzwe ku banyeshuri bo muri kaminuza za leta. Leta ikaba yaravugaga ko izo nguzanyo zizajya zitangwa hakurikije ibyiciro by\u2019ubudehe\u00a0; nyamara nkuko byaje kugaragara ibyo byiciro by\u2019ubudehe byari byarabeshyeye Abanyarwanda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":1121,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4894","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kigali kuwa 19 Gashyantare 2014 Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo leta y\u2019u Rwanda \u00a0yatangaje inkuru y\u2019incamugongo n\u2019agashinyaguro ko ihagaritse inguzanyo zo kwiga mu buryo bwari busanzwe ku banyeshuri bo muri kaminuza za leta. Leta ikaba yaravugaga ko izo nguzanyo zizajya zitangwa hakurikije ibyiciro by\u2019ubudehe\u00a0; nyamara nkuko byaje kugaragara ibyo byiciro by\u2019ubudehe byari byarabeshyeye Abanyarwanda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-02-27T06:08:06+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/\",\"name\":\"FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-02-27T06:08:06+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"200\",\"height\":\"117\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe - Umunyarwanda","og_description":"Kigali kuwa 19 Gashyantare 2014 Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo leta y\u2019u Rwanda \u00a0yatangaje inkuru y\u2019incamugongo n\u2019agashinyaguro ko ihagaritse inguzanyo zo kwiga mu buryo bwari busanzwe ku banyeshuri bo muri kaminuza za leta. Leta ikaba yaravugaga ko izo nguzanyo zizajya zitangwa hakurikije ibyiciro by\u2019ubudehe\u00a0; nyamara nkuko byaje kugaragara ibyo byiciro by\u2019ubudehe byari byarabeshyeye Abanyarwanda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-02-27T06:08:06+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/","name":"FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-02-27T06:08:06+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"200","height":"117"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingi-irabaza-impamvu-abanyeshuri-ba-za-kaminuza-badahabwa-inguzanyo-zo-kwiga-bemerewe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4894","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4894"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4894\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4894"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4894"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4894"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}