{"id":49064,"date":"2024-11-21T17:45:44","date_gmt":"2024-11-21T15:45:44","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=49064"},"modified":"2024-11-24T17:52:35","modified_gmt":"2024-11-24T15:52:35","slug":"none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/","title":{"rendered":"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO!"},"content":{"rendered":"<p><strong>Itangazo rigenewe abanyamakuru<\/strong><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ibyavugiwe mu nama ya Unity Club Intwararumuri yateraniye i Kigali tariki ya 16 Ugushyingo 2024, ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyennet\u00e9 d\u00e9mocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira:<\/p>\n<p>1. Birababaje kubona uburyo FPR irimo gukataza mu mugambi wayo wo guhindura amateka y\u2019igihugu cyacu hagamije kwerekana ko ingoma ya cyami yari ntamakemwa ndetse ngo ikaba yarashoboye kubumbatira ubumwe bw\u2019abagize umuryango nyarwanda nta kurobanura amoko ku buryo gahunda yiswe &#8220;Ndumunyarwanda&#8221; aribyo yafatiraho ikitegererezo ndetse ayo mateka agoretse akigishwa urubyiruko ku buryo ahinduka inkingi ya mwamba igihugu kizakomeza kubakiraho politiki yacyo.<\/p>\n<p>2. Birakwiye kwibutsa ko abazungu bagera mu Rwanda mu mpera y\u2019ikinyejana cya 19 bahasanze ubutegetsi bwa cyami bwari mu maboko y\u2019abantu bake kandi bo mu bwoko bumwe babucungaga mu buryo bw\u2019ibanga rikomeye bitaga ubwiru. Abaturage benshi bari ku nkeke y\u2019ubucakara bwitwaga ubuhake. Ubwo buhake bwavuyeho bisabwe n\u2019umuryango w\u2019abibumbye bitewe n\u2019uko bwari buciye ukubiri n\u2019amasezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu yasinywe mu mwaka w\u20181948. Nguko uko u Bubiligi bwari bwarahawe u Rwanda nk\u2019indagizo bwategetse umwami Mutara Rudahigwa guca iteka rikuraho ubwo bucakara bitaga ubuhake. Nonese FPR yasobanura ite ko ingoma ya cyami yakoraga ibyo ariyo yari ibumbatiye ubumwe bw\u2018abanyarwanda?<\/p>\n<p>3. Abitwa ko ari impuguke mu mateka bashimangiye ko ku ngoma ya cyami bagenderaga ku ndangagaciro na kirazira, bikaba byaragize u Rwanda igihugu gitemba amata n\u2019ubuki. Nonese kuki abazungu binjira mu gihugu basanze ahubwo ibintu birimo gucikira ku Rucunshu? Tuributsa ko aho ku Rucunshu ariho umwami Mibambwe Rutarindwa yatwikiwe mu nzu ku manywa y\u2019ihangu bigakurikirwa n\u2019ubwicanyi bw\u2019indengakamere bwibasiye abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019Abanyiginya bihagarikiwe na basaza b\u2019uwari umugabakazi witwaga Kanjogera ka Rwakagara. Uwo muryango wa Rwakagara niwo Perezida Paul Kagame akomokamo. Indangagaciro na kirazira bavuga ni izihe? Birakwiye kwibutsa na none ko amahano yo ku Rucunshu yakurikiraga ingoma y\u2019umwami Kigeli Rwabugiri yamaze imyaka irenga 40, nayo ikaba yararanzwe n\u2019ubwicanyi bw\u2019indengakamere bwahitanye abantu batagira ingano, uhereye ku bo mu nda y\u2018ingoma barimo umugabekazi Murorunkwere wari nyina wa Rwabugiri na se umubyara Nkoronko ndetse n\u2019abagore be batatu. Indagaciro na kirazira bavuga muri Unity Club ni ubwo bwicanyi?<\/p>\n<p>4. Institut Seth Sendashonga yatewe impungenge n\u2019ijambo ry\u2019akasamutwe Perezida Paul Kagame yavuze asoza iyo nama ya Unity Club aho yatangaje ku mugaragaro ko ibikorwa by\u2019ubwicanyi no guhungeta abadashyigikiye ubutegetsi bwe bw\u2019igitugu bigiye kongerewa uruviri ariko kuvuga ko &#8220;killing machine&#8221; igiye gukora andi marorerwa. Muri iryo jambo Perezida Kagame yibasiye by\u2019umwihariko umunyapolitiki Madame Ingabire Victoire Umuhoza, pr\u00e9sidente w\u2019ishyaka Dalfa Umurinzi, amuziza kuba anenga ku mugaragaro imiyoborere y\u2019igihugu nk\u2019uko Itegekonshinga n\u2019andi mategeko igihugu kigenderaho abimwemerera. Ku ruhande rumwe Unity Club yari imaze gusingiza ubutegetsi bwa cyami bwari bwubakiye ku muryango umwe no ku irondakoko, ku rundi ruhande Perezida Kagame yerekanye ko abona muri Victoire Ingabire Umuhoza inkomyi yo kumubuza kwimakaza ubwami bushya. Ngiyo isano iri hagati y\u2019ibiganiro by\u2019impuguke zaje gutaka ingoma ya cyami n\u2019ijambo Perezida Kagame yavuze asoza inama ya Unity Club. Tuboneyeho kwibutsa ko mu yindi nama ya Unity Club yateranye tariki ya 12 Ugushyingo 2022 Perezida Kagame nabwo yavuze ijambo rikakaye ubwo yatangazaga ko yigeze kugira igitekerezo cyo guhambira abahutu bose bari kumwe muri guverinoma ubwo hasuzumwaga ikibazo cy\u2019ishyaka UNAR ryari ryanditse risaba kugira uruhare mu buyoboazi bw\u2019inzibacyuho bwariho icyo gihe.<\/p>\n<p>5. Institut Seth Sendashonga irasanga amagambo ya Perezida Kagame yo guhungeta Madame Victoire Ingabire Umuhoza n\u2019abandi banyarwanda baharanira demokarasi ari urukozasoni. Abashakira u Rwanda amahoro bose bakwiye kuyamagana. Ni ikimenyetso cy\u2019uko ibibazo igihugu kirimo guhura nabyo bimaze kumurenga ku buryo abura ukundi abigenza agahimbira ku nsina ngufi imuri hafi.<\/p>\n<p>Tuributsa ko u Rwanda rumaze imyaka itatu mu ntambara rwoshoje mu burasirazuba bwa Kongo rwihishe inyuma y\u2019inyeshyamba za M23. Iyo ntambara igaragara nk\u2019aho ishobora guhitana ubutegetsi bwa Kagame na FPR Inkotanyi kandi magingo aya nta bushobozi buhari bwo kuyitsindsa, ubwo kuyirangiza mu buryo bw\u2019imishyikirano nabwo busa n\u2019ubwananiranye. Ni intambara imaze guhitana benshi no kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw\u2019igihugu kandi uko iminsi ishira ibibazo bizarushaho kuba ingorabahizi. Igiteye inkeke kurushaho nuko hari ibimenyetso by\u2019uko mu bihe bya vuba iyo ntambara ishobora gufata indi sura hakaba imirwano yeruye hagati y\u2019ibihugu byombi ndetse bikaba byakurura n\u2019intambara y\u2019akarere kose.<\/p>\n<p>Ibyo bibazo biraba mu gihe impinduka zirimo kuba hirya no hino ku isi no mu bihugu byateye Kagame ingabo mu bitugu mu ntambara yo gufata ubutegetsi no mu myaka 30 abumazeho zituma atizera ejo hazaza.<\/p>\n<p>6. Institut Seth Sendashonga yongeye gushimira Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwitange yagize n\u2019ubwo ingaruka bimugiraho ziremeye cyane. Bibaye ubwa kenshi umukuru w\u2019igihugu agaruka ku ngirwa mbabazi yamuhaye akazibutsa mu buryo bwo guca amarenga ko afite ubushobozi bwo kumusubiza muri gereza.<\/p>\n<p>Byatunguye abantu benshi kumva nyuma y\u2019amatora yitwaga ko yatsinze ku majwi arenga 99 ku ijana, ijambo yavuze ryarabaye iryo gutuka Victoire Ingabire Umuhoza yise akagore gakomoka ku bajenosideri kandi ngo kumva kamusimbura ku buyobozi bw\u2019igihugu. Aya magambo ubwayo ahishura ubwoba bw\u2019umunyagitugu utinya gusimburwa ku butegetsi.<br \/>\nPerezida Paul Kagame akwiye kumva ko u Rwanda atari akarima ke n\u2019umuryango we.<\/p>\n<p>7. Institut Seth Sendashonga iboneyeho gusaba abaharanira impinduka mu Rwanda kudacika intege kandi bagahuza imbaraga kuko ariyo nzira yonyine yo kurandura igitugu kimaze imyaka 30 kiyogoza u Rwanda n\u2019akarere kose. Ibyo Kagame yigamba ko akora amahano abantu bagasakuza byageraho bikibagirana ntawe bikwiye gukanga. Imvugo nk\u2019iyo n\u2019abandi banyagitugu barayikoresheje kandi amaherezo baratsindwa.<br \/>\nIbihe turimo ntabwo ari ibyo gucibwa intege n\u2019amagambo y\u2019umunyagitugu urimo kurashya imigeri.<\/p>\n<p>Bikorewe i Buruseli, tariki ya 20 Ugushyingo 2024<\/p>\n<p><strong>Jean-Claude Kabagema<br \/>\nPerezida wa ISCID asbl<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Itangazo rigenewe abanyamakuru Nyuma y\u2019ibyavugiwe mu nama ya Unity Club Intwararumuri yateraniye i Kigali tariki ya 16 Ugushyingo 2024, ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyennet\u00e9 d\u00e9mocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira: 1. Birababaje kubona uburyo FPR irimo gukataza mu mugambi wayo wo guhindura [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":49065,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"video","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-49064","post","type-post","status-publish","format-video","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo","post_format-post-format-video"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Itangazo rigenewe abanyamakuru Nyuma y\u2019ibyavugiwe mu nama ya Unity Club Intwararumuri yateraniye i Kigali tariki ya 16 Ugushyingo 2024, ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyennet\u00e9 d\u00e9mocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira: 1. Birababaje kubona uburyo FPR irimo gukataza mu mugambi wayo wo guhindura [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-11-21T15:45:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2024-11-24T15:52:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/11\/maxresdefault-3.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1280\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"720\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO!\",\"datePublished\":\"2024-11-21T15:45:44+00:00\",\"dateModified\":\"2024-11-24T15:52:35+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/\"},\"wordCount\":936,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/11\\\/maxresdefault-3.jpg\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/\",\"name\":\"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/11\\\/maxresdefault-3.jpg\",\"datePublished\":\"2024-11-21T15:45:44+00:00\",\"dateModified\":\"2024-11-24T15:52:35+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/11\\\/maxresdefault-3.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2024\\\/11\\\/maxresdefault-3.jpg\",\"width\":1280,\"height\":720},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO! - Umunyarwanda","og_description":"Itangazo rigenewe abanyamakuru Nyuma y\u2019ibyavugiwe mu nama ya Unity Club Intwararumuri yateraniye i Kigali tariki ya 16 Ugushyingo 2024, ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyennet\u00e9 d\u00e9mocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira: 1. Birababaje kubona uburyo FPR irimo gukataza mu mugambi wayo wo guhindura [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2024-11-21T15:45:44+00:00","article_modified_time":"2024-11-24T15:52:35+00:00","og_image":[{"width":1280,"height":720,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/11\/maxresdefault-3.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO!","datePublished":"2024-11-21T15:45:44+00:00","dateModified":"2024-11-24T15:52:35+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/"},"wordCount":936,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/11\/maxresdefault-3.jpg","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/","name":"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/11\/maxresdefault-3.jpg","datePublished":"2024-11-21T15:45:44+00:00","dateModified":"2024-11-24T15:52:35+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/11\/maxresdefault-3.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/11\/maxresdefault-3.jpg","width":1280,"height":720},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/none-perezida-kagame-yaba-ashaka-gukora-andi-mahano\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/49064","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=49064"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/49064\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":49066,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/49064\/revisions\/49066"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/49065"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=49064"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=49064"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=49064"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}