{"id":49095,"date":"2024-12-26T00:09:32","date_gmt":"2024-12-25T22:09:32","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=49095"},"modified":"2024-12-26T00:09:32","modified_gmt":"2024-12-25T22:09:32","slug":"abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/","title":{"rendered":"Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka w\u20191994."},"content":{"rendered":"<p><strong>Yanditswe na Muamini UWASE.<\/strong><\/p>\n<p>U Rwanda ruzwi cyane mu mahanga kubera ubwicanyi ndengakamere bwibasiye Abatutsi bari barutuye mu mwaka w\u20191994. Ubu bwicanyi bwiswe jenoside maze umuryango w\u2019abibubye (ONU\/UN) ushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushinzwe gukurikirana abagize uruhari muri ubwo bwicanyi bwahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni.<\/p>\n<p>Urwo rukiko rwari rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya rwasoje imirimo yarwo muri 2015, nyuma y\u2019imyaka 21 rwari rumaze rushinzwe, ruciriye imanza Abanyarwanda batageze ku ijana kandi rutwaye akayabo ka miliyoni nyinshi z\u2019amadolari. Mu Rwanda naho hagiyeho amategeko n\u2019inkiko ziburanisha abakekwagaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa rero, izi nkiko zose zaciriye imanza abakoze ibyaha ku ruhande rumwe kandi nyamara imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw\u2019ikiremwamuntu kimwe n\u2019abashakashatsi banyuranye banditse kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w\u20191994, bemeza ko impande zombi zari zihanganye kuva mu mwaka 1990 kugera mu 1994, ni ukuvuga Leta ya Habyarimana Juv\u00e9nal hamwe n\u2019ingabo za FPR-Inkotanyi, zaragize uruhare rukomeye mu gutuma jenoside yakorewe Abatutsi iba kuko buri ruhande rwifuzaga kwikubira ubutegetsi bwose.<\/p>\n<p>Aho ingabo za FPR-Inkotanyi zifatiye ubutegetsi muri Nyakanga 1994 zakoze uko zishoboye zicecekesha abantu bose bashakaga kugaragaza ko na zo zishe Abahutu mu bice by\u2019igihugu zari zarigaruriye. Ni muri urwo rwego Leta ya FPR-Inkotanyi yubatse urukuta rw\u2019amategeko ahana umuntu wese ugerageje kugaragaza ko na zo atari shyashya mu byabaye mu gihe cya jenoside, ugerageje wese kubihingutsa ashinjwa gupfobya cyangwa guhakana jenoside cyangwa se kugira ingengabitekerezo yayo. Hari ababizize baricwa, abandi barafatwa bajugunywa mu buroko, bakatirwa imyaka myinshi y\u2019igifungo, abandi barameneshwa. Ibi byatumye Abanyarwanda basigaye mu gihugu bagira ubwoba bwo gutanga ibitekerezo byabo mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi no ku ngaruka zayo, ngo hato badakoma rutenderi FPR-Inkotanyi n\u2019abambari bayo bakabakanira urubakwiye.<\/p>\n<p>Leta ya FPR-Inkotanyi yitwaza cyane jenoside kugira ngo ibuze Abanyarwanda ubwisanzure cyangwa ihohotere abatavuga rumwe na yo. Ugize icyo avuga kinyuranyije n\u2019umurongo wa politiki wayo ashakirwa biriya byaha navuze haruguru. Ibi byagize uruhari mu gutesha uburemera n\u2019agaciro jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo Leta ya FPR-Inkotanyi ishinje buri wese ko ahakana jenoside yakorewe Abatutsi, ko ayipfobya cyangwa afite ingengabitekerezo yayo kubera gusa ko atabona ibintu kimwe na yo, iba irimo gutesha jenoside agaciro n\u2019uburemere.<\/p>\n<p>FPR-Inkotanyi ikunze kubeshya ko ikunda igihugu kurusha abandi, ko yahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi, ko ari Umucunguzi w\u2019Abatutsi. Yita uwo batavuga rumwe wese umwanzi, ikamushakira ibyaha byo kugira ingengabitekerezo ya jenoside, ikamwambika ibara. Ibi birababaje kuko atari uko bapima ko umuntu afite ingengabitekerezo ya jenoside. Kugira ingengabitekerezo ya jenoside ni icyaha gikomeye cyane, ikwiye rero kurekeraho gukomeza kugikinisha no kukigira igikangisho.<\/p>\n<p>Ishyaka rya FPR-Inkotanyi ryafashe Abanyarwanda bugwate ribagenera icyo bakwiye kuvuga n\u2019icyo batagomba kuvuga. Abanyamuryango bayo bibeshyako aribo bazi ibyabaye mu Rwanda, bagahimba amateka adafite aho ahuriye n\u2019ukuri ku byabaye muri jenoside, bagashora urubyiruko rw\u2019u Rwanda mu ngando zigamije kuboza ubwonko no kubabuza kwisanzura mu kuvuga ku bijyanye na jenoside, bagafata mu mutwe amateka yuzuye ibinyoma babatekereye.<\/p>\n<p>Nubwo hari abantu bahakana jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bayipfobya, yewe banafite ingengabitekerezo yayo, ntabwo kubuza Abanyarwanda kuvuga bisanzuye kuri jenoside aribwo buryo bwo kubarwanya.<\/p>\n<p>Mu Rwanda hakwiye kubaho urubuga ruha abaturage ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo byabo kuri jenoside yakorewe Abatutsi no ku bundi bwicanyi bwabaye mu Rwanda, bakavuga uko byagenze aho bari baherereye, uko byatangiye, ababikoze, abishwe n\u2019abarokotse. Ibi bigakorwa mu bwisanzure, ntawe uniganywe ijambo. Ibi nibyo bizatuma bagera ku bumwe n\u2019ubwiyunge nyabwo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Muamini UWASE. U Rwanda ruzwi cyane mu mahanga kubera ubwicanyi ndengakamere bwibasiye Abatutsi bari barutuye mu mwaka w\u20191994. Ubu bwicanyi bwiswe jenoside maze umuryango w\u2019abibubye (ONU\/UN) ushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushinzwe gukurikirana abagize uruhari muri ubwo bwicanyi bwahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni. Urwo rukiko rwari rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya rwasoje imirimo yarwo muri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":49096,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-49095","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Muamini UWASE. U Rwanda ruzwi cyane mu mahanga kubera ubwicanyi ndengakamere bwibasiye Abatutsi bari barutuye mu mwaka w\u20191994. Ubu bwicanyi bwiswe jenoside maze umuryango w\u2019abibubye (ONU\/UN) ushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushinzwe gukurikirana abagize uruhari muri ubwo bwicanyi bwahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni. Urwo rukiko rwari rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya rwasoje imirimo yarwo muri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-12-25T22:09:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/12\/flag.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"2000\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1754\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/\",\"name\":\"Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/12\/flag.png\",\"datePublished\":\"2024-12-25T22:09:32+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/12\/flag.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/12\/flag.png\",\"width\":2000,\"height\":1754},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka w\u20191994.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Muamini UWASE. U Rwanda ruzwi cyane mu mahanga kubera ubwicanyi ndengakamere bwibasiye Abatutsi bari barutuye mu mwaka w\u20191994. Ubu bwicanyi bwiswe jenoside maze umuryango w\u2019abibubye (ONU\/UN) ushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushinzwe gukurikirana abagize uruhari muri ubwo bwicanyi bwahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni. Urwo rukiko rwari rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya rwasoje imirimo yarwo muri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2024-12-25T22:09:32+00:00","og_image":[{"width":2000,"height":1754,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/12\/flag.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/","name":"Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/12\/flag.png","datePublished":"2024-12-25T22:09:32+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/12\/flag.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/12\/flag.png","width":2000,"height":1754},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bavukijwe-uburenganzira-bwo-kuvuga-mu-bwisanzure-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-babaga-mu-rwanda-mu-mwaka-w1994\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka w\u20191994."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/49095","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=49095"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/49095\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":49097,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/49095\/revisions\/49097"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/49096"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=49095"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=49095"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=49095"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}