{"id":49153,"date":"2025-03-17T20:59:09","date_gmt":"2025-03-17T18:59:09","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=49153"},"modified":"2025-04-08T15:00:14","modified_gmt":"2025-04-08T13:00:14","slug":"leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/","title":{"rendered":"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga!"},"content":{"rendered":"<p><em>Kuva uyu mwaka wa 2025 utangiye, intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo zongeye ubukana, abarwanyi ba M23 bashyigikiwe n\u2019u Rwanda nk\u2019uko bivugwa na raporo z\u2019umuryango w\u2019abibumbye, bafashe ibice binini bya Congo birimo n\u2019imijyi minini nka Goma na Bukavu. Ingaruka z\u2019izo ntambara ntabwo zagarukiye muri Congo ahubwo zageze no mu Rwanda, aho icyo gihugu kimaze gufatirwa ibihano n\u2019ibihugu byinshi nka Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, Canada, Ubudage, Ubwongereza, Ububiligi ndetse n\u2019Umuryango w\u2019ibihugu by\u2019u Burayi (Union Europe\u0301enne). Uretse ibihano, nta munyarwanda n\u2019umwe utazi undi munyarwanda mugenzi we wapfushije umwana, umubyeyi cyangwa umuvandimwe muri izi ntambara zo muri Congo.<\/em><\/p>\n<p><strong>Ubukene bukomeye bukomeje kwiyongera.<\/strong><\/p>\n<p>Abaturage b\u2019u Rwanda basanzwe bifitiye ibibazo bitandukanye bibakomereye, iki sicyo gihe cyo kubasonga Leta y\u2019u Rwanda yishora mu gufata ibyemezo bishyira abo baturage mu kaga, kubera inyungu z&#8217;agatsiko gato k&#8217;abantu bamwe bo mu ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi. Izi nyungu kandi ntizigera no kuri abo banyagupfa b&#8217;abaturage ahubwo bagerwaho n&#8217;ingaruka gusa.<\/p>\n<p>Mu Rwanda hasanzwe ibibazo by\u2019ubukene bukabije butera ubuzima bubi ku gice kinini cy\u2019abanyarwanda, kegeza aho nyinshi mu ngo z\u2019abanyarwanda zazonzwe n\u2019ibibazo bituma abana bahura n\u2019imirire mibi no kugwingira naho abantu bakuru barya kabiri ku munsi ni mbarwa. Indwara nka baki, amavunja n\u2019izindi zikomeje kwiyongera mu baturage. Iterambere rigaragarira i Kigali muri za propaganda z&#8217;imihanda isukuye gusa nyamara benshi mu bagenda muri ibyo bishashagirana baba bashenjagira bashira.<\/p>\n<p>Ubu bukene bumaze kuba karande bwibasira ibyiciro byinshi by\u2019abanyarwanda ndetse ntibusiga urubyiruko narwo rwugarijwe bikomeye kubera ibibazo by\u2019ubushomeri. Biragoye kubona akazi nta muntu ukomeye ukujyanye kubera irondakoko, ikimenyane, cyangwa udatanze ruswa yaba iy\u2019amafaranga cyangwa iy\u2019igitsina.<\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda ishyira ingufu nyinshi mu kwigaragaza neza mu rwego mpuzamahanga aho itemera ko ifite abakene ndetse haba inama zikomeye cyangwa hari abashyitsi basuye u Rwanda, bamwe mu baturage bagafungwa kugira ngo hatagira ubabona, hari igihe ibi bijyana n\u2019imvugo zibabaje zikoreshwa na bamwe mu bayobozi zo kwita abo batishoboye umwanda utuma umujyi udasa neza cyangwa izindi mvugo zisesereza zikanatesha agaciro ikiremwamuntu.<\/p>\n<p>Ibi bijyana no gusuhuka abantu bagana mu bihugu bituranye n\u2019u Rwanda nka Uganda aho bamwe bajya gushaka amikoro ariko nabyo bigakorwa bucece dore ko mu bihe bishize hari benshi bagiye baraswa n\u2019abashinjwe umutekano b&#8217;u Rwanda babahora ngo kwambuka imipaka mu buryo butemewe.<\/p>\n<p>Gukoresha ingufu z&#8217;umurengera ni ibintu byeze mu Rwanda ku buryo nta gihe gishira ibinyamakuru bidatangaje umuntu warashwe n&#8217;inzego z&#8217;umutekano ngo agiye gutoroka cyangwa agiye kurwanya izo nzego yambaye amapingu! Wagira ngo igihano cy&#8217;urupfu kiremewe mu Rwanda. Abenshi mu baraswa ni abakene baba bashinjwa ubujura.<\/p>\n<p><strong>Intambara zidafitiye abanyarwanda akamaro<\/strong><\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda yishoye mu ntambara muri Congo, iyo ntambara uretse guhitana ubuzima bw\u2019abanyekongo, n\u2019abanyarwanda barahatikirira uretse ko Leta y\u2019Rwanda ikomeje guhakana ko nta ngabo ifite ku butaka bwa Congo ariko ibi binyuranya n\u2019ibigaragarira buri wese aho ibiriyo n&#8217;ubutumwa bw&#8217;akababaro bihoraho ubudatuza ariko nyine bigakorwa bucece ngo badakoma rutenderi.<\/p>\n<p>U Rwanda rujya kohereza ingabo muri Congo nta muturage wagishijwe inama biciye mu babahagarariye, abantu bisanze igihugu gifatirwa ibihano ku bintu badafitemo uruhare batanasobanuriwe inyungu bafitemo.<\/p>\n<p>Ubu urubyiruko rw\u2019u Rwanda rurimo kuhasiga ubuzima kubera inyungu z\u2019agatsiko gato k\u2019abagashize bo mu ishyaka FPR. N\u2019ibivugwa bisahurwa uretse kubyumva nta muturage rwimbi ugerwaho byibura n\u2019ubuvungukira bw&#8217;ibyo za raporo zihora zivuga bisahurwa muri Congo ngo bikaba ari nawo muzi w&#8217;izi ntambara zihora ihitana imbaga.<\/p>\n<p>Bamwe mu banyarwanda bake cyane bagerwaho n&#8217;inyungu z&#8217;izi ntambara nibo bahora biyasira ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bishyigikiye Leta y&#8217;u Rwanda, aho birirwa mu mvugo za gashoza ntambara bogeza urugamba byacitse, mbese ubona baribwaribwa bibaza impamvu abayobozi babo badatangaza ku mugaragaro ngo banatere ibyivugo ko ari bo barimo kuyogoza Congo! Benshi rwose ntibahisha kwemeza ko iyi ntambara igamije kwisubiza uduce twari utw&#8217;u Rwanda abakoroni bahaye ibihugu by&#8217;abaturanyi birimo na Congo.<\/p>\n<p><strong>Gutema akaboko kakugaburira<\/strong><\/p>\n<p>Abaturage biganjemo urubyiruko ubu barashorwa mu bikorwa byo kwibasira ibihugu by\u2019amahanga byafashe ibihano, bandagaza abayobozi babyo. Ubu byabaye nk&#8217;umuderi gutuka no gutera ubwoba umuntu wese utavuze rumwe n&#8217;ibivugwa na Leta y&#8217;u Rwanda, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.<\/p>\n<p>Ikimenyimenyi \u00abumwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.\u00bb Ibi byo kwibasira ibihugu by\u2019amahanga cyane cyane k\u2019u Bubiligi byatangiwe na Perezida Paul Kagame ubwe aho yise icyo gihugu (Nyamara U Bubiligi buha u Rwanda inkunga itubutse) agahugu gato kagabanyije ubunini bw\u2019u Rwanda gashaka ko rungana nka ko!<\/p>\n<p>Mu kwibasira u Bubiligi, ubu hadutse intero yemeza akaga kose u Rwanda rwaciyemo ndetse n\u2019ibirimo kuba ubu U Bubiligi ari bwo nyirabayazana, Leta y\u2019u Rwanda aho kwisobanura ku byo iregwa byo muri Congo ahubwo ugasanga irajijisha ijyana ibibazo aho bitari yinjira mu mateka ngo irebe ko yashyira igitutu ku Bubiligi habe habaho koroshya ibihano.<\/p>\n<p>U Bubiligi buhora bushinjwa ngo kwihanganira abakomoka mu Rwanda batuye ku butaka bwabwo batinyuka kuvuga ibitagenda mu Rwanda ndetse banasaba ko habaho ubutabera ku banyarwanda bose bahitanywe n&#8217;ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo mu myaka ishize. Ubu U Bubiligi burasabwa kubibasira nk&#8217;uko bikorwa i Kigali kuri ba Aimable Karasira, Victoire Ingabire n&#8217;abandi benshi!<\/p>\n<p>Uku kwihenura ku bihugu by&#8217;amahanga ndetse n&#8217;imiryango mpuzamahanga nka Union Europ\u00e9enne, abategetsi b&#8217;u Rwanda birengagiza ukuntu inkunga, inguzanyo n&#8217;imfashanyo bahabwa bifasha abanyarwanda benshi b&#8217;abakene cyane cyane mu cyaro, ndetse harimo n&#8217;iminshinga myinshi iha abanyarwanda akazi. Ese kuba ba nyamwigendaho babona bizageza iki ku banyarwanda ko ubuzima ari magirirane?<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<figure id=\"attachment_49155\" aria-describedby=\"caption-attachment-49155\" style=\"width: 180px\" class=\"wp-caption alignleft\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-49155\" src=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/03\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.27.50.png\" alt=\"\" width=\"180\" height=\"230\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-49155\" class=\"wp-caption-text\"><strong>Aline Uwamariya<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<p>Abaturage b\u2019abanyarwanda ni abanyamahoro kandi bakunda umurimo. Rero abayobozi b\u2019u Rwanda nibave mu ntambara za hato na hato bareke gushotora ibindi bihugu ahubwo bimakaze politiki y\u2019umubano mwiza n\u2019abaturanyi, habeho ubuhahirane n\u2019ubufatanye hagati y\u2019ibihugu bityo kwishishanya hagati n\u2019abaturanyi bicike burundu.<\/p>\n<p>Hakenewe kandi impinduka mu miyoborere abaturage bakagira abayobozi bishimiye ndetse bababajwe n\u2019ibibazo byabo bya buri munsi ndetse bishyiriweho n\u2019abo baturage. Ibi byagabanya ruswa, ikimenyane n\u2019ibindi bikorwa byibasira abaturage.<\/p>\n<p>Abayobozi b&#8217;u Rwanda kandi bagombye kumenya ko nta muntu wigira wenyine, bakimakaza ubwubahane n&#8217;ubufatanye n&#8217;ibihugu by&#8217;akarere n&#8217;amahanga ya kure \u00a0ndetse n&#8217;imiryango mpuzamahanga kugira ngo ubwo bufatanye bushobore gutuma ibibazo byinshi byugarije abaturage b&#8217;abanyarwanda bibonerwa umuti urambye.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuva uyu mwaka wa 2025 utangiye, intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo zongeye ubukana, abarwanyi ba M23 bashyigikiwe n\u2019u Rwanda nk\u2019uko bivugwa na raporo z\u2019umuryango w\u2019abibumbye, bafashe ibice binini bya Congo birimo n\u2019imijyi minini nka Goma na Bukavu. Ingaruka z\u2019izo ntambara ntabwo zagarukiye muri Congo ahubwo zageze no mu Rwanda, aho icyo gihugu kimaze gufatirwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":49154,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[36],"tags":[],"class_list":["post-49153","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-umuturage"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuva uyu mwaka wa 2025 utangiye, intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo zongeye ubukana, abarwanyi ba M23 bashyigikiwe n\u2019u Rwanda nk\u2019uko bivugwa na raporo z\u2019umuryango w\u2019abibumbye, bafashe ibice binini bya Congo birimo n\u2019imijyi minini nka Goma na Bukavu. Ingaruka z\u2019izo ntambara ntabwo zagarukiye muri Congo ahubwo zageze no mu Rwanda, aho icyo gihugu kimaze gufatirwa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2025-03-17T18:59:09+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-04-08T13:00:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/03\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"667\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"373\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga!\",\"datePublished\":\"2025-03-17T18:59:09+00:00\",\"dateModified\":\"2025-04-08T13:00:14+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/\"},\"wordCount\":1009,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2025\\\/03\\\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png\",\"articleSection\":[\"Umuturage\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/\",\"name\":\"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2025\\\/03\\\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png\",\"datePublished\":\"2025-03-17T18:59:09+00:00\",\"dateModified\":\"2025-04-08T13:00:14+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2025\\\/03\\\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2025\\\/03\\\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png\",\"width\":667,\"height\":373},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga! - Umunyarwanda","og_description":"Kuva uyu mwaka wa 2025 utangiye, intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo zongeye ubukana, abarwanyi ba M23 bashyigikiwe n\u2019u Rwanda nk\u2019uko bivugwa na raporo z\u2019umuryango w\u2019abibumbye, bafashe ibice binini bya Congo birimo n\u2019imijyi minini nka Goma na Bukavu. Ingaruka z\u2019izo ntambara ntabwo zagarukiye muri Congo ahubwo zageze no mu Rwanda, aho icyo gihugu kimaze gufatirwa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2025-03-17T18:59:09+00:00","article_modified_time":"2025-04-08T13:00:14+00:00","og_image":[{"width":667,"height":373,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/03\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga!","datePublished":"2025-03-17T18:59:09+00:00","dateModified":"2025-04-08T13:00:14+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/"},"wordCount":1009,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/03\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png","articleSection":["Umuturage"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/","name":"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/03\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png","datePublished":"2025-03-17T18:59:09+00:00","dateModified":"2025-04-08T13:00:14+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/03\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/03\/Skjermbilde-2025-03-23-kl.-15.33.03.png","width":667,"height":373},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-yu-rwanda-irimo-irashyira-abaturage-bayo-mu-kaga\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Leta y\u2019u Rwanda irimo irashyira abaturage bayo mu kaga!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/49153","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=49153"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/49153\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":49157,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/49153\/revisions\/49157"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/49154"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=49153"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=49153"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=49153"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}