{"id":5030,"date":"2014-04-07T23:12:38","date_gmt":"2014-04-07T21:12:38","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=5030"},"modified":"2014-04-07T23:12:38","modified_gmt":"2014-04-07T21:12:38","slug":"amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/","title":{"rendered":"AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA"},"content":{"rendered":"<p><b>DISIKURU YA BWANA DOGITERI TEWOJENI RUDASINGWA YAVUGIYE MU BIGANIRO BYABEREYE MU NGORO YA LUXEMBOURG<\/b><\/p>\n<p><b>I PARISI MU BUFARANSA<\/b><\/p>\n<p><b>KUWA 01 MATA 2014<\/b><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><b>AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA<\/b>: <b>UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO<\/b><\/p>\n<p><b>Kugundira no kwikubira ubutegetsi: Irangira ry\u2019amacenga n\u2019amayeri bya \u00a0Perezida Pawulo Kagame na FPR Inkotanyi.<\/b><!--more--><\/p>\n<p>Murakoze Nyakubahwa Perezida kuba mwarantumiye ngo mfate ijambo muri ibi biganiro.<\/p>\n<p>Ndashimira abateguye ibi biganiro ubwuzu\u00a0 n\u2019urugwiro batwakiranye.<\/p>\n<p>Ndagirango kandi mfate umwanya wo gushimira abanyacyubahiro batugejejeho ibiganiro n\u2019ababijemo bahuriye hano ngo basangire ibitekerezo ku kibazo kigezweho kandi gikomeye: <b>Amahano yagwiriye<\/b> <b>u Rwanda n\u2019ukuri, nk\u2019uko byavuzwe \u00a0n\u2019abahagazeho <\/b><\/p>\n<p>Mu gihe dutangiye kuganira turibukana umubabaro ibyabaye muri aya matariki. Kuri twe\u00a0 \u00a0Abanyarwanda, Mata ni ukwezi gukomeye. Turifuza kukwibuka buri gihe no kukwibagirwa kuko umubabaro kutwibutsa uturemereye.<\/p>\n<p>Hashize imyaka makumyabiriri twibuka ibyago ndengakamere ubwo abanyarwanda bicaga abandi abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ndifuza ko twafata umunota umwe ducecetse tukibuka inzirakarengane zaguye muri jenoside n\u2019abandi bishwe muri 1994.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko mubizi, u Rwanda ni igihugu kiriho kuva cyera mu binyejana byinshi, ruzwi cyane kubera ubwoko bubiri, abahutu n\u2019abatutsi. Hari n\u2019ubwa gatatu, abatwa, abantu benshi bibagirwa baba abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga kuko bo batagaragaye mu byago by\u2019u Rwanda mu myaka ishize.<\/p>\n<p>Kugirango wumve neza uko Paul Kagame n\u2019ishyaka riri ku butegetsi FPR inkotanyi bategekana igitugu, ndagirango mbanyuriremo mu magambo avunaguye ibice bitatu by\u2019ingenzi byaranze amateka y\u2019u Rwanda mu myaka 100 ishize. Buri gice gifite urubuto cyabibye rwagize ingaruka mu ruhererekane rw\u2019amateka akurikira:<\/p>\n<p>.Ingoma y\u2019Ubwami mu gihe cy\u2019ubukoroni bw\u2019abadage mu mpera z\u2019ikinyejana cya 19, bagasimburwa n\u2019ubukoroni bw\u2019ababirigi kugeza muri 1962.<\/p>\n<p>.u Rwanda rubaye republika nyuma ya revolusiyo ya 1959 (Hutu)<\/p>\n<p>.Iterwa ry\u2019u Rwanda na FPR inkotanyi ( Tutsi) kuva 1990 kugeza bafata ubutegetsi muri 1994.<\/p>\n<p>Ibihe bya mbere ya 1959, habaye imyivumbagatanyo y\u2019abaturage b\u2019abahutu bahejwe ku butegetsi, barangajwe imbere n\u2019abahutu bize berekana ko ubutegetsi bwa cyami bubakandamiza. Havutse, republika y\u2019U Rwanda isimbura ubukoroni bw\u2019ababirigi mu mvururu. N\u2019ubwo habonetse izamuka rusange mu by\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage, ubukungu na Politiki, ubwoko bw\u2019abahutu bwari bwarakandamijwe mbere ya revolusiyo ya 1959, bwaje nabwo gukandamiza ubwoko bw\u2019abatutsi.<\/p>\n<p>Abatutsi benshi barishwe, abandi ibihumbi n\u2019ibihumbagiza bafata inzira y\u2019ubuhungiro. Revolusiyo yabyaye impunzi z\u2019abatutsi uko habagaho ibitero by\u2019inyenzi byarangiye muri za 1960.<\/p>\n<p>Igihe gito cyaranzwe n\u2019amashyaka menshi cyahagaze huti huti, urwinyagamburiro rwa politiki rurafungwa igihugu gisigara kiyobowe n\u2019ishyaka rimwe, ariryo MDR PARMEHUTU. Ubutegetsi bujya mu biganza by\u2019umuntu umwe ariwe perezida Gerigori KAYIBANDA, nawe mu gihe gito yacungiraga ubutegetsi ku bahutu bo muri perefegitura akomokamo, Gitarama, mu majyepfo y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Muri 1973, habaye guhinduranya ubutegetsi mu mbere, maze hajyaho generali Yuvenali Habyarimana, umuhutu wo mu majyaruguru nawe waje gushyiraho ishyaka rye rukumbi MRND.<\/p>\n<p>Ubutegetsi bwakomeje kuba ubw\u2019abahutu, bugenda urusorongo bugana amajya ruguru. U Rwanda rwakomeje kuba igihugu kigendera ku ishyaka rimwe. Nk\u2019uko byari bimeze ku ngoma ya cyami ya mbere ya 1959 n\u2019iya \u00a0Kayibanda kugeza muri 1973, byaragaragaraga ko ubutegetsi buri mu biganza bya Perezida Habyarimana.<\/p>\n<p>Abatutsi bagumye mu buhungiro, abari mu gihugu nta gaciro bafite. Mu mpera ya za 1980 mu ntangiriro ya za 1990, ubutegetsi bwa perezida Habyarimana bwatangiye kugaragaza intege nke; butangira gukorwa mu nkokora n\u2019amashyaka yo mu gihugu ataravugaga rumwe nawe ( ahanini yari agizwe n\u2019abahutu bo mu majyepfo) n\u2019itera ry\u2019impunzi z\u2019abatutsi (FPR inkotanyi) baturutse mu Bugande.<\/p>\n<p>Kubera igitutu cya politiki, ubukungu, igisirikare n\u2019amahanga, Perezida Habyarimana yemeye atabishaka kujya mu mishyikirano y\u2019amahoro ya Arusha na FPR Inkotanyi. Imishyikirano y\u2019amahoro yari igamije kuzana imibonere ya demokarasi na Leta igendera ku mategeko, isaranganya ry\u2019ubutegetsi hagati ya MRND na FPR inkotany n\u2019andi mashyaka ataravugaga rumwe na leta, gushyiraho inzego nshya z\u2019umutekano (igisirikare na jandarumori) n\u2019itahuka ry\u2019impunzi zo muw\u20191959.<\/p>\n<p>Mu gihe gito, abanyarwanda bibeshye amazu ko noneho amahoro, ubwiyunge, demokarasi n\u2019igihugu kigendera ku mategeko bigiye kuza mu Rwanda.<\/p>\n<p>Hanyuma generali Kagame akubita agashoka, ubwo yatangaga itegeko ko bahanura indege yari itwaye Perezida Habyarimana na mugenzi we Perezida Spiriyani Ntaryamira w\u2019u Burundi<\/p>\n<p>Abari bari muri iyo ndege bose, barimo abaturage b\u2019u Bufaransa, bose barapfuye. Iryo yica ryabaye imbarutso ya Jenoside n\u2019ubundi bwicanyi. Nk\u2019uko tubizi, FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994 itsinze intambara ikanahagarika amasezerano ya Arusha.<\/p>\n<p>Mu gihe u Rwanda rwibuka imyaka 20 y\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa perezida Pawulo Kagame, ni ngombwa ko twerekana ibirango by\u2019ingenzi by\u2019amayeri n\u2019amacenga we na FPR inkotanyi bakoresha kugira ngo biharire ubutegetsi mu bugome.<\/p>\n<p><b>Icya mbere<\/b>: Kubera ko ubutegetsi bwafashwe hakoreshejwe inzira y\u2019intambara na banyamuke, byabaye ngombwa ko hashakishwa uburyo hahimbwa inkuru, umurongo w\u2019amateka utangirira kuri jenoside, ugakomereza kuri jenoside, ugaha n\u2019icyerekezo ubutegetsi mu gihe kizaza.<\/p>\n<p>Iyo nkuru rero ni iy\u2019uko abahezanguni b\u2019abahutu bahanuye indege ya Perezida Habyarimana kugirango babone uko batangira jenoside. Ubukoroni bw\u2019ababirigi akaba aribwo bwahembereye ingengabitekerezo yo kugabanya abanyarwanda mo amoko n\u2019ingenga bitekerezo ya jenoside. Abafaransa bafashije abahutu gukora jenoside, umuryango mpuzamahanga wanze gutabara u Rwanda. Ukuzamuka k\u2019u Rwanda kurenze kamere, abanyarwanda babikesha FPR inkotanyi n\u2019intashyikirwa, perezida Pawulo Kagame. Ubutegetsi bwa FPR inkotanyi bwageze n\u2019aho bubuza igifaransa nk\u2019ururimi rwo kwigishamo no gukoresha mu butegetsi mu Rwanda mu gukomeza iyo nkuru mpimbano.<\/p>\n<p>Buri hinduka rigira inkuru irivuga n\u2019intumwa zaryo. Kandi hagomba n\u2019inshuti zo kurishyigikira no kuribungabunga, kandi rigira n\u2019abanzi baryo rigomba kurwanya. Mu ntangiriro abafaransa n\u2019abahutu nibo bari abanzi bonyine.<\/p>\n<p>Leta zunze ubumwe za Amerika n\u2019Ubwongereza bagaragaye nk\u2019inshuti nshya, naho Tony Blairna Perezida Clinton bahindutse abavugabutumwa b\u2019iyo vangjili nshya.Umuntu wese utemeranya n\u2019iyo nkuru mpimbano bamufata nk\u2019ufobya iyo nkuru ushaka gutanya abantu akaba n\u2019umujenosideri. Urupfu, ifungwa no guhunga cyangwa se kuruca ukarumira nibyo bikamirwa abashaka kuvuga ukuri.<\/p>\n<p><b>Icya kabiri<\/b>; Kuva FPR inkotanyi na Kagame bagera ku butegetsi muw\u20191994 hakoreshejwe ihohoterwa riteguye n\u2019intambara nk\u2019ibikoresho bya politiki y\u2019imbere mu gihugu cyangwa hanze y\u2019u Rwanda: Ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyarimana yabaye intandaro ya jenoside, iyicwa ry\u2019abepiskopi n\u2019abihaye Imana (1994), iyicwa ry\u2019abaturage mu gihugu cyose ryakozwe na FPR inkotanyi (1994) bivugwa mu cyegeranyo cya ROBERT GERSONY, iyicwa ry\u2019i KIBEHO (1995), ibyaha by\u2019intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n\u2019ibishobora kuzaba ibyaha bya jenoside yakorewe abahutu byakozweho ubushakahsatsi na RAPPORT MAPPING y\u2019umuryango w\u2019abibumbye yo muri 2010, iyicwa ry\u2019abatavuga rumwe mu bya politiki mu Rwanda no mu mahanga. Ibyo ni bimwe umuntu yavuga.<\/p>\n<p>Muw\u20191994, hishwe Perezida w\u2019u Burundi Spiriyani Ntaryamira.<\/p>\n<p>Muri 2001 hicwa Perezida wa Republika iharanira Demokarasi ya Kongo, Lawurenti Kabila, icyo gihugu cyari kimaze kuvogerwa inshuro ebyiri, banagumyeyo mu mitwe yitwaje intwaro rwihishwa nka M23. Hafi miriyoni 6 z\u2019abanyekongo bazize impamvu za politiki n\u2019ibikorwa bya Kagame muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo<\/p>\n<p>Ingabo za Kagame zarwanye n\u2019ingabo z\u2019u Bugande muri K ongo muw\u20192000. Yikomye Tanzaniya, ubu ageze kuri Afurika y\u2019epfo. Yarwanye na Zimbabwe, Angola na Namibiya muri Kongo.<\/p>\n<p><b>Icya gatatu<\/b>: Mu nzego za gisirikare n\u2019iz\u2019umutekano, yashyizeho umutwe w\u2019ingabo mu zindi (ingabo zishinzwe kurinda abatagetsi n\u2019ingabo zidasanzwe), inzego z\u2019iperereza zigongana\u00a0 n\u2019izindi nzego z\u2019iperereza zitagira aho zibarizwa zibuza inzego zemewe gukora neza uko byakagombye.<\/p>\n<p>Igisirikare nirwo ruti rw\u2019umugongo rwa guverinoma y\u2019u Rwanda. Perezida Kagame akora inama agafata ibyemezo by\u2019ingenzi afatanije n\u2019abo basirikare bo hejuru mbere y\u2019uko abirebera hamwe n\u2019abategetsi ba gisivili. Abayobozi bamwe bakuru b\u2019ingabo b\u2019indobanure nibo guverinoma, abasivili bari muri guvernoma ni abagererwa b\u2019Ingabo. Ingabo z\u2019u Rwanda, ubirebye neza ntabwo ari ingabo z\u2019igihugu. Ntibagomba kumvira Leta, cyangwa abaturage, ahubwo ishyaka rya politiki FPR Inkotanyi n\u2019uritegeka, perezida Pawulo Kagame. Ntibitangaje iyo yita Ingabo z\u2019igihugu, \u201cIngabo zanjye\u201d, abakuru b\u2019ingabo \u201c Abakuru b\u2019ingabo banjye\u201d<\/p>\n<p>Ingabo z\u2019u Rwanda zinyanyagiye mu gihugu cyose, abayobozi bazo bakwiye \u00a0ku isi hose muri za ambasade nk\u2019intasi zikoze amashami ku isi hose. Bakora imirimo ya politiki mu izina rya FPR inkotanyi . Abasirikare nibo bashinzwe kwinjiza amatwara y\u2019ishyaka FPR inkotanyi. Nibo binginga cyangwa bahatira abantu kwinjira no gukorera FPR inkotanyi.<\/p>\n<p>Abasirikare bakuru nibo bashinzwe gucunga abakozi bo mubutegetsi bwa Leta bashyizweho na FPR.<\/p>\n<p>Abasirikari nibo bashinzwe kwiba amajwi mu matora bayibira FPR, ni nabo kandi bashinzwe kumenya abatavuga rumwe na FPR bakabaronda, bakicwa.<\/p>\n<p>Abo basirikare b\u2019u Rwanda hafi 100% ni abatutsi!<\/p>\n<p><b>Icya kane\u00a0<\/b>: Muri FPR, ikigamijwe ni ukwikiza abanzi bayo \u00a0cyangwa abo bakeka kubabo, no guhindura ishyaka umuyoboro wo kubahiriza ugushaka kwa perezida Kagame gusa. Ishyaka FPR \u00a0niryo mu byukuri ryonyine rifite uburenganzira bwo gukora politiki mu Rwanda. Ni naryo rituma Perezida Kagame acunga umunsi ku wundi buri kantu kose ko mu gihugu. Ricunga igihugu rikoresheje abakozi rishyira mu myanya mu nzego zose za Leta. Abayoboke baryo nibo bagize igice kinini cy\u2019abakozi ba Leta.<\/p>\n<p>Ishyaka rigenzura bidasubirwaho abakozi bo butegetsi bwite bwa Leta ribategeka kurirahirira, ibyo kikaba ubundi binyuranyije n\u2019amategeko kuko umukozi wa Leta agomba kwigenga.<\/p>\n<p>Ubunyamabanga bwa FPR bukora nka ministeri y\u2019Intebe itazwi. Umunyamabanga mukuru wa FPR niwe ushyiraho abayobozi ba gisivili, abaminisitiri, abacamanza n\u2019abashingamategeko\u00a0; atanga imirongo ngenderwaho bivuye kuri Perezida Kagame atagombye kubagisha inama. Niwe ushinzwe kuganira no kwemeza politiki z\u2019amajyambere, harimo n\u2019ibyifuzo bya politiki n\u2019ibyemezo byo mu rwego rwo hejuru byakagombye kwigwa mu rwego rw\u2019abashingamategeko, niwe ufata ibyemezo byo guhana abategetsi ba gisivili bo muri FPR, harimo abaministri, abacamanza, abashingametegeko, nyamara bakagombye kwigenga hakurikijwe amategeko. Ishyaka rimeze nka guverinoma ikorera mu yindi.<\/p>\n<p><b>Icya gatanu\u00a0<\/b>: Inzego zizwi z\u2019ubutegetsi (Inteko ishingamategeko, ubucamanza n\u2019ubutegetsi nyubahirizategeko) ziri hasi cyane mu rwego rw\u2019ubutegetsi bwite bwa Leta y\u2019 u Rwanda. Abahutu bafashwe neza na Leta bari muri guverinoma igaragara. Ariko\u00a0 abakozi ba Leta bashinzwe gusa gushyira mu bikorwa politiki ya FPR, nta jambo na rimwe bafite, kereka iyo bagize amahirwe yo kuba bishyikira ku bategetsi ba FPR, ku bo mu gisirikare, kuri Perezida Kagame cyangwa k\u2019umufasha we.<\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri FPR Inkotanyi ikora uko ishoboye kose kugirango imirimo y\u2019ingenzi ya guverinoma ishingwe abatutsi bafitiwe icyizere gikomeye.<\/p>\n<p>Inzego zikomeye mu kuba inkingi z\u2019ubutegetsi bwa Perezida Kagame zose ziri mu maboko y\u2019abatutsi (Banki nkuru y\u2019igihugu, ministeri y\u2019Imari, ministeri y\u2019ubuzima, ikigo cy\u2019igihugu cy\u2019imisoro n\u2019amahoro, Minisiteri y\u2019ubucamanza, Minisiteri y\u2019ububanyi n\u2019amahanga).<\/p>\n<p><b>Icya gatandatu<\/b>\u00a0: Ku birebana n\u2019amashyaka ya politiki, hagamijwe kuyacengera, gutanga ruswa, kuyasebya no kuyasenya. Kuva habaho igihe gito cyo gukorana n\u2019andi mashyaka ya politiki muri 1995, FPR ya Perezida Kagame yafunze urubuga rwa politiki ku yandi mashyaka. Amashyaka yonyine yemerewe gukorera mu Rwanda byemewe n\u2019amategeko ni ayemeye kugendera mu kwaha kwa FPR.<\/p>\n<p>Abakuriye ayo mashyaka atavuga rumwe na FPR Inkotanyi yagaragaje ko nayo yifuza kugira ijambo mu bwisanzure barafunzwe (Nyakubahwa perezida Pasiteri Bizimungu, Karoli Ntakirutinka, Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi n\u2019abandi) barishwe, cyangwa se bafashe inzira y\u2019ubuhungiro.<\/p>\n<p><b>Icya karindwi\u00a0<\/b>: Ibindi biranga ubutegetsi bwa FPR ni ugufunga urubuga rw\u2019itangazamakuru ryigenga kimwe no kwibasira icyerekeye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo cyose. Abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bwa muntu n\u2019abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta \u00a0barafungwa bakanicwa haba mu gihugu cyangwa hanze y\u2019u Rwanda. Ibinyamakuru byigenga birabujijwe.<\/p>\n<p><b>Icya munani\u00a0<\/b>: Mu mibanire n\u2019amahanga, igikoreshwa ni ukubeshya no gukanga. Perezida Kagame na FPR Inkotanyi bakoresha abanyamahanga (n\u2019abanyarwanda bake) bashinzwe gucuruza ishusho n\u2019inkuru ya Perezida Kagame ko ariwe ntwari ntashyikirwa n\u2019umukiza w\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Kubera ko u Rwanda rutunzwe ahanini n\u2019imfashanyo z\u2019amahanga, kandi kugira ngo iyo mfashanyo ikomeze yisuke, rukaba rukenewe gukomeza kuvugwa nk\u2019igihugu cy\u2019Afurika kigiye kuzamera nka SINGAPORE, \u00a0abo bantu bagurisha isura yarwo bakomeje gukenerwa cyane. Bagomba gukomeza kubishyira mu mitwe y\u2019abanyaburayi. Binyujijwe mu kintu cyitwa \u00a0\u00ab\u00a0Inama ngishwanama ya perezida\u00a0\u00bb (PAC), u Rwanda rukomeza kubeshya amahanga rugaragaza uruhande rwiza, cyane cyane aho bikenewe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika no mu Bwongereza.<\/p>\n<p>Hakoreshejwe iryo curuza binyoma, itunganya bwibone no kugera ku binyamakuru bikomeye, abo bafasha bagerageza gutunganya isura nziza ya perezida Pawulo Kagame mu mahanga bakanamukingira ikibaba kubyo yaryozwa byose birebana n\u2019ibyaha akora mu Rwanda muri Kongo n\u2019ahandi.<\/p>\n<p>Abari kw\u2019isonga kandi bakomeye kurusha abandi ni TONY BLAIR, PEREZIDA CLINTON, n\u2019umuvugabutumwa RICK WARREN. Bagurisha Perezida Kagame nk\u2019umwe mu bayobozi bareba kure b\u2019isi yose.<\/p>\n<p><b>Icya cyenda<\/b>. Kubera igenzura rya wenyine ry\u2019amafaranga, Perezida Kagame afite uburyo butatu akoresha ngo akomeze agumane ubwo butegetsi mu Rwanda\u00a0:<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>a)\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Gushyiraho inzego z\u2019iperereza zishobora kubona no gukumira icyatuma ibyo akora bibi bigaragara\u00a0;<\/p>\n<p>b)\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Kugumana igisirikare gikomeye gishobora kurinda ubutegetsi buriho no gutanga isura z\u2019imbaraga mu mahanga\u00a0;<\/p>\n<p>c)\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Gushakisha uburyo bwose bwatuma ibikorwa by\u2019inzego za gisirikare n\u2019umutekano bigumishaho ubutegetsi bigerwaho.<\/p>\n<p>Kugirango haboneke ubufasha bw\u2019amafaranga, perezida Kagame akoresha umutungo\u00a0 wa Leta kimwe n\u2019uva mu mirimo y\u2019ubucuruzi bwa FPR. Abantu bashinzwe gushaka, gucunga no gutanga uwo mutungo bafite imbaraga nyinshi cyane.<\/p>\n<p>Cystal Ventures (cyera yitwaga Tri-Star investments) na Groupe Horizon, byitwa ko ari ibya FPR na ministeri y\u2019ingabo ariko mu by\u2019ukuri ni ibigo by\u2019ubucuruzi bya Kagame ubwe. Niwe wenyine ucunga ubwo bucuruzi. Konti z\u2019ubwo bucuruzi ni ibanga rikomeye kandi nizigenzurwa. \u00a0Abacunga ibyo bigo by\u2019ubucuruzi bagengwa na Kagame wenyine. Kagame nta rwego rwa FPR aha ibisobanuro kuri ubwo bucuruzi n\u2019iyo mari.<\/p>\n<p><b>Icya cumi<\/b>. Impamvu nyayo y\u2019ibibibazo u Rwanda rufite ubu \u00a0ni perezida Pawulo Kagame ubwe. Abantu bakunze kumbaza ngo ese igituma Kagame akora kuriya ni iki\u00a0?, Ngo ateye ate ? Ngo ese imitekerereze ye yaba iva kumateka ye y\u2019ubuhunzi akiri muto\u00a0? Ngo ese kuba yaragize uruhare mu ntambara mbi cyane za Uganda, u Rwanda na Kongo byaba byaragize ingaruka ku buryo abona ubuzima\u00a0?<\/p>\n<p>Kuva mu myaka ya 1980 Kagame yabaye rwagati mu ntambara zikaze, zabaye mu Bugande, mu Rwanda no muri Kongo. Muri izo ntambara habaye kwangiza bikomeye ubuzima bwa muntu n\u2019ibindi byaha byibasiye inyoko muntu biteye ubwoba. Kagame afite uruhare ku giti cye, n\u2019uruhare nk\u2019umuntu wayoboye \u00a0abakoze ibyo byaha, harimo kwica n\u2019ibindi byaha bikomeye byibasiye inyoko muntu.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ubuzima burimo ubugome bukabije, Kagame yabaye umwicanyi ruharwa kandi umwicanyi wica bose, umuntu utakigira kwisuzuma ku byaha akoze we ubwe cyangwa akoresheje abandi. Ntacyo atinya kuri ibyo ahubwo yirirwa yigamba mu ruhame cyangwa mu biganiro avuga ko abo batavuga rumwe agomba kubica.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Kubyerekeye uwo aherutse kwivugana, ariwe Koloneli Patrick Keregeya wiciwe i Johannesbourg muri Afurika y\u2019epfo, perezida Kagame yaravuze nta soni ngo \u00ab\u00a0 U rwanda ntabwo arirwo rwishe uwo muntu\u2026. Nari gushimishwa n\u2019uko arirwo rwaba rwarabikoze\u2026.Nari gushimishwa rwose n\u2019uko arirwo rwabikora\u00bb<\/p>\n<p>Bamubajije ku ihanurwa ry\u2019indege ya Perizida Habyarimana, yaravuze ngo \u00ab\u00a0 Ntacyo bimbwiye na gato\u00a0\u00bb<\/p>\n<p>Ntarambirwa kandi buri gihe afata ibyemezo by\u2019ubwiyahuzi, ubundi bitari bikwiye gufatwa n\u2019umuntu utekereza. Ibyumweru bike nyuma y\u2019inigwa rya Partick Karegeya, abagizi ba nabi batumwe n\u2019u Rwanda bagerageje kwivugana generali Kayumba Nyamwasa ku nshuro ya gatatu bituma umubano wa Afurika y\u2019Epfo n\u2019u Rwanda uhungabana.<\/p>\n<p>Ikigaragarira buri wese ku byerekeye ingaruka zo gukora ibyo byaha, ni uko Perezida Kagame yataye umutwe, akaba ahora yikanga ababa bashaka kumukura ku butegetsi cyangwa guhungabanya umutekano we muri rusange.<\/p>\n<p>Ibikorwa bya Kagame bigendera ahanini ku gushaka\u00a0 kwihimura ku byahise. Perezida Kagame atekereza ko izina ry\u2019umuntu cyangwa kumenyekana kwe aribwo butunzi bukomeye. Akunda kwiyerekana nk\u2019umuntu utunzwe na bike, utarya ruswa, uyobora guverinoma ikora neza, kandi w\u2019intwari yahagaritse jenoside. Kugirango uko kwibonekeza gukomeze, akora uko ashoboye kose ngo agume k\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda. Igihangayikisha Kagame kurusha ibindi, ni abantu bafite amakuru yagaragaza isura ye nyakuri itandukanye n\u2019iyo yihaye nk\u2019ayo kurya ruswa\u00a0; kuba yica abantu, kuba yarakoze ibyaha by\u2019intambara n\u2019ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Bugande, mu Rwanda, no muri Kongo.<\/p>\n<p>Ibikorwa by\u2019ubugome bya Kagame no gutinya kuzabibazwa nibyo bituma ashaka kuguma ku butegetsi ku buryo ubwo aribwo bwose, yica abatavuga rumwe nawe cyane cyane abamuzi neza.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><b>Bavandimwe <\/b><\/p>\n<p>Reka mbabwire muri make iby\u2019ingenzi byaranze iyi myaka 20 y\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa perezida Pawulo kagame na FPR INkotanyi. Ni ibi bikurikira: Kubeshyera no guhimbira ibyaha abahutu n\u2019abatavuga rumwe nawe muri rusange\u00a0; gushyira i mbere ubugizi bwa nabi n\u2019intambara mu gihugu no hanze yacyo\u00a0; Kugira igisirikare cy\u2019ubwoko bumwe bw\u2019abatutsi ari nako yirukanamo abashobora kumuhangara; guhindura ishyaka FPR Inkotanyi umuyoboro wo gukora ugushaka kwe no kwikiza abashobora kuba bamusimbura cyangwa abo abikekaho, kwikubira butegetsi bwose ari ubutegetsi nshingamategeko, ubutegetsi nyubahirizategeko n\u2019ubucamanza\u00a0; gufunga urubuga rwa politiki ku mashyaka ya politiki, gufunga urubuga rw\u2019itangazamakuru ryigenga kimwe no kwibasira icyerekeye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo cyose\u00a0; Kuba yihariye icunga ry\u2019umutungo ndengakamere ukomoka muri Leta no mu bigo by\u2019ubucuruzi byigenga\u00a0; kuba ahora atekereza kwica abantu bose kandi akabikora ntawe ubimubaza.<\/p>\n<p>Ibyo nibyo byatumye bamwe muri twe bari abayoboke ba FPR Inkotanyi n\u2019abafasha ba perezida Kagame twitandukanya nawe, tugafatanya n\u2019abandi banyarwanda tutarebye amoko tugashinga \u00a0Ihuriro Nyarwanda (RNC) rifite imigambi ikurikira\u00a0:<\/p>\n<ul>\n<li>Guhagarika no gukumira imyiryane nka jenoside n\u2019ihonyorwa rikabije ry\u2019uburengazira bwa muntu bwo abaturarwanda bahuye nabwo bukaba bwaranarenze imipaka bugashyikira abaturage b\u2019ibihugu duturanye\u00a0: abagabo, abagore n\u2019abana\u00a0;<\/li>\n<li>Gukuraho burundu umuco wo kudahana uhonyora uburenganzira bwa muntu\u00a0;<\/li>\n<li>Gushyiraho uburyo nyabwo kandi butera i mbere kugirango habeho ukuzamuka mu mibereho no mu bukungu bw\u2019abaturarwanda bose\u00a0;<\/li>\n<li>Gushyiraho, guhozaho no guteganya amategeko agenga imiyoborere igendera kuri demokarasi cyane cyane idahangarwa ry\u2019amategeko mu miterere yayo yose\u00a0;<\/li>\n<li>Gushyiraho inzego z\u2019abakozi ba Leta n\u2019inzego z\u2019umutekano zigenga, zitabogamiye kw\u2019ishyaka runaka kandi zirangwa n\u2019ubushobozi mu mirimo zishinzwe;<\/li>\n<li>Kubaka igihugu gitekanye, gishyira i mbere uburinganire, cyemera ko abantu bashobora kubana banyuranye, \u00a0kikanashyira i mbere ukubumbatirana mu buzima rusange bw\u2019igihugu\u00a0;<\/li>\n<li>Guteza i mbere ubwiyunge no kubugarura mu gihugu hose, mu miryango no hagati y\u2019abantu;<\/li>\n<li>Guteza imbere imibanire izira amakemwa, ubwiyunge no gufashanya gufitiye inyungu\u00a0 abaturage na za Leta z\u2019ibihugu duturanye;<\/li>\n<li>Gukemura burundu ikibazo gihoraho cy\u2019impunzi z\u2019abanyarwanda;<\/li>\n<li>Kuguyaguya umuco wo koroherana igihe hatari imyumvire imwe, ubwigenge bwo kujya impaka no gucoca ibibazo.<\/li>\n<\/ul>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Ibyo progaramu yacu ishingiyeho dusangiye n\u2019abandi banyarwanda benshi muri \u201cPlate forme\u201d ya politiki yo dufatanije na FDU Inkingi na AMAHORO People\u2019s Congress ni izi ntego eshatu\u00a0:<\/p>\n<p>a)Kubaka igisirikare n\u2019inzego z\u2019umutekano z\u2019igihugu koko aho kuba ingwate z\u2019agatsiko gashingiye k\u2019ubwoko;<\/p>\n<p>b)Kubungabunga uburenganzira mvukanwa na demokarasi harimo kwita kuri ba nyamuke;<\/p>\n<p>c) Guharanira ukuri, ubwiyunge n\u2019ubutabera kuri bose nk\u2019inkingi za ngombwa kugirango haboneke amahoro arambye mu Rwanda no mu bihugu byo mu biyaga bigari.<\/p>\n<p>Ayo niyo mahame twakomeje kwigisha, hamwe n\u2019imishyikirano, nk\u2019inzira y\u2019impinduka mu mahoro. Nyamara ariko perezida Kagame ibyo byose yabyanze yivuye inyuma, akora ibishoboka byose kugira ngo ntihazagire impinduka ishingiye ku mahoro iba mu Rwanda.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko byagenze muri 1959 na 1994, ubu u Rwanda ruri na none mu mayirabiri, umuntu agasanga rusa n\u2019urugana mu ntambara no mu kumena amaraso.<\/p>\n<p>Perezida Pawulo Kagame na FPR ye bafite intwaro kandi ni n\u2019abagome, bafashe bugwate miliyoni 11 z\u2019abanyarwanda kandi na none barashaka gusubiza akarere k\u2019ibiyaga bigari mu muriro no mu maraso.<\/p>\n<p>Kuba hashobora kuba hakongera hakabaho intambara na jenoside biragaragara, ariko ishobora gukumirwa, usibye ko idirishya ry\u2019uko bitabaho ririmo kwifunga vuba vuba.<\/p>\n<p>Urugaga rw\u2019amahanga rugomba gufasha abanyarwanda bashaka impinduka kudatezuka, gushaka uburyo bwo guhindura icyerekezo kibi perezida Kagame arimo kuganishamo u Rwanda.\u00a0 Imyaka makumyabiri ishize amahanga yicecekeye yatumye ubutegetsi bwe bwuba igitugu gikabije kandi bwibwira ko butahangarwa ngo buhanirwe ibyaha bwakoze.<\/p>\n<p>Igikorwa cya mbere ni uko hakorwa ibishoboka byose ngo hatangazwe ukuri nyako k\u2019u Rwanda. Nshimishijwe n\u2019uko iyi nama aricyo yari igamije.<\/p>\n<p>Igikorwa cya kabiri ni icyo gutsinda ubwoba no kuvuga akaturi ku mutima.\u00a0 Amateka yerekanye ko ubwoba no guceceka ari intwaro zikomeye mu biganza by\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu.<\/p>\n<p>Igikorwa cya gatatu ni icyo kutatugirira nabi. Niba mudashobora gufasha abashaka impinduka mu Rwanda nibura mwifasha ababica. Ku banywanyi be i Londres mu Bwongereza na washington DC, turabasaba\u00a0ibi: Turababwira ko bikabije, muhagarike gufasha no guhemba ubugome bw\u2019umwicanyi Perezida Kagame.<\/p>\n<p>Hanyuma duhure turebe ko twakorera hamwe. Ubutegetsi bw\u2019igitugu bucakaza abantu bubashyira mu bwigunge bukabatsinda umwe umwe.<\/p>\n<p>Dushoboye gushyira hamwe ubwenge bwacu n\u2019ibikorwa byacu, twahuza n\u2019intego y\u2019abafaransa\u00a0 \u00ab\u00a0Ukwishyira ukizana, uburinganire n\u2019ubusabane\u00a0\u00bb. Ni intumbero ikiremwa muntu cyose muri rusange kandi ni intego ishobora kugenderwaho mu Rwanda nk\u2019uko bimeze mu Bufaransa kuva ibinyejana byinshi.<\/p>\n<p>Ndabashimiye\u00a0!<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>DISIKURU YA BWANA DOGITERI TEWOJENI RUDASINGWA YAVUGIYE MU BIGANIRO BYABEREYE MU NGORO YA LUXEMBOURG I PARISI MU BUFARANSA KUWA 01 MATA 2014 &nbsp; AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO Kugundira no kwikubira ubutegetsi: Irangira ry\u2019amacenga n\u2019amayeri bya \u00a0Perezida Pawulo Kagame na FPR Inkotanyi.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":2369,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-5030","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"DISIKURU YA BWANA DOGITERI TEWOJENI RUDASINGWA YAVUGIYE MU BIGANIRO BYABEREYE MU NGORO YA LUXEMBOURG I PARISI MU BUFARANSA KUWA 01 MATA 2014 &nbsp; AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO Kugundira no kwikubira ubutegetsi: Irangira ry\u2019amacenga n\u2019amayeri bya \u00a0Perezida Pawulo Kagame na FPR Inkotanyi.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-04-07T21:12:38+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"16 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/\",\"name\":\"AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2014-04-07T21:12:38+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"212\",\"height\":\"237\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA - Umunyarwanda","og_description":"DISIKURU YA BWANA DOGITERI TEWOJENI RUDASINGWA YAVUGIYE MU BIGANIRO BYABEREYE MU NGORO YA LUXEMBOURG I PARISI MU BUFARANSA KUWA 01 MATA 2014 &nbsp; AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO Kugundira no kwikubira ubutegetsi: Irangira ry\u2019amacenga n\u2019amayeri bya \u00a0Perezida Pawulo Kagame na FPR Inkotanyi.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-04-07T21:12:38+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"16 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/","name":"AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2014-04-07T21:12:38+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"212","height":"237"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahano-yagwiriye-u-rwanda-ukuri-kwababihagazeho-dr-theogene-rudasingwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW\u2019ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/5030","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=5030"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/5030\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=5030"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=5030"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=5030"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}