{"id":5043,"date":"2014-04-14T23:02:31","date_gmt":"2014-04-14T21:02:31","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=5043"},"modified":"2014-04-14T23:05:26","modified_gmt":"2014-04-14T21:05:26","slug":"1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/","title":{"rendered":"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME"},"content":{"rendered":"<p>\u201c<em>Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika<\/em>\u201d: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w\u2019Intebe.<!--more--><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/RwandaKagame_1.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Habumuremyi Pierre Damien\" src=\"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/RwandaKagame_1.jpg\" width=\"600\" height=\"359\" \/><\/a><\/p>\n<p>\u201cAbayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika\u201d: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w\u2019Intebe.<\/p>\n<p>FPR, ISHYAKA RIYOBOYE Leta, kuva muri 1994 yatangiye yereka abanyarwanda ko ifite gahunda izashingiraho yubaka igihugu. Iyo gahunda yari yateguranywe ubuhanga, yari no kugeza igihugu ku byiza byinshi iyo Perezida Polo Kagame aza kureka igakurikizwa. Tubanze twibukiranye: iyo gahunda yari ishingiye ku mahame 8 batarafata igihugu, haza kwiyongeraho irya 9 bamaze kugifata :<\/p>\n<p><em>1.Gusana no kubumbatira ubumwe bw\u2019abanyarwanda<\/em><\/p>\n<p><em>2.Guharanira ubusugire bw\u2019igihugu, umutekano w\u2019abagituye n\u2019umutungo wabo<\/em><\/p>\n<p><em>3.Gushimangira ubutegetsi n\u2019imiyoborere bishingiye ku mahame ya demokarasi<\/em><\/p>\n<p><em>4.Guteza imbere ubukungu bw\u2019igihugu bushingiye ku mutungo kamere wacyo<\/em><\/p>\n<p><em>5.Kurwanya ruswa, itonesha n\u2019isesagura ry\u2019umutungo wa leta<\/em><\/p>\n<p><em>6.Kuzahura no guteza imbere imibereho myiza y\u2019abaturarwanda<\/em><\/p>\n<p><em>7.Gucyura impunzi ndetse no kurandura burundu impamvu zose zitera ubuhunzi<\/em><\/p>\n<p><em>8.Guteza imbere imibanire myiza n\u2019amahanga ishingiye ku bufatanye, ubwubahane ubuhahirane mu gusangira inyungu mu bukungu.<\/em><\/p>\n<p><em>9.Kurwanya no gukumira Genocide n\u2019 ingengabitekerezo yayo.<\/em><\/p>\n<p>Muri iyi myaka 20\u00a0 ishize, handitswe byinshi ku miyoborere y\u2019u Rwanda bigaragaza ko u Rwanda rwayobowe bunyamaswa. FPR yanize demokarasi igamije gucecekesha uwashaka kugira icyo anenga ku mikorere yayo. Umuntu kandi yakwibaza impamvu bagombye kurindira imyaka 20 yose ngo batangire bisuzume: mu ntangiriro z\u2019uyu mwaka nibwo Minisitiri w\u2019intebe yavuze ati: \u201cabayobozi bose bakoze nabi uretse mwembwe nyakubahwa perezida wa repubulika\u201d. Niba abayobozi bose bakora nabi uretse umuntu umwe, birumvikanako igihugu cyagushije ishyano kera ! Iyo ushishoje usanga ntaho Minisitiri w\u2019Intebe yahishe kuko n\u2019ubusanzwe ZITUKWAMWO NKURU. Tuvuze ko rero FPR itashoboye kugera ku ntego yari yihaye kuberako bakora nabi ntabwo tuba twibeshye, bityo tukaba tutagombye kongera kuyigirira icyizere mu myaka iza.<\/p>\n<p>Muri iyi nyandiko kandi turibanda kuri FPR gusa kuko ari yo yikubiye ubutegetsi bwose ikoresheje igitugu cya patron wayo Perezida Polo Kagame, andi mashyaka yose n\u2019ubusanzwe asa natariho, yayamize bunguri. Tuzagenda turebera hamwe ihame ku rindi, uburyo nta na hamwe FPR yigeze yita ku mahame yayo, n\u2019ukuntu yimirije imbere inyungu z\u2019agatsiko kayobowe na Kagame, ititaye ku nyungu za rubanda. Uyu munsi turibanda, kandi mu magambo make, ku ihame rya 1 gusa:<\/p>\n<p><em>1.Gusana no kubumbatira ubumwe bw\u2019abanyarwanda<\/em><\/p>\n<p>Ubumwe bw\u2019abanyarwanda bwarashegeshwe bikomeye, bitewe ahanini n\u2019uko FPR yaje igambiriye kurimbura cyangwa gusubiza mu bucakara abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu. FPR muri gahunda zayo mbi zitagaragazwa (agenda cache), ntishobora kwemera ko ibikubiye muri iyi ngingo bigerwaho kuko iyitwaza mu kugundira ubutegetsi. Ubutegetsi bw\u2019igitugu bwose aho buva bukagera buhora buhembera umwiryane mu banyagihugu, bugahindukira bukigaragaza nka kamara, bukemeza ko butariho abantu bashobora kumarana (DIVISER POUR REGNER).<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/imageproxy.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Bosenibamwe Aim\u00e9\" src=\"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/imageproxy.jpg\" width=\"600\" height=\"400\" \/><\/a><\/p>\n<p>Guverineri w\u2019intara y\u2019Amajyarruguru Bosenibamwe Aim\u00e9<\/p>\n<p><em>Mu Rwanda Umuhutu agomba guhahamuka yamamaza Kagame bikaba byitwa Ubumwe n\u2019ubwiyunge!<\/em><\/p>\n<p>Ubusanzwe mu buzima bw\u2019igihugu icyo ari cyo cyose, inshingano y\u2019ibanze ya Leta ni ubwumvikane mu bagituye kuko nibwo gipimo cy\u2019amahoro nyayo. Ahari ubwumvikane haza DEMOKARASI byanze bikunze. FPR rero kuba yarijanditse mu bwicanyi na jenoside yo mu Rwanda kuva muri 1990 kugeza ubu, ntikozwa demokarasi kuko izi neza ko abanyarwanda baramutse bisanzuye bahita bayihambiriza izuba riva. Yahisemo rero guhonyora abanyarwanda, ikabakorera ibitandukanye na gahunda za leta ziba zanditse mu bitabo, igakomeza kuryanisha abanyarwanda kugira ngo bahore bayitinya, bahorane icyoba, maze ibone uko yigumira ku butegetsi.<\/p>\n<p>Kuva FPR yafata ubutegetsi yafashe uruhande rumwe gusa, yima ijambo n\u2019uruvugiro urundi ruhande. FPR izi neza ko iramutse ihaye uruvugiro uruhande rusigaye, bwa bumwe bwagerwaho kandi atari cyo mu byukuri igambiriye. Raporo nyinshi z\u2019impuguke zinyuranye nkuko ONU yabitangaje muri raporo mapingi, zagaragaje ko abanyarwanda b\u2019abahutu bishwe ku bwinshi bazira ubwoko bwabo kandi bazira ubwicanyi FPR yakuruye mu Rwanda, ubwicanyi bwakomereje no muri RDC n\u2019ahandi.<\/p>\n<p>Ubwiyunge rero FPR ntiyabugezeho, uretse ko mu by\u2019ukuri nta n\u2019ubwo yifuza. Ahubwo ibintu byagiye i rudubi, kuko yavugiye uruhande rumwe, yima ubwisanzure urundi ruhande kandi ikoresha iterabwoba rikomeye ngo icecekeshe ugerageje kuvugira abahutu. Ubumwe bw\u2019abanyarwanda bwarasenyutse cyane kurusha mu myaka ya mbere ya 1994. Impuguke mu kwiga iby\u2019amakimbirane, muri raporo yiswe \u201c<em>Rwanda assessing risk to stability, 2011\u201d<\/em>\u00a0<em>za<\/em>garagaje ibibazo bikomeye biterwa n\u2019uko FPR idashaka ko ibyaha yakoze bivugwa; ndeste igakomeza no kuburizamo abo batavuga rumwe; bakavuga ko ibyo bishobora gutera ingaruka zikomeye muri politique ndetse n\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge mu gihugu muri rusange bukananirana. Naho ubushakashatsi ikigo IRDP\u00a0 kise \u201cPiller &amp; challenge to peace in Rwanda research summary\u201d bwagaragaje ko ibipimo by\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge biri hasi cyane ugeranijije n\u2019ibyanditswe mu bitabo bagenda babwira amahanga.<\/p>\n<p>Aho gufasha abantu kwiyunga, FPR yimitse icyoba gikabije mu banyarwanda. Muri uyu mwaka w\u2019 2014 ubumwe n\u2019ubwiyunge bugeze i wa Ndabaga kuko noneho nta munyarwanda ukizera undi, abavandimwe basigaye bishishanya, FPR-KAGAME irakoresha uwo musangira ngo akwice cyangwa akwicishe. Ingero ni nyinshi ariko nabibutsa nka Colonel Patrick Karegeya wishwe na FPR ikoresheje mugenzi we wa hafi; abayoboke 3 ba PS Imberakuri bashimutiwe muri Uganda bagambaniwe n\u2019uwo basangiraga mu kwica akanyota, umwana w\u2019umukobwa uherutse kwicwa n\u2019umukozi wo mu rugo mu Rwanda, umugabo uherutse kwicwa mu karere ka Rusizi polisi igahita ita muri yombi umugore we. Urwikekwe rwabaye rwinshi, ubu umwana n\u2019umubyeyi basigaye bishishanya(ndlr\u00a0: buri wese asigaye yita undi ko ari Mine ishobora kumuturikana\u00a0!).<\/p>\n<p>Ubumwe n\u2019ubwiyunge kandi bwahungabanijwe n\u2019ikintu cyitwa GACACA, aho FPR yemerera gusa abantu bamwe (cyane cyane bo mu bwoko bw\u2019Abatutsi) kuvuga, ndetse bakanabeshyera bagenzi babo ku mugaragaro, bakarira uruhererekane hagati yabo, maze ubwo uwo badashaka n\u2019ubwo yaba umwere ate akaba aragiye. Uku kurira uruhererekane (pleurer ou pleurnicher en s\u00e9rie)\u00a0 aribyo FPR yise ihahamuka biri mu bituma na ya komisiyo y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge ya FPR itazigera igira icyo igeraho. Byanyibukije ikibazo cy\u2019umuturage umwe w\u2019ahitwa i SAGA muri Butare, ubwo twahanyuraga mu butumwa bw\u2019akazi bwa MSF muri Mata 2002, watinyutse akatubwira ati: \u201c<em>ariko muzatubarize niba koko bishoboka ko hahahamuka ubwoko bumwe, mu gihe twese twapfushije ndetse bamwe muri twe tugikomeza gupfusha impfu zidasobanutse<\/em>\u201d.<\/p>\n<p>Ikindi giteye inkeke ni gahunda yiswe NDI UMUNYARWANDA. Igamije mu by\u2019ukuri gukomeza guhindanya isura y\u2019abahutu muri rusange, kugira ngo hato batazijajara bagaharanira uburenganzira FPR yabavukije, cyane cyane ubwo kuba bakongera kuyobora igihugu. Ntibyumvikana na gato ukuntu abantu bahindurwa ibicibwa mu gihugu cyabo, bagategekwa gusaba imbabazi z\u2019ibyaha batakoze. Aha ndatekereza by\u2019umwihariko urubyiruko ruzizwa ibyaha byakozwe rutaravuka, nk\u2019aho jenoside yabaye \u201cicyaha cy\u2019inkomoko\u201d k\u2019uwitwa umuhutu wese.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/img_3750.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Bamporiki\" src=\"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/img_3750.jpg\" width=\"600\" height=\"450\" \/><\/a><\/p>\n<p>Kuri Stade Amahoro, mu kwibuka imyaka 20 ya jenoside, Bamporiki yihaye guhahamuka kandi atabyemerewe !!<\/p>\n<p>Reka mpinire aha mbere yo kwanzura, ubutaha tuzarebera hamwe muri make uburyo FPR yazambije ibijyanye n\u2019ihame rya 2 yari yihaye ijijisha amahanga, ari ryo:\u00a0<em>Guharanira ubusugire bw\u2019igihugu, umutekano w\u2019abagituye n\u2019umutungo wabo.<\/em><\/p>\n<p><em>UMWANZURO<\/em><\/p>\n<p>Birakwiye ko abanyarwanda twese twifuza ubumwe nyakuri mu gihugu cyacu, kubana neza n\u2019abaturanyi ndetse n\u2019amahanga muri rusange, duhagurukira rimwe tukamagana aya amacakubiri, iki cyoba, uru rwicyekwe, FPR-KAGAME ikomeza kubiba mu bana b\u2019u Rwanda. No kuba kandi intore za Kagame zarafashe umuco wo kwirirwa zitukana kuri za internet (ikinyabupfura cyarakendereye mu gihugu) ni ibimenyetso simusiga ko tudakwiye kongera kuyigirira ikizere. Ntigishoboye kuyobora igihugu yonyine, ikwiye kubererekera abandi banyarwanda bafitiye igihugu imigambi mizima yo kugeza abanyarwanda ku bwumvikane nyakuri.<\/p>\n<p>Aho ibihe bigeze, abanyarwanda bakwiye gushiruka ubwoba, bakarwanya mu buryo bwose ingoma ya FPR ikomeje kubakandamiza. Abashyira mu gaciro bose bamaze gusobanukirwa ko FPR nta mahoro ishakira abanyarwanda, ko ahubwo yifitiye izindi nyungu z\u2019ubucuruzi zireba abantu bake cyane, kandi nabo kugirango bativana amata mu kanwa, bagomba gukomeza kuturyanisha no kutwica urubozo.<\/p>\n<p>FPR-KAGAME nirekere aho gukomeza gushinyagurira abanyarwanda ngo yabazaniye ubumwe n\u2019amajyambere. Niyemere ikorane n\u2019abandi bashakira igihugu amahoro n\u2019ubumwe nyabwo, cyane cyane abamaze kubigaragariza abanyarwanda n\u2019isi yose bishyira hamwe mu mpuzamashyaka ya CPC (<em>C<\/em><em>oalition des<\/em>\u00a0<em>P<\/em><em>artis<\/em>\u00a0<em>politiques<\/em>\u00a0<em>rwandais<\/em>\u00a0<em>pour le<\/em>\u00a0<em>C<\/em><em>hangement<\/em>). Niba kandi FPR igumye ku izima, niyo yonyine izabazwa ingaruka z\u2019amahano ashobora kongera kugwira u Rwanda, mu gihe abenegihugu bakomeje kwicwa urubozo bazahagurukira rimwe bagamije kwirengera no kwisubiza uburenganzira bamaze imyaka 20 bavukijwe.<\/p>\n<p><em>Vincent UWINEZA<\/em><br \/>\n<em>Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza<\/em><em><br \/>\nUshinzwe ibihugu by\u2019Afrika y\u2019Amajyepfo.<\/em><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2013\/12\/Vincent-Uwineza.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Vincent Uwineza Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza Ushinzwe Ibihugu by\u2019Afurika y\u2019Amajyepfo\" src=\"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2013\/12\/Vincent-Uwineza.jpg\" width=\"308\" height=\"139\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u201cAbayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika\u201d: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w\u2019Intebe.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-5043","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u201cAbayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika\u201d: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w\u2019Intebe.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-04-14T21:02:31+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-04-14T21:05:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/RwandaKagame_1.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME\",\"datePublished\":\"2014-04-14T21:02:31+00:00\",\"dateModified\":\"2014-04-14T21:05:26+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/\"},\"wordCount\":1316,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/rdirwandarwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2014\\\/04\\\/RwandaKagame_1.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/\",\"name\":\"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/rdirwandarwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2014\\\/04\\\/RwandaKagame_1.jpg\",\"datePublished\":\"2014-04-14T21:02:31+00:00\",\"dateModified\":\"2014-04-14T21:05:26+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/rdirwandarwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2014\\\/04\\\/RwandaKagame_1.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/rdirwandarwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2014\\\/04\\\/RwandaKagame_1.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME - Umunyarwanda","og_description":"\u201cAbayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika\u201d: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w\u2019Intebe.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-04-14T21:02:31+00:00","article_modified_time":"2014-04-14T21:05:26+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/RwandaKagame_1.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME","datePublished":"2014-04-14T21:02:31+00:00","dateModified":"2014-04-14T21:05:26+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/"},"wordCount":1316,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/RwandaKagame_1.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/","name":"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/RwandaKagame_1.jpg","datePublished":"2014-04-14T21:02:31+00:00","dateModified":"2014-04-14T21:05:26+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/#primaryimage","url":"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/RwandaKagame_1.jpg","contentUrl":"http:\/\/rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/04\/RwandaKagame_1.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/1994-2014-imyaka-20-u-rwanda-rugushije-ishyano-ryo-kuyoborwa-nishyaka-rya-fpr-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"1994\u20132014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N\u2019ISHYAKA RYA FPR \u2013 KAGAME"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/5043","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=5043"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/5043\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=5043"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=5043"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=5043"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}