{"id":6805,"date":"2014-04-18T16:24:34","date_gmt":"2014-04-18T13:54:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=6805"},"modified":"2014-04-18T16:24:34","modified_gmt":"2014-04-18T13:54:34","slug":"ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/","title":{"rendered":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N\u2019ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE"},"content":{"rendered":"<p>Kuva FPR \u2013 Inkotanyi n\u2019abayishyigikiye bafata u Rwanda nyuma y\u2019imivo y\u2019amaraso y\u2019abana b\u2019u Rwanda yakomeje kugaragaza ugushaka kwimira, kwica, gufunga no kwigizayo uwo ariwe wese ugaragaje igitekerezo gitandukanye n\u2019ibyo Perezida Kagame Paul na FPR \u2013 Inkotanyi ye bashaka cyangwa batekereza;<!--more--> iyo witegereje usanga umugambi bafite ari uwo gucecekesha abantu bose ( funga kimia), nti hagire utanga igitekerezo cyubaka kandi cyubaka u Rwanda n\u2019abanyarwanda, nti hagire uvuga maze abanyarwanda bibere ba humiriza nkuyobore. Ubashije kuvuga yitwa umwanzi w\u2019igihugu, igipingamizi, umujenosideri n\u2019ibindi. Kubera iyo mpamvu Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI ryifuje kubatangariza ibi bikurikira ku karengane kamaze iminsi gakorerwa umuhanzi KIZITO MIHIGO n\u2019abandi nawe bazira ibitekerezo byabo:<\/p>\n<p>1. Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI, kubera amahame yaryo ashingiye k\u2019ukuri no gukorera mu mucyo byo nkingi y\u2019amajyambere\u00a0 arambye, riramagana ifungwa ry\u2019umuhanzi w\u2019umuririmbyi <b>KIZITO MIHIGO<\/b> azira gusa ko yavuze mu ndirimbo ye ati: \u201c<b><i>abazize kwihorera n\u2019urugomo rutiswe jenoside nabo ni abantu, nabo ndabazirikana, nabo ndabasabira<\/i><\/b>\u201d. Akongeraho ati: \u201c <b><i>ndi umunyarwanda yari ikwiye gusimburwa na ndi umuntu<\/i><\/b>\u201d. Kizito yavuze ukuri, afite ukuri kandi ntabwo agomba kukuzira. Nta kibi yakoze uretse ibyaha FPR imuhimbira. Police ya leta ya FPR nimurekure atahe iwe mu rugo asure n\u2019inshuti ze n\u2019abavandimwe be uko abyumva.<\/p>\n<p>2. Umunyamakuru wa Radio Amazing grace witwa Cassien Ntamuhanga hamwe n\u2019umudemob Jean Paul Dukuzumuremyi nabo nibarekurwe batahe iwabo. Kuko\u00a0 Leta\u00a0 ya FPR yabafunze mu rwego rwo gutekinika dosiye yo guhimbira Kizito Mihigo ibyaha ngo bariya ni agaco ke bafatatanije umugambi wo guhirika leta ya FPR Inkotanyi no kwica bamwe mu bayobozi bakuru bayo. Muri wo mugambi leta y\u2019u Rwanda\u00a0 ibarega,\u00a0 ibabeshyera\u00a0 ko bawufatanije na RNC na FDLR.<\/p>\n<p>3. Umuhanzi iyo akora igihangano ke arabanza agatera icyumvirizo sosiyete akoreye kandi akoreramo icyo gihangano cye. Ibyo umuririmbyi Kizito yaririmbye, ni impumeko iri mu banyarwanda mu gihugu hose no hanze yacyo. Leta ya FPR imaze gutangaza ko icyunamo gitangiye mu kwezi kwa mbere 2014 aho gutangira mu kwezi kwa kane, twanditse\u00a0 ko \u201chari abatutsi benshi batangiye kwinubira icyunamo cyabo cyabonyine kandi bazi neza bagenzi babo b\u2019abahutu nabo bagikeneye kuko bazi ababo bapfuye bazize jenoside hutu yakozwe na FPR\/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Zaire-Congo\u201d.<\/p>\n<p>4. Muri abo harimo umwenegihugu\u00a0 munyarwanda w\u2019umututsi witwa KAGUBARI Gilbert utuye mu mugi wa Kigali uherutse gufatwa nawe arafungwa azira ko yavuze ngo: \u201cubu rero bagiye gutangira byabindi byabo byo kurira\u201d nkaho aribo bagira amarira bonyine. Aha Kagubari nk\u2019umututsi wacitse kw\u2019icumu aribaza impamvu hari abandi banyarwanda nkawe barokotse\u00a0 jenoside hutu bo bakaba bagomba kuyarira ajya mu nda, batagira uburenganzira bwo kumenya nabo aho ababo bajugunywe ngo babashyingure mu cyubahiro, babibuke banabatangeho ubuhamya.<\/p>\n<p>5. Hari kandi abaturage b\u2019I Kibungo batatu: MUHIRE LAURENT, SINDIKUBWABO ASUMANI NA HABAMUNGU bafugiwe muri polisi y\u2019i Kibungo bazira ngo \u201ckujugunya mu musarani igitambaro kiriho ubutumwa bujyanye n\u2019icyunamo\u201d, ngo bafite ingengabitekerezo ya jenoside!\u00a0 Biragaragara ko ari abahutu ari abatutsi, propaganda na siyasa za FPR zishingiye ku kinyoma n\u2019urugomo bamaze kuzirambirwa. Bityo tukaba dushyigikiye abatutsi n\u2019abahutu biyemeza gukora ibikorwa byo kwitandukanya n\u2019iriya leta ya FPR kuko barangije kuvumbura ubwabo ko ari leta mbi ibategekesha ikinyoma, igitugu, iterabwoba, urugomo, kubambura utwabo, kubahimbira ibyaha no kubica.<\/p>\n<p>6. Hari umusenateri witwa Panelope KANTARAMA (umuhutukazi) wirukanywe muri Sena y\u2019u Rwanda azira akarengane k\u2019uko yavuze aganira n\u2019abandi ko atabona impamvu leta y\u2019U Rwanda itagirana imishyikirano ya politiki na FDLR n\u2019andi mashyaka atavuga rumwe na leta ya FPR Inkotanyi. Igitekerezo cye ni icyubaka u Rwanda si ikirusenya. Ahubwo Perezida Kagame wanga kwicarana n\u2019abandi banyarwanda nkawe ariko bafite ibitekerezo binyuranye n\u2019ibye ngo bicare hamwe bashakire u Rwanda ibusibizo birambye by\u2019ibibazo by\u2019ingutu rufite, ni we urusenya yibeshya ngo ararwubaka kandi arimo yubakira k\u2019umusenyi ibizahirima ejo n\u2019ejo bundi nk\u2019uko umuhanzi Cecile KAYIREBWA amaze kubiribimba mu ndirimbo ye yise \u201cUbutumwa\u201d.<\/p>\n<p>7. Hari umudepite intumwa ya rubanda witwa Florence (umututsikazi) nawe wahuye n\u2019akarengane azira ko yigeze\u00a0 kuvuga aganira n\u2019abandi ko Umukuru w\u2019Iguhugu atari akwiye kujya atukana nk\u2019abashumba atuka abanyapolitiki b\u2019abanyarwanda nkawe ngo ni isazi azicisha inyundo, ngo ni imbwa, ibigarasha, abajenosideri, imburamumaro, inkozi z\u2019ibibi, inkorabusa, inzererezi, injiji zize n\u2019ibindi tutiriwe turondora. Uyu mudepite intumwa ya rubanda yarabizie yirukanwa mu nteko ishinga amategeko aza no kugera aho biba ngombwa ko ahunga igihugu cye ngo akize amagara ye kandi cyari kimukeneye.<\/p>\n<p>Ibi\u00a0 biragaragaza ko leta ya FPR abatayishimiye batayishaka banayizinutswe rwose bari mu byiciro byose by\u2019abanyarwanda: bari mu batutsi,\u00a0 mu bahutu,\u00a0 mu banyarwanda bari mu gihungu imbere, mu banyarwanda baba hanze,\u00a0 mu bategarugori n\u2019abari, mu bagabo, mu basore n\u2019inkumi, mu basaza, mu basenateri, mu badepite, mu basirikire, mu basivili, mu banyamugi nka Kagubari , mu banyacyaro nka bariya baturage b\u2019i Kibungo, mu bikorera ku giti cyabo nka Ayabatwa Rujugiro, mu bahanzi nka Kizito Mihigo na\u00a0 Cecile Kayirebwa , n\u2019abandi mwese uko mwiyizi.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rirasaba abanyarwanda bose gukomeza kwitandukanya n\u2019iriya leta ya FPR\u00a0 ari benshi cyane buri wese mu rwego arimo kugirango twese dufatanye guca akareganane mu gihugu, dukureho iriya leta iriho tuyisimbuze leta nshya ibebereye abanyarwanda bose (abahutu, abatwa n\u2019abatutsi),\u00a0 izira amacakubiri n\u2019ivangura iryo ariryo ryose, itagira uwo iheza, isangiza abanyarwanda ibyiza by\u2019igihugu, maze u Rwanda rwacu rube mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n\u2019umwe ushyizwe ku ruhande.<\/p>\n<p>Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 16\/04\/2014<\/p>\n<p><strong>Dr.\u00a0 Gasana Anastase, perzida w\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI;<\/strong><\/p>\n<p><strong>Mr. Mukeshimana Isaac, Visi Perezida ushinzwe ibya politiki;<\/strong><\/p>\n<p><strong>Mr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.<\/strong><\/p>\n<p>Niba wifuza kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura ibitekerezo, email yacu ni<\/p>\n<p>abasangizi@gmail.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuva FPR \u2013 Inkotanyi n\u2019abayishyigikiye bafata u Rwanda nyuma y\u2019imivo y\u2019amaraso y\u2019abana b\u2019u Rwanda yakomeje kugaragaza ugushaka kwimira, kwica, gufunga no kwigizayo uwo ariwe wese ugaragaje igitekerezo gitandukanye n\u2019ibyo Perezida Kagame Paul na FPR \u2013 Inkotanyi ye bashaka cyangwa batekereza;<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6806,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-6805","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N\u2019ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N\u2019ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuva FPR \u2013 Inkotanyi n\u2019abayishyigikiye bafata u Rwanda nyuma y\u2019imivo y\u2019amaraso y\u2019abana b\u2019u Rwanda yakomeje kugaragaza ugushaka kwimira, kwica, gufunga no kwigizayo uwo ariwe wese ugaragaje igitekerezo gitandukanye n\u2019ibyo Perezida Kagame Paul na FPR \u2013 Inkotanyi ye bashaka cyangwa batekereza;\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-04-18T13:54:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"264\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"250\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/\",\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N\u2019ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg\",\"datePublished\":\"2014-04-18T13:54:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg\",\"width\":264,\"height\":250,\"caption\":\"Anastase Gsana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N\u2019ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N\u2019ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N\u2019ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE - Umunyarwanda","og_description":"Kuva FPR \u2013 Inkotanyi n\u2019abayishyigikiye bafata u Rwanda nyuma y\u2019imivo y\u2019amaraso y\u2019abana b\u2019u Rwanda yakomeje kugaragaza ugushaka kwimira, kwica, gufunga no kwigizayo uwo ariwe wese ugaragaje igitekerezo gitandukanye n\u2019ibyo Perezida Kagame Paul na FPR \u2013 Inkotanyi ye bashaka cyangwa batekereza;","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-04-18T13:54:34+00:00","og_image":[{"width":264,"height":250,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/","name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N\u2019ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","datePublished":"2014-04-18T13:54:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","width":264,"height":250,"caption":"Anastase Gsana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rishyigikiye-kizito-mihigo-nabandi-nkawe-bazira-akarengane\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N\u2019ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6805","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=6805"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6805\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6806"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=6805"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=6805"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=6805"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}