{"id":6818,"date":"2014-04-19T14:59:15","date_gmt":"2014-04-19T12:29:15","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=6818"},"modified":"2014-04-19T14:59:15","modified_gmt":"2014-04-19T12:29:15","slug":"impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/","title":{"rendered":"Impurirane y\u2019ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda"},"content":{"rendered":"<p>Ntangije iki gitekerezo cyanjye kwifuriza abanyarwanda bose Pasika nziza baba abari mu Rwanda, ndetse n\u2019abari hanze yarwo.<\/p>\n<p>Ubusanzwe ku bakristu Pasika bisobanura kuzuka, cyangwa se kwambukiranya uva mu rupfu ugana mu buzima.<!--more--><\/p>\n<p>Ubusanzwe Pasika abakristu tuyizi mu magambo magufi nk \u201cIzuka kwa Yezu cyangwa se Yesu\u201d Abakristu cyangwa se abasoma Bibliya dusoma ko Kristu yapfuye kugira ngo acungure abantu bari bamaze kurohama mu byaha byabakururiye urupfu, tubwirwa cyane ko muntu yaremwe mu ishusho ibengerana y\u2019Imana, ariko ku munsi yaje gucumura nibwo yiyambuye ubwo bwiza maze urupfu ruza ubwo mu nyoko muntu, ni ukuvuga ko iyo muntu adacumura nta rupfu rwari kubaho, twari kwiberaho nk\u2019Imana.<\/p>\n<p>Mbere yo gupfa tubwirwa ko Yezu Kristu yajyanywe mu butayu kugeragezwa mu gihe kingana n\u2019iminsi 40, ariyo twita IGISIBO, nyuma igisibo gisozwa n\u2019umunsi wa Gatanu mutagatifu ariwo Kristu yashinyaguriweho, agasuzugurwa agakubitwa agahekeshwa umusaraba yaje kwicwa akawubambwaho, hamwe n\u2019abagizi ba nabi. Ibi nibyo abakristu bita Inzira y\u2019umusaraba.<\/p>\n<p>Yezu Kristu yarapfuye ariko arazuka, iyo nzira, urwo rugendo nirwo rwaturutseho ijambo cyangwa izina PASIKA.<\/p>\n<p>Ku Rwanda rero n\u2019abanyarwanda byabaye impurirane, genocide yakorewe abatutsi yibukwa akenshi mu bihe by\u2019igisibo na Pasika, n\u2019ubwo genocide yatangiye ku italiki ya 7 Mata 1994, Genocide yatangiye nyuma y\u2019uko indege yari irimo umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda Juvenal Habyarimana na mugenzi we w\u2019u Burundi.<\/p>\n<p>Aha nakwibutsa ko muri icyo gihe hariho intambara yiswe iyo kubohoza u Rwanda aho ingabo za FPR zarwanaga n\u2019ingabo za Leta ya Habyarimana zitwaga FAR, icyo gihe ihanurwa ry\u2019indege ryashinjwe FPR Inkotanyi yari yiganjemo abo mu bwoko bw\u2019abatutsi, maze abari begamiye ku butegetsi bwariho bwa Habyarimana nabo biganjemo abo mu bwoko bw\u2019abahutu, babigeretse ku bwoko bwose bw\u2019abatutsi, biyemeza kwihorera cyangwa guhorera umukuru w\u2019igihugu wari umaze gupfa, ng\u2019uko uko Genocide yiswe Genocide yakorewe abatutsi !<\/p>\n<p>Ngarutse ku mbarutso ya Genocide, yabaye ku ya 7 Mata 1994, hari ku munsi wa kane w\u2019icyumweru, cyakurikiraga umunsi mukuru wa Pasika, ibihe byo kwibuka akenshi bihurirana na n\u2019igisibo cya kiriziya Gaturika, uwa gatanu mutagatifu na Pasika.<\/p>\n<p align=\"center\"><b><span style=\"text-decoration: underline\">Kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe abatutsi<\/span><\/b><\/p>\n<p>Mata 1994\u00a0 Mata 2014 hashize imyaka 20 twibuka Genocide yakorewe Abatutsi, abatutsi nk\u2019uko nabivuze bishwe n\u2019abahutu. Simvuze ko nta Bahutu bapfuye, nta n\u2019ubwo mvuze ko nta Batutsi bishe, aha ndashaka kuvuga kwibuka Genocide yakorewe abatutsi kuko kuri ubu aribo bibukwa.<\/p>\n<p>Abibuka rero bibuka abatutsi bishwe hagambiriwe kuzimanganya ubwo bwoko, ngira ngo ni nayo mpamvu y\u2019ijambo GENOCIDE<\/p>\n<p>Kwibuka imyaka 20 byahuriranye n\u2019igihe cy\u2019igihe cy\u2019igisibo cya Kiriziya Gatulika cyangwa cy\u2019abakristu, nyuma twagize umunsi w\u2019inzira y\u2019umusaraba ariwo wa gatanu Mutagatifu, none tugeze ku munsi w\u2019izuka ariwo PASIKA, kuvanwa mu rupfu ugana mu IZUKA.<\/p>\n<p align=\"center\"><b><span style=\"text-decoration: underline\">Hibuka nde, hibukwa nde?<\/span><\/b><\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda, ishyigikira gusa kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi, umwanya ugaharirwa abatutsi barokotse cyangwa bacitse ku icumu, ni ukuvuga abakomoka ku miryango yishwemo abantu.<\/p>\n<p>Ubuhamya butangwa n\u2019abiciwe bavuga ibyababayeho, abahutu n\u2019ubwo baba bariciwe mu buryo bunyuranye, ntabwo bahabwa umwanya uwo ariwo wose, ahubwo akenshi usanga batungwa agatoki, aho bikabije usanga ndetse rwose bibyutsa urwango n\u2019inzika hagati y\u2019abaturanye b\u2019ubwoko butandukanye, abandi ndetse bagatabwa muri yombi bashinjwa kuba baragize uruhare mu bikorwa bya Genocide yakorewe abatutsi.<\/p>\n<p>Ntaragera ku muhanzi Kizito Mihigo, ndabanza nanjye mvuge ko nshyigikiye ko habayeho Genocide yakorewe ubwoko bw\u2019abatutsi hagambiriwe kubuzimangatanya kuko bakekwagaho ko bahanuye indege y\u2019umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda, akayipfiramo ndetse n\u2019umukuru w\u2019igighugu cy\u2019u Burundi n\u2019abandi bari kumwe<\/p>\n<p>Nemera kandi ko ubwoko bw\u2019Abahutu nabwo bwiciwe, kandi abahutu bishwe nabo bafite ababakomokaho, kandi nabo bakenera kubibuka, n\u2019ubwo Leta itabishyigikira ngo ibabonere umwanya wabyo cyangwa bikorwe mu rwego rw\u2019igihugu cyangwa mu buryo bwemewe nk\u2019uko bikorerwa abo mu Bwoko bw\u2019Abatutsi<\/p>\n<p>Aha niho havuka impaka cyangwa kutumvikana, kandi koko ugasanga Leta ibifitemo ububogame.<\/p>\n<p align=\"center\"><b><span style=\"text-decoration: underline\">Kizito Mihigo ni muntu ki?<\/span><\/b><\/p>\n<p>Kizito Mihigo ni umuhanzi nyarwanda wamaye cyane cyane mu guhimba no gucuranga indirimbo za Kiriziya Gaturika.<\/p>\n<p>Kizito Mihigo akomoka mu Karere ka Nyaruguru, ahitwa I Kibeho, akaba nawe ari uwarokotse Genocide yakorewe abatutsi, muri Mata 1994, ubwo we n\u2019abandi bo mu muryango we barokotse, bahungiye mu gihugu mu gihugu cy\u2019 u Burundi, muri icyo gihe Kizito Mihigo yari mu kigero cy\u2019imyaka 12.<\/p>\n<p>Kizito n\u2019abarokotse bo mu muryango we bahungutse nyuma y\u2019uko FPR ifashe ubutegetsi, bagiye gutura mu mujyi wa Kigali.<\/p>\n<p>Kizito Mihigo yize mu iseminali ntoya, mu nganzo ye yagaragaye cyane acurangira Chorale de Kigali, kuri Cathedral St Michel, ndetse abazi inshurango ye bumva idatandukanye cyane injyana n\u2019iya Chorale de Kigali y aba Ngoboka Cyriaque.<\/p>\n<p>U mwaka w\u20192003, Kizito yagiye kwiga muri Kaminuza y\u2019umuziki mu Burayi, yabanje mu Bubiligi, nyuma mu Bufaransa, aho yazobereye mu gucuranga za orges na za Piano.<\/p>\n<p>Kizito Mihigo mu kiganiro yigeze guha Radio BBC y\u2019abongereza mu kiganiro na Felin Gakwaya, yasobanuye ko yakunze kujya akora ibitaramo mu Burayi aho ngo abakunzi be bagakunda kumubaza igitumye aririmbira abamutuye abo aribo bose baba abahutu cyangwa abatutsi, ndetse ngo hari n\u2019aho yabwirwaga ko hari utubari twagenewe bamwe tutinjiramo abandi.<\/p>\n<p>Kizito Mihigo amaze kubona ko indirimbo ze zikunzwe, yifuje kuzifashisha kugira ngo ahuze abanayrwanda b\u2019ubwoko butandukanye, yatangiye ngo kujya akora ibitaramo bigamije kwunga abanyarwanda, ariko ngo kuko yari azwi cyane n\u2019abakuzi b\u2019abakristu kubera kurirmba muri za Kiriziya, yifuje kuriririmba indirimbo igamije kwunga abantu ifite INUMA ho ikimenyetso cy\u2019amahoro kandi cy\u2019imberabyombi abakristu n\u2019abatari bo bakwibonamo.<\/p>\n<p>Kizito ariko yajyaga anyarukira mu Rwanda mu biruhuko, ngo hari ubwo yiyemeje kujya kureba abana biganye I Kibeho ngo yasuyemo umukobwa uvuka ku babyeyi baregwaga kumwicira umuryango, yemera kumwifungurira umutima w\u2019imbabazi, ku buryo ngo byamuteye imbaraga zo gushishikariza abandi nabo kubabarirana.<\/p>\n<p>Kizito Mihigo yabonye ngo ibihangano bye bikunzwe kandi bihuza abantu mu Burayi yahisemo kujya\u00a0 Rwanda atangiza Fondasiyo ishinzwe kwimakaza umuco w\u2019amahoro.<\/p>\n<p>Kizito na Fondasiyo KMP batembereye mu magereza bahamagarira abantu bakoze Genocide gusaba imababazi, mu mashuri bashishikariza urubyiruko kubabarirana n\u2019ubwororherane, ariko muri byose hifashishwaga indirimbo za Kizito.<\/p>\n<p>Mu ndirimbo zakunzwe cyane kandi zafashije abantu, havugwa Umujinya mwiza, Iteme, Inuma, n\u2019izindi.<\/p>\n<p>Kizito Mihigo iyo atazinduwe no kuririmba ibya Kiriziya, aba aririrmba amahoro, aba akomeza abapfushije ababo cyangwa se aririmba ko abantu ari bamwe uko Imana yabaremye, ntaho numvise Kizito aririmba ibitandukanya abantu, kereka kuba abantu bamwumva bakururira ku marangamutima yabo bakamutwerera ibyo bifuza, Kizito nibyo koko yaririmbye kuri Genocide yakorewe abatutsi, kuva muri 2011, Kizito yasohoraga indirimbo yo kwibuka\u00a0 abazize genocide yakorewe Abatutsi, indirimbo ze zajyaga zitangazwa buri ya 7 Mata mu muhango wo kwibuka.<\/p>\n<p align=\"center\"><b><span style=\"text-decoration: underline\">KIZITO MIHIGO yaje kuburirwa irengero mu gihe cy\u2019icyumweru cy\u2019icyunamo<\/span><\/b><\/p>\n<p>Byaravuzwe mu makuru ku ma radiyo na za Televiziyo mu gihe cya cya cyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi ko Kizito Mihigo yaburiwe irengero.<\/p>\n<p>Abakunzi be ku isi yose bararangishije baratabaza, Polisi y\u2019igihugu yarabajijwe ariko mu ijwi ry\u2019umuvugizi wayo byavuzwe ko ntacyo Polisi ibiziho, ndetse umuvugizi wa polisi anavuga ko umuntu ashobora kujya mu ruzinduko cyangwa agahitamo kutabonana n\u2019abandi bantu, ibi ariko ni ikintu abazi Kizito Mihigo batamukekagaho.<\/p>\n<p>Ibiro bya Fondasio byarasuwe muri, abakozi ba Fondasio KMP bagaragaza ko bahangayikishijwe no kutamenya aho Kizito aherereye, Urugo bwite rwa Kizito rwarasuwe kansi basanga inzugi zikinze, ndetse ngo n\u2019imbwa ye yarishwe n\u2019inzara.<\/p>\n<p>Telefoni igendanwa ya Kizito mu yahoraga itaboneka mu gihe ihamagawe, inshuro nke cyane yayitabye yavugaga ko ahari ariko ntasobanure aho ari n\u2019impamvu ataboneka.<\/p>\n<p>Ibi byabaye kuri Kizito muri kiriya gihe cy\u2019icyumweru, siwe wambere byari bibayeho, byakorewe abandi bahanzi ndetse n\u2019abanyamakuru b\u2019ibinyamakuru byigenga, nyuma ariko bikaza kumenyekana ko bashimuswe bagafungirwa ahantu hatazwi, bakorerwa iyicwarubozo na Polisi cyangwa na DMI. Ibi byatumye abakunzi ba Kizito Mihigo bakeka ko yaba nawe yarajyanywe na Polisi cyangwa se DMI muri ibyo bikorwa byabo by\u2019ubugome.<\/p>\n<p>Inkuru yaje kuba impamo, Kizito yaje gushyirwa ahagaragara na Polisi y\u2019igihugu, yaramaze kumwigisha ibyo yishinja we na bagenzi be harimo n\u2019umuyobozi wa Radiyo Ubuntu butangaje nawe byavugwaga ko yabonetse bwa nyuma mu muhango wo kwibuka muri Stade, nawe Polisi y\u2019igihugu yari yatangaje ko itazi ibye, nyamara aza kugaragazwa hamwe na Kizito n\u2019undi umwe bamaze gupangirwa ibyaha bishinja, hahurujwe abanyamakuru na za camera ngo herekanwe abagizi ba nabi bashaka guhirika umukuru w\u2019igihugu bafatanyije \u2018imitwe y\u2019iterabwoba.<\/p>\n<p align=\"center\"><b><span style=\"text-decoration: underline\">Kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe Abatutsi<\/span><\/b><\/p>\n<p>Nk\u2019uko nabivuze Kizito Mihigo abinyujije mu muri Fondasiyo KMP aribyo Kizito Mihigo For Peace cyangwa Kizito Mihigo pour la Paix yashishikarije abanyarwanda gutsimbataza amahoro, gusaba no gutanga imbabazi ndetse n\u2019ubwiyunge. Sinatinya kuvuga ko iki ari igikorwa na Leta y\u2019u Rwanda ubwayo yananiwe kugeraho kandi ifite impano z\u2019amahanga ndetse n\u2019imitungo iva mu misoro y\u2019abaturage.<\/p>\n<p>Komisiyo y\u2019igihugu y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge yagararaje igihe kinini kubogama, tutaretse no gusesagura imitungo, amadisikuru meza yaravuzwe,ariko ubwiyunge bufatika ntibwigeze bugaragara.<\/p>\n<p>Kizito Mihigo nk\u2019uko abivuga muri cya kiganiro cy\u2019imvo n\u2019imvano nababwiye, igitekerezo cyo kwitangira amahoro n\u2019ubwiyunge yagitangiriye I Burayi, muri 2008 yagerageje iwabo ku ivuko aho yabonanye na bamwe mu bo biganye amashuri abanza, harimo n\u2019umukobwa ukomoka ku bamwiciye ababyeyi. Kizito yafashe akanya ko kubabarirana n\u2019uwo mukobwa, ndetse n\u2019ubwo Mama w\u2019uwo mukobwa yaguye muri gereza ariko ubwiyunge bw\u2019abana bwatumye se w\u2019uwo mukobwa wishe umuryango wa Kizito nawe abisabira imbabazi. Kizito Mihigo yabigiriye no mu nganzo ahimba indirimbo yise ITEME<\/p>\n<p>Kizito mu gitekerezo cye cyo kwunga no gufasha abanyarwanda kwiyunga yifashishije ibihangano bye ntawe yasize inyuma, kuko Abatutsi biciwe ababo ntibigize bamwikanga, abahutu biciwe na FPR ntibigeze bamwikanga, yemwe n\u2019abahutu bakoze Genocide yakorewe abatutsi ntabwo bamwikanze na gato, bamukinguriraga amarembo, abari mu magereza bo bari baramuhinduye umuvandimwe bisangaho.<\/p>\n<p>Mu Kwezi kwa kabiri 2014, Kizito Mihigo, yasohoye indirimbo nshya yise IGISOBANURO CY\u2019URUPFU, indirimbo yihanganisha uwo ariwe wese wiciwe uwe, kandi ivuga ko abapfuye baba bitabye Imana, njye nkeka ko iyi ari imvugo y\u2019uwemera Imana wese kandi wemera ko urupfu atari iherezo rya muntu.<\/p>\n<p>Iyi ndirimbo Kizito yategetswe ku ngufu na Leta ya Kagame kuyisiba ku mbuga nkoranyambaga, Leta kandi ibinyujije mu kinyamakuru cyiyegamiyeho igihe .com, Kizito yahaswe ibibazo yemeza ko atibagiwe igihe cyo kwibuka abazize Genocide yakorewe Abatutsi, ndetse anatangaza ko afite indirimbo yateguriye italiki ya 7 Mata nk\u2019uko bisanzwe.<\/p>\n<p>Ng\u2019uko uko Kizito Mihigo yabujijwe kwibuka abe ku nshuro ya 20 nk\u2019abandi, ng\u2019uko uko abashubijwe ubumuntu na Fondasiyo KMP basubijwe mu kato, nguko uko Kizito Mihigo yemejwe imbere y\u2019isi ko ari umwicanyi ukorana na FDRL na RNC imitwe y\u2019iterabwoba ngo akaba agamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.<\/p>\n<p align=\"center\"><b><span style=\"text-decoration: underline\">Kizito Mihigo Umuhanzi karemano kandi wiminuje muri Muzika<\/span><\/b><\/p>\n<p>Uretse kuba Umukirisitu Gatulika uvuka I Kibeho, ku butaka butagatifu bwasuwe na Yezu Kristu\u00a0 ubwe ndetse na Nyina wa Jambo umubyeyi Bikira Mariya, Kizito yize mu ishuri rirera abana gikirisitu mu iseminali ntoya, ahakuriza inganzo ye y\u2019uburirimbyi, yagaragaye acurangira\u00a0 Korali ya Kigali, yaje kujya mu burayi kuminuza muri Muzika imyaka 5 yose.<\/p>\n<p>Nyamara Kizito Mihigo Iyicwarubuzo rya Polisi na DMI ryamwigishije iminsi 7 yonyine uburyo yakwishinja ibyaha atazi, akabihamya ashize amanga imbere y\u2019imabaga n\u2019abanyamakuru, akemeza ko ari umwicanyi mugihe yakagombye kwibuka abe bishwe bunyamaswa, yari afungiwe ahantu hatazwi, ashinyaguririrwa,ategurirwa kuzashimisha abashinyaguzi barangajwe imbere na Paul Kagame, Jeanette Kagame n\u2019ibisumizi byabo.<\/p>\n<p>Mu minsi 7 Kizito yemejwe ibaha byahanaguwe kuri Rwarakabije na Ninja na bagenzi babo, Mu gihe Kizito Mihigo yagombaga gufatwa mu mugongo no kwihanganishwa, Hafashwe mu mugongo Edouald Bampoliki, amurikirwa isi yose nk\u2019umuntu wahungabanijwe n\u2019ibyo yakorewe muri Mata 1994!<\/p>\n<p align=\"center\"><b><span style=\"text-decoration: underline\">Kizito Mihigo yagereranywa na Yezu mu nzira y\u2019umusaraba<\/span><\/b><\/p>\n<p>Nyuma yo gushinyagurirwa mu buryo butavugwa harimo gukanwa no gukururrwa UBUGABO no kubuzirika imikoba, nyuma yo kubwirwa ko hasigaye kumukuramo amaso Kizito yemeye byose maze nyuma y\u2019iminsi 7 arashorerwa arashungerwa, aravumwa, afatorwa n\u2019ibinyamakuru by\u2019isi mbere yo kujugunywa mu nzu y\u2019imbohe atuje utanamenya ko hari icyamubayeho. Nta shiti iyi ni ya minsi 40 Kristu yakorewe nkabyo!<\/p>\n<p>Hari aho Bibiliya ivuga ngo \u201cyagiriwe nabi arabyemera, abamuzi n\u2019abamukunda bakipfuka mu maso imbere ye kuko yari ashorewe nk\u2019umwana w\u2019Intama ujyanywe mu ibagiro\u201d<\/p>\n<p>Ibi bivugwa kuri Kristu ni inzira y\u2019umusaraba ariko ni inzira yo gukizwa kwa Muntu !<\/p>\n<p align=\"center\"><b><i>Nta Zuka ryari kubaho iyo Yezu adapfira ku musaraba, nta Gucungurwa kwari kubaho iyo hatabaho Umunsi wa Gatanu mutagatifu, muri cya gisibo cy\u2019iminsi 40.<\/i><\/b><\/p>\n<p align=\"center\"><b><i>Yezu Kristu iyo ataba Umuziranenge ntabwo yari kuducunguza urupfu n\u2019Izuka<\/i><\/b><\/p>\n<p align=\"center\"><b><i>Kizito Mihigo umwana warikotse Genocide, wahamagariye abandi kwihana kwicuza no kubabarira, ubu arashinyagurirwa, ari mu nzu y\u2019imbohe hamwe n\u2019abamwiciye abe, nguko uko Kristu yarambuye amaboko ku musaraba ngo atsinde urupfu atangarizeko ukuzuka kw\u2019abantu n\u2019ubuzima bw\u2019iteka.<\/i><\/b><\/p>\n<p align=\"center\"><b><i>Kizito Mihigo arababarizwa abanyarwanda b\u2019ubwoko bwose, abeza n\u2019ababi Pasika Nyarwanda iregereje. <\/i><\/b><\/p>\n<p align=\"center\"><b><i>Nimugire Mwese Pasika Nziza.<\/i><\/b><\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/03\/kayitare-RNC.jpg\" width=\"146\" height=\"146\" \/><\/p>\n<p><strong>Claude Marie Bernard Kayitare<\/strong>,<\/p>\n<p>I Johannesburg muri Afrika yEpfo.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ntangije iki gitekerezo cyanjye kwifuriza abanyarwanda bose Pasika nziza baba abari mu Rwanda, ndetse n\u2019abari hanze yarwo. Ubusanzwe ku bakristu Pasika bisobanura kuzuka, cyangwa se kwambukiranya uva mu rupfu ugana mu buzima.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6819,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-6818","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Impurirane y\u2019ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Impurirane y\u2019ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ntangije iki gitekerezo cyanjye kwifuriza abanyarwanda bose Pasika nziza baba abari mu Rwanda, ndetse n\u2019abari hanze yarwo. Ubusanzwe ku bakristu Pasika bisobanura kuzuka, cyangwa se kwambukiranya uva mu rupfu ugana mu buzima.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-04-19T12:29:15+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/Kizito-Mihigo.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"448\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/\",\"name\":\"Impurirane y\u2019ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/Kizito-Mihigo.jpg\",\"datePublished\":\"2014-04-19T12:29:15+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/Kizito-Mihigo.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/Kizito-Mihigo.jpg\",\"width\":640,\"height\":448},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Impurirane y\u2019ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Impurirane y\u2019ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Impurirane y\u2019ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda - Umunyarwanda","og_description":"Ntangije iki gitekerezo cyanjye kwifuriza abanyarwanda bose Pasika nziza baba abari mu Rwanda, ndetse n\u2019abari hanze yarwo. Ubusanzwe ku bakristu Pasika bisobanura kuzuka, cyangwa se kwambukiranya uva mu rupfu ugana mu buzima.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-04-19T12:29:15+00:00","og_image":[{"width":640,"height":448,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/Kizito-Mihigo.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/","name":"Impurirane y\u2019ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/Kizito-Mihigo.jpg","datePublished":"2014-04-19T12:29:15+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/Kizito-Mihigo.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/Kizito-Mihigo.jpg","width":640,"height":448},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impurirane-yifungwa-rya-kizito-mihigo-pasika-no-gucungurwa-ku-rwanda-nabanyarwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Impurirane y\u2019ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6818","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=6818"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6818\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6819"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=6818"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=6818"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=6818"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}