{"id":6825,"date":"2014-04-20T12:57:46","date_gmt":"2014-04-20T10:27:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=6825"},"modified":"2014-04-20T12:57:46","modified_gmt":"2014-04-20T10:27:46","slug":"ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/","title":{"rendered":"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z&#8217;abanyarwanda ,<\/p>\n<p>Mbanje kubaramutsa kandi ndabifuruza umunsi mwiza wa Pasika!<!--more--><\/p>\n<p>Kuri uyu munsi mutagatifu, niriranywe agahinda, nageze aho ngakizwa n&#8217;icyizere mbafitiye mwese, nagakijijwe n&#8217;uko mbona mu maze gusobanukirwa n&#8217;ibyago bibugarije muterwa n&#8217;ibibazo mukururirwa n&#8217;ubuyobozi bukoresha igitugu.<\/p>\n<p>U Rwanda rumaze imyaka 24 rushowe mu ntambara n&#8217;agatsiko k&#8217;amabandi kitwikiriye ibinyoma bitagira ingano koreka igihugu, gicura imiborogo, amarira, agahinda, gutotezwa ku mpamvu zinyuranye kandi zidafite ireme: navuga kuzira ubwoko, kuzira uko utekereza, akarere uvukamo cyangwa umuryango uvukamo &#8230;<\/p>\n<p>Kuri uyu munsi wa Pasika natekereje ku mateka mazemo imyaka 24! Ibyanjye bwite nabishize ku ruhande ndeba ababyiruka n&#8217;abazabakomokaho.<\/p>\n<p>Kuva umunyango FPR Inkotanyi wafata ubutegetsi ku ngufu za gisilikare yahawe n&#8217;amahanga, amahano yariyongereye mu gihugu umuco w&#8217;ubwicanyi , ubujura , ibinyoma byose by&#8217;indengakamere byokama u Rwanda.<\/p>\n<p>Abemera Imana y&#8217;Isiraheli ku munsi wa Pasika bibuka Izuka ry&#8217;Umwami Yezu Kristu. Akaba ari umunsi wo kwitegura izuka rya Yezu dufite umutima ukeye nyuma yo kubabara kwa Yezu umwana w&#8217;Imana wababajwe n&#8217;umwana w&#8217;umuntu, umuntu kandi waremwe n&#8217;Imana. Izuka ni ubuzima bushya izuka ni icyizere cy&#8217;uko Imana ifitiye abayikunda imigambi myiza, cyane cyane Pasika itwibutsa ko Imana ifite imbaraga zo gutsinda urupfu n&#8217;ubwo urupfu ariyo nzira itugeza mu buzima bw&#8217;iteka.<\/p>\n<p>Banyarwanda, banyarwandakazi, kuri uyu munsi wa Pasika , sinirirwa mbarondorera cyangwa mbibutsa ibyago n&#8217;amakuba mwakururiwe n&#8217;ingoma y&#8217;ingoyi kuko mubanye nabyo, buri wese azi agahinda ke buri wese azi Kaluvariyo azamukanaho umusaraba we kugirango atere kabili.<\/p>\n<p>Bantu dusangiye gake ukwemera, mureke tuvuge ku kibazo k&#8217;ibinyoma byugarije abanyarwanda, kubeshya no kubeshyerwa byabaye umuco kandi mu mategeko icumi Imana yatumye Musa harimo <b>\u201d<\/b><b>ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi<\/b><b>\u201d<\/b><\/p>\n<p>Ibiherutse kuba ku Muhanzi Kizito Mihigo tuzi twese ko aririmbira Imana mu ijwi ryiza rirangurura rimanura abamalayika bakaza kwifatanya n&#8217;abakunda Imana kuyihimbaza byatumye nongera kwibaza ku kinyoma na ba nyiracyo.<\/p>\n<p>Ese ko mbona mubyuka mugakaraba mugafata bibiliya mukajya gusenga, aho Imana ya Yakobo, ya Isaac, Imana ya Mutagatifu Paulo, ya Matayo, ya Mariko, Imana ya Luka, ya Yohani niyo musenga?<\/p>\n<p>None se ntimukiyitinya? Ntimukiyubaha ko muca ukubiri n&#8217;amategeko yayo? Ntimukiyitinya se ko mubeshya, mukabeshyerwa kandi mukibeshyera?<\/p>\n<p>None se nayo izarobanura abavuye i Bugande gusa abe aribo iha umugisha n&#8217;ubugingo budashira ?<\/p>\n<p>Bene Data Banyarwanda, Banyarwandakazi murababaye, mufite isoni, muratangaye, murumiwe, muravuga ntimuceceke, murarira, muratabaza ntimwumvwe, mufite umujimya mwiza n&#8217;umubi, n&#8217;ibindi, kubera ibikorwa by&#8217;urukozasoni bikorwa n&#8217;ubutegetsi buhagarariwe n&#8217;umwicanyi w&#8217;ibandi kabuhariwe n&#8217;agatsiko ke ari we Paul Kagame.<\/p>\n<p>Icyo mbona cyapfuye kigomba kuzuka muri mwe ni ukuba abanyakuri no kwanga amakosa mukoreshwa kugirango ubutegetsi bw&#8217;igitugu bugire ingufu zo kubarimbura mubireba! Ndabasaba gusaba Imana koherereza Roho izura ukuri kwapfuye mu Rwanda, koherereza Roho imara ubwoba bwo kwirenganura.<\/p>\n<p>Turatabariza Kizito Mihigo n&#8217;izindi nzirakarengane zihetse imisaraba zakorewe n&#8217;ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bugendera ku kinyoma.<\/p>\n<p>Nasomye inkuru nyinshi zivuga ibyerekeranye n&#8217;ifungwa rya Kizito Mihigo, ni nyinshi ariko zose zerekeza ku karengane n&#8217;urugomo uwo mwana w&#8217;umusore yakorewe icyo nashoboye kumva ni uko azira ko yifuza amahoro ya buri wese, urukundo ubwiyunge mu Banyarwanda.<\/p>\n<p>Bavandimwe rero ni mucyo twibuke abandi bana bangana na Kizito ndetse n&#8217;abo aruta, nako abasore babujijwe uburenganzira bwo kuba abana n&#8217;intambara, babujijwe uburenganzira bw&#8217;abana n&#8217;Ingoma mbi ya Paul Kagame n&#8217;abakaraza bayo bimitse ubugome, ubujura, inzangano,&#8230;<\/p>\n<p>Ndavuga abana bireze, ndavuga abana bapfiriye mu bihuru no muri za gereza, ndavuga ABANA BAFASHWE BUNYAMASWA MU BIGO BASHYIZWEMO NA FPR N&#8217;UMUKURU WAYO W&#8217;IKIRENGA PAUL KAGAME,<\/p>\n<p>Ndatashya abana bari Iwawa,<\/p>\n<p>ndatashya bana bashorwa ku rugamba muri Congo,<\/p>\n<p>ndatashya abana b&#8217;abanyeshuri bafungwa,<\/p>\n<p>ndatasha abana batabashije kwiga bakaba bakora akazi k&#8217;ubuja bahatswe n&#8217;ibyo byigomeke biyobowe na Paul Kagame.<\/p>\n<p>Ndatashya ababyeyi babyarira ubusa,<\/p>\n<p>ndatashya abakozi bakorera ubusa,<\/p>\n<p>ndatashya abarwayi batagira Imiti,<\/p>\n<p>ndatashya abahinzi batagira ubutaka bwo guhinga n&#8217;amasuka yo guhingisha,<\/p>\n<p>ndatasha abanyarwanda bicwa n&#8217;inzara kubera kwamburwa utwabo n&#8217;ubutegetsi,<\/p>\n<p>ndatashya abanyarwanda bari mu munyururu bazira uko bavutse n&#8217;abazira uko batekereza,<\/p>\n<p>ndatashya abasilikare barara rubunda,<\/p>\n<p>ndatashya incuke zitagira ejo hazaza,<\/p>\n<p>ndatashya inkumi n&#8217;abasore bashorwa mu bwicanyi no mu binyoma n&#8217;ibindi bikorwa bw&#8217;ubugizi bwa nabi babeshywa ko barimo gukorera u Rwanda,<\/p>\n<p>Ndatashya abanyarwanda barimo kwiruka imisozi bahunga ubwicanyi n&#8217;umunyururu wa FPR Inkotanyi,<\/p>\n<p>ndatashya abatotezwa n&#8217;abananiwe,&#8230;<\/p>\n<p>Mwese ndabatekereza ngashavura ndetse n&#8217;abo ntavuze ndabatekereza.<\/p>\n<p>Ukuri nikuzuke mu Rwanda maze mubeho mu mahoro, akarengane gacike mubeho beza.<\/p>\n<p>Banyarwanda, babyeyi namwe ababyiruka, nimuhaguruke mufashe Imana kubafasha, uburenganzira bwo kwanga akarengane buraharanirwa ntibuhabwa, nimuhaguruke, nimukanguke twamagane Paul Kagame n&#8217;andi mabandi bafatanyije kubica, kubiba, kubacura, kubaryamira, kubabeshyera n&#8217;ibindi.<\/p>\n<p>Nimuhaguruke twihe agaciro twange kwitwa abicanyi kandi tubyitwa n&#8217;abatwiciye abana, abavandimwe, ababyeyi, incuti n&#8217;abaturanyi.<\/p>\n<p>Nimuhaguruke twikure mu buja twashowemo n&#8217;Inkoramaraso za FPR.<\/p>\n<p>Nimufashe Imana kuzura ukuri kwapfuye mu Rwanda, mutinyuke kukwimika mukagusimbuza ikinyoma.<\/p>\n<p>NIMUHORANE IMANA<\/p>\n<p><strong>UWANKANA<\/strong><\/p>\n<p>Kigali<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z&#8217;abanyarwanda , Mbanje kubaramutsa kandi ndabifuruza umunsi mwiza wa Pasika!<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6826,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-6825","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z&#8217;abanyarwanda , Mbanje kubaramutsa kandi ndabifuruza umunsi mwiza wa Pasika!\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-04-20T10:27:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/pasika.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"287\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"400\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika\",\"datePublished\":\"2014-04-20T10:27:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/\"},\"wordCount\":733,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/pasika.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/\",\"name\":\"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/pasika.jpg\",\"datePublished\":\"2014-04-20T10:27:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/pasika.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/pasika.jpg\",\"width\":287,\"height\":400},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z&#8217;abanyarwanda , Mbanje kubaramutsa kandi ndabifuruza umunsi mwiza wa Pasika!","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-04-20T10:27:46+00:00","og_image":[{"width":287,"height":400,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/pasika.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika","datePublished":"2014-04-20T10:27:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/"},"wordCount":733,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/pasika.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/","name":"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/pasika.jpg","datePublished":"2014-04-20T10:27:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/pasika.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/pasika.jpg","width":287,"height":400},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukuri-kwapfuye-mu-rwanda-nikuzukane-na-yezu-kristu-kuri-pasika\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6825","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=6825"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6825\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6826"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=6825"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=6825"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=6825"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}