{"id":6940,"date":"2014-04-29T16:58:31","date_gmt":"2014-04-29T14:28:31","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=6940"},"modified":"2014-04-29T16:58:31","modified_gmt":"2014-04-29T14:28:31","slug":"revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/","title":{"rendered":"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &#8220;non-violence active&#8221; ihendutse kurusha intambara!"},"content":{"rendered":"<p>Mu nyandiko\u00a0 yiswe &#8220;Resistance: igisubizo k\u2019ubutegetsi bubi nk\u2019ubw\u2019ingoma ya FPR&#8221;yasohotse ku rubuga ikazeiwacu.unblog.fr kuwa 19 Mata 2014, Jean Paul Romeo Rugero arahamagarira Abanyarwanda gufata intwaro bakarwanya ubutegetsi bwa FPR kuko ngo ariyo nzira yonyine ishobora kugamburuza Kagame Paul n\u2019agatsiko k\u2019abicanyi bigaruriye Abanyarwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Reka ariko mbanze nibutse Romeo ko\u00a0<i>resistance<\/i>\u00a0bitavuga gufata intwaro gusa nk\u2019uko asa n\u2019ushaka kubitwumvisha kandi nyamara amaze kuduha ibisobanuro by\u2019iryo jambo. Resistance ni\u00a0<i>ukwanga kwemera<\/i>(Refusal to comply). Mu isomo ry\u2019ubugenge (physics) resistance bivuga imbaraga zose zituma igikorwa gihagarara, izigitinza, cyangwa se zituma icyo gikorwa kitagerwaho nta nkomyi. Muri context turimo igikorwa kivugwa ni\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\">ubutegetsi bw\u2019igitugu<\/span>. Ni ukuvuga rero ko ari ukoresha revolisiyo ya rubanda igendeye ku matwara ya non-violence active ari n\u2019ufata intwaro agakuraho ubutegetsi bose baba bakoze resistance, kuko baba banze kwemera ubwo butegetsi. Bityo rero byumvikane neza ko umuntu wese uhitamo kujya muri\u00a0opposition nyayo aba ari muri resistance keretse uwaba ayirimo ku izina. Mpereye kuri ibi ndasanga ari jye ari na Romeo twemera ko ubutegetsi bwa FPR bukeneye kurwanywa, gusa ntiduhuza uburyo byakorwamo kabone n\u2019ubwo twese turi muri resistance.<\/p>\n<p><strong>I.Inyandiko ya Romeo<\/strong><\/p>\n<p>Ku muntu wese ukurikirira hafi politiki ya opposition y\u2019u Rwanda arabona ko inyandiko ya Romeo igamije gushungura igitekerezo cya revolisiyo ishingiye ku mahame ya non violence active. Hashize iminsi Ishyaka Ishema ry\u2019u Rwanda ritangaza ko umurongo nyawo ryahisemo wo kugeza Abanyarwanda ku butegetsi buzaca gatebe gatoki (cecle vicieux) y\u2019ubwicanyi yaranze u Rwanda ari revolisiyo igendeye ku mahame ya non-violence active. Mu nyandiko itangiza Ishyaka Ishema ry\u2019u Rwanda yo kuwa 28 Mutarama 2013, twemeje ko\u00a0&#8220;<i>dushyize imbere inzira y\u2019amahoro kuko ariyo idasesa amaraso y\u2019inzirakarengane kandi ikubahiriza uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu&#8217;.<\/i><\/p>\n<p>Ishyaka Ishema ry&#8217;u Rwanda kandi ryakomeje gusobanurira abaturage impamvu twahisemo iyo nzira aho kwegura intwaro ngo turwane inkundura. Zimwe muri izo mpamvu zishingiye mu ngingo ebyiri nise feasibility (uburyo ibintu bishoboka) na sustainability (uburambe bw\u2019umusaruro) ngiye gusobanura aha hasi. Nyuma y\u2019aho buri wese araba asobanukiwe neza n\u2019impamvu twahisemo iyi nzira ndetse abashe kwikorera igereranya hagati y\u2019inzira zishobora kwiyambazwa mu kurwanya ubutegetsi bw\u2019igitugu.<\/p>\n<p><strong>A.Uburyo ibintu bishobora gukorwa (feasibility).<\/strong><\/p>\n<p>Ubusanzwe abamenyereye iby\u2019imishinga bita cyane ku mwitozo witwa feasibility study. Ni inyigo y\u2019uburyo ibintu bizashoboka. Uribaza uti ese ko nshaka gutera kawa 1000 nzakenera amafaranga angahe? Aya amafaranga niyo akenewe ngo haboneke umurima, ingemwe, ifumbire, ayo guhemba abakozi, imiti yica udusimba, n\u2019ibindi. Ikindi kandi ugomba kwibuka ko icyo ugamije atari ugutera kawa gusa, ahubwo ukeneye ko zizera ugatangira kugurisha ukabona inyungu. Ni ukuvuga ko muri iyo nyigo ugomba no kwiga amasoko ukareba uko ibiciro bihindagurika ukareba abandi bahinga kawa niba batazakubuza gucuruza n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Iyo iyi nyigo ikozwe neza igufasha gufata icyemezo cyo guhinga kawa cyangwa se kuyireka. Uyireka iyo ubonye ibyo uzakoresha (igishoro) biri munsi y\u2019ibyo uzasarura (igicuruzo).<\/p>\n<p><strong>B.Uburambe bw\u2019umusaruro (sustainability).<\/strong><\/p>\n<p><strong><\/strong>Aha wibaza uburyo uzakomeza ugasigasira umusaruro wawe, uburyohe bwa kawa, isoko, \u2026 kugira ngo ukomeze wunguke ndetse bigufashe gutera imbere kurushaho. Ntacyo byaba bimaze uramutse wejeje toni 20 umwaka wa mbere hanyuma umwaka ukurikiyeho ukeza toni imwe. Ntacyo byaba bimaze kawa yawe itaye uburyohe kurusha iyo wari ufite mbere kuko nta wakongera kuyigura. Ni ukuvuga ko inyigo yawe igomba kugaragaza uko kawa izakomeza kubaho kugeza aho ugarurije amafaranga washoye ndetse ukunguka birushijeho. Ubwo twakoresheje urugero rw\u2019ubuhinzi reka twibutse ko ugomba no kureba niba kawa yawe aricyo gihingwa gitanga umusaruro uruta ibindi bikorwa bishobora gukorerwa kuri ubwo butaka. Ibi nibyo bita kwirinda amakimbirane mu mikoreshereze y\u2019ubutaka (land use conflicts). Ushobora gusanga byaguha inyungu nyinshi kurushaho kawa uyitemye ugahinga ibishyimbo cyangwa se ukahubaka inzu ikodeshwa!<\/p>\n<p><strong>II.\u00a0Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya non-violence active<\/strong><\/p>\n<p>Ni inzira ikoreshwa mu kuvanaho ubutegetsi bwigize kagarara mu gutoteza rubanda. Icyo isaba cya mbere ni uko abaturage basobanukirwa n\u2019amahame yayo. Abaturage bagomba kubanza kumva ko aribo batanga ubutegetsi n\u2019ubushobozi bukoreshwa n\u2019 agatsiko kabategeka maze kakabakubitisha inkoni biciriye. Ubutegetsi bukenera imisoro n\u2019amahoro ngo bubeho, bukenera umuganda w\u2019abaturage, imirimo yose ikorwa n\u2019abaturage rimwe na rimwe bakabeshywa ko bahembwa nyamara wareba ugasanga bahabwa intica ntikize mu gihe ababategeka bahembwa akayabo. Usanga abaturage aribo bakiriya (clients) b\u2019amaduka n\u2019ibindi bikorwa biha amafaranga agatsiko. Ibi byose ntibyajya mbere \u00a0abaturage banze kubitera inkunga. Igikuru muri byose ariko, abaturage nibo batora ababayobora. Niyo mpamvu twibutsa ko mu gihe cy\u2019amatora ububasha bwose buba bwasubijwe rubanda.<\/p>\n<p>Benshi muri twe twibuka umugabo Martin Luther King muri Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika wahamagariye Abirabura kwanga kugenda mu modoka z\u2019abazungu mu rwego rwo kwanga ivangura. Ibi mu Rwanda birashoboka cyane kandi \u00a0nta n\u2019igiceri cy\u2019ifaranga bigusaba ngo bikorwe. Na Romeo ubwe arabizi. Mu Rwanda hari inganda n\u2019amahoteri, amaduka n\u2019ama bus biha amafaranga abagize agatsiko. Uruganda rw\u2019amata yitwa Inyange ni urwa madamu Jeannette Kagame. Ndamutse nanze kunywa amata ngahitamo kwinywera rutuku nta wankubita cyangwa ngo ayampe ku ngufu. Hari Bralirwa nayo iri mu nganda zizanira Agatsiko amafranga menshi. Nyamara nshobora kwanga kunywa biere nkanywa urwagwa, ninde uzaza kumpatira kuyinywa\u00a0? Birumvikana hari abazumva agatima karehareha bakumva batayireka. Ariko nyine niyo mpamvu ari urugamba nk\u2019urundi, ntacyo wageraho utigomwe.<\/p>\n<p>Hari ibindi bikorwa byinshi abantu bakora kandi bemererwa n\u2019amategeko. Urugero umunsi umwe abadamu bose bo mu gihugu bavuze ko bagiye mu kwezi imihango) ntibajye ku kazi icyumweru byagenda gute? Tekereza abarimu bose mu gihugu barwaye mu nda umunsi w\u2019ibizamini! Tekereza twese twanze kugenda mu ma bus ya FPR! Ese byagenda bite twanze kujya kureba umupira ko na FERWAFA yamaze gufatwa na FPR? Ibi ni ibintu bishoboka cyane kandi nta mafaranga dukeneye ngo tubikore igikenewe ni uko buri wese asobanukirwa n\u2019impamvu yabyo. Na Romeo arabivuga ariko agasa n\u2019aho atabisobanukiwe.<\/p>\n<p>Ni ukuvuga ko urebye feasibility y\u2019iyi nzira usanga ishoboka cyane kuko nta gishoro kinini bidusaba. Icyo dukeneye ni ukumara ubwoba abaturage. Wari uziko igihugu cy\u2019u Rwanda ubu kibarirwa abasirikare bagera ku bihumbi ijana. Ni ukuvuga ko umusirikare umwe arinda abaturage 110. Twongeyeho polisi local defense n\u2019inkeragutabara byagera hafi ku bihumbi 300. Ni ukuvuga ko ku baturage 37 haba hari umuntu umwe ushinzwe umutekano. Koko se urumva bidateye agahinda ko umuntu umwe apfukamisha abantu hafi 40 akabategeka kurya amazirantoki bakayamira bunguri? Habura iki? Akanyabugabo ko kuvuga ngo turanze. Ya resistance twavugaga.<\/p>\n<p>Icyiza cy\u2019iyi nzira ni uko nyuma yayo abagiye ku butegetsi nta myenda myinshi baba barimo, ntibaba kandi baritabaje ibihugu by\u2019amahanga ngo bizabishyuze nyuma. Ikindi ni uko nta byaha baba bikoreye bityo baba bazi ko bashobora kuzava ku butegetsi ntihagire ubajyana mu nkiko. Baba barakoranye na rubanda ku buryo rubanda ibibonamo. Ntibagira iterabwoba akenshi rikunze kuranga abafashe ubutegetsi binyuze mu gisirikare.<\/p>\n<p><strong>III.Inzira y\u2019intambara\u00a0 mu kurwanya igitugu<\/strong><\/p>\n<p>Ni inzira ikunze kwitabazwa n\u2019abantu benshi. Mu kare k\u2019ibiyaga bigari yarakoreshejwe cyane muri Uganda, Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, u Burundi. Icyo dukwiye kwibaza ni ukureba niba ishoboka ubu mu gihugu cy\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Iyo ugereranyije Intambara na ya nzira y&#8217;amahoro turangije kubona haruguru usanga isaba byinshi cyane. Isaba base arri\u00e8re, ni ukuvuga aho abasirikare bisuganyiriza, bahagurukira ndetse bakahavurira inkomere, bakahogereza imbunda bakahakirira amasasu yatumijwe, n\u2019ibindi. Kugira ngo iyi base iboneke hagomba kuba igihugu cyemera kuyitanga. Hagomba abasirikare bahagije kandi bahora biyongera kuko ari nako baba bapfa buri munsi. Hagomba amafaranga yo kugura ibibatunga, imyambaro, amasasu, imbunda nshya zigezweho, technology y\u2019itumanaho, amaradio ya gisirikare, ibikoresho by\u2019ubutasi. Intambara kandi ikenera na diplomacy iyisobanura. Mu by\u2019ukuri ku bakunda intambara, kwica si icyaha, icyaha ni ukutamenya gutanga ibisobanuro. Abakora diplomacy rero bagomba kuba bemewe mu ruhando mpuzamahanga badahigwa, bagomba kuba bafite ibya ngombwa ngo babashe kuzenguruka amahanga basobanura gahunda zabo, bashakisha ubufasha n\u2019ibindi. Kuzenguruka amahanga ntibikorwa ku maguru cyangwa ku gitogotogo nabyo bisaba amafaranga. Ubwo abashaka intambara nabo batubwira ibyo bafite uko bingana.<\/p>\n<p><strong>IV.Kuki nahitamo inzira ya revolisiyo ishingiye kuri non violence kurusha intambara?<\/strong><\/p>\n<p>Icya mbere base arri\u00e8re yarabuze. Uganda niyo yaremye Kagame iramushyigikira. Kugeza ubu nta kigaragaza ko Roho mutagatifu azamanukira kuri Museveni akamutegeka ko agomba gufasha abarwanya Kagame. Tanzania ni igihugu cyikundira amahoro. Ikindi ubu perezida Kikewete asigaje imyaka ibiri gusa akigira muri pension. Ntashaka kwiteranya na Kagame werekanye ko ari umurwayi bagira inama akabyita igitutsi. Congo ni akaduruvayo gasa. U Burundi bwananiwe kwiyubaka ku buryo usanga atari ahantu hakwizerwa.<\/p>\n<p>Uretse base arri\u00e8re kandi ikibazo cy\u2019amikoro kirakomeye. Imbunda zirahenda,amasasu arahenda imiti n\u2019abaganga, diplomacy mpuzamahanga biragoye cyane kuyumvisha ibibazo bya opposition idafite rubanda rwose ruyiri inyuma.<\/p>\n<p>Tubaye nk\u2019abasubiza amaso inyuma, FPR Inkotanyi yateje intambara mu Rwanda zivuga ko ziharanira uburenganzira bw\u2019Abatutsi. Kugira ngo zifate ubutegetsi hari hasigaye mbarwa kuko abenshi bahaguye, hagwa abahutu batagira ingano ndetse n&#8217;abanyamahanga barishwe. Kubera ko FPR izi ko yafashe ubutegetsi ikoresheje imbunda igomba no kuburindisha imbunda. Ihora ikeka amababa uwo ari we wese kuko izi ko benshi batayikunda. Iyo iza kuba yarakoze igikorwa cya rubanda ntacyo yari kwikanga kuko rubanda yari kwibona mu musaruro wagezweho. FPR yagwatirije igihugu yemerera abayifashaga urugamba ibintu byinshi kugira ngo ibashe kubona ibikenerwa n\u2019urugamba. Uyu munsi wa none gushaka kurwanya FPR bisaba kuyirusha diplomacy, abasirikare, imbunda n\u2019amasasu. Ubwo uzashaka kuyirwanya azumve ko bishoboka, yego, ariko yereke Abanyarwanda uko uwo mushinga uri feasible, igihe uzamara n\u2019uburyo umusaruro uzasigasirwa.<\/p>\n<p>Gusa nanone iyo ngereranyije izi nzira zombi, nsanga iya mbere ariyo yarushaho kutworohera naho iya kabiri yo simvuga ko idashoboka ariko irasaba byinshi tudafite. Ikindi izakurura impunzi imene amaraso menshi twongere dusubire kuri case d\u00e9part.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Mu gusoza rero nta shiti ko igisubizo cyihuse kiri muri revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya non-violence active. Aya mahame atuma umuntu yambura umunyagitugu imbaraga nyamara atamukozeho. Nta tegeko rihana umuntu wanze kurya icyo adashaka. Revolisiyo igira imbarutso kandi muri iyi minsi hari ebyiri zishoboka:<\/p>\n<p><b>Iya mbere<\/b> ni uko Kagame ashaka guhindura itegekonshinga. Abanyamahanga bamaze kumwihanangiriza ko atagomba kugundira ubutegetsi nawe abizeza ko ariwe mutegetsi ntangarugero, ko azubahiriza itegekonshinga. Kuryubahiriza ni ukutongera kwiyamamaza. Ashobora rero gushyugumbwa agashaka kurihindura maze agasaba abaturage ngo bakore referendum. Ngiyo imbarutso ya revolisiyo kuko tuzahagurukira rimwe tukamuvugiriza induru maze abaturage 40 bakaba biteguye guhangana n\u2019ushinzwe umutekano umwe uziha kubarwanya.<\/p>\n<p><b>Indi mbarutso<\/b> ishoboka ni amatora ya 2017. Kagame aramutse adahinduye itegekonshinga ashobora gushyiraho umuntu yizeye cyane azakoresha maze FPR ikamutangaho umukandida. FPR ntikunzwe na busa,nk&#8217;uko yabimenyereye nitsindwa amatora iziha ibyo kwiba amajwi bityo abaturage bamaze kurambirwa bayivunderezeho ubumara bw\u2019umujinya yabateye imyaka ikaba ibaye 20. Ng\u2019uko uko umukandida uzaba yatanzwe na opposition kandi Ishyaka Ishema ryarangije kumugena, azagera ku butegetsi maze akimakaza ingoma y\u2019amahoro. Ibi nta base arriere bisaba, diplomacy ubwayo irikora kuko ntawavuguruza abaturage bavuze ijambo ryabo binyuze mu nzira zemewe n\u2019amategeko.\u00a0 Ninde utabona ko uyu ari umushinga ujya mbere?<\/p>\n<p><strong><span style=\"text-decoration: underline\">ICYITONDERWA<\/span>\u00a0<\/strong>:\u00a0<i>Ushaka kumenya neza ibyerekeye Revolisiyo ishingiye ku mahame ya non-violence,agasobanukirwa uko itegurwa n&#8217;uko ishyirwa mu bikorwa, \u00a0yakurikira ibiganiro 10 byitwa\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\">Inzira y&#8217;amahoro<\/span>\u00a0Radiyo Ijwi rya rubanda yagiranye na Padiri Thomas Nahimana , Umuyobozi w&#8217;Ishyaka Ishema, akaba n&#8217;Umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora y&#8217;umukuru w&#8217;igihugu yo mu 2017.<\/i><\/p>\n<p>Muragahorana Ishema<\/p>\n<p><strong>Chaste Gahunde<\/strong><\/p>\n<p>Umunyamabanga nshingwabikorwa.<\/p>\n<p>Umuvugizi wa Kongere y\u2019ISHEMA 2014.<\/p>\n<p>ISHEMA ry\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n<div class=\"youtube-embed\" itemprop=\"video\" itemscope itemtype=\"https:\/\/schema.org\/VideoObject\">\n\t<meta itemprop=\"url\" content=\"https:\/\/www.youtube.com\/v\/Y0I1aaVmVuM\" \/>\n\t<meta itemprop=\"name\" content=\"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &#8220;non-violence active&#8221; ihendutse kurusha intambara!\" \/>\n\t<meta itemprop=\"description\" content=\"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &#8220;non-violence active&#8221; ihendutse kurusha intambara!\" \/>\n\t<meta itemprop=\"uploadDate\" content=\"2014-04-29T16:58:31+02:00\" \/>\n\t<meta itemprop=\"thumbnailUrl\" content=\"https:\/\/i.ytimg.com\/vi\/Y0I1aaVmVuM\/default.jpg\" \/>\n\t<meta itemprop=\"embedUrl\" content=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/Y0I1aaVmVuM\" \/>\n\t<meta itemprop=\"height\" content=\"340\" \/>\n\t<meta itemprop=\"width\" content=\"560\" \/>\n\t<iframe loading=\"lazy\" style=\"border: 0;\" class=\"youtube-player\" width=\"560\" height=\"340\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/Y0I1aaVmVuM\" allowfullscreen><\/iframe>\n<\/div>\n\n\n<div class=\"youtube-embed\" itemprop=\"video\" itemscope itemtype=\"https:\/\/schema.org\/VideoObject\">\n\t<meta itemprop=\"url\" content=\"https:\/\/www.youtube.com\/v\/O8ZfBDCyV2s\" \/>\n\t<meta itemprop=\"name\" content=\"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &#8220;non-violence active&#8221; ihendutse kurusha intambara!\" \/>\n\t<meta itemprop=\"description\" content=\"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &#8220;non-violence active&#8221; ihendutse kurusha intambara!\" \/>\n\t<meta itemprop=\"uploadDate\" content=\"2014-04-29T16:58:31+02:00\" \/>\n\t<meta itemprop=\"thumbnailUrl\" content=\"https:\/\/i.ytimg.com\/vi\/O8ZfBDCyV2s\/default.jpg\" \/>\n\t<meta itemprop=\"embedUrl\" content=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/O8ZfBDCyV2s\" \/>\n\t<meta itemprop=\"height\" content=\"340\" \/>\n\t<meta itemprop=\"width\" content=\"560\" \/>\n\t<iframe loading=\"lazy\" style=\"border: 0;\" class=\"youtube-player\" width=\"560\" height=\"340\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/O8ZfBDCyV2s\" allowfullscreen><\/iframe>\n<\/div>\n\n\n<div class=\"youtube-embed\" itemprop=\"video\" itemscope itemtype=\"https:\/\/schema.org\/VideoObject\">\n\t<meta itemprop=\"url\" content=\"https:\/\/www.youtube.com\/v\/XTY9VQpTllk\" \/>\n\t<meta itemprop=\"name\" content=\"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &#8220;non-violence active&#8221; ihendutse kurusha intambara!\" \/>\n\t<meta itemprop=\"description\" content=\"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &#8220;non-violence active&#8221; ihendutse kurusha intambara!\" \/>\n\t<meta itemprop=\"uploadDate\" content=\"2014-04-29T16:58:31+02:00\" \/>\n\t<meta itemprop=\"thumbnailUrl\" content=\"https:\/\/i.ytimg.com\/vi\/XTY9VQpTllk\/default.jpg\" \/>\n\t<meta itemprop=\"embedUrl\" content=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/XTY9VQpTllk\" \/>\n\t<meta itemprop=\"height\" content=\"340\" \/>\n\t<meta itemprop=\"width\" content=\"560\" \/>\n\t<iframe loading=\"lazy\" style=\"border: 0;\" class=\"youtube-player\" width=\"560\" height=\"340\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/XTY9VQpTllk\" allowfullscreen><\/iframe>\n<\/div>\n\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu nyandiko\u00a0 yiswe &#8220;Resistance: igisubizo k\u2019ubutegetsi bubi nk\u2019ubw\u2019ingoma ya FPR&#8221;yasohotse ku rubuga ikazeiwacu.unblog.fr kuwa 19 Mata 2014, Jean Paul Romeo Rugero arahamagarira Abanyarwanda gufata intwaro bakarwanya ubutegetsi bwa FPR kuko ngo ariyo nzira yonyine ishobora kugamburuza Kagame Paul n\u2019agatsiko k\u2019abicanyi bigaruriye Abanyarwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6941,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-6940","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &quot;non-violence active&quot; ihendutse kurusha intambara! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &quot;non-violence active&quot; ihendutse kurusha intambara! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu nyandiko\u00a0 yiswe &#8220;Resistance: igisubizo k\u2019ubutegetsi bubi nk\u2019ubw\u2019ingoma ya FPR&#8221;yasohotse ku rubuga ikazeiwacu.unblog.fr kuwa 19 Mata 2014, Jean Paul Romeo Rugero arahamagarira Abanyarwanda gufata intwaro bakarwanya ubutegetsi bwa FPR kuko ngo ariyo nzira yonyine ishobora kugamburuza Kagame Paul n\u2019agatsiko k\u2019abicanyi bigaruriye Abanyarwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-04-29T14:28:31+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"572\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"655\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/\",\"name\":\"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya \\\"non-violence active\\\" ihendutse kurusha intambara! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\",\"datePublished\":\"2014-04-29T14:28:31+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\",\"width\":572,\"height\":655},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &#8220;non-violence active&#8221; ihendutse kurusha intambara!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya \"non-violence active\" ihendutse kurusha intambara! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya \"non-violence active\" ihendutse kurusha intambara! - Umunyarwanda","og_description":"Mu nyandiko\u00a0 yiswe &#8220;Resistance: igisubizo k\u2019ubutegetsi bubi nk\u2019ubw\u2019ingoma ya FPR&#8221;yasohotse ku rubuga ikazeiwacu.unblog.fr kuwa 19 Mata 2014, Jean Paul Romeo Rugero arahamagarira Abanyarwanda gufata intwaro bakarwanya ubutegetsi bwa FPR kuko ngo ariyo nzira yonyine ishobora kugamburuza Kagame Paul n\u2019agatsiko k\u2019abicanyi bigaruriye Abanyarwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-04-29T14:28:31+00:00","og_image":[{"width":572,"height":655,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/","name":"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya \"non-violence active\" ihendutse kurusha intambara! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg","datePublished":"2014-04-29T14:28:31+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg","width":572,"height":655},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-ya-rubanda-ishingiye-ku-mahame-ya-non-violence-active-ihendutse-kurusha-intambara\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya &#8220;non-violence active&#8221; ihendutse kurusha intambara!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6940","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=6940"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6940\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6941"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=6940"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=6940"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=6940"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}