{"id":6973,"date":"2014-05-02T23:49:53","date_gmt":"2014-05-02T21:19:53","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=6973"},"modified":"2014-05-02T23:49:53","modified_gmt":"2014-05-02T21:19:53","slug":"nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/","title":{"rendered":"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME"},"content":{"rendered":"<p>Uyu mwaka wa 2014 waranzwe mu Rwanda n\u2019ibikorwa binyuranye by\u2019ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda byaba mu gihugu imbere cyangwa se mu mahanga. Ibi bikorwa byibasiye cyane cyane abatavuga rumwe na Leta ya FPR iyobowe na Perezida Paul Kagame, ahanini ibyo bikorwa bikaba bigamije gucecekesha abatavuga rumwe nayo hamwe n\u2019abo yikanga nka Baringa. Akarusho ni uko ibyo bikorwa byarenze imbibi z\u2019uRwanda bikabera mu mahanga ndetse mu bihugu byateye imbere muri rusange no mu by\u2019umutekano by\u2019umwihariko.<!--more--><\/p>\n<p>Basomyi, mwibuke ihotorwa ry\u2019uwahoze akuriye inzego z\u2019iperereza za Perezida Paul Kagame, Coloneli Patrick Karegeya, wishwe anizwe muri imwe muri hoteli zo muri Afurika y\u2019Epfo. Nyuma ye gato, hakurikiyeho igitero mu rugo rwa Generali Kayumba Nyamwasa, ku bw\u2019amahirwe icyo gitero gisanga we n\u2019umuryango we badahari.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ibyo bikorwa byombi, habayeho kwirukana aba diplomates ba Leta ya Kigali yaregwaga na Leta ya Afurika y\u2019epfo ko iri inyuma y\u2019ibyo bikorwa bivogera ubusugire bwa Afurika y\u2019Epfo.<\/p>\n<p>Intangiriro z\u2019uku kwezi kwa kane zaranzwe n\u2019ibura ry\u2019umuhanzi Kizito Mihigo waje kugaragara imbere ya Polisi n\u2019itangazamakuru ko akurikiranyweho ibyaha byo gukorana na RNC na FDLR, byaje kugaragara ko bishoboka ko ari ikinamico kuko ayo mashyaka yose yahakanye ko mu bayoboke bayo uwo muhanzi atabazwimo.<\/p>\n<p>Ubu ngo mu Majyaruguru haravugwa ifatwa n\u2019irigiswa z\u2019abaturage Leta yikanga ko ngo baba bakorana n\u2019abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame.<\/p>\n<p>Mu gusoma ibyasohotse mu binyamakuru byo mu Rwanda, hari inkuru yasohotse ije gushimangira iyi gahunda yo gucecekesha abatavuga rumwe na Leta ya FPR ariko cyane cyane yibasiye urubyiruko rwitabira ari rwinshi ibikorwa byo kwamagana akarengane gakomeje gukorerwa abaturarwanda, izo gahunda zikaba zikubiyemo sit inn ikorerwa buri ku wa kabiri imbere ya Ambassade y\u2019uRwanda i Buruseli, imyigaragambyo n\u2019ibindi bikorwa binyuranye.<\/p>\n<p>Ikinyamakuru Indatwa nimero ya 25 cyo kuwa 16 kugeza ku wa 30 Mata 2014, cyibanze ku rubyiruko ariko cyane cyane umukobwa witwa Jeanne d\u2019Arc Ingabire ushyirwa mu majwi ko yitabira ibikorwa bisebya Leta iyobowe na FPR kuko ngo ku bw\u2019icyo kinyamakuru, kujya mu myigaragambyo yamagana ibitegenda mu Rwanda no kwitabira sit inn ari ibikorwa byo kurwanya leta ya Paul Kagame. Ikibabaje ni uko mu gusoza, icyo kinyamakuru gikangurira abanyarwanda kurwanya abavandimwe babo berekana ibitagenda mu rwababyaye aho kugira giti\u00a0: \u00ab\u00a0agapfa kaburiwe n\u2019impongo\u2026.. Twizere ko abanyarwanda nk&#8217;aba (abo nyine bigaragambya) u Rwanda rutakibakeneye\u2026.\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p>Twaganiriye na Jeanne d\u2019Arc Ingabire, ushyirwa mu majwi mu itangazamakuru ryo mu rwanda, atubwira ko ntakizamubuza gushyira hamwe n\u2019abandi bose bifuriza aheza urwababayaye, ko ibyo bamwanditseho nta bwoba bimutera dore ko ngo kuva iyo nkuru yasohoka telephone zitagaragaza nomero ihamagara zidahwema kumukoraho iterabwoba. Yakomeje avuga ko izo ari intore za FPR zidashimishwa n\u2019uko sebuja bamunenga, kandi ko adashidikanya ko zimwe muri zo arizo ziba zaratanze amakuru asohoka mu binyamakuru mu Rwanda kugirango batangire batoteze abo bava inda imwe.<\/p>\n<p>Mu gusobanukirwa neza ibikorwa bishyigikira impinduramatwara mu Rwanda biciye mu mahoro, twaganiriye na bamwe mu banyarwanda batuye mu gihugu cy\u2019u Bubiligi, dore ibyo batugaragarije kuri iyi ngingo.<\/p>\n<p>Twaganiriye na Bwana Jean Marie Micombero, akaba umwe mu banyapolitiki baba mu Bubiligi, atubwira ko koko Leta ya Paul Kagame ihungabanywa cyane n\u2019ibikorwa bya Sit Inn kimwe n\u2019ibindi nk\u2019imyigaragambyo kuko bikomeza guhuza abanyarwanda batavuga rumwe na FPR kandi bikereka amahanga ko koko ikibazo cy\u2019abanyarwanda bafite ari umuyobozi mubi utemera ko opozisiyo nyayo ikora mu Rwanda. Tumubabjije ku bivugwa kuri Jeanne d\u2019Arc, yavuze ko azwi nk\u2019umwe mu banyarwandakazi bitabira ibikorwa binyuranye byifuriza abanyarwanda amahoro no kubana mu bwiyunge.<\/p>\n<p>Twanaganiriye n\u2019umwe mu nshuti z\u2019urubyiruko, umuhanzi Benjah Rutabana, wasohoye igitabo yise De l&#8217;Enfer \u00e0 l&#8217;Enfer ( Du Hutu power \u00e0 la dictature de Kagame) na Album yise Amnesia bitakiriwe neza na Leta ya Paul Kagame, atubwira ko koko urubyiruko nyarwanda ruba hanze y\u2019u Rwanda rukomeje kwitabira ibikorwa binyuranye bigamije gushakisha icyatuma abanyarwanda babana mu mahoro. Yanatubwiye ko Jeanne d&#8217;Arc\u00a0 agomba kwitonda ngo kuko Leta ya Kagame ntikigira umupaka mu bikorwa by&#8217;iterabwoba, Ati nawe se Leta itinyuka ngo Kizito Mihigo ashaka kuyikuraho.<\/p>\n<p>Ni ngombwa itangazamakuru ryigenga ryakora ibishoboka byose rikaba umusemburo w\u2019icyatuma abanyarwanda babona inkuru zibubaka cyane cyane rikora isesengura nyaryo rishingiye ku bintu nyabyo uko biba byaragenze, ubushakashatsi n\u2019ibindi kuko nk\u2019uko iki kinyamakuru mu gusoza gikangurira abanyarwanda kwamagana abavandimwe babo kandi ibyo bakora nk\u2019imyigaragambyo atari igikorwa cyo kurwanya leta ko ahubwo biyifasha kwisuzuma ikareba aho bitagenda neza ikaba yakwikosora, mu gihe yakozwe mu mutuzo no mu buryo bwemewe n\u2019amategeko<\/p>\n<p><strong>Ubwanditsi<\/strong><\/p>\n<p><strong>The Rwandan<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uyu mwaka wa 2014 waranzwe mu Rwanda n\u2019ibikorwa binyuranye by\u2019ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda byaba mu gihugu imbere cyangwa se mu mahanga. Ibi bikorwa byibasiye cyane cyane abatavuga rumwe na Leta ya FPR iyobowe na Perezida Paul Kagame, ahanini ibyo bikorwa bikaba bigamije gucecekesha abatavuga rumwe nayo hamwe n\u2019abo yikanga nka Baringa. Akarusho ni uko ibyo bikorwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6976,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[67],"tags":[],"class_list":["post-6973","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amahanga"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uyu mwaka wa 2014 waranzwe mu Rwanda n\u2019ibikorwa binyuranye by\u2019ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda byaba mu gihugu imbere cyangwa se mu mahanga. Ibi bikorwa byibasiye cyane cyane abatavuga rumwe na Leta ya FPR iyobowe na Perezida Paul Kagame, ahanini ibyo bikorwa bikaba bigamije gucecekesha abatavuga rumwe nayo hamwe n\u2019abo yikanga nka Baringa. Akarusho ni uko ibyo bikorwa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-05-02T21:19:53+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/sit-in2-1024x768.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1024\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"768\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME\",\"datePublished\":\"2014-05-02T21:19:53+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/\"},\"wordCount\":753,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/sit-in2.jpg\",\"articleSection\":[\"Amahanga\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/\",\"name\":\"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/sit-in2.jpg\",\"datePublished\":\"2014-05-02T21:19:53+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/sit-in2.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/sit-in2.jpg\",\"width\":3264,\"height\":2448},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME - Umunyarwanda","og_description":"Uyu mwaka wa 2014 waranzwe mu Rwanda n\u2019ibikorwa binyuranye by\u2019ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda byaba mu gihugu imbere cyangwa se mu mahanga. Ibi bikorwa byibasiye cyane cyane abatavuga rumwe na Leta ya FPR iyobowe na Perezida Paul Kagame, ahanini ibyo bikorwa bikaba bigamije gucecekesha abatavuga rumwe nayo hamwe n\u2019abo yikanga nka Baringa. Akarusho ni uko ibyo bikorwa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-05-02T21:19:53+00:00","og_image":[{"width":1024,"height":768,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/sit-in2-1024x768.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME","datePublished":"2014-05-02T21:19:53+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/"},"wordCount":753,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/sit-in2.jpg","articleSection":["Amahanga"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/","name":"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/sit-in2.jpg","datePublished":"2014-05-02T21:19:53+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/sit-in2.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/sit-in2.jpg","width":3264,"height":2448},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyuma-yurubyiruko-rwo-mu-rwanda-ni-urwiburayi-rugezweho-mu-guterwa-ubwoba-na-leta-ya-fpr-iyobowe-na-perezida-paul-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NYUMA Y\u2019URUBYIRUKO RWO MU RWANDA NI URW\u2019IBURAYI RUGEZWEHO MU GUTERWA UBWOBA NA LETA YA FPR IYOBOWE NA PEREZIDA PAUL KAGAME"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6973","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=6973"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/6973\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6976"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=6973"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=6973"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=6973"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}