{"id":7002,"date":"2014-05-08T11:11:58","date_gmt":"2014-05-08T08:41:58","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=7002"},"modified":"2014-05-08T11:11:58","modified_gmt":"2014-05-08T08:41:58","slug":"ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/","title":{"rendered":"Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y\u2019u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>Koko ngo <strong>\u201cakanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze&#8221;<\/strong><\/p>\n<p>Maze iminsi ndeba ibitambuka mu makuru n\u2019ibivugwa ku banyarwanyarwanda muri ibi bihe bisatira impinduka, nkibaza byinshi, kandi ngatekereza ku Rwanda rw\u2019abasokuruza, n\u2019ababyeyi bacu, ngatekereza kuri za Repubulika uko zagiye zisimburana, ibyo zakoze byiza kandi birahari byinshi hakurikijwe igihe cyazo n\u2019ubushobozi bwariho muri ibyo bihe.<!--more--><\/p>\n<p>Nzi ko abatware n\u2019abayobozi bo mu gihe cya cyami, abategetsi bo mu bihe by\u2019ingoma \u201cNyiginya\u201d abamenyekanye mu bihe byiswe ibya \u201cRevolisiyo\u201d ndetse n\u2019abavuzwe muri za Repubulika zose atari ko bose ari babi. Si ukuvuga ko abo beza bahabaye cyangwa bagerageje kubanira abandi neza bakwitwa ibicibwa cyangwa ngo ababo babitoterezwe!<\/p>\n<p>Iyo numvise ibivugwa kuri\u00a0 Nyakubahwa Geregori Kayibanda n\u2019abari kumwe nawe mu bihe byabo, cyane cyane iwacu za Gitarama aho mvuka, aho nakoze mu gihe nari maze kumenya ubwenge, aho natembereye, nsanga harabaye abantu beza cyane bafashije abandi n\u2019igihugu kuba u Rwanda uko ruri ubu! Ntibivuze ko nta bana b\u2019u Rwanda bahatakarije ubuzima, inzirakarengane zishwe ndetse n\u2019ababuze ababo bakundaga<\/p>\n<p>Habayeho Repubulika yiswe iya kabiri kubera impamvu zimwe zumvikanaga, ariko ntabwo byakozwe mu buryo bwubaha ubuzima bw\u2019inzirakarengane, nta n\u2019ubwo nashima, ibyagiye bikorerwa abantu bagizwe imbarutso, batwikirwa amazu, bicwa, abandi bagahambirizwa mu ntambara zitwaga za Muyaga! Sinashima uguhabwa akato kw\u2019abantu muri za Peyizana, nabyo byabaye imbarutso zo kwegeranya abantu, nyuma byaje kubaviramo kwibasirwa, abo muri ibyo bihe bazi uko za Peyizana zo mu Mayaga na za Bugesera zishwemo abantu, abandi baratwikirwa abandi barahunga<\/p>\n<p>Ibi ntibihanagura mu mateka yacu abantu beza bazwi muri ibyo bihe!<\/p>\n<p>Habayeho abeza bahishe, bacumbikiye abahigwaga, habayeho abamaganye ubwicanyi, abanze gukangurirwa gutwikira abandi, habayeho muri za 1970 abantu bafashije abandi guhunga, babashoreza inka zabo babatwaza ibisabo, babahekera abana ndetse bakajya banababera amaso yo kubacungira aho ababahigaga babaga baherereye! Abo se ni abanzi? Ababakomokaho se bakwitwa abanzi bagahatirwa gusaba imbabazi z\u2019ibyo batazi?<\/p>\n<p>Ngarutse gato na none muri Repubulika yiswe iya mbere; abanyarwanda bazi uburyo muri Parmehutu hari abiswe ko \u201cbataye umurongo\u201d mbese tujya twibaza uwo murongo uwo ari wo? Nta wundi murongo uvugwa aha ni abahakanye ibibi byakorwaga na bagenzi babo, n\u2019abahakanye kwibasira abandi, ku banya Gitarama ni babandi bahoraga mu Misa za Kabgayi bakamenya imibereho y\u2019abaturanyi babo bakabyarana abana muri Batisimu bagahana inka, ndetse bamwe baje no kwigira mu bucuruzi batanga imirimo batavanguye ! Sinshaka kuvuga amazina ariko ndabazirirkana.<\/p>\n<p>Muri Repubulika ya kabili; mbese twavuga ko Habyarimana koko yabaye Gica ku banyarwanda??<\/p>\n<p>Mbese twavuga ko abari bagize ikiswe komite y\u2019ubumwe n\u2019amahoro cyangwa abitwaga \u201cCamarades du 5 Juillet\u201d bose bagize amaherezo amwe?<\/p>\n<p>Ni nde wahirahira akavuga ko abanyarwanda bahawe imbehe na buriya buyobozi ariko bose bakomokaga cyangwa binjijwe mu \u201cKazu\u201d ?<\/p>\n<p>Ese abanyarwanda batirengagije cyane Habyarimana yubatse akazu, cyangwa yubakiwe akazu?<\/p>\n<p>Ese abanyapolitiki bo muri Repubulika ya mbere bishwe\u00a0 barenga 50 hari ujya\u00a0 akurikirana ngo amenye uko bishwe?<\/p>\n<p>Mbese buriya abana babo n\u2019abagore babo ntabwo bari bakwiye kujya bagira igihe cyo kubibuka nk\u2019abanyarwanda? Mbese buriya muri Sena ya none abantu nka Nyakubahwa Bernard Makuza yaba hari icyo abivugaho mu bushobozi afite ahabwa n\u2019imyanya yose yahawe n\u2019imbehe yahawe na FPR ? Buriya se yumva nta kantu afite ku mutima? Kandi njya mbona Makuza afata iya mbere mubahabwa icyubahiro cyo kunama ku nzibutso no gufata amagambo !<\/p>\n<p>Makuza niwe unje mu mutwe nonaha ariko hari n\u2019abandi umuntu yavuga reka iby\u2019amazina mbicumbike.<\/p>\n<p>Mu minsi mike ishize numvise umutegarugori wo mu muryango wa Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa avuga (cyangwa yandika) agira ati \u201c Paul Kagame yari akwiriye kwibuka ko aho ageze ubu yahagejejwe n\u2019impirimbanyi za Demukarasi\u201d Ndumva nanjye nakwunga mu ijambo ry\u2019uyu mubyeyi, hari byinsi byabaye mu mateka y\u2019igihugu cyacu byatumye u Rwanda ruba icyo ruri cyo kuri ubu, abitwerera kugira uruhare mu kuba bamwe mu banyarwanda bagihumeka bari bakwiye gucisha make!<\/p>\n<p>Mu minsi yashize na none numvise cyangwa nasomye aho umutegarugori umukobwa wa Prince Nyetera avuga ko abanyarwanda bakwiye kworoherana ndetse n\u2019abahemukiye abandi bagasaba imbabazi.<\/p>\n<p>Uyu mutegarugori nawe ndamushyigikiye, n\u2019ubwo ntakwemeranya nawe n\u2019ibyo yatangaje byose.<\/p>\n<p>Ubwo mvuze umukambwe Nyetera, sinabura no gukomoza ku mibanire myiza uyu musaza yagarije abanyarwanda atavanguye na gato ! Ntabwo nzibagirwa ahantu twigeze guhurira ntavuze antegeka kumwibwira, aranyumviriza arangije arambwira ati \u201cwa kantu we !!!\u201d yanywaga akayoga kitwa Martel, ansabira ikirahuri nuko turasabana. Abazi Nyetera mu bihugu bya za Burayi n\u2019ubu baracyamuririra! Mbese buriya mu Rwanda tuzabona imfura nka ba Prince Nyetera?<\/p>\n<p>Nihuse nkagera muri za 1990 kugera muri 1994, ni gute abantu birengagiza aho u Rwanda rwari rugeze?<\/p>\n<p>Ni gute abanyarwanda birengagiza abiswe ibyitso ko abenshi bari barahawe imirimo, n\u2019ubwo ntawabanganya n\u2019umubare w\u2019abari ku mbehe cyangwa mu kazu ?<\/p>\n<p>Ni gute umuntu yakwirengagiza abanyarwanda bari mu bucuruzi? Naho se kandi harimo ivangura da? Ko mperuka umuntu acuruza ari uko afite igishoro, haba se hari uwacuruje arabyangirwa?<\/p>\n<p>Ubwoko; ndavuga Gahutu, Gatwa na Gatutsi n\u2019ubwo Leta ya Kagame yabusiba mu mpapuro, ninde uzayoberwa ubwoko yavutse ari bwo ? Ni nde ahubwo uzemera kwamburwa ubwoko bwe?<\/p>\n<p>Mbese koko igikenewe ni ukwibagirwa ubwoko kugira ngo abantu badapfa ?<\/p>\n<p>Mbese gukuraho ubwoko mu mateka bituma abanyarwanda koko bagira ubusabane, cyangwa ahubwo ubusabane nyakuri bwazanwa no kubana tuziranye, buri muntu akumva ko abereyeho kwuzuzanya na mugenzi we?<\/p>\n<p>Ngarutse ku ntambara ya FPR Inkotanyi yo kubohoza u Rwanda; hari abavuga ko itari ngombwa bitewe n\u2019aho bari bahengamiye; njyewe si uko mbibona!!!<\/p>\n<p>Intambara yashojwe na FPR Inkotanyi yaziye igihe, kuko hari byinshi byagombaga gusobanurwa, hari benshi bagombaga kubona ko na Nyina w\u2019undi yabyara umuhungu nk\u2019uko Nyakubahwa Uwiringiyimana Agata yabivuze (RIP)<\/p>\n<p>Hari benshi bagombaga kweererwa gukorera ubucuruzi bwabo mu gihugu, bagombaga kwinjira bagasohoka mu gihugu uko bashaka n\u2019igihe babishakiye, hari benshi bagombaga kuzana ubwenge bize bugakoreshwa mu gihugu cyabo, ndetse hari n\u2019amatungo y\u2019abanyarwanda yari arambiwe kurisha inzuri z\u2019amahanga n\u2019abashumba bayo bari bakeneye kwota akazuba ko mu gihugu cy\u2019abasokuruza<\/p>\n<p>Kuri jyewe Intambara ya FPR Inkotanyi yari Ngombwa!!<\/p>\n<p>Mbese Intambara ya FPR Inkotanyi yagombaga kwitirirwa abanyarwanda b\u2019inzirakarengane batayishoje, bakanabizizwa kugeza ku ntera ya GENOCIDE??<\/p>\n<p>Igisubizo cyanjye ni OYA RWOSE !<\/p>\n<p>Mbese Intambara ya FPR Inkotanyi yagombaga kuvana abantu mu byabo kuva ku mupaka yasorejweho kubashushubikanya kubakwiza imishwaro, kubica cyane cyane hibasiwe abanyabwenge, abize abafite imirimo muri Leta, cyangwa abacuruzi ? Mbese byari ngombwa ko abagore n\u2019abakobwa bafatwa ku ngufu kugira ngo FPR ibohore u Rwanda? Mbese byari ngombwa ko Inzirabwoba, (abasirikare n\u2019abajandarume) bibasira abantu bavanywe mu byabo n\u2019intambara mu makambi babagamo kubera ubwoko bavukamo?<\/p>\n<p>Igisubizo cyanjye ni OYA RWOSE !<\/p>\n<p>Ibyo mvuga aha byabaye mu turere twabayemo imirwano, no mu nkambi z\u2019abavanywe mu byabo n\u2019intambara yari hagati ya FPR Inkotanyi n\u2019Inzirabwoba cyangwa FAR, ni ibintu nabonye, ni ibintu nahagazeho, naganiriye na benshi, amazina amwe ndacyayibuka, abariho bamwe nzi aho bari, abatakiri kuri iyi sin abo twagiye tuganira Nyagasani abakire, ariko bampumuye ubwenge.<\/p>\n<p>Abanyarwanda barababaye kandi barababajwe ngira ngo kuva u Rwanda rwitwa u Rwanda.<\/p>\n<p>Abanyarwanda bagiye baba imbarutso y\u2019akababaro k\u2019abandi uko ibihe byagiye bisimburana ntavuze ubu bwoko cyangwa se buriya, ntavuze akarere cyangwa akandi.<\/p>\n<p>Abanyarwanda babaye ibibazo ku banyarwanda no ku banyamahanga n\u2019ubu bigikomeza!<\/p>\n<p>Iyo tuvuze ko Leta ya Kagame iturambiye si ukuvuga ko twanga igihugu, nta n\u2019ubwo ntekereza ko hari umunyarwanda wavukiye kwanga u Rwanda cyangwa Kagame!<\/p>\n<p>Kagame ni umukuru w\u2019igihugu, twirengagije uburyo yihaye ubutegetsi, mbere yo kwitoresha ku ngufu n\u2019agahato yabanje kwirengagiza amasezerano FPR Inkotanyi yagiranye na Leta ya Habyarimana.<\/p>\n<p>Ntabwo nshinja ko Kagame yahanuye indege, kuko ababizi barahari kandi barabivuga, baranabivuze n\u2019ubwo yabica ntabwo azabamara.<\/p>\n<p>Ntabwo mvuga ko Kagame yatangije Genocide, ariko yayigizemo uruhare, abazi uko indege yahanuwe bazabyivugira kandi byaranavuzwe, gusa ihanurwa ry\u2019indege, iyicwa ry\u2019umukuru w\u2019igihugu wemeye gusinya amasezerano, umukuru w\u2019igihugu ufite abo yayoboye neza n\u2019ubwo atari Marayika ku banyarwanda bose, nta kabuza ntabwo byaburaga gukabya ubwicanyi n\u2019itotezwa ry\u2019abatutsi ryabayeho kuva cyera kwose!<\/p>\n<p>Gusimbuka imirambo umugambi ari ukujya I Kigali mu murwa mukuru umanutse za Kigari Nord, ku Musululu moja, Ibyiswe \u201cPanuwa njiya\u201d cyangwa kwagura inzira kugira ngo abasirikare bagere I Kigali bavuye mu birindiro mu majyaruguru, nabyo byari ubwicanyi kandi abapfaga bari bafite imibiri n\u2019amaraso nk\u2019abandi, uwo ariwe wese wumvaga ko uwe yishwe kuri ubwo buryo ku musozi umwe, ntacyari gutuma atihimura nawe ku bandi aho ageze! Ibyo nabyo ni ubwicanyi !<\/p>\n<p>Abasirikare bahoze ari 600 bayobowe na Colonel Charles Kayonga muri CND, nabagendereye kenshi, nagizemo inshuti, uko wageragayo wasangaga hari abandi bashya bahageze cyangwa biteguye kuzaza, Icyizwi ni uko ku munsi w\u2019ihanurwa ry\u2019indege batari bakiri 600 gusa, simvuga umubare ariko urazwi ! Niba se amasezerano yari abasirikare 600 abandi barengaho bari baje gukora iki ko nta Genocide yari yakabaye?<\/p>\n<p>Tuvuge ko indege hatazwi uwayihanuye n\u2019uburyo yahanuwe da !<\/p>\n<p>Ba basirikare bo muri CND mwatubwira ahantu bagerageje gutabara mu nkengero za CND n\u2019abantu baharokokeye? Iri naryo ni Ihurizo abanyarwanda bakagombye gusigurirwa.<\/p>\n<p>Abahutu bishe abatutsi babica bagambiriye kubamara, babica nabi, ababyeyi bakurwamo inda, impinja ziricwa: Iyo ni GENOCIDE YUZUYE<\/p>\n<p>Abayobozi ba Leta y\u2019abatabazi bahamagariye abantu kwica Inyenzi abasa nazo n\u2019abafitanye isano nazo byarabaye, ni ukuri. Ministre w\u2019intebe Kambanda yabihamagariye abaturage anabereka imbunda ya Masotera yitwazaga, kandi atabifitiye uruhushya iyo ni GENOCIDE YUZUYE<\/p>\n<p>Madame Nyiramasuhuko Paulina yahamagariye abahutu kwica abatutsi abibwiriza umuhungu we bwite, yemeye ko umuhungu we afata umwumvo ku bakobwa n\u2019abagore b\u2019abatutsikazi ibyo byo ni ukuri birenze GENOCIDE pe!<\/p>\n<p>Ariko se<\/p>\n<p>Abihaye Imana bishwe I Gakurazo muri Diyoseze ya Kabgayi bon go bazize iki ?<\/p>\n<p>Inkambi zarimbuwe I Kibeho ya Nyaruguru abiciwemo bose bari Interahamwe n\u2019Impuzamugambi ?<\/p>\n<p>Inkambi zarimbuwe, muri Congo \/ Zayire za Mugunga n\u2019ahandi abarimo bose bari Interahamwe, aba CDR n\u2019abaPawa?<\/p>\n<p>Abo bose se bishwe nta miryango yarokotse bagira? Ababo se ntibakwiriye kuremwa agatima hagamijwe gukumira kwihorera nako wenda kwabyara Genocide cyangwa ibisa nayo?<\/p>\n<p>Ibi se bizakorwa nan de nibidakorwa na Leta iriho n\u2019umukuru w\u2019igihugu Paul Kagame ?<\/p>\n<p>Cyera mu gihe cy\u2019amashyaka menshi hari aka publicit\u00e9 kajyaga kanyura kuri Radiyo Rwanda kagira kati \u201c Abize mwese nimwigaye Rubanda itarabagaya\u201d Abanyarwanda bakwiye gukoresha ubwenge n\u2019ubushobozi Imana yabahaye bagafasha ighugu kuva mu icuraburindi, kuko u Rwanda rugeze aharindimuka.<\/p>\n<p>Twese nk\u2019abitsamuye biratureba, ariko by\u2019umwihariko umukuru w\u2019igihugu Paul Kagame na Leta ye.<\/p>\n<p>Leta ya Kagame ibyo idakoze ku bushake cyangwa kwirengagiza kubera inyungu ziziguye cyangwa zitaziguye ababizi kandi babibona nimubere abandi urumuri, mubishyire ahagaragara bimenyekane tubiharanire n\u2019ubushobozi bwose twabona.<\/p>\n<p>Kuri Leta ya Paul Kagame<\/p>\n<p>Umuti si uguhiga bukware ubona ko ibintu bikwiye guhinduka, cyangwa utanze igitekerezo cye<\/p>\n<p>Umuti si uguhimbira abantu ibyaha bibaho n\u2019ibitabaho ngo ubamarire mu magereza kuko babona ibintu ku buryo bunyuranye n\u2019uko mubibona<\/p>\n<p>Umuti si ukwica abanyarwanda bari mu buhungiro, no kugereka ibyaha ku bagirana nabo isano<\/p>\n<p>Umuti si ukwikoma imitwe n\u2019amashyaka ya Politiki ahoy aba ari hose<\/p>\n<p>Umuti si ukwikoma no kwigizayo FDRL, nubwo ntayirimo ariko ikwiriye kumvwa, aho ivuga ibidahwitse abandi bakunganira<\/p>\n<p>UMUTI W\u2019U RWANDA NI IBIGANIRO BITAVANGUYE<\/p>\n<p>Byakorwa hiyambajwe umuryango w\u2019abibumbye, imiryango mpuzamahanga, amashyirahamwe harimo n\u2019aya abanyarwanda abifitiye ubushake, amateka yatweretse byinshi ariko gutunga agatoki bikwiye guhagarara. Ubumwe n\u2019ubwiyunge twumva bivugwa nta buryo byazabaho igihe cyose abantu abataganiriye.<\/p>\n<p>Nyakubahwa Kagame niba FDRL ikunukira nabi iyambaze imiryango mpuzamahanga ibahagarare hagati, gukomeza gutoratora abantu mu gihugu berekezwa za Gereza zizwi n\u2019izitazwi ntibizahagarika inkubiri yatangiye kandi abakurwanya bazakomeza bakotse igitutu.<\/p>\n<p><b>IGIHE CYIZA CY\u2019IBIGANIRO NI IKI TUGEZEMO<\/b><\/p>\n<p>Abacitse ku icumu baravuga bati sinzibabagirwa ibyambayeho muri iyi minsi. Abashushubikanijwe za Congo bati ntituzibagirwa ibyatubayeho muri iki gihe, abarokotse mu Manama\u00a0 FPR yakorehserezaga mu masko bakanyanyagizwamo amasasu nabo aya mezi ya Mata kugera muri Nyakanga no kuzamura barayirahira<\/p>\n<p>Abibuka Genocide yakorewe abatustsi bararira bagahogora bagahahamuka batazi ejo habo hazaza.<\/p>\n<p>Abiciwe ababo muri aya mezi batari mu bwooko bw\u2019abatutsi nabo bibaza impamvu batibuka ahubwo bakarakarira abahawe amahirwe yo kwibuka ababo kandi ntawiyiciye uwe.<\/p>\n<p>Abagize uruhare mu rugamba rwo kubohoza igihugu nabo baribuka ubuzima bubi banyuzemo bakareba n\u2019aho bahagaze kuri ubu.<\/p>\n<p>None hiyongereyeho ko n\u2019abacitse ku icumu ubu basigaye bafatwa mu gatebo kamwe na FDRL bagashinjwa ibyaha bimwe, ubu badahabwa akanya nibura ko kuririra ababo<\/p>\n<p>Abatwa FDRL ya none bamwe banavuga ko batabonye n\u2019ibyabaye muri za 1990 -1994, baba se bazizwa ibyaha by\u2019abasekuruza, ubwo se byo ntibizitwa Genocide amaherezo?<\/p>\n<p>Ababizi nka ba Rwarakabije na Ninja bibereye mu bushyuhe I Kigali baribuka bakunamira abo basize bishe!<\/p>\n<p>Natangiye ngira nti NDASHIMA IMANA KO NASHOBOYE KUREBA HANZE.<\/p>\n<p>Umunyarwanda wabishobora yareba filime yitwa \u201cBloody Miracle\u201d yo muri Afrika y\u2019Epfo. Ku bumva batazi aho bayibona ndaza kugerageza kuyiherekeresha iyi nyandiko.<\/p>\n<p>Icyo nakundiye abanya Afrika y\u2019Epfo ni uko bafashe umwanya wo kureba ibibazo byabo. Imirwano yigeze gukara cyane aho abarwanyi ba ANC bitwa Mkondo wesizwe barwanyaga ba Gashakabuhake bashyigikiye ariko ntibumvikane na IFP bo kwa Mangusutu G. Buthelezi bo mu bwoko bw\u2019abazulu, baje kugera igihe bajya hamwe, baratora Mandela afunguwe atsinda amatora, Buthelezi aba umwe mu bategetsi bakomeye, abami b\u2019abazulu n\u2019abashefu babo bose bagumaho barubahana, abazungu barabayoboka barakorana. Harabura iki mu Rwanda rwacu?<\/p>\n<p>Abanyapolitiki mu bwoko bwose barahari, amashyaka ni munange, imiryango irengera uburenganzira bwa muntu y\u2019abanyarwanda turayifite, impuguke zirahari. Ndabasabye banyarwanda nimutabare u Rwanda rwanyu.<\/p>\n<p>Si ngombwa ko abanyarwanda baterana amagambo barwanira kwigwizaho abayoboke mu mashyaka n\u2019impuzamashyaka, njye mbona bizazanwa n\u2019imbuto abayarangajemo imbere bazererera rubanda<\/p>\n<p>Mandela yatowe rimwe gusa ahereza abandi, Paul Kagame ategereje iki?<\/p>\n<p>Reka mpinire hano mparire abandi banyarwanda banyunganire<\/p>\n<p>Ndabashimiye<\/p>\n<p><strong>Claude Marie Bernard Kayitare<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Koko ngo \u201cakanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze&#8221; Maze iminsi ndeba ibitambuka mu makuru n\u2019ibivugwa ku banyarwanyarwanda muri ibi bihe bisatira impinduka, nkibaza byinshi, kandi ngatekereza ku Rwanda rw\u2019abasokuruza, n\u2019ababyeyi bacu, ngatekereza kuri za Repubulika uko zagiye zisimburana, ibyo zakoze byiza kandi birahari byinshi hakurikijwe igihe cyazo n\u2019ubushobozi bwariho muri ibyo bihe.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7003,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-7002","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Koko ngo \u201cakanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze&#8221; Maze iminsi ndeba ibitambuka mu makuru n\u2019ibivugwa ku banyarwanyarwanda muri ibi bihe bisatira impinduka, nkibaza byinshi, kandi ngatekereza ku Rwanda rw\u2019abasokuruza, n\u2019ababyeyi bacu, ngatekereza kuri za Repubulika uko zagiye zisimburana, ibyo zakoze byiza kandi birahari byinshi hakurikijwe igihe cyazo n\u2019ubushobozi bwariho muri ibyo bihe.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-05-08T08:41:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"208\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"208\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"11 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/\",\"name\":\"Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\",\"datePublished\":\"2014-05-08T08:41:58+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\",\"width\":208,\"height\":208},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y\u2019u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Koko ngo \u201cakanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze&#8221; Maze iminsi ndeba ibitambuka mu makuru n\u2019ibivugwa ku banyarwanyarwanda muri ibi bihe bisatira impinduka, nkibaza byinshi, kandi ngatekereza ku Rwanda rw\u2019abasokuruza, n\u2019ababyeyi bacu, ngatekereza kuri za Repubulika uko zagiye zisimburana, ibyo zakoze byiza kandi birahari byinshi hakurikijwe igihe cyazo n\u2019ubushobozi bwariho muri ibyo bihe.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-05-08T08:41:58+00:00","og_image":[{"width":208,"height":208,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"11 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/","name":"Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","datePublished":"2014-05-08T08:41:58+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","width":208,"height":208},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndashimira-imana-yampaye-kureba-hanze-yu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y\u2019u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7002","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=7002"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7002\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7003"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=7002"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=7002"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=7002"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}