{"id":7117,"date":"2014-05-31T22:03:02","date_gmt":"2014-05-31T19:33:02","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=7117"},"modified":"2014-06-01T09:16:06","modified_gmt":"2014-06-01T06:46:06","slug":"ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda."},"content":{"rendered":"<p>Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa n\u2019ikinyamakuru The Rwandan ku bijyanye n\u2019ubusambanyi, ruswa ishingiye ku gitsina, gutesha abantu agaciro hakoreshejwe igitsina n\u2019ibindi mu Rwanda \u00a0ryagaragaje ku buryo budasubirwaho ko iki kibazo kimaze gufata intera yo hejuru.<!--more--><\/p>\n<p>Ubwinshi bw\u2019abagore mu buyobozi no mu nteko ishingamategeko byabaye nk\u2019icyuho abayobozi bimitse ubusambanyi babonye cyo gutegeramo abagore bashaka imyanya.<\/p>\n<p>Ubu busambanyi akenshi bukorerwa mu biro mu masaha y\u2019umugoroba, ku munsi w\u2019umuganda cyangwa ku minsi yindi y\u2019ikiruhuko nko ku cyumweru! Ahandi hakorerwa ibyo ni mu mahoteli akomeye aho bamwe mu bayobozi baba bari mu nama bakazamukana n\u2019abayobozikazi cyangwa abandi bagore cyangwa abakobwa mu byumba ku mayeri igihe habayeho akaruhuko mu nama.<\/p>\n<p>Ubundi buryo bukoreshwa n\u2019abayobozi b\u2019abagabo ni ugukodeshereza inzu nziza irimo ibikoresho byose umusore nyuma bakajya bahazana abagore n\u2019abakobwa, uretse ko n\u2019abagore basigaye bakodesha inzu ari nka 4 nyuma bakajya bajya guhurirayo n\u2019abasore bakingiranye ikibaba!<\/p>\n<p>Ibi bikorwa by\u2019ubusambanyi rimwe na rimwe bifata isura y\u2019agasuzuguro gakabije kuko hari abagabo bitirirwa abagore babo byo kwereka abantu ariko naho ubundi ari nk\u2019abazamu barinze inzu zitari izabo! Benshi mu bagabo babona abagore babo bahabwa imyanya, bagenda mu mamodoka ahenze, bahabwa inguzanyo z\u2019akayabo mu mabanki bakaryumaho kuko abenshi muri bo ntabwo batinyuka kubaza abagore babo aho bagiye dore ko imyiherero ya Leta n\u2019amanama byiyongereye!<\/p>\n<p>Ubu busambanyi buri mu nzego zitandukanye ariko twahera ku busambanyi bushingiye kuri ruswa aho benshi mu bagore bari mu buyobozi batanga iyo ruswa kugira ngo babone imyanya y\u2019ubuyobozi barimo ndetse n\u2019abanze gutanga iyo ruswa bari mu buyobozi bakirukanwa cyangwa bagahindurirwa imirimo.<\/p>\n<p>Wenda iyi ruswa y\u2019igitsina mushobora gukeka ko itangwa n\u2019abagore gusa. Siko biri kuko n\u2019abagore bakomeye barayaka kugira ngo bamwe mu bagabo cyangwa abasore babone imyanya myiza mu kazi cyangwa bazamurwe mu ntera!<\/p>\n<p>Iki kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina akenshi usanga iba ivanze no guha utuzi twiza amahabara kuko akenshi bitangira ari ruswa ishingiye ku gitsina bigahinduka ubuhabara! Ku bagabo akenshi baba ari abadamu bakorana mu biro naho ku bagore akenshi aba ari abashoferi babo!<\/p>\n<p>Dushobora gutanga ingero zimwe zifatika:<\/p>\n<p>-Twahera kuri Ministre w\u2019intebe, Pierre Damien Habumuremyi aho ajya kwihengeka ku mudamu utuye mu Nyakabanda, bivugwa ko uwo mudamu yakoranye na Habumuremyi muri Komisiyo y\u2019amatora.<\/p>\n<p>&#8211; Birazwi mu Rwanda hose ko kugira ngo umutegarigori runaka abone umwanya mwiza cyangwa abe Ministre agomba kugira icyo agenera Ministre James Musoni urugero ni nk&#8217;uwitwa\u00a0Claudine DeLucco Uwanyirigira\u00a0wahawe\u00a0umwanya mwiza muri ORINFOR isigaye yitwa RBA!\u00a0Naho abima Shabani (James Musoni) nabo bishobora kubagiraho ingaruka n\u2019iyo baba basanzwe mu buyobozi niba mugira ngo ndabeshya muzabaze Rosette Chantal Rugamba wamwimye!<\/p>\n<p>-Jack Nziza we ni rurangiza kubera kumutinya we ngira ngo ntawatinyuka kumwima dore ko ngo n\u2019ababarokore bemera bakamuha bakicuza icyaha nyuma!<\/p>\n<p>&#8211; Uwavuga ibya Colonel Dr Emmanuel na Linda Bihire bwo bwakwira bugacya! Ndahiro yamuhesheje umwanya w\u2019ubuministre nyuma ariko ku kagambane k\u2019umugore wa Ndahiro, Jack Nziza na Jeannette Kagame, Linda Bihire yakuwe kuri uwo mwanya.<\/p>\n<p>&#8211; Donatilla Mukantaganzwa we ntabwo ashobora kuguha akazi k\u2019ubushoferi bwo kumutwara udashoboye kugira icyo umumarira dore ko n\u2019umugabo we Mutsindashyaka nawe aba yishakishiriza aho hose nyuma y\u2019aho imibanire yabo nk\u2019umugabo n\u2019umugore isigaye ku izina gusa!<\/p>\n<p>&#8211; Ntawavuga ngo asige ibya Kirabo Kakira na Protais Musoni n\u2019ubwo bimaze imyaka bibaye!<\/p>\n<p>&#8211; Fatuma Ndangiza nawe bivugwa ko atajyaga atwarwa n\u2019umushoferi udafite icyo yamumariraga. Dore ko hari n\u2019umushoferi watandukanye n\u2019umugore kubera Fatuma! Fatuma Ndangiza kandi bivugwako yigeze gukururana na Ministre Mitali mu minsi ishize ataraba Ministre ndetse akamuha n&#8217;umwanya w&#8217;ubukomiseri muri Komisiyo y&#8217;ubumwe n&#8217;ubwiyunge!<\/p>\n<p>-Francois Ngarambe, umunyamabanga mukuru wa Cyama (FPR) we ntawe upfa kumucaho ibyo mwabibaza Edda Mukabagwiza, ambassadrice w\u2019u Rwanda muri Canada. Francois Ngarambe we bivugwa ko nawe atinyitse nka Jack Nziza ntawapfa kumwima.<\/p>\n<p>&#8211; Ibyo muri Radio Rwanda byo byabaye kimomo aho Willy Rukundo yahaye umwanya w\u2019ubuyobozi ihabara rye Faith Mbabazi kandi ari ubushobozi, ari amashuri y\u2019uwo munyarwandakazi bigerwa ku mashyi!<\/p>\n<p>-Mary Gahonzire nawe yavuzwe mu bucuti budasanzwe yagiranye n\u2019umuhungu w\u2019umupolisi wo mu rwego rwo hasi yitwaje umwanya w&#8217;ubuyobozi.<\/p>\n<p>-Eug\u00e8ne Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri ONU yagize uruhare runini mu guhesha umwanya Madame Christine Nkurikiyinka nka Ambassadrice mu Budage ahereye ku bucuti bifitaniye tutavugaho byinshi hano!<\/p>\n<p>-Uruhare rwa Aim\u00e9 Bosenibamwe mu gutanga imyanya y\u2019abadepite ku bagore bamwe na bamwe nabyo ntawakwibagirwa kubivugaho!<\/p>\n<p>-Ministre Johnson Businge nawe yahaye umwanya mwiza umudamu tutavuze izina wabaga muri Canada akoresheje ubucuti basanganywe kuva kera!<\/p>\n<p>Uretse ruswa ishingiye ku gitsina hari ibindi bibazo biba ku bantu batandukanye birimo gukurwa mu kazi, gufungwa ndetse no kwicwa akenshi bishingiye ku busambanyi.<\/p>\n<p>Natanga urugero:<\/p>\n<p>-Uwitwa Kabanda yafugishijwe na Bernard Makuza amuziza ngo gusambanya umugore we, iryo fungwa ryagizwemo uruhare rukomeye na James Musoni, Ministre w\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu.<\/p>\n<p>-Ugufuha kwa Jeannette Kagame kwatumye Davina Mirenge akurwa mu biro bya Kagame, ubu abakorana na Kagame hafi ni abagore b\u2019abarokore Jeannette yizeye ko batapfa kugera ku ngingo n\u2019umugabo we. Undi bivugwa ko yazize iryo fuha ni Rosette Chantal Rugamba kuko Jeannette Kagame atamushiraga amakenga \u00a0kuko bizwi ko kera Rugamba ari we wakundaga kwakira Kagame iyo yabaga ari i London.<\/p>\n<p>-Ibyabaye kuri nyakwigendera Rutayomba wakoreraga DMI akaza guhabwa utuzi nyuma yo gufatana umugore we na Komiseri mukuru wa polisi Emmanuel Gasana bita Rurayi nabyo byabaye agahomamunwa!<\/p>\n<p>Uwavuga abayobozi bo bifata nabi bwakwira bugacya ariko aha turatanga zimwe mu ngero twashoboye kubona:<\/p>\n<p>-Nka Ministre Silas Lwakabamba, umusaza w\u2019imyaka nka 70 abana b\u2019abanyeshuri bo muri za Kaminuza yarabamaze! We rwose ntarindira kujya kure we abikorera mu modoka!<\/p>\n<p>-Abandi bategetsi bakomeye nka ba Bernard Makuza, ba Stanislas Kamanzi n\u2019abandi.. bo bakodesha amazu ku kwezi bageneye gukoreramo ubusambanyi!<\/p>\n<p>-Ministre Agn\u00e8s Binagwaho wanatandukanye n\u2019umugabo we bivugwa ko yikundira abasore b\u2019inkorokoro mu minsi ishize havuzwe uwitwa Yv\u00e8s ndetse Agn\u00e8s we abivangamo ngo n\u2019ubushegabo n\u2019amahane menshi!<\/p>\n<p>-Boniface Rucagu nawe ubu yiganye cocoma (cyo nsoma) ubu asigaye asambanira mu biro bye!<\/p>\n<p>-Uwahoze ari umupadiri witwa Bideri nawe yatumye umujenerali tutavuze izina atandukana n\u2019umugore!<\/p>\n<p>Hari ababaye ibirangirire nka ba Joseph Habineza, aho tumuheruka yari yibereye mu bacuranzikazi, tutibagiwe James Kabarebe we wagombye gukurikiranwa n\u2019ubutabera kuko we yibera mu bana b\u2019imyaka 12!<\/p>\n<p>Ntabwo biri mu bayobozi gusa kuko no mu bo bashakanye atari shyashya urugero:<\/p>\n<p>-Nka Gen Alexis Kagame bivugwa ko umugore we yaramunaniye ntasiba kugaragara mu mahoteli atandukanye bamutambikanye!<\/p>\n<p>-Umugabo wa Ministre Louise Mushikiwabo we ntiyihishira nta n\u2019ubwo atoranya yigurira indaya ku muhanda mu gihe nyiramama wanjye aba atukana kuri za twitter cyangwa yoherejwe na Kagame gusisibiranya mu mahanga! Uretse ko na Mushikiwacu nawe ataviramo aho ngo nawe afite aho ajya kwipfubuza!<\/p>\n<p>Ibi bikorwa by\u2019ubusambanyi kandi bifasha Perezida Kagame n\u2019agatsiko ke gushobora kugenzura abantu no kubagonganisha bityo bakaba bizeye ko urwango n\u2019inzika biva muri ubwo busambanyi bitatuma abantu bashyira hamwe ngo bagire igikorwa bakora cyagira icyo gitwara ubutegetsi bwa Kagame.<\/p>\n<p>Aha natanga urugero rwa Gen Karenzi Karake ukuriye inzego z\u2019iperereza z\u2019igihugu, mu minsi ishize yarafunzwe mu byo ngo yaziraga harimo kwitwara nabi, ariko amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko byamenyekanye ko yasambanyaga umugore wa Gen Patrick Nyamvumba wari muri Darfur icyo gihe!\u00a0Dore ko byaje no gutuma umugore wa Nyamvumba batandukana ndetse agahita ajya no kwibera muri Canada aho abasore b\u2019inkorokoro bamusamiye hejuru!<\/p>\n<p>Kuba umugaba w\u2019ingabo n\u2019umukuru w\u2019iperereza batumvikana ni ibintu bituma Kagame agira icyizere cy\u2019uko badashobora gushyira hamwe ngo bagire icyo bamutwara! Tugarutse kuri Gen Karenzi amakuru agera kuri The Rwandan yemeza ko mu gihe aba ahugiye mu gusambana ahandi umugore we nawe abasore b\u2019abanyamujyi baba bamugera amajanja ndetse ngo hari n\u2019abo bikura hakurya y\u2019amazi magari!<\/p>\n<p>Hari benshi bavuga ko ibibera mu Rwanda bisigaye ari amahano ku buryo ayo mahano ava mu nzego zo hejuru akagera no mu tugari n\u2019imirenge, none se mwambwira ukuntu umuntu w\u2019umusaza nka Tito Rutaremara yarongora mwishywa we?<\/p>\n<p>Umusaza uba mu Rwanda yabwiye The Rwandan ati:\u201d mwana wanjye ibyo mu Rwanda mu bayobozi byabaye isupu ni nka Sodoma na Gomora ntawe ukigira umugore ntawe ukigira umugabo bose barabasangira! Ahubwo ni ugusenga cyane!\u201d<\/p>\n<p><b>Ubwanditsi<\/b><\/p>\n<p><b>The Rwandan<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa n\u2019ikinyamakuru The Rwandan ku bijyanye n\u2019ubusambanyi, ruswa ishingiye ku gitsina, gutesha abantu agaciro hakoreshejwe igitsina n\u2019ibindi mu Rwanda \u00a0ryagaragaje ku buryo budasubirwaho ko iki kibazo kimaze gufata intera yo hejuru.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7118,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-7117","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa n\u2019ikinyamakuru The Rwandan ku bijyanye n\u2019ubusambanyi, ruswa ishingiye ku gitsina, gutesha abantu agaciro hakoreshejwe igitsina n\u2019ibindi mu Rwanda \u00a0ryagaragaje ku buryo budasubirwaho ko iki kibazo kimaze gufata intera yo hejuru.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-05-31T19:33:02+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-06-01T06:46:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/nyamvumba-karenzi.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"479\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"216\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda.\",\"datePublished\":\"2014-05-31T19:33:02+00:00\",\"dateModified\":\"2014-06-01T06:46:06+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":1350,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/nyamvumba-karenzi.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/\",\"name\":\"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/nyamvumba-karenzi.jpg\",\"datePublished\":\"2014-05-31T19:33:02+00:00\",\"dateModified\":\"2014-06-01T06:46:06+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/nyamvumba-karenzi.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/nyamvumba-karenzi.jpg\",\"width\":479,\"height\":216},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda","og_description":"Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa n\u2019ikinyamakuru The Rwandan ku bijyanye n\u2019ubusambanyi, ruswa ishingiye ku gitsina, gutesha abantu agaciro hakoreshejwe igitsina n\u2019ibindi mu Rwanda \u00a0ryagaragaje ku buryo budasubirwaho ko iki kibazo kimaze gufata intera yo hejuru.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-05-31T19:33:02+00:00","article_modified_time":"2014-06-01T06:46:06+00:00","og_image":[{"width":479,"height":216,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/nyamvumba-karenzi.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda.","datePublished":"2014-05-31T19:33:02+00:00","dateModified":"2014-06-01T06:46:06+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/"},"wordCount":1350,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/nyamvumba-karenzi.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/","name":"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/nyamvumba-karenzi.jpg","datePublished":"2014-05-31T19:33:02+00:00","dateModified":"2014-06-01T06:46:06+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/nyamvumba-karenzi.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/nyamvumba-karenzi.jpg","width":479,"height":216},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubusambanyi-bumaze-kuba-umuco-nintwaro-ya-politiki-mu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubusambanyi bumaze kuba umuco n\u2019intwaro ya politiki mu Rwanda."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7117","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=7117"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7117\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7118"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=7117"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=7117"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=7117"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}